ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w97 1/5 pp. 26-31
  • Intumwa z’Amahoro y’Imana Zavuzweho ko Zifite Ibyishimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Intumwa z’Amahoro y’Imana Zavuzweho ko Zifite Ibyishimo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kumenyekanisha Intumwa z’Imana Muri Iki Gihe
  • Ibyishimo by’Intumwa z’Imana
  • Umuteguro wa Yehova Uri mu Rugendo
  • Kumenyekanisha Intumwa Nyakuri Iyo Ari Yo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • “Bazamenya ko ndi Yehova”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Tega amatwi umurinzi wa Yehova aravuga!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Ezekiyeli, igice cya I
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
w97 1/5 pp. 26-31

Intumwa z’Amahoro y’Imana Zavuzweho ko Zifite Ibyishimo

“Abacunguwe n’Uwiteka bazagaruka, bagere i Siyoni baririmba; ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo.”​—YESAYA 35:10.

1. Isi ikeneye iki mu buryo bukomeye cyane?

MURI iki gihe, abantu bakeneye cyane intumwa y’ubutumwa bwiza, kurusha ikindi gihe cyose cyakibanjirije. Mu buryo bwihutirwa, hakenewe umuntu wo kuvuga ukuri ku byerekeye Imana n’imigambi yayo, umuhamya udatinya uzaburira abagome ku bihereranye n’irimbuka ryegereje, kandi agafasha abafite imitima ikiranuka kugira ngo babone amahoro y’Imana.

2, 3. Ku birebana n’Isirayeli, ni gute Yehova yasohoje isezerano rye ryanditswe muri Amosi 3:7?

2 Mu gihe cy’Isirayeli, Yehova yasezeranije ko azatanga bene izo ntumwa. Mu mpera z’ikinyejana cya cyenda M.I.C., umuhanuzi Amosi yaravuze ati “Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo” (Amosi 3:7). Mu binyejana byakurikiye ubwo buhanuzi, Yehova yakoze ibikorwa byinshi bikomeye. Urugero, mu wa 607 M.I.C., yahannye bikomeye ubwoko bwe bwatoranyijwe, kubera ko bwari bwarigometse kandi bukaba bwarabarwagaho umwenda w’amaraso. Nanone kandi, yahannye amahanga yari abukikije, yakinnye ku mubyimba Isirayeli yari ibabaye (Yeremiya, igice cya 46-49). Hanyuma, mu wa 539 M.I.C., Yehova yahiritse ubutegetsi bw’igihangange bw’isi bwa Babuloni, kandi ingaruka yabaye iy’uko mu wa 537 M.I.C., abasigaye b’Isirayeli basubiye mu gihugu cyabo, kugira ngo bongere bubake urusengero.​—2 Ngoma 36:22, 23.

3 Ibyo byari ibintu bihambaye, kandi mu buryo buhuje n’amagambo y’Amosi, Yehova yabihishuriye mbere y’igihe abahanuzi bakoze umurimo wo kuba intumwa, baburira Isirayeli ku bihereranye n’ibyari bigiye kuza. Mu kinyejana cya munani rwagati M.I.C., yahagurukije Yesaya. Mu kinyejana cya karindwi rwagati M.I.C., ahagurutsa Yeremiya. Hanyuma, ahagana ku mpera z’icyo kinyejana, ahagurutsa Ezekiyeli. Abo, hamwe n’abandi bahanuzi bizerwa, batanze ubuhamya bunonosoye ku bihereranye n’imigambi ya Yehova.

Kumenyekanisha Intumwa z’Imana Muri Iki Gihe

4. Ni iki kigaragaza ko abantu bakeneye intumwa z’amahoro?

4 Bimeze bite se muri iki gihe? Abantu benshi mu isi biyumvisha ko hari ikintu runaka gikomeye kigiye kuzaba, iyo babonye uburyo umuryango wa kimuntu wononekaye. Abakunda ugukiranuka, bagira intimba yo mu mutima iyo babona uburyarya n’ubugome bukabije bwa Kristendomu. Nk’uko Yehova yabihanuye binyuriye kuri Ezekiyeli, “banihira ibizira bihakorerwa byose bikabatakisha” (Ezekiyeli 9:4). Ariko kandi, abenshi ntibazi imigambi ya Yehova iyo ari yo. Bakeneye kuyibwirwa.

5. Ni gute Yesu yagaragaje ko muri iki gihe hari kubaho intumwa?

5 Mbese, muri iki gihe hari umuntu uvugana umwuka wo kudatinya nk’uwa Yesaya, Yeremiya, na Ezekiyeli? Yesu yagaragaje ko hari umuntu wagombaga kuhaba. Mu gihe yahanuraga ibintu byagombaga kuzaba mu gihe cyacu, yagize ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize” (Matayo 24:14). Ni nde usohoza ubwo buhanuzi muri iki gihe, akaba ari intumwa, ni ukuvuga umubwiriza w’ubutumwa bwiza? Isano riri hagati y’igihe cyacu n’igihe cy’Isirayeli ya kera, ridufasha gusubiza icyo kibazo.

6. (a) Vuga ibyageze ku “Bisirayeli b’Imana” mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose. (b) Ni gute ibivugwa muri Ezekiyeli 11:17 byasohorejwe kuri Isirayeli ya kera?

6 Mu minsi mibi cyane y’umwijima y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, ubwoko bwa Yehova bwo muri iki gihe, ni ukuvuga abasigaye bo mu “Bisirayeli b’Imana” basizwe, bagiye mu bunyage busa n’ubwo Isirayeli yagiyemo i Babuloni (Abagalatiya 6:16). Bagiye mu bunyage bwo mu buryo bw’umwuka muri Babuloni Ikomeye, urugaga rw’isi yose rw’amadini y’ibinyoma, urwo Kristendomu ibereye igice cy’ingenzi kandi ikaba ari yo ifite byinshi iryozwa. Icyakora, amagambo Yehova yabwiye Ezekiyeli yerekanye ko batari baratereranywe. Yagize ati “nzabakoranya mbavane mu mahanga kandi mbateranirize hamwe mbakuye mu bihugu aho mwari mwaratataniye, maze mbahe igihugu cya Isirayeli” (Ezekiyeli 11:17). Kugira ngo asohoze iryo sezerano ryarebaga Isirayeli ya kera, Yehova yahagurukije Kuro w’Umuperesi, wanesheje Ubutegetsi bw’Igihangange bw’Isi bwa Babuloni, maze yugururira abasigaye b’Isirayeli inzira yo gusubira mu gihugu cyabo. Ariko se, bimeze bite muri iki gihe?

7. Ni ikihe kintu cyabaye mu wa 1919, cyagaragaje ko Yesu yari yarahindukiriye Babuloni Ikomeye kugira ngo ayirwanye? Sobanura.

7 Mu ntangiriro z’iki kinyejana, hari igihamya gikomeye cyerekanaga ko Kuro Mukuru yari afite umurimo akora. Uwo yari nde? Nta wundi utari Yesu Kristo, wimitswe mu Bwami bwo mu ijuru kuva mu wa 1914. Uwo Mwami ukomeye yagaragarije abavandimwe be basizwe bo ku isi ko abitaho ubwo, mu mwaka wa 1919, Abakristo basizwe babaturwaga bakavanwa mu bubata bwo mu buryo bw’umwuka, bagasubira mu ‘gihugu’ cyabo, ni ukuvuga imimerere yabo yo mu buryo bw’umwuka (Yesaya 66:8; Ibyahishuwe 18:4). Bityo rero, amagambo avugwa muri Ezekiyeli 11:17 yasohojwe muri iki gihe. Mu bihe bya kera, kugira ngo Abisirayeli bugururirwe inzira yo gusubira mu gihugu cyabo, byabaye ngombwa ko Babuloni ibanza kugwa. Mu bihe bya none, ukugarurwa kw’Isirayeli y’Imana cyari igihamya cyerekana ko Babuloni Ikomeye yaguye mu maboko ya Kuro Mukuru. Uko kugwa kwari kwaratangajwe na marayika wa kabiri uvugwa mu Byahishuwe igice cya 14, ubwo yavugaga n’ijwi rirenga ati “iraguye iraguye! Babuloni, wa mudugudu ukomeye, wateretse amahanga yose inzoga, ni zo ruba ry’ubusambanyi bwawo” (Ibyahishuwe 14:8). Mbega ugucuranguka kwa Babuloni Ikomeye, cyane cyane kwa Kristendomu! Kandi mbega imigisha ku Bakristo b’ukuri!

8. Ni gute igitabo cya Ezekiyeli kivuga ibyishimo ubwoko bw’Imana bwagize, bumaze kubohorwa mu wa 1919?

8 Muri Ezekiyeli 11:18-20, dusoma amagambo uwo muhanuzi yavuze, asobanura ibyishimo ubwoko bw’Imana bwagize, bumaze kongera kugarurwa. Isohozwa rya mbere ry’amagambo ye, ryasobanuraga ukwezwa kw’Isirayeli mu gihe cya Ezira na Nehemiya. Isohozwa ryo muri iki gihe, ryasobanuraga ikintu gisa n’icyo. Reka turebe uko byagenze. Yehova agira ati ‘bazaza [mu gihugu cyabo], bahakure ibintu byabo bishishana byose, n’ibizira byaho byose.’ Nk’uko byari byarahanuwe, kuva mu wa 1919, Yehova yejeje ubwoko bwe, maze abusubizamo imbaraga kugira ngo bumukorere. Bwatangiye kuvana mu mimerere yabwo yo mu buryo bw’umwuka, imigenzo yose ya Kibabuloni hamwe n’imyizerere yose yabwanduzaga mu maso ye.

9. Ni iyihe migisha ikomeye Yehova yahaye ubwoko bwe, kuva mu wa 1919?

9 Noneho, dukurikije umurongo wa 19, Yehova akomeza agira ati “nanjye nzabaha umutima uhuye, kandi mbashyiremo umwuka mushya; umutima w’ibuye nzawukura mu mubiri wabo, mbahe umutima woroshye.” Mu guhuza n’ayo magambo, mu wa 1919, Yehova yabumbiye hamwe abagaragu be basizwe, abaha “umutima uhuye” mu buryo runaka, kugira ngo babashe kumukorera “bahuje inama” (Zefaniya 3:9). Byongeye kandi, Yehova yahaye ubwoko bwe umwuka wera, kugira ngo ubutere imbaraga mu gukora umurimo wo gutanga ubuhamya, no gutuma bwera imbuto nziza zivugwa mu Bagalatiya 5:22, 23. Nanone kandi, mu mwanya w’umutima utitabira ibintu, umeze nk’ibuye, Yehova yabahaye umutima woroheje, ushyira mu gaciro kandi wumvira, umutima wagombaga kwitabira gukora ibyo ashaka.

10. Kuki Yehova yahaye imigisha ubwoko bwe bwagaruwe, kuva mu wa 1919 na nyuma y’aho?

10 Kuki yabigenje atyo? Yehova ubwe arabisobanura. Dusoma muri Ezekiyeli 11:20, amagambo agira ati “kugira ngo bagendere mu mategeko yanjye, bakomeze amateka yanjye, kandi bayasohoze: na bo bazaba ubwoko bwanjye, nanjye mbe Imana yabo.” Abisirayeli b’Imana bize kumvira amategeko ya Yehova, aho gukurikiza ibitekerezo byabo bwite. Bize gukora ibyo Imana ishaka, badatinya abantu. Ni yo mpamvu bagaragaye ko batandukanye n’Abakristo b’urwiganwa ba Kristendomu. Bari ubwoko bwa Yehova. Muri iyo mimerere barimo, Yehova yari yiteguye kubakoresha, bakaba intumwa ye, “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” we.​—Matayo 24:45-47.

Ibyishimo by’Intumwa z’Imana

11. Ni gute igitabo cya Yesaya kivuga ibyishimo ubwoko bwa Yehova bufite?

11 Mbese, ushobora kwiyumvisha ibyishimo bagize, ubwo bamenyaga umwanya w’igikundiro bari bafite? Bose hamwe uko bari itsinda, baranguruye amagambo yo muri Yesaya 61:10, agira ati “nzajya nishimira Uwiteka cyane, umutima wanjye uzajya unezererwa Imana yanjye.” Basohoreweho n’isezerano ryo muri Yesaya 35:10, rigira riti “abacunguwe n’Uwiteka bazagaruka, bagere i Siyoni baririmba; ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo, bazabona umunezero n’ibyishimo; kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga.” Ibyo ni byo byishimo intumwa za Yehova z’amahoro y’Imana zagize mu wa 1919, ubwo zari zigarutse zigatangira kubwiriza ubutumwa bwiza, zibubwira abantu bose. Kuva ubwo kugeza muri iki gihe, ntizahwemye gukora uwo murimo, kandi ibyishimo byazo byariyongereye. Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Yesu yaravuze ati “hahirwa abakiranura, kuko ari bo bazitwa abana b’Imana” (Matayo 5:9). Abasigaye bo mu ‘bana b’Imana’ basizwe, biboneye ukuri kw’ayo magambo kuva mu wa 1919 kugeza muri iki gihe.

12, 13. (a) Ni ba nde bifatanyije n’Isirayeli y’Imana mu gukorera Yehova, kandi se, ni uwuhe murimo bakoze? (b) Ni ibihe byishimo byinshi abagaragu ba Yehova basizwe bagize?

12 Uko imyaka yagiye ihita, umubare w’“[A]bisirayeli b’Imana” wagiye wiyongera, kugeza mu myaka ya za 30, ubwo ikorakoranywa ry’abasigaye basizwe ryari ryegereje iherezo. Mbese, ukwiyongera k’umubare w’ababwiriza b’ubutumwa bwiza kwaje guhagarara icyo gihe? Oya rwose. Imbaga y’Abakristo benshi bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi yatangiye kuboneka, maze yifatanya n’abavandimwe babo basizwe, mu murimo wo kubwiriza. Intumwa Yohana yabonye iyo mbaga y’abantu benshi mu iyerekwa, kandi ayisobanura mu buryo butangaje, agira ati “baba imbere y’intebe y’Imana, bakayikorera mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro” (Ibyahishuwe 7:15). Ni koko, imbaga y’abantu benshi yakoreye Imana ibishishikariye. Ingaruka zabaye iz’uko, mu gihe umubare w’abasizwe watangiraga kugabanuka, nyuma y’umwaka wa 1935, umurimo wo gutanga ubuhamya wakomezaga kujya mbere ufite umuvuduko mwinshi, ukwirakwizwa n’abo bagenzi babo bizerwa.

13 Muri ubwo buryo, hasohojwe amagambo yo muri Yesaya 60:3, 4, agira ati “amahanga azagana umucyo wawe, n’abami bazagusanga ubyukanye kurabagirana. Ubura amaso yawe, uraranganye urebe; bose baraterana baza bagusanga, baje aho uri; abahungu bawe bazaza baturuka kure n’abakobwa bawe bazaza bahagatiwe.” Ibyishimo ayo majyambere yazaniye Abisirayeli b’Imana, bisobanurwa mu buryo bushimishije muri Yesaya 60:5, aho dusoma ngo “ni ho uzareba ugacya: umutima wawe uzikanga, hanyuma waguke; kuko ubwinshi bw’ib[i]turutse mu nyanja buzakwegurirwa, n’iby’ubutunzi bw’amahanga bizaza aho uri.”

Umuteguro wa Yehova Uri mu Rugendo

14. (a) Ni irihe yerekwa ry’ibintu byo mu ijuru Ezekiyeli yabonye, kandi se, ni irihe tegeko yahawe? (b) Ni iki ubwoko bwa Yehova bwo mu gihe cya none bwamenye, kandi se, ni iyihe nshingano bwumva bufite?

14 Mu mwaka wa 613 M.I.C., mu iyerekwa, Ezekiyeli yabonye umuteguro wa Yehova wo mu ijuru, ugereranywa n’igare riri mu rugendo (Ezekiyeli 1:4-28). Nyuma y’aho, Yehova yaramubwiye ati “mwana w’umuntu, genda ujye ku b’inzu ya Isirayeli, ubabwire amagambo yanjye” (Ezekiyeli 3:4). Muri uyu mwaka wa 1997, turabona ko umuteguro wa Yehova wo mu ijuru ukiri mu rugendo mu buryo budakomwa imbere, kugira ngo usohoze imigambi y’Imana. Ku bw’ibyo rero, kugeza ubu twumva duhatirwa kubwira abandi ibyerekeye iyo migambi. Mu gihe cye, Ezekiyeli yavugaga amagambo yahumekerwaga na Yehova mu buryo butaziguye. Muri iki gihe, tuvuga amagambo aturuka mu Ijambo rya Yehova ryahumetswe, ari ryo Bibiliya. Kandi se mbega ubutumwa icyo gitabo gifitiye abantu! N’ubwo abenshi bahangayikishijwe n’iby’igihe kizaza, Bibiliya yo igaragaza ko ibintu bimeze nabi cyane kurushaho​—ari na ko biba byiza cyane kurushaho​—kurusha uko babyibwira.

15. Kuki imimerere y’isi imeze nabi cyane, kurusha uko benshi babitekereza muri iki gihe?

15 Imimerere imeze nabi cyane kubera ko, nk’uko twabyize mu bice bibanziriza iki, Kristendomu hamwe n’andi madini y’ibinyoma yose vuba aha bigiye kurimburwa burundu, nk’uko byagendekeye Yerusalemu mu wa 607 M.I.C. Ikindi kandi, vuba aha, gahunda ya gipolitiki y’isi yose, igereranywa mu gitabo cy’Ibyahishuwe n’inyamaswa y’imitwe irindwi n’amahembe cumi, izarimburwa, nk’uko byagendekeye abenshi mu baturanyi b’abapagani ba Yerusalemu (Ibyahishuwe 13:1, 2; 19:19-21). Mu gihe cya Ezekiyeli, Yehova yasobanuye mu buryo bushishikaje, ubwoba bwaterwaga n’irimbuka rya Yerusalemu ryari ryegereje. Ariko kandi, ijambo rye rizarushaho kugira ibisobanuro byimbitse, mu gihe abantu bazamenya ko irimbuka ry’iyi si ryegereje. Yehova yabwiye Ezekiyeli ati “unihe, mwana w’umuntu, kandi unihire imbere yabo, ufite umubabaro mwinshi uguciye umugongo. Nuko, nibakubaza bati ‘igituma uniha ni iki?’ Uzabasubize uti ‘mbitewe n’inkuru y’ibibi bije; umutima wose uzahamuka, n’amaboko yose atentebuke, umutima wose uzakuka, n’intege zose zihinduke amazi: dore biraje, kandi bigiye gusohora. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.’” (Ezekiyeli 21:11, 12, umurongo wa 6 n’uwa 7 muri Biblia Yera; Matayo 24:30.) Ibintu biteye ubwoba bigiye kuza rwose. Kuba duhangayikira bagenzi bacu mu buryo bwimbitse, bidusunikira gutangaza umuburo, kuvuga “inkuru” y’umujinya wa Yehova wegereje.

16. Ku bantu biyoroshya, kuki imimerere imeze neza cyane kurusha uko benshi babitekereza?

16 Byongeye kandi, ku bantu biyoroshya, imimerere irushijeho kuba myiza kurusha uko abantu benshi babyibwira. Mu buhe buryo? Mu buryo bw’uko Yesu Kristo yapfuye kubera ibyaha byacu, kandi ubu akaba ategeka ari Umwami w’Ubwami bw’Imana (1 Timoteyo 1:15; Ibyahishuwe 11:15). Vuba aha, ibibazo by’abantu bisa n’aho bidashobora gukemurwa bizakemurwa, binyuriye kuri ubwo Bwami bwo mu ijuru. Urupfu, uburwayi, kurya ruswa, inzara, n’ubwicanyi, bizaba ibintu by’igihe cyahise, kandi Ubwami bw’Imana buzategeka isi izaba yahindutse paradizo, ari nta we uburwanya (Ibyahishuwe 21:3, 4). Abantu bazagira amahoro y’Imana​—ni ukuvuga imishyikirano y’amahoro bazaba bafitanye na Yehova Imana, n’iyo bazaba bafitanye hagati yabo.​—Zaburi 72:7.

17. Ni ukuhe kwiyongera kuzana ibyishimo mu mitima y’intumwa z’amahoro y’Imana?

17 Mu duce tumwe na tumwe tw’isi, imbaga y’abantu biyoroshya barimo baritabira ubwo butumwa bw’amahoro y’Imana, mu buryo bugaragara. Tuvuze ingero nke gusa zibyerekana, mu mwaka ushize, muri Ukraine habayeho ukwiyongera kw’ababwiriza guhwanye na 17 ku ijana. Muri Mozambike habayeho ukwiyongera kwa 17 ku ijana, muri Lituwaniya habaho ukwiyongera kwa 29 ku ijana. Uburusiya bwagize ukwiyongera kwa 31 ku ijana, mu gihe muri Albaniya ho habayeho ukwiyongera kw’ababwiriza guhwanye na 52 ku ijana. Uko kwiyongera kugaragaza abantu ibihumbi bibarirwa muri za mirongo bafite imitima itaryarya, bashaka kugira amahoro y’Imana kandi bakaba bariyemeje gushyigikira ugukiranuka. Uko kwiyongera kwihuse, kuzana ibyishimo mu muryango wa Gikristo wose w’abavandimwe.

18. Ni iyihe myifatire tugomba kugira, abantu bakumva cyangwa batakumva?

18 Mbese, aho utuye, abantu bitabira [ubutumwa] vuba batyo? Niba ari ko bimeze, twifatanyije nawe mu byishimo. Ariko kandi, mu mafasi amwe n’amwe, umuntu amara amasaha menshi akorana umurava, hataraboneka umuntu n’umwe ushimishijwe. Mbese, abakora muri ayo mafasi bareka amaboko yabo agatentebuka, cyangwa bakiheba? Oya. Abahamya ba Yehova bibuka amagambo Imana yabwiye Ezekiyeli, ubwo ku ncuro ya mbere, yahaga uwo muhanuzi wari ukiri muto inshingano yo kubwiriza abo mu ishyanga rye rya Kiyahudi, igira iti “na bo nubwo bazumva naho batakumva (kuko ari inzu y’abagome), ariko rero bazamenya ko umuhanuzi yari abarimo” (Ezekiyeli 2:5). Kimwe na Ezekiyeli, dukomeza kubwira abantu ibihereranye n’amahoro y’Imana, babyitabira cyangwa batabyitabira. Iyo bumvise, turishima. Ariko iyo baduteye umugongo, bakatunnyega, ndetse bakanadutoteza, turihangana. Dukunda Yehova, kandi Bibiliya igira iti “urukundo . . . rwihanganira byose” (1 Abakorinto 13:4, 7). Kubera ko tubwiriza dufite ukwihangana, abantu bazi Abahamya ba Yehova abo ari bo. Bazi ubutumwa bwacu. Mu gihe imperuka izaba ije, bazamenya ko Abahamya ba Yehova bagerageje kubafasha kugira ngo bagire amahoro y’Imana.

19. Twebwe abagaragu b’Imana y’ukuri, ni ikihe gikundiro gikomeye duha agaciro kenshi?

19 Mbese, hari ikindi gikundiro gikomeye kiruta icyo gukorera Yehova? Nta cyo! Ibyishimo byinshi dufite bisumba ibindi byose, tubikesha imishyikirano dufitanye n’Imana, no kuba tuzi ko dukora ibyo ishaka. “Hahirwa ishyanga rizi ijwi ry’impundu, Uwiteka, rigendera mu mucyo wo mu maso hawe” (Zaburi 89:16, umurongo wa 15 muri Biblia Yera). Nimucyo rero duhore duha agaciro ibyishimo dufite, bitewe n’uko turi intumwa z’amahoro y’Imana ku bantu. Nimucyo dushyireho akacu muri uwo murimo tubigiranye umwete, kugeza ubwo Yehova azavuga ko urangiye.

Mbese, Uribuka?

◻ Intumwa z’amahoro y’Imana zigizwe na ba nde muri iki gihe?

◻ Tuzi dute ko Babuloni Ikomeye yaguye mu wa 1919?

◻ Ni ikihe kintu cy’ibanze gihangayikisha abagize “[imbaga y’]abantu benshi”?

◻ Kuki igihe kizaza kidatanga icyizere, kurusha uko abenshi muri iki gihe babitekereza?

◻ Ku bantu bafite imitima ikiranuka, kuki imibereho yo mu gihe kizaza ishobora kuba myiza cyane kurusha uko babitekereza?

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Iyo abantu benshi babonye ukuntu umuryango wa kimuntu wononekaye, biyumvisha ko hari ikintu runaka kibi cyegereje

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Intumwa z’amahoro y’Imana ni zo zifite ibyishimo ku isi muri iki gihe kurusha abandi bantu bose

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze