ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w96 1/7 pp. 11-15
  • “Inzu yo Gusengerwamo n’Amahanga Yose”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Inzu yo Gusengerwamo n’Amahanga Yose”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ahera Cyane
  • Ahera
  • Urugo
  • Umunsi w’Impongano
  • Urusengero rwa Mbere n’Urwa Kabiri
  • Uko Imana Yaje Kureka Inzu Yayo yo ku Isi Burundu
  • Jya wishimira gukorera Yehova uri mu rusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Urusengero Rukuru rwo mu Buryo bw’Umwuka rwa Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • “Ibyifuzwa” birimo biruzura inzu ya Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
w96 1/7 pp. 11-15

“Inzu yo Gusengerwamo n’Amahanga Yose”

“Mbese ntimuzi ko byanditswe ngo ‘inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose’?”​—MARIKO 11:17.

1. Ni iyihe mishyikirano Adamu na Eva bagiranaga n’Imana mu mizo ya mbere?

IGIHE Adamu na Eva baremwaga, bari bafitanye imishyikirano ya bugufi na Se wo mu ijuru. Yehova Imana yavuganaga na bo kandi yabagaragarije umugambi we uhebuje afitiye ubwoko bwa kimuntu. Mu by’ukuri, bahoraga basunikirwa gusingiza Yehova ku bw’imirimo ye ihebuje yo kurema. Iyo Adamu na Eva baza gukenera ubuyobozi mu gihe bari kuba bahihibikanira inshingano yabo yo kuzaba ababyeyi b’umuryango wa kimuntu, bashoboraga kwegera Imana ahantu bari aho ari ho hose mu buturo bwabo bwa Paradizo. Nta bwo bari bakeneye imirimo y’ubutambyi mu rusengero.​—Itangiriro 1:28.

2. Ni irihe hinduka ryabayeho igihe Adamu na Eva bakoraga icyaha?

2 Imimerere yaje guhinduka igihe marayika wigometse yashutse Eva amwumvisha ko imimerere ye y’ubuzima yari kurushaho kuba myiza, iyo aza kwanga kugandukira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, avuga ko yari ‘guhinduka nk’Imana.’ Eva yemeye ikinyoma cya Satani maze arya ku mbuto y’igiti Imana yari yarababujije kuryaho. Hanyuma Satani yaje gukoresha Eva mu gushuka umugabo we. Mu buryo bubabaje, Adamu yumviye umugore we wari wakoze icyaha, bityo agaragaza ko yahaga agaciro imishyikirano yari afitanye na we kuyirutisha iyo yari afitanye n’Imana (Itangiriro 3:4-7). Ubwo rero, Adamu na Eva bahisemo ko Satani ababera imana.​—Gereranya na 2 Abakorinto 4:4.

3. Ni izihe ngaruka mbi zaturutse k’ukwigomeka kw’Adamu na Eva?

3 Mu kubigenza batyo, umugabo n’umugore ba mbere ntibatakaje imishyikirano y’agaciro kenshi bari bafitanye n’Imana byonyine, ahubwo banatakaje ibyiringiro byo kubaho iteka ku isi yari guhinduka paradizo (Itangiriro 2:16, 17). Amaherezo, imibiri yabo yakoze icyaha yatangiye kononekara kugeza igihe bapfiriye. Urubyaro rwabo rwarazwe iyo mimerere y’icyaha. Bibiliya igira iti “ni ko urupfu rugera ku bantu bose.”​—Abaroma 5:12.

4. Ni ibihe byiringiro Imana yahaye abantu b’abanyabyaha?

4 Hari hakenewe ikintu runaka cyo kunga abantu b’abanyabyaha n’Umuremyi wabo wera. Ubwo Imana yaciraga Adamu na Eva urubanza, yahaye ibyiringiro urubyaro rwari kuzabakomokaho igihe yasezeranyaga “urubyaro” rwari gukiza abantu ingaruka zo kwigomeka kwa Satani (Itangiriro 3:15). Nyuma y’aho, Imana yahishuye ko Urubyaro rw’umugisha rwari guturuka kuri Aburahamu (Itangiriro 22:18). Mu kuzirikana uwo mugambi wuje urukundo, Imana yatoranije abakomoka kuri Aburahamu, ari bo Bisirayeli, kugira ngo babe ishyanga rye yatoranije.

5. Kuki twagombye gushishikazwa n’isezerano ry’Amategeko Imana yagiranye n’Isirayeli no mu tuntu duto duto?

5 Mu mwaka wa 1513 M.I.C., Abisirayeli bagiranye isezerano n’Imana, kandi bemera ko bari kuzumvira amategeko yayo. Iryo sezerano ry’Amategeko, ryagombye gushishikaza cyane abantu bose bashaka kuyoboka Imana muri iki gihe, bitewe n’uko ryerekezaga ku Rubyaro rwasezeranijwe. Pawulo yavuze ko ryari “igicucu cy’ibyiza bizaza” (Abaheburayo 10:1). Igihe Pawulo yavugaga ayo magambo, yari arimo asobanura ibihereranye n’umurimo abatambyi b’Isirayeli bakoreraga mu buturo bagendaga bimura, cyangwa ihema ryo gusengeramo. Ryitwaga “urusengero rw’Uwiteka” cyangwa ‘inzu y’Uwiteka’ (1 Samweli 1:9, 24). Nidusuzuma ibyerekeye umurimo wera wakorerwaga mu nzu ya Yehova yo ku isi, dushobora kwishimira mu buryo bwuzuye kurushaho gahunda yaringanijwe irangwa n’impuhwe ituma abantu b’abanyabyaha muri iki gihe bashobora kwiyunga n’Imana.

Ahera Cyane

6. Ni iki cyari Ahera Cyane, kandi ni gute ukuhaba kw’Imana kwashushanywaga aho hantu?

6 Bibiliya igira iti “Isumbabyose ntiba mu mazu yubatswe n’amaboko” (Ibyakozwe 7:48). Nyamara kandi, kuba Imana yari iri mu nzu yayo yo ku isi, byashushanywaga n’igicu cyabaga mu cyumba cyitwaga Ahera Cyane (Abalewi 16:2). Uko bigaragara, icyo gicu cyararabagiranaga, bityo kikamurikira Ahera Cyane. Cyabaga hejuru y’isanduku yera yitwaga “isanduku y’ibihamya,” yarimo ibisate by’amabuye byanditsweho amwe mu mategeko Imana yahaye Isirayeli. Ku mupfundikizo w’Isanduku, hari abakerubi babiri bari bakozwe mu izahabu bafite amababa arambuye, bakaba barashushanyaga ibiremwa by’umwuka bifite umwanya wo mu rwego rwo hejuru mu muteguro w’Imana wo mu ijuru. Icyo gicu cy’igitangaza cyatangaga urumuri, cyari hejuru y’umupfundikizo, hagati y’abakerubi (Kuva 25:22). Ibyo bikaba byari ikigereranyo cy’ukuntu Imana Ishoborabyose yicaye ku ntebe y’ubwami, ku igare ryo mu ijuru rishyigikiwe n’abakerubi bazima (1 Ngoma 28:18). Ibyo bikaba byumvikanisha impamvu Umwami Hezekiya yasenze agira ati “Uwiteka Nyiringabo, Mana ya Isirayeli wicara ku bakerubi.”​—Yesaya 37:16.

Ahera

7. Ni ibihe bikoresho byari Ahera?

7 Igice cya kabiri cy’ubuturo, cyitwaga Ahera. Muri cyo imbere, ibumoso bw’aho binjirira, hari igitereko cy’amatabaza cyiza cyari gifite amashami arindwi, iburyo na ho hari ameza yategurwagaho imitsima yo kumurikwa. Imbere hari igicaniro cyaturukagaho impumuro y’imibavu yoshejwe. Cyabaga imbere y’umwenda ukingiriza, watandukanyaga Ahera n’Ahera Cyane.

8. Ni iyihe mirimo abatambyi bakoreraga Ahera buri gihe?

8 Buri gitondo na buri kigoroba, umutambyi yagombaga kwinjira mu buturo maze akosereza imibavu ku gicaniro cy’imibavu (Kuva 30:7, 8). Mu gitondo, igihe imibavu yabaga yoswa, ya matabaza arindwi yabaga ku gitereko cy’amatabaza gikozwe mu izahabu, yagombaga kuzuzwa amavuta. Nimugoroba, ayo matabaza yaracanwaga kugira ngo amurikire Ahera. Buri Sabato, umutambyi yagombaga gushyira imitsima mishyashya 12 ku meza yategurwagaho imitsima yo kumurikwa.​—Abalewi 24:4-8.

Urugo

9. Ni ku bw’uwuhe mugambi hariho igikarabiro, kandi ni irihe somo twavanamo?

9 Nanone, ubuturo bwari bufite urugo rwari rugoswe n’uruzitiro rw’amahema. Muri urwo rugo harimo igikarabiro kinini, icyo abatambyi bakarabiragamo intoki zabo n’ibirenge byabo mbere y’uko binjira Ahera. Nanone kandi, bagombaga gukaraba mbere yo gutamba ibitambo ku gicaniro cyari mu rugo (Kuva 30:18-21). Ibyo basabwaga ku bihereranye n’isuku, byibutsa mu buryo bukomeye abagaragu b’Imana bo muri iki gihe ko bagomba kwihatira cyane kuba abantu batanduye ku mubiri, mu mico, mu bwenge no mu buryo bw’umwuka, kugira ngo ugusenga kwabo kubone kwemerwa n’Imana (2 Abakorinto 7:1). Nyuma y’igihe, inkwi zo gucana ku gicaniro, hamwe n’amazi yo mu gikarabiro, byazanwaga n’abagaragu bo mu rusengero batari Abisirayeli.​—Yosuwa 9:27.

10. Ni ayahe maturo amwe n’amwe yatangwaga ku gicaniro cyatambirwagaho ibitambo?

10 Buri gitondo na buri kigoroba, umwana w’intama watambwaga ku gicaniro, hamwe n’ituro ry’ifu n’iry’ibyo kunywa (Kuva 29:38-41). Ibindi bitambo byatambwaga ku minsi yihariye. Rimwe na rimwe, hatambwaga igitambo cy’icyaha cyihariye cyabaga cyakozwe n’umuntu ku giti cye (Abalewi 5:5, 6). Mu bindi bihe, Umwisirayeli yashoboraga gutamba igitambo cy’uko ari amahoro abitewe n’umutima ukunze, icyo gitambo kikaba cyaravanwagaho imigabane yaribwaga n’abatambyi hamwe na nyir’ukugitanga. Ibyo byagaragazaga ko abantu b’abanyabyaha bashoboraga kugirana amahoro n’Imana, kandi bagasangira na yo mu buryo bw’ikigereranyo. Ndetse n’umusuhuke w’umunyamahanga yashoboraga kuba umuntu usenga Yehova, kandi akanagira igikundiro cyo gutanga ibitambo mu nzu Ye abitewe n’umutima ukunze. Ariko kandi, kugira ngo bahe Yehova icyubahiro gikwiriye, abatambyi bemeraga gusa ibitambo birusha ibindi kuba byiza. Ifu y’ibinyampeke yagombaga kuba iseye neza, kandi amatungo yo gutambwaho ibitambo yagombaga kuba adafite inenge iyo ari yo yose.​—Abalewi 2:1; 22:18-20; Malaki 1:6-8.

11. (a) Amaraso y’ibitambo by’amatungo yakoreshwaga iki, kandi ibyo byerekezaga ku ki? (b) Ni gute Imana ibona amaraso y’umuntu n’ay’inyamaswa?

11 Amaraso y’ibyo bitambo yasukwaga ku gicaniro. Buri munsi, ibyo byibutsaga ab’iryo shyanga ko bari abanyabyaha, bakaba bari bakeneye umucunguzi wari kumena amaraso ye akaba impongano ihoraho y’ibyaha byabo, kandi akabakiza urupfu. (Abaroma 7:24, 25; Abagalatiya 3:24; gereranya n’Abaheburayo 10:3.) Nanone, ubwo buryo bwera bwo gukoresha amaraso, bwibutsaga Abisirayeli ko amaraso ari yo buzima, kandi ko ubuzima ari ubw’Imana. Igihe cyose, Imana yagiye ibuzanya ubundi buryo ubwo ari bwo bwose abantu bakoreshamo amaraso.​—Itangiriro 9:4; Abalewi 17:10-12; Ibyakozwe 15:28, 29.

Umunsi w’Impongano

12, 13. (a) Umunsi w’Impongano wari iki? (b) Mbere y’uko umutambyi mukuru ajyana amaraso Ahera Cyane, ni iki yagombaga gukora?

12 Rimwe mu mwaka, igihe cyitwaga Umunsi w’Impongano, ishyanga ryose ry’Isirayeli, hakubiyemo n’abasuhuke b’abanyamahanga basengaga Yehova, bagombaga kutagira umurimo uwo ari wo wose bakora kandi bakiyiriza ubusa (Abalewi 16:29, 30). Kuri uwo munsi w’ingenzi, ishyanga ryezwaga ibyaha mu buryo bw’ikigereranyo kugira ngo mu wundi mwaka rizashobore kugirana n’Imana imishyikirano y’amahoro. Reka tugerageze kwiyumvisha uko byagendaga kandi dusuzume bimwe mu bintu by’ingenzi.

13 Umutambyi mukuru ari mu rugo rw’ubuturo. Amaze gukaraba mu gikarabiro, yishe ikimasa cyo gutambaho igitambo. Amaraso y’icyo kimasa asutswe mu rwabya; ari bukoreshwe mu buryo bwihariye mu guhongerera ibyaha by’umuryango w’abatambyi wa Lewi (Abalewi 16:4, 6, 11). Ariko kandi, mbere y’uko hagira ikindi kintu icyo ari cyo cyose gikorwa ku bihereranye n’icyo gitambo, hari icyo umutambyi mukuru agomba gukora. Afashe imibavu yoshejwe (wenda ayishyize ku mudaho), n’amakara yaka avanye ku gicaniro mu gikoresho cyaruzwa amakara. Noneho yinjiye Ahera kandi aragenda agana ahari umwenda ukingiriza Ahera Cyane. Buhoro buhoro, yinjiye hirya y’uwo mwenda ukingiriza, maze ahagarara imbere y’isanduku y’isezerano. Hanyuma, asutse imibavu kuri ya makara yaka ari nta muntu n’umwe umureba, maze Ahera Cyane huzura igicu gihumura neza.​—Abalewi 16:12, 13.

14. Kuki umutambyi mukuru yagombaga kwinjira Ahera Cyane afite amaraso y’amatungo abiri atandukanye?

14 Ubwo ni bwo noneho Imana yabaga yiteguye kugira imbabazi, no kwemera impongano mu buryo bw’ikigereranyo. Ni yo mpamvu umupfundikizo w’Isanduku witwaga “intebe” cyangwa “umupfundikizo w’impongano” (Abaheburayo 9:5, NW). Umutambyi mukuru asohotse Ahera Cyane, afashe ya maraso y’ikimasa, maze yongera kwinjira Ahera Cyane. Nk’uko byategekwaga n’Amategeko, akojeje urutoki rwe mu maraso maze ayaminjagira incuro zigera kuri zirindwi imbere y’umupfundikizo w’Isanduku (Abalewi 16:14). Hanyuma, asubiye mu rugo maze yica ihene, ikaba ari yo gitambo cy’ibyaha “by’abantu.” Yinjije amaraso make y’iyo hene Ahera Cyane kandi abigenje nk’uko yagenje ya maraso y’ikimasa (Abalewi 16:15). Hari indi mirimo y’ingenzi na yo yakorwaga ku Munsi w’Impongano. Urugero, umutambyi mukuru yagombaga kurambika ibiganza bye mu ruhanga rw’ihene ya kabiri kandi akayaturiraho “gukiranirwa kw’Abisirayeli kose.” Hanyuma, iyo hene yajyanwaga mu butayu ari nzima yikoreye ibyaha by’iryo shyanga mu buryo bw’ikigereranyo. Ni muri ubwo buryo hatangwaga buri mwaka impongano “[y]’abatambyi n’abantu b’iteraniro bose.”​—Abalewi 16:16, 21, 22, 33.

15. (a) Ni gute urusengero rwa Salomo rwasaga n’ubuturo? (b) Ni iki igitabo cy’Abaheburayo kivuga ku bihereranye n’umurimo wera wakorerwaga mu buturo no mu rusengero?

15 Mu myaka 486 ya mbere y’amateka y’Isirayeli ari ubwoko bw’isezerano bw’Imana, ubuturo bwagendaga bwimurwa, ni bwo bwari ahantu ho gusengera Imana yabo, Yehova. Hanyuma, Salomo wo muri Isirayeli yaje guhabwa igikundiro cyo kubaka inzu ihoraho. N’ubwo urwo rusengero rwari runini kandi rukoranywe ubuhanga kurushaho, igishushanyo mbonera cyatanzwe n’Imana cyakurikije urugero rw’icyari cyaratanzwe ku buturo. Kimwe n’ubuturo, urusengero rwari ikigereranyo cya gahunda ikomeye kandi nziza kurushaho yo gusenga, iyo Yehova yari ‘gushyiraho, itari iyashyizweho n’umuntu.’​—Abaheburayo 8:2, 5 (gereranya na NW); 9:9, 11.

Urusengero rwa Mbere n’Urwa Kabiri

16. (a) Ni irihe sengesho ryiza ryavuzwe na Salomo igihe cyo gutaha urusengero? (b) Ni gute Yehova yagaragaje ko yemeye isengesho rya Salomo?

16 Igihe cyo gutaha urwo rusengero ruhebuje, Salomo yavuze iri sengesho ryahumetswe rigira riti “kandi iby’umunyamahanga, utari uwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, naza aturutse mu gihugu cya kure, azanywe n’izina ryawe rikuru . . . ; nibaza basenga berekeye iyi nzu, nuko ujye wumva uri mu ijuru, ni ryo buturo bwawe, umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose, bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe, akubahe, nk’uko ubwoko bwawe bwa Isirayeli bukubaha, kandi bamenye yuko iyi nzu nubatse, yitwa iy’izina ryawe” (2 Ngoma 6:32, 33). Mu buryo bugaragara, Imana yerekanye ko yemeye isengesho rya Salomo ryo gutaha urusengero. Umuriro wamanutse uvuye mu ijuru, maze ukongora ibitambo by’amatungo byari ku gicaniro, kandi icyubahiro cya Yehova cyuzura urusengero.​—2 Ngoma 7:1-3.

17. Ni iki cyaje kugera ku rusengero rwubatswe na Salomo, kandi kuki?

17 Ikibabaje ariko, ni uko Abisirayeli batakaje imyifatire yabo yo gutinya Yehova mu buryo bukwiriye. Nyuma y’igihe, baharabitse izina rye rikomeye binyuriye ku bikorwa byo kumena amaraso, gusenga ibigirwamana, gusambana, kuryamana n’abo bafitanye isano rya bugufi, no kugirira nabi impfubyi, abapfakazi, n’abanyamahanga (Ezekiyeli 22:2, 3, 7, 11, 12, 26, 29). Ni yo mpamvu mu mwaka wa 607 M.I.C., Imana yabasohorejeho iteka ryayo, ubwo yazanaga ingabo z’i Babuloni kugira ngo zirimbure urusengero. Abisirayeli barokotse bajyanyweho iminyago i Babuloni.

18. Mu rusengero rwa kabiri, ni izihe nshingano zahawe bamwe mu bantu batari Abisirayeli bashyigikiye ugusenga kwa Yehova babigiranye umutima wabo wose?

18 Nyuma y’imyaka 70, Abayahudi basigaye bihannye basubiye i Yerusalemu kandi bahabwa igikundiro cyo kongera kubaka urusengero rwa Yehova. Igishishikaje ni uko, habuze abatambyi n’Abalewi bo gukora umurimo muri urwo rusengero rwa kabiri. Ibyo byatumye Abanetinimu bakomokaga ku bagaragu bo mu rusengero batari Abisirayeli, bahabwa inshingano zikomeye kurushaho zo kuba abakozi bo mu nzu y’Imana. Icyakora, ntibigeze bagira umwanya ureshya n’uw’abatambyi n’Abalewi.​—Ezira 7:24; 8:17, 20.

19. Ni irihe sezerano Imana yatanze rirebana n’urusengero rwa kabiri, kandi ni gute ayo magambo yasohoye?

19 Mbere byasaga n’aho urusengero rwa kabiri nta cyo rwari cyo, ugereranyije n’urwa mbere (Hagayi 2:3). Ariko kandi, Yehova yasezeranije agira ati “nzahindisha amahanga yose umushyitsi, n’ibyifuzwa n’amahanga yose bizaza, kandi iyi nzu nzayuzuzamo ubwiza. . . . Ubwiza bw’iyi nzu bwo hanyuma buzaruta ubwa mbere” (Hagayi 2:7, 9). Mu guhuza n’ayo magambo, urusengero rwa kabiri rwabaye rwiza kurushaho. Rwamaze imyaka igera ku 164 kurenza urwa mbere, kandi abantu benshi baturutse mu mahanga menshi bisukiranyije baza mu rugo rwarwo, bazanywe no gusenga. (Gereranya n’Ibyakozwe 2:5-11.) Ivugurura ry’urusengero rwa kabiri ryatangiye mu minsi y’Umwami Herode, kandi urugo rwarwo ruragurwa. Rwanganyije ubwiza n’urwa mbere rwubatswe na Salomo, bitewe n’uko rwari rwubatse ku rufatiro rw’amabuye manini, kandi rukaba rwari rukikijwe n’inkingi nziza. Rwari rufite urugo runini hanze, rwagenewe abanyamahanga bari gushaka gusenga Yehova. Hari urukuta rw’amabuye rwatandukanyaga urwo Rugo rw’Abanyamahanga n’urugo rw’imbere rwari rwaragenewe Abisirayeli gusa.

20. (a) Ni irihe tandukaniro ritangaje ryaranze urusengero rwongeye kubakwa? (b) Ni iki kigaragaza ko Abayahudi babonaga urusengero mu buryo bukocamye, kandi ni iki Yesu yasubije kuri ibyo?

20 Urwo rusengero rwa kabiri rwagize itandukaniro rikomeye ryo kwakira Umwana w’Imana, Yesu Kristo, yigishiriza mu rugo rwarwo. Ariko nk’uko byagenze ku rusengero rwa mbere, Abayahudi muri rusange ntibabonaga mu buryo bukwiriye igikundiro cyabo cyo kuba abarinzi b’inzu y’Imana. Ni na yo mpamvu bemereraga abacuruzi gucururiza mu rugo rwagenewe Abanyamahanga. Byongeye kandi, abantu bemererwaga kunyura inzira y’ubusamo yacaga ku rusengero, iyo babaga bajyanye ibicuruzwa byabo mu kandi gace k’umugi wa Yerusalemu. Iminsi ine mbere y’urupfu rwe, Yesu yejeje urusengero aruvanamo ibikorwa nk’ibyo bitari bifitanye isano n’iby’idini, avuga ati “mbese ntimuzi ko byanditswe ngo ‘inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose’? Ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi.”​—Mariko 11:15-17.

Uko Imana Yaje Kureka Inzu Yayo yo ku Isi Burundu

21. Ni iki Yesu yagaragaje ku birebana n’urusengero rw’i Yerusalemu?

21 Kubera igikorwa cy’ubutwari cya Yesu cyo guharanira ugusenga kutanduye kw’Imana, abayobozi ba kidini b’Abayahudi biyemeje kumwica (Mariko 11:18). Amenye ko agiye kwicwa, Yesu yabwiye abayobozi ba kidini b’Abayahudi ati “dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka” (Matayo 23:37, 38). Bityo yagaragaje ko nyuma y’igihe gito, Imana itari kuzongera ukundi kwemera uburyo bwo gusenga bwakorerwaga mu rusengero rw’i Yerusalemu. Ntirwari kongera kuba “inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose.” Igihe abigishwa be bamwerekaga imyubakire myiza y’urusengero, Yesu yagize ati “ntimureba ibi byose? . . . [ntih]azasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”​—Matayo 24:1, 2.

22. (a) Ni gute amagambo yavuzwe na Yesu ku bihereranye n’urusengero yasohoye? (b) Aho gushingira ibyiringiro byabo ku mudugudu wo ku isi, ni iki Abakristo ba mbere bashakaga?

22 Ubuhanuzi bwa Yesu bwaje gusohora hashize imyaka 37 nyuma y’aho, mu mwaka wa 70 I.C., igihe ingabo z’Abaroma zarimburaga Yerusalemu n’urusengero rwaho. Ibyo byabaye igihamya cy’uko rwose Imana yari iretse inzu yayo. Yesu ntiyigeze ahanura ko i Yerusalemu hari kuzongera kubakwa urundi rusengero. Ku bihereranye n’uwo murwa wo ku isi, intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo agira ati ‘hano ntidufite umudugudu uhoraho, ahubwo dushaka uzaza’ (Abaheburayo 13:14). Abakristo ba mbere bari biringiye kuzaba abagize “Yerusalemu yo mu ijuru”—ni ukuvuga Ubwami bw’Imana bugereranywa n’umudugudu (Abaheburayo 12:22). Bityo rero, ugusenga k’ukuri kwa Yehova ntikugishingiye ku rusengero rugaragara rwo ku isi. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma gahunda iruta iyo ngiyo, Imana yashyiriyeho abashaka bose kuyisengera “mu [m]wuka no mu kuri” bose.​—Yohana 4:21, 24.

Ibibazo by’Isubiramo

◻ Imishyikirano Adamu na Eva bari bafitanye n’Imana hanyuma bakaza kuyitakaza, ni iyihe?

◻ Kuki ibiranga ubuturo byagombye kudushishikaza?

◻ Ni irihe somo twavana ku mirimo yakorerwaga mu rugo rw’ubuturo?

◻ Kuki Imana yemeye ko urusengero rwayo rurimburwa?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze