Mukure Icyitegererezo ku Bahanuzi b’Imana
“Abahanuzi bahanuye mu izina ry’Umwami Imana mubakureho i[cy]itegererezo cyo kurenganywa no kwihangana.”—YAKOBO 5:10.
1. Ni iki gifasha abagaragu ba Yehova kugira ibyishimo n’ubwo baba batotezwa?
ABAGARAGU ba Yehova barangwa n’ibyishimo n’ubwo akababaro kogeye ku isi hose muri iy’iminsi y’imperuka. Ibyo babiterwa n’uko bazi ko bashimisha Imana. Abahamya ba Yehova na bo bihanganira ibitotezo bahura na byo no kurwanywa k’umurimo wabo bakorera mu ruhame, kuko bazi ko barenganywa bazira gukiranuka. Yesu Kristo yabwiye abigishwa be ati “namwe muzahirwa, ubwo bazabatuka bakabarenganya bakababeshyera ibibi byinshi, babampora. Muzanezerwe, muzishime cyane, kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere” (Matayo 5:10-12). Koko rero, igihe cyose abagaragu b’Imana bahangana n’ibigeragezo bazira ukwizera kwabo, babona ko ibyo ari iby’ibyishimo.—Yakobo 1:2, 3.
2. Dukurikije ibivugwa muri Yakobo 5:10, ni iki gishobora kudufasha kwihangana?
2 Umwigishwa Yakobo yanditse agira ati “abahanuzi bahanuye mu izina ry’Umwami Imana mubakureho icyitegererezo cyo kurenganywa no kwihangana” (Yakobo 5:10). William F. Arndt na Wilbur Gingrich basobanura ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘i[cy]itegererezo’ (hy.po’deig.ma) ko ari “urugero, umuderi, i[cy]itegererezo mu buryo bwiza butuma cyangwa bwagombye gushishikariza umuntu kubyigana.” Nk’uko bigaragazwa muri Yohana 13:15, “ibyo birenze ibyo kuba urugero gusa. Ni urugero ruhwanye neza n’icyiganwa.” (Theological Dictionary of the New Testament). Bityo rero, abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe bashobora gufata Abahanuzi b’indahemuka ho icyitegererezo ku bihereranye no ‘kurenganywa’ no ‘kwihangana.’ Ni iki kindi dushobora kumenya mu gihe twiga iby’imibereho yabo? Kandi se, ni gute ibyo bishobora kudufasha mu murimo wacu wo kubwiriza?
Bihanganiye Ibibi
3, 4. Amosi yabyifashemo ate ubwo Amasiya yamurwanyaga?
3 Incuro nyinshi, abahanuzi ba Yehova bihanganiye ibibi cyangwa kugirirwa nabi. Urugero, mu kinyejana cya 9 M.I.C., Amasiya, umutambyi w’abasengaga inyana, yarwanyije umuhanuzi Amosi abigiranye ubugome. Amasiya yabeshye avuga ko Amosi yagambaniye Yerobowamu II ahanura ko Umwami azicishwa inkota, kandi ko Isirayeli yari kuvanwa mu gihugu cyayo ikajya mu buhungiro. Abigiranye agasuzuguro, Amasiya yabwiye Amosi ati “wa bamenya we, genda uhungire mu gihugu cy’u Buyuda, urireyo ibyokurya byawe, kandi abe ari ho uhanurira; ariko ntukongere guhanurira i Beteli ukundi; kuko hari ubuturo bwera bw’umwami, n’inzu y’ubwami.” Nta gukangwa n’ayo magambo y’ubushotoranyi, Amosi yaramusubije ati “ntabwo nari umuhanuzi cyangwa umwana w’umuhanuzi; ahubwo nari umushumba, kandi nari umuhinzi w’ibiti by’umutini. Uwiteka yantoye ndagiye amatungo; maze Uwiteka arambwira ati ‘genda uhanurire ubwoko bwanjye Isirayeli.’ ”—Amosi 7:10-15.
4 Umwuka wa Yehova wahaye Amosi imbaraga zo guhanura abigiranye ubutwari. Tekereza uko Amasiya yifashe ubwo Amosi yavugaga ati “noneho wumve ijambo ry’Uwiteka: uravuga uti ‘ntuhanurire Isirayeli ibibi, kandi ntugirire inzu ya Isaka ijambo ribi’; ni cyo gituma Uwiteka avuga ati ‘umugore wawe azaba maraya mu mudugudu, kandi abahungu bawe n’abakobwa bawe bazicishwa inkota, n’ingobyi yawe na yo izagabanishwa umugozi; kandi nawe uzagwa mu kindi gihugu cyanduye; Isirayeli na we, rwose azajyanwa ari imbohe akurwe mu gihugu cye.’ ” Ubwo buhanuzi bwarasohoye (Amosi 7:16, 17). Mbega ukuntu umuhakanyi Amasiya agomba kuba yaraguye mu kantu!
5. Ni irihe sano rishobora gushyirwa hagati y’imimerere y’abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe n’iy’umuhanuzi Amosi?
5 Ibyo birasa n’imimerere ubwoko bwa Yehova burimo muri iki gihe. Tugirirwa nabi tuzira ko dutangaza ubutumwa bw’Imana, kandi abantu benshi bavugana agasuzuguro ibihereranye n’umurimo wacu wo kubwiriza. Mu by’ukuri, nta bwo icyemezo cyacu cyo kubwiriza tugihabwa n’ishuri rya tewolojiya. Ibiri amambu, umwuka wera wa Yehova udusunikira kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Nta bwo tugoreka cyangwa ngo tugabanye uburemere bw’ubutumwa bw’Imana. Ahubwo, kimwe n’Amosi, tubutangaza tubigiranye ukumvira, tutitaye ku buryo abatwumva babwakira.—2 Abakorinto 2:15-17.
Barihanganye
6, 7. (a) Ni iki cyaranzwe mu guhanura kwa Yesaya? (b) Ni gute abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe bakora nka Yesaya?
6 Abahanuzi b’Imana barihanganye. Urugero, ukwihangana kwagaragajwe na Yesaya wakoreye Yehova ari umuhanuzi mu kinyejana cya 8 M.I.C. Imana yaramubwiye iti “genda ubwire ubu bwoko, uti ‘kumva muzajye mwumva, ariko mwe kubimenya: kureba muzajye mureba, ariko mwe kubyitegereza.’ Ujye unangira imitima y’ubu bwoko, uhindure amatwi yabo ibihuri, upfuke amaso yabo: kugira ngo batarebesha amaso, batumvisha amatwi, batamenyesha imitima, bagahindukira, bagakira” (Yesaya 6:9, 10). Koko rero, uko ni ko abantu babigenje. Ariko se, ibyo byaba byaratumye Yesaya arekeraho? Ashwi da! Ibiri amambu, yatangaje ubutumwa bw’umuburo bwa Yehova abigiranye ukwihangana n’umwete. Mu Giheburayo, imiterere y’amagambo y’Imana yavuzwe haruguru, ashyigikira igitekerezo cyo “gukomeza igihe kirekire” kw’amagambo y’umuhanuzi, ayo abantu bari kumva “incuro nyinshi,” (MN).—Gesenius’ Hebrew Grammar.
7 Muri iki gihe, iby’ubutumwa bwiza benshi babifata nk’uko abantu bumvise amagambo ya Yehova yavuzwe na Yesaya bayakiriye. Icyakora, kimwe n’uwo muhanuzi wizerwa, dusubiramo ubutumwa bw’Ubwami “incuro nyinshi.” Ibyo tubikorana umwete kandi tugakomeza kwihangana, kuko ibyo ari byo Yehova ashaka.
‘Babigenje Batyo’
8, 9. Ni mu buhe buryo Mose umuhanuzi wa Yehova ari urugero rwiza?
8 Umuhanuzi Mose yari intangarugero mu bihereranye no kwihangana no kumvira. Yahisemo gushyigikira Abisirayeli bari mu buretwa, ariko yagombaga gutegereza igihe cyo gucungurwa kwabo abigiranye ukwihangana. Yabaye i Midiyani imyaka 40, kugeza ubwo Imana yamukoresheje kugira ngo avane ubwoko bw’Isirayeli mu buretwa. Igihe Mose na mwene se Aroni bari imbere y’umutware wa Egiputa, barumviye maze bavuga kandi bakora ibyo Imana yabategetse. Mu by’ukuri, ‘babigenje batyo.’—Kuva 7:1-6; Abaheburayo 11:24-29.
9 Mose yihanganiye imyaka 40 yo gukakara mu butayu. Nanone kandi, yakurikije ubuyobozi bw’Imana mu gihe yubakaga ubuturo bw’Isirayeli no kuzuza ibindi bintu byakoreshwaga mu gusenga Yehova. Uwo muhanuzi yakurikije amabwiriza y’Imana mu buryo bwuzuye, kuko dusoma ngo “Mose agenza atyo: uko Uwiteka yamutegetse kose, aba ari ko akora” (Kuva 40:16). Mu gihe dusohoza umurimo wacu twifatanyije n’umuteguro wa Yehova, nimucyo tujye twibuka ukumvira kwa Mose no gukurikiza inama y’intumwa Pawulo yo ‘kumvira abatuyobora.’—Abaheburayo 13:17.
Barangwagaho Icyizere
10, 11. (a) Ni iki kigaragaza ko umuhanuzi Hoseya yarangwa n’icyizere? (b) Ni gute dushobora gukomeza kurangwa n’icyizere mu gihe tuganira n’abantu mu mafasi yacu?
10 Abahanuzi bagombaga kugira imyifatire irangwa n’icyizere mu gihe bavugaga ubutumwa bw’urubanza kimwe n’ubuhanuzi bwerekana urukundo rw’Imana mu guhihibikanira abantu bizerwa batatanijwe bo muri Isirayeli. Ibyo ni ko byagendekeye Hoseya, wabaye umuhanuzi mu myaka itari munsi ya 59. Mu buryo burangwa n’icyizere, yakomeje kuvuga ubutumwa bwa Yehova kandi aza gusoza igitabo cye cy’ubuhanuzi mu magambo agira ati “uzi ubwenge wese, ni we uzitegereza ibyo? Uwitonda wese ni we uzabimenya? Kuko inzira z’Uwiteka zitunganye, kandi abakiranutsi bazazigenderamo; ariko abacumura bazazigwamo” (Hoseya 14:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera). Igihe cyose Yehova akitwemerera gutanga ubuhamya, nimucyo turangweho icyizere kandi dukomeze gushaka abazagira ubwenge bwo kwitabira ubuntu bw’Imana twagiriwe.
11 Mu ‘gushaka abakwiriye,’ tugomba kwihangana no kubona ibintu mu buryo burangwa n’icyizere (Matayo 10:11). Urugero, niba twayobewe aho twashyize imfunguzo zacu, twagombye gusubira inyuma aho twanyuze, maze tugashakira ahantu hatandukanye twageze. Dushobora kuzibona tubigenje dutyo incuro nyinshi twikurikiranya. Mu buryo nk’ubwo, nimucyo twihangane mu gushaka abagereranywa n’intama. Mbega ukuntu tugira ibyishimo iyo bene abo bantu bitabiriye ubutumwa bwiza mu ifasi ikunze kubwirizwamo kenshi! Kandi mbega ukuntu twishimira ko Imana iha umugisha umurimo dukorera mu ruhame mu bihugu wagiye urwanywa!—Abagalatiya 6:10.
Isoko y’Inkunga
12. Ni ubuhe buhanuzi bwa Yoweli burimo busohora muri iki kinyejana cya 20, kandi gute?
12 Amagambo y’abahanuzi ba Yehova, ashobora kutubera isoko y’inkunga ikomeye mu murimo wacu. Urugero, zirikana ubuhanuzi bwa Yoweli. Bukubiyemo ubutumwa bw’urubanza bwerekezwaga ku Bisirayeli b’abahakanyi hamwe n’abandi bantu bo mu kinyejana cya 9 M.I.C. Icyakora nanone, Yoweli yarahumekewe maze ahanura amagambo agira ati “[jyewe Yehova] nzasuka umwuka wanjye ku bantu bose; abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa. Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye nzabasukira ku mwuka wanjye muri iyo minsi” (Yoweli 3:1, 2, igice cya 2 umurongo wa 28 na 29 muri Biblia Yera). Ibyo byagaragariye ku bigishwa ba Yesu uhereye kuri Pentekoti y’umwaka wa 33 I.C. Kandi se, mbega ukuntu tubona ugusohozwa gukomeye k’ubwo buhanuzi muri iki kinyejana cya 20! Muri iki gihe, dufite abantu babarirwa muri za miriyoni ‘bahanura,’ cyangwa batangaza ubutumwa bwa Yehova—muri bo hakaba hari abasaga 600.000 bakora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose.
13, 14. Ni iki gishobora gufasha Abakristo bakiri bato kubonera ibyishimo mu murimo wo kubwiriza?
13 Ababwiriza b’Ubwami benshi ni bato. Nta bwo igihe cyose biba biboroheye kuganira n’abakuze ku bihereranye na Bibiliya. Rimwe na rimwe, urubyiruko rw’abagaragu ba Yehova rubwirwa aya magambo ngo ‘uratakaza igihe cyawe ubwiriza,’ cyangwa se ngo ‘wagombye kugira ikindi kintu ukora.’ Abahamya ba Yehova bakiri bato, bashobora gusubizanya ubushishozi ko bababajwe n’uko uwo muntu abona ibintu atyo. Umubwiriza umwe w’ubutumwa bwiza ukiri muto, yasanze ari iby’ingirakamaro kongeraho ati “numva rwose nungukirwa no kuganira n’abantu bakuze nkamwe, kandi ndabyishimira.” Birumvikana ariko ko kubwiriza ubutumwa bwiza atari ugutakaza igihe rwose. Ubuzima buri mu kaga. Binyuriye kuri Yoweli, Imana yongeye kuvuga iti “umuntu wese uzambaza izina ry’Uwiteka, azakizwa.”—Yoweli 3:5, igice cya 2 umurongo wa 32 muri Biblia Yera.
14 Abana baherekeza ababyeyi babo mu murimo wo kubwiriza Ubwami, bakira neza ubufasha babaha bwo kwishyiriraho intego za bwite. Buhoro buhoro, abo bana bagira amajyambere uhereye ku gusoma umurongo w’Ibyanditswe kugeza aho basobanura ibyiringiro byabo bishingiye kuri Bibiliya no guha abantu bashimishijwe ibitabo bikwiriye. Uko bagenda babona amajyambere yabo ubwabo n’imigisha Yehova abaha, ni na ko ababwiriza b’Ubwami bakiri bato babonera ibyishimo byinshi mu kubwiriza ubutumwa bwiza.—Zaburi 110:3; 148:12, 13.
Ishyaka no Gutegereza
15. Ni gute urugero rwa Ezekiyeli rushobora kudufasha guhembera ishyaka ryacu mu murimo wo kubwiriza Ubwami?
15 Nanone, abahanuzi b’Imana bari intangarugero mu kugaragaza ishyaka no gutegereza—iyo ikaba ari imico dukeneye mu murimo wacu muri iki gihe. Igihe twatangiraga kwiga ukuri kw’Ijambo ry’Imana, nta gushidikanya ko igishyuhirane cyatumye tugira ishyaka ryadusunikiraga kuvuga dushize amanga. Ariko wenda, birashoboka ko kuva icyo gihe haba hashize imyaka myinshi, kandi wenda tukaba twaratanze ubuhamya mu ifasi yacu kenshi. Abantu bake ubu ni bo wenda bashobora kwakira ubutumwa bw’Ubwami. Mbese, ibyo byagabanije umurego wacu? Niba ari ko bimeze, tuzirikane umuhanuzi Ezekiyeli, izina rye rikaba risobanura ngo “Imana Irakomeza.” N’ubwo Ezekiyeli yahanganye n’abantu b’imitima inangiye bo muri Isirayeli ya kera, Imana yaramukomeje, iha uruhanga rwe gukomera kurusha isarabwayi mu buryo bw’ikigereranyo. Bityo rero, Ezekiyeli yashoboraga gukora umurimo we imyaka myinshi, abantu bakumva cyangwa batakumva. Urugero rwe rwerekana ko dushobora natwe kubikora, kandi bishobora kudufasha guhembera ishyaka ryacu mu murimo wo kubwiriza.—Ezekiyeli 3:8,9; 2 Timoteyo 4:5.
16. Ni iyihe myifatire ya Mika twagombye kwihingamo?
16 Undi w’intangarugero ku bihereranye no kwihangana kwe, yari Mika wahanuye mu kinyejana cya 8 M.I.C. Yaranditse ati “ariko jyeweho nzahoza amaso ku Uwiteka; nzategereza Imana impe agakiza: Imana yanjye izanyumvira” (Mika 7:7). Ibyiringiro bya Mika byari bishinze imizi mu kwizera kwe gukomeye. Kimwe n’umuhanuzi Yesaya, Mika yari azi ko ibyo Yehova yagambiriye agomba kubisohoza nta kabuza. Ibyo natwe turabizi (Yesaya 55:11). Ku bw’ibyo rero, nimucyo dukomeze gutegereza ugusohozwa kw’amasezerano y’Imana. Kandi nimucyo tubwirizanye umwete ubutumwa bwiza, ndetse no mu duce abantu bagaragaza ko badashimishwa cyane n’ubutumwa bw’Ubwami.—Tito 2:14; Yakobo 5:7-10.
Kwihangana Muri Iki Gihe
17, 18. Ni izihe ngero za kera n’iza vuba zishobora kudufasha kwihangana?
17 Bamwe mu bahanuzi ba Yehova bakomeje gusohoza inshingano zabo bihanganye mu gihe cy’imyaka myinshi, ariko ntibabona isohozwa ry’ubuhanuzi bwabo. Icyakora, ukwihangana kwabo, n’ubwo incuro nyinshi babikoraga bagirirwa nabi, kudufasha kumenya ko dushobora gusohoza umurimo wacu. Nanone, dushobora kungukirwa n’urugero rw’abasizwe bizerwa babayeho mu myaka ibarirwa muri za mirongo yo mu kinyejana cya 20. N’ubwo ibyiringiro byabo by’ijuru bitahise byuzuzwa vuba nk’uko babitekerezaga, nta bwo batumye ukwiheba gutewe n’uko byasaga n’aho bitinze, kugabanya ishyaka ryabo mu gukora ibyo Imana ishaka nk’uko yabibahishuriye.
18 Mu gihe cy’imyaka myinshi, benshi bo muri abo Bakristo, batanze Umunara w’Umurinzi hamwe na Réveillez-vous! (mbere yitwaga L’Age d’Or hanyuma ikaza kwitwa Consolation), buri gihe. Bagejeje ayo magazeti y’agaciro ku bantu babigiranye umwete, mu mihanda no mu ngo z’abantu, ibyo twita muri iki gihe gushyira abantu amagazeti iwabo uko asohotse. Mushiki wacu umwe wari ugeze mu za bukuru yarangije urugendo rwe rwo ku isi, maze abagenzi bari bamenyereye kumubona atanga ubuhamya mu muhanda bahita bamenya ko atagihari. Mbega ubuhamya yatanze mu myaka myinshi yakoze umurimo we mu budahemuka, nk’uko byagaragajwe n’ibyo abantu babonaga umurimo we wo mu ruhame bamuvugagaho bamushimira! Wowe mubwiriza w’Ubwami, mbese ugeza ku bantu uhura na bo mu murimo wawe amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!?
19. Ni iyihe nkunga tuvana mu Baheburayo 6:10-12?
19 Nanone, zirikana ukwihangana abavandimwe bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova bagira mu murimo bakorana ubudahemuka. Benshi muri bo bageze mu myaka 90 cyangwa 100 y’ubuzima bwabo, ariko kugeza ubu baracyari ababwiriza b’Ubwami bihatira gusohoza inshingano bahawe babigiranye umwete (Abaheburayo 13:7). Bite se noneho ku bandi na bo bageze mu za bukuru, bafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru, ndetse na bamwe mu bagize “izindi ntama” na bo bageze mu marembera y’ubuzima bwabo (Yohana 10:16)? Bashobora kudashidikanya ko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yabo n’urukundo bagaragarije izina ryayo. Turifuriza Abahamya ba Yehova bageze mu za bukuru, hamwe na bagenzi babo bahuje ukwizera bakiri bato, gukomeza kwitanga bashyizeho umwete mu gukora ibyo bashoboye, bagaragaza ukwizera no kwihangana mu murimo w’Imana (Abaheburayo 6:10-12). Bityo, byaba binyuriye ku muzuko kimwe n’abahanuzi ba kera, cyangwa mu kurokoka “umubabaro ukomeye” wegereje, bazasarura ingororano ikungahaye y’ubuzima bw’iteka.—Matayo 24:21.
20. (a) Twize iki tubikesheje ‘i[cy]itegererezo’ cy’abahanuzi? (b) Ni gute ukwihangana nk’ukw’abahanuzi gushobora kudufasha?
20 Mbega icyitegererezo gikwiriye Abahanuzi b’Imana badusigiye! Kubera ko bihanganiye imibabaro, kandi bakagaragaza indi mico y’Imana, bahawe igikundiro cyo kuvuga mu izina rya Yehova. Twebwe Abahamya be bo muri iki gihe, nimucyo tumere nka bo kandi tubyiyemeze nk’uko umuhanuzi Habakuki yabigenje, we wavuze ati “nzahagarara hejuru y’umunara, aho ndindira; kandi nzarangaguza ndeba aho ari, numva icyo [Imana i]mbwira, n’uko nzasubiza ku bw’icyo namuganyiye” (Habakuki 2:1). Nimucyo natwe tugire ukwiyemeza nk’uko mu gihe twihangana kandi tugakomeza gutangariza mu ruhame izina ry’ikirenga ry’Umuremyi wacu Mukuru, ari we Yehova twishimye!—Nehemiya 8:10; Abaroma 10:10.
Mbese, Wazirikanye Izi Ngingo?
◻ Ni uruhe rugero rw’ubutwari rwatanzwe n’umuhanuzi Amosi?
◻ Ni mu buhe buryo umuhanuzi Mose yari intangarugero?
◻ Ni gute Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe bashobora gukora nk’Amosi na Yesaya?
◻ Ni irihe somo abakozi b’Abakristo bashobora kuvana ku myifatire ya Hoseya na Yoweli?
◻ Ni gute dushobora kungukirwa n’ingero za Ezekiyeli na Mika?
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Umwuka wa Yehova wahaye Amosi imbaraga zo guhanura abigiranye ubutwari n’ubwo yarwanyijwe n’Amasiya mu buryo bukaze
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Abasizwe bizerwa batanga urugero rwiza bagaragaza ukwihangana mu murimo wa Yehova