ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w97 1/5 pp. 21-26
  • Nta Mahoro y’Intumwa z’Ibinyoma!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nta Mahoro y’Intumwa z’Ibinyoma!
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Abiyita Intumwa z’Amahoro
  • Mbese, Umuryango w’Abibumbye Uzazana Amahoro?
  • Impamvu Zituma ‘Barira Cyane’
  • Ubwiru buteye ubwoba buhishurwa
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Kuba Intumwa z’Amahoro y’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Amahoro Nyakuri—Azava He?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Kumenyekanisha Intumwa Nyakuri Iyo Ari Yo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
w97 1/5 pp. 21-26

Nta Mahoro y’Intumwa z’Ibinyoma!

“Abakora ibyaha bazarimburwa . . . Ariko, abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi.”​—ZABURI 37:9, 11.

1. Kuki twagombye kwitega kubona intumwa z’ibinyoma n’iz’ukuri, mu ‘gihe cy’imperuka’?

INTUMWA​—z’ibinyoma cyangwa z’ukuri? Mu gihe Bibiliya yandikwaga, hariho intumwa z’ubwo buryo bwombi. Ariko se, bimeze bite muri iki gihe? Muri Daniyeli 12:9, 10, dusoma ko intumwa ivuye mu ijuru yabwiye umuhanuzi w’Imana iti “ayo magambo a[ra]hishwe, kandi afatanishijwe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka. Benshi bazatunganywa, bazezwa, bazacishwa mu ruganda; ariko ababi bazakomeza gukora ibibi; kandi nta n’umwe muri bo uzayamenya; ariko abanyabwenge bazayamenya.” Ubu turi muri icyo ‘gihe cy’imperuka.’ Mbese, tubona itandukaniro rigaragara neza, riri hagati y’ “ababi” n’ “abanyabwenge”? Turaribona rwose!

2. Ni gute ibivugwa muri Yesaya 57:20, 21, birimo bisohora muri iki gihe?

2 Mu gice cya 57, umurongo wa 20 n’uwa 21, dusoma amagambo ya Yesaya, intumwa y’Imana, agira ati “ ‘abanyabyaha bameze nk’inyanja izikuka uko itabasha gucayuka; amazi yayo azikura isayo n’imivumba. Nta mahoro y’abanyabyaha.’ Ni ko Imana yanjye ivuga.” Mbega ukuntu ayo magambo avuga neza uko iyi si imeze, mu gihe igenda yegereza ikinyejana cya 21! Bamwe ndetse barabaza bati ‘mbese, tuzagera muri icyo kinyejana?’ Ni iki intumwa z’abanyabwenge zifite cyo kutubwira?

3. (a) Ni irihe tandukaniro rigaragazwa muri 1 Yohana 5:19? (b) Ni gute “abanyabwenge” bavugwa mu Byahishuwe igice cya 7?

3 Intumwa Yohana yari ifite ubwenge yahumekewe n’Imana. Muri 1 Yohana 5:19 hagira hati “tuzi ko turi ab’Imana, naho ab’isi bose bari mu Mubi.” Abantu 144.000 bagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga abasigaye bo muri bo barushaho kugenda basaza bakaba bakiri muri twe, bo batandukanye n’iyi si. Abagize “[imbaga y’]abantu benshi . . . bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose,” ubu basaga miriyoni eshanu, bifatanya n’abo muri iki gihe, bityo na bo bakaba bafite ubwenge. “Aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi.” Kandi se, ni kuki bahabwa ingororano? Ni ukubera ko na bo “bameshe ibishura byabo, babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama,” bizera incungu ya Yesu. Kubera ko ari intumwa z’umucyo, na bo ‘bakorera [Imana] ku manywa na nijoro.’​—Ibyahishuwe 7:4, 9, 14, 15.

Abiyita Intumwa z’Amahoro

4. (a) Kuki abiyita intumwa z’amahoro mu isi ya Satani, batagombaga kugira icyo bageraho? (b) Ni gute ibivugwa mu Befeso 4:18, 19, bihuza n’ibiriho muri iki gihe?

4 Bite se noneho ku biyita intumwa z’amahoro muri iyi gahunda y’isi ya Satani? Muri Yesaya igice cya 33, umurongo wa 7, dusoma amagambo agira ati “dore, intwari zabo ziraborogera hanze, intumwa zo gusaba amahoro zirarira cyane.” Mbega ukuntu ibyo ari ko bimeze ku basiragira ubudahwema, bava mu murwa mukuru w’isi umwe bajya mu wundi, bagerageza kuzana amahoro! Mbega ukuntu ibyo ari uguta igihe! Kuki bimeze bityo? Ni ukubera ko bita ku bimenyetso by’uburwayi bw’isi, aho kwita ku muzi w’impamvu zibitera. Icya mbere, ntibamenya ko Satani ariho, uwo intumwa Pawulo avuga ko ari “imana y’iyi gahunda y’ibintu” (2 Abakorinto 4:4, NW ). Satani yabibye imbuto z’ubugome mu bantu, ingaruka ikaba iy’uko abantu benshi, hakubiyemo n’abategetsi benshi, ubu bahuza n’ibivugwa mu Befeso 4:18, 19, hagira hati “ubwenge bwabo buri mu mwijima, kandi ubujiji buri muri bo no kunangirwa kw’imitima yabo byabatandukanije n’ubugingo buva ku Mana. Kandi babaye ibiti, bīha ubusambanyi bwinshi, gukora iby’isoni nke byose bifatanije no kwifuza.”

5. (a) Kuki imiryango yashinzwe n’abantu yananiwe kuzana amahoro? (b) Ni ubuhe butumwa buhumuriza buvugwa muri Zaburi ya 37?

5 Nta gikoresho cy’abantu badatunganye icyo ari cyo cyose gishobora kurandura mu mitima y’abantu umururumba, ubwikunde, n’urwango rwogeye muri iki gihe. Umuremyi wacu wenyine, Umutegetsi akaba n’Umwami w’Ikirenga Yehova, ni we ushobora kubikora! Ikindi kandi, abantu bake gusa bicisha bugufi ni bo biteguye kugandukira ubuyobozi bwe. Ingaruka zigera kuri abo, n’izigera ku bantu babi b’isi, zivugwa mu buryo buhabanye muri Zaburi 37:9-11, hagira hati “abakora ibyaha bazarimburwa; ariko abategereza Uwiteka ni bo bazaragwa igihugu. Kuko hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho . . . Ariko, abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi.”

6, 7. Ni iyihe mikorere y’amadini y’isi igaragaza ko yananiwe kuba intumwa z’amahoro?

6 Noneho se, intumwa z’amahoro zishobora kuboneka mu madini y’iyi si irwaye? None se, imikorere y’amadini ni iyihe kugeza ubu? Amateka agaragaza ko idini ryivanze, ni koko, ryagiye ndetse riba nyirabayazana w’ibikorwa byinshi byo kumena amaraso, byabaye mu binyejana byinshi. Urugero, igitabo cyitwa Christian Century, cyasohotse mu cyumweru cyo ku itariki ya 30 Kanama 1995, cyavuze ibihereranye n’imivurungano yabaye mu cyahoze ari Yugosilaviya, kigira kiti “mu turere twa Bosiniya tugenzurwa n’Abaseribe, abapadiri bari ku isonga ry’abitwa ko bagize inteko ishinga amategeko, bakaba kandi no ku isonga ku rugamba, aho baha umugisha imitwe y’ingabo, n’intwaro, mbere yo gutangira imirwano.”

7 Ikinyejana cy’umurimo w’abamisiyonari ba Kristendomu muri Afurika, nta ngaruka nziza cyagize, nk’uko byagaragariye mu Rwanda, igihugu kizwiho ko 80 ku ijana by’abagituye ari Abagatolika. Ikinyamakuru The New York Times cyo ku itariki ya 7 Nyakanga 1995, cyagize kiti “Golias, ikinyamakuru cyigenga cya Gatolika cyandikwa n’abayoboke, kikandikirwa i Lyons [mu Bufaransa], kirateganya gushyira ahagaragara abapadiri barenze 27 b’Abanyarwanda, n’ababikira bane, cyavuze ko bishe cyangwa bashyigikiye ubwicanyi bwabaye mu Rwanda mu mwaka ushize.” Umuryango wita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu witwa African Rights, w’i Londres, wagize uti “uretse kuba amadini agomba kuryozwa kuba yaracecetse maze akarebera gusa, nanone ashinjwa ko bamwe mu bapadiri, abapasiteri, n’ababikira bayo, bagize uruhare mu itsembabwoko.” Ibyo birasa n’imimerere yari muri Isirayeli, igihe Yeremiya, intumwa nyakuri ya Yehova, yavugaga ibihereranye n’ ‘ikimwaro’ cy’Isirayeli, hamwe n’abayobozi bayo, abatambyi bayo n’abahanuzi bayo, yongeraho ati “ku binyita by’imyambaro yawe habonetseho amaraso y’ubugingo bw’abakene wahoye ubusa.”​—Yeremiya 2:26, 34.

8. Kuki dushobora kuvuga ko Yeremiya yari intumwa y’amahoro?

8 Incuro nyinshi, Yeremiya yagiye yitwa umuhanuzi w’ibyago, ariko nanone, yashoboraga kwitwa intumwa y’Imana y’amahoro. Yerekeje kenshi ku mahoro, nk’uko Yesaya yari yarabikoze mbere ye. Yehova yakoresheje Yeremiya kugira ngo atangaze urubanza rwaciriwe Yerusalemu, agira ati “erega uyu murwa wambereye agateramujinya n’uburakari uhereye umunsi bawubatse ukageza na bugingo n’ubu; kugira ngo nywukure imbere yanjye, mpoye Abisirayeli n’Abayuda ibyaha byose bakoreye kundakaza, bo n’abami babo n’ibikomangoma byabo n’abatambyi babo n’abahanuzi babo n’abantu b’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu” (Yeremiya 32:31, 32). Ibyo byashushanyaga urubanza Yehova yari kuzacira abategetsi n’abayobozi ba Kristendomu muri iki gihe. Kugira ngo amahoro nyakuri asagambe, abo ba nyirabayazana b’ibikorwa bibi n’urugomo bagomba gukurwaho! Nta bwo ari intumwa z’amahoro rwose.

Mbese, Umuryango w’Abibumbye Uzazana Amahoro?

9. Ni gute Umuryango w’Abibumbye wihandagaje uvuga ko ari intumwa y’amahoro?

9 Ariko se, Umuryango w’Abibumbye, ntushobora kuba intumwa nyakuri y’amahoro? N’ubundi kandi, iriburiro ry’amahame remezo yawo, yanditswe muri Kamena 1945, hasigaye gusa iminsi 41 ngo bombe ya kirimbuzi isenye Hiroshima, ryavuze ko intego yawo ari iyo “kurinda abantu bo mu gihe kizaza, kugira ngo batazagerwaho n’icyago cy’intambara.” Ibihugu 50 byari kuba bigize Umuryango w’Abibumbye, byagombaga “guhuriza hamwe imbaraga [zabyo], kugira ngo bibumbatire amahoro n’umutekano mu rwego mpuzamahanga.” Muri iki gihe, Umuryango w’Abibumbye ugizwe n’ibihugu 185, byose byitwa ko byitangiye kugera kuri iyo ntego.

10, 11. (a) Ni gute abayobozi ba kidini bavuze amagambo agaragaza ko bashyigikiye Umuryango w’Abibumbye? (b) Ni mu buhe buryo abapapa bagaragaje “Ubutumwa Bwiza bw’Ubwami bw’Imana” mu buryo butari bwo?

10 Uko imyaka igenda ihita, Umuryango w’Abibumbye warogejwe, wogezwa cyane cyane n’abayobozi b’amadini. Ku itariki ya 11 Mata 1963, Papa Yohana wa XXIII yashyize umukono ku rwandiko yandikiye abasenyeri bose, rwari rufite umutwe uvuga ngo “Pacem in Terris” (Amahoro ku Isi), aho yavuze ati “turifuza tubikuye ku mutima ko Umuryango w’Abibumbye​—mu miterere yawo no mu mutungo wawo​—washobora kurushaho gutunganya imirimo myinshi kandi y’ingenzi ushinzwe.” Nyuma y’aho, muri Kamena 1965, abayobozi ba kidini, bavuzweho kuba bahagarariye kimwe cya kabiri cy’abatuye isi, bizihije i San Francisco, isabukuru y’imyaka 20 Umuryango w’Abibumbye wari umaze ushinzwe. Nanone mu mwaka wa 1965, igihe Papa Pawulo wa VI yasuraga Umuryango w’Abibumbye, yawerekejeho avuga ko ari “wo cyiringiro cya nyuma cy’ubusabane n’amahoro.” Mu wa 1986, Papa Yohana Pawulo wa II yifatanije mu guteza imbere Umwaka Mpuzamahanga w’Amahoro, washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye.

11 Nanone kandi, igihe yasuraga uwo muryango mu kwezi k’Ukwakira 1995, papa yagize ati “uyu munsi turizihiza Ubutumwa Bwiza bw’Ubwami bw’Imana.” Ariko se, mu by’ukuri, ni intumwa y’Imana y’ubutumwa bwiza bw’Ubwami? Mu kuvuga ibihereranye n’ingorane zo mu isi, yakomeje agira ati “mu gihe duhanganye n’izi ngorane zikomeye cyane, ni gute twabura kuzirikana uruhare Umuryango w’Abibumbye ufite?” Umuryango w’Abibumbye, ni wo papa yahisemo, aho guhitamo Ubwami bw’Imana.

Impamvu Zituma ‘Barira Cyane’

12, 13. (a) Ni gute Umuryango w’Abibumbye wakoze mu buryo buhuje n’ibivugwa muri Yeremiya 6:14? (b) Kuki abayobozi b’Umuryango w’Abibumbye bakubiye mu bavuzwe muri Yesaya 33:7?

12 Kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 Umuryango w’Abibumbye wari umaze ushinzwe, ntibyashoboye guhishura ibyiringiro nyakuri ibyo ari byo byose by’ “amahoro ku isi.” Impamvu imwe yagaragajwe n’umwanditsi wo mu kinyamakuru The Toronto Star cyo muri Kanada, wanditse agira ati “Umuryango w’Abibumbye ni intare itagira amenyo, itontoma igihe abantu bakoze ibikorwa by’ubunyamaswa, ariko ikaba igomba gutegereza ko ibihugu biyigize biyishyiramo amenyo mbere y’uko iruma.” Incuro nyinshi, yagiye iruma mu rugero ruto cyane, kandi ikabikora itinze. Intumwa z’amahoro muri iyi gahunda y’ibintu, kandi cyane cyane izo muri Kristendomu, zagiye zivuga amagambo yo muri Yeremiya 6:14, agira ati “uruguma rw’abantu banjye barwomoye baruca hejuru, bavuga bati ‘ni amahoro, ni amahoro’; ariko rero nta mahoro ariho.”

13 Abanyamabanga bakuru b’Umuryango w’Abibumbye uko bagiye bakurikirana, bagiye bakorana imihati, kandi nta gushidikanya ko babikoraga nta buryarya, kugira ngo batume Umuryango w’Abibumbye ugera ku nshingano zawo. Ariko kandi, impaka z’urudaca hagati y’ibihugu 185 biwugize, bifite intego nyinshi zinyuranye ku bihereranye n’uburyo bwo guhagarika intambara, kugena umurongo uwo muryango ugomba kugenderaho, n’uburyo bwo gukoresha umutungo, byaburijemo icyizere cyo kugira icyo ugeraho. Muri raporo ye y’umwaka wa 1995, uwari umunyamabanga mukuru icyo gihe, yanditse avuga ko kuvanaho “igikangisho gihereranye no kurimbura isi yose hakoreshejwe ibitwaro bya kirimbuzi,” biha “amahanga [uburyo] bwo gukorera hamwe kugira ngo ateze imbere ubukungu n’imibereho y’abantu bose.” Ariko, yongeyeho ati “ikibabaje ni uko imimerere y’ibintu bibera mu isi muri iyi myaka mike ishize, yagaragaje mu rugero rwagutse ko ibyo biringiraga badashidikanya byari ikinyoma.” Mu by’ukuri, abashoboraga kuba intumwa z’amahoro ‘bararira cyane.’

14. (a) Kuki umuntu ashobora kuvuga ko Umuryango w’Abibumbye ufite igihombo mu by’umutungo no mu by’umuco? (b) Ni gute ibivugwa muri Yeremiya 8:15 birimo bisohozwa?

14 Umutwe w’ingingo yasohotse mu kinyamakuru The Orange County Register cyo muri Kaliforuniya, wagiraga uti “Umuryango w’Abibumbye Ufite Igihombo mu by’Umutungo no mu by’Umuco.” Iyo ngingo yavugaga ko hagati y’umwaka wa 1945 na 1990, habayeho intambara zisaga 80, zihitana abantu basaga miriyoni 30. Yasubiye mu magambo yavuzwe n’umwanditsi w’ikinyamakuru cyitwa Reader’s Digest, mu nomero yo mu kwezi k’Ukwakira 1995, “wavuze ko ibikorwa bya gisirikare by’Umuryango w’Abibumbye birangwa n’‘abayobozi b’ingabo badashoboye, abasirikare badafite disipuline, kugirana amasezerano na ba gashozantambara, kunanirwa kuburizamo ibikorwa by’agahomamunwa, na ndetse rimwe na rimwe ukagira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.’ Ikindi kandi, ‘kwaya, forode, no gukoresha ibintu nabi, birengeje urugero.’ ” Mu ngingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Umuryango w’Abibumbye Nyuma y’Imyaka 50,” ikinyamakuru The New York Times cyagaragaje umutwe uvuga ngo “Gucunga Umutungo Nabi no Kwaya Biburizamo Imigambi Myiza y’Umuryango w’Abibumbye.” Ikinyamakuru The Times cy’i Londres mu Bwongereza, cyari kirimo ingingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Kujegajega Nyuma y’Imyaka Mirongo Itanu​—Umuryango w’Abibumbye ukeneye porogaramu ivuguruye kugira ngo usubirane imimerere wahoranye.” Mu by’ukuri, ni nk’ibyo dusoma muri Yeremiya igice cya 8, umurongo wa 15, hagira hati “twategereje amahoro, ariko nta cyiza cyayo twabonye; twashatse igihe cy’umukiro, none habaye impagarara.” Kandi ubwoba bwo kurimburwa n’ibitwaro bya kirimbuzi na n’ubu buracyahangayikishije abantu. Uko bigaragara, Umuryango w’Abibumbye si yo ntumwa y’amahoro abantu bakeneye.

15. Ni gute Babuloni ya kera, hamwe n’urubyaro rwayo rwa kidini, byagaragaye ko birimbura abantu bikanabazubaza?

15 Ibyo byose bizageza ku ki? Ijambo ry’ubuhanuzi rya Yehova ribisobanura neza. Icya mbere, ni iki kizagera ku madini y’isi y’ikinyoma, amaze igihe kirekire afitanye ubucuti bwa bugufi cyane n’Umuryango w’Abibumbye? Ayo madini y’ikinyoma ni urubyaro rukomoka ku isoko imwe yasengaga ibigirwamana, ari yo Babuloni ya kera. Avugwa mu buryo bukwiriye mu Byahishuwe 17:5, ko ari “Babuloni Ikomeye, nyina w’abamaraya, kandi nyina w’ibizira byo mu isi.” Yeremiya yavuze ibyo gucirwa urubanza k’urwo rugaga rw’indyarya. Nk’uko maraya abigenza, abarugize bareheje abanyapolitiki b’isi, bareshya Umuryango w’Abibumbye, kandi bakomeza kugirana imishyikirano inyuranyije n’amategeko, n’ibihangange bya gipolitiki biwugize. Ni bo bagize uruhare rukomeye mu ntambara zabaye mu mateka. Intiti imwe mu byerekeranye no gusesengura amagambo, yavuze yerekeza ku ntambara z’amadini mu Buhindi, igira iti “Karl Marx yavuze ko idini ari ikiyobyabwenge cya rubanda [cyitwa opium]. Ariko kandi, iyo mvugo ntishobora kuba ari ukuri, kuko icyo kiyobyabwenge cyitwa opium cyibagiza, cyangwa kigasinziriza abantu mu buryo bwo kubazubaza. Ahubwo, idini ryo rirushaho cyane kumera nk’ikiyobyabwenge cyitwa kokayine. Ribyutsa urugomo rudasanzwe, kandi ni imbaraga zirimbura mu buryo buhambaye.” Nta n’ubwo uwo mwanditsi avuga ukuri rwose. Idini ry’ikinyoma rizubaza abantu ari na ko ribarimbura.

16. Kuki abantu bafite imitima itaryarya bagombye guhunga ubu, bakava muri Babuloni Ikomeye? (Reba nanone Ibyahishuwe 18:4, 5.)

16 Noneho se, ni iki abantu bafite imitima itaryarya bagombye gukora? Yeremiya, intumwa y’Imana, aduha igisubizo agira ati “nimuhunge muve muri Babuloni, umuntu wese akize amagara ye . . . kuko ari igihe cyo guhōra k’Uwiteka.” Twishimiye ko abantu babarirwa muri za miriyoni bahunze bakava mu bubata bwa Babuloni Ikomeye, ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma. Mbese, uri umwe muri abo? Rero, ushobora gusobanukirwa neza ukuntu Babuloni Ikomeye yayobeje amahanga y’isi, muri aya magambo ngo “amahanga yanyoye kuri vino yaho; ni cyo cyatumye amahanga asara.”​—Yeremiya 51:6, 7.

17. Ni uruhe rubanza rugiye gusohorezwa kuri Babuloni Ikomeye, kandi se, ni iki kizakurikira icyo gikorwa?

17 Vuba hano, abo ‘basazi’ bagize Umuryango w’Abibumbye bazakoreshwa na Yehova, kugira ngo bahindukirane idini ry’ikinyoma, nk’uko byavuzwe mu Byahishuwe 17:16, hagira hati “bizanga maraya uwo, bimunyage, bimucuze, birye inyama ze, bimutwike akongoke.” Ibyo bizabimburira umubabaro ukomeye, uvugwa muri Matayo 24:21, kandi uzageza ku ndunduro yawo kuri Harimagedoni, intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishobora Byose. Nk’uko byagendekeye Babuloni ya kera, Babuloni Ikomeye izagerwaho n’urubanza rwavuzwe muri Yeremiya 51:13, 25, hagira hati “ ‘yewe utuye ku mazi menshi, wagwije ubutunzi bwinshi, iherezo ryawe rirageze, rihwanye n’uburakari bwawe. Dore, ndakwanze, wa musozi urimbura we’, ni ko Uwiteka urimbura isi yose avuga, ‘nzakuramburiraho ukuboko kwanjye, nguhirike uve mu bitare, ugwe mu manga, kandi nzaguhindura umuyonga.’ ” Amahanga yononekaye kandi ya gashozantambara ni yo azakurikira idini ry’ikinyoma mu kurimbuka, igihe umunsi wo guhora kwa Yehova uzayageraho na yo.

18. Ni ryari kandi ni gute ibivugwa muri Yesaya 48:22 bigomba kuzasohozwa?

18 Mu 1 Abatesalonike 5:3 havuga iby’abagome, hagira hati “ubwo bazaba bavuga bati ‘ni amahoro, nta kibi kiriho!’ Ni bwo kurimbuka kuzabatungura, nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato.” Abo ni bo Yesaya yerekezagaho, ubwo yagiraga ati “dore, . . . intumwa zo gusaba amahoro zirarira cyane” (Yesaya 33:7). Koko rero, nk’uko tubisoma muri Yesaya 48:22, “ ‘nta mahoro y’abanyabyaha.’ Ni ko Uwiteka avuga.” Ariko se, ni iki intumwa nyakuri z’amahoro y’Imana zihishiwe mu gihe kizaza? Igice cyacu gikurikira kizabivuga.

Ibibazo by’Isubiramo

◻ Ni ayahe magambo akomeye abahanuzi b’Imana bakoresheje, bashyira ahabona intumwa z’ibinyoma?

◻ Kuki imiryango abantu bashinze yananiwe kugira icyo igeraho, mu kugerageza kuzana amahoro arambye?

◻ Ni gute intumwa nyakuri z’amahoro zitandukanye n’abashyigikira Umuryango w’Abibumbye?

◻ Ni iki abicisha bugufi bagomba gukora kugira ngo bazishimire amahoro yasezeranijwe na Yehova?

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Yesaya, Yeremiya, na Daniyeli, bose bahanuye ko imihati y’abantu buntu igamije kuzana amahoro itazigera igira icyo igeraho

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

“Ab’isi bose bari mu Mubi.”​—Byavuzwe n’intumwa Yohana

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

“Ubwenge bwabo buri mu mwijima.”​—Byavuzwe n’intumwa Pawulo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze