Imana z’Ingome Zahimbwe n’Abantu
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 26]
IMANA za kera zagaragazwaga kenshi zifite inyota n’irari ryo kumena amaraso. Ababyeyi ndetse bageraga n’aho baroha abana babo mu muriro ari bazima kugira ngo bacubye uburakari bwazo (Gutegeka 12:31). Ku rundi ruhande, abanyafilozofiya b’abapagani baratandukiraga bigisha ko Imana itagira ibyiyumvo, urugero umujinya cyangwa impuhwe.
Ibitekerezo bya kidayimoni by’abo banyafilozofiya byagize ingaruka ku Bayahudi, ubwoko bwavugaga ko ari ubw’Imana. Umunyafilozofiya umwe w’Umuyahudi witwaga Philo, wabayeho mu gihe cya Yesu, yavuze ko Imana “itagira ikiyibabaza cyangwa ikiyishimisha.”
Ndetse n’agatsiko k’Abayahudi b’Abafarisayo batavaga ku izima, ntikabuze kugerwaho n’ingaruka za filozofiya ya Kigiriki. Baje kwemera inyigisho za Plato zavugaga ko umuntu agizwe n’ubugingo budapfa bufungiwe mu mubiri wa kimuntu. Byongeye kandi, dukurikije ibivugwa n’umuhanga mu by’amateka wo mu kinyejana cya mbere witwa Josephus, Abafarisayo bemeraga ko ubugingo bw’abantu babi “buhabwa igihano cyo kubabazwa iteka.” Nyamara ariko, igitekerezo nk’icyo nta rufatiro gifite muri Bibiliya.—Itangiriro 2:7; 3:19; —Umubwiriza 9:5; Ezekiyeli 18:4.
Bite se ku bihereranye n’abigishwa ba Yesu? Mbese, na bo baba baremeye gutwarwa na filozofiya ya gipagani? Amaze kubona ko ako kaga kugarije, intumwa Pawulo yaburiye Abakristo bagenzi be agira ati “mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa, bikurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y’iby’isi, bidakurikiza Kristo.”—Abakolosayi 2:8; reba nanone 1 Timoteyo 6:20.
Ikibabaje ariko, ni uko benshi mu bitwaga abagenzuzi b’Abakristo bo mu kinyejana cya kabiri n’icya gatatu, birengagije uwo muburo maze bakigisha ko Imana itagira ibyiyumvo. Igitabo cyitwa The Encyclopedia of Religion kigira kiti “muri rusange, imico y’Imana yasobanukaga kurushaho iyo yabaga yemejwe mu mitekerereze ya Kiyahudi n’iya filozofiya y’icyo gihe . . . Igitekerezo cy’uko Imana Data yashoboraga kugira ibyiyumvo, urugero nk’impuhwe . . . muri rusange cyabonwaga ko ari ikintu kidashobora kwemerwa, nibura kugeza mu mpera z’ikinyejana cya makumyabiri.”
Bityo rero, Kristendomu yemeye inyigisho y’ikinyoma yigisha ko hariho imana y’ingome iha igihano abanyabyaha cyo kubabazwa iteka ari bazima. Ku rundi ruhande, Yehova Imana avuga yeruye mu Ijambo rye, Bibiliya, ko “ibihembo by’ibyaha ari urupfu,” atari ukubabazwa iteka.—Abaroma 6:23.
[Aho amafoto yavuye]
Ahagana haruguru: Acropolis Museum, mu Bugiriki
Uburenganzira bwatanzwe na The British Museum