Bakoze Ibyo Yehova Ashaka
Ukwizera kw’Ababyeyi Kwagororewe
KUBYARA umwana w’umuhungu, yari impamvu yatumaga Abisirayeli bagira ibyishimo byinshi. Byavugaga ko igisekuruza cyari gukomeza, kandi ko igihugu bahaweho gakondo cyari gukomeza kuba icy’umuryango. Ariko kandi, ahagana mu mwaka wa 1593 M.I.C., kubyara umwana w’umuhungu byashoboraga kurushaho gusa n’aho ari umuvumo ku Baheburayo, aho kuba umugisha. Kubera iki? Kubera ko Farawo wo muri Egiputa, watewe ubwoba no kwiyongera cyane kw’Abayahudi bari batuye mu karere yagenzuraga, yari yaratanze itegeko rivuga ko abana babo bose b’abahungu bari kuvuka, bagombaga kwicwa.—Kuva 1:12, 15-22.
Mu gihe yageragezaga gukora icyo gikorwa cy’agahomamunwa cy’itsembabwoko, ni bwo Amuramu na Yokebedi, umugabo n’umugore bashakanye b’Abaheburayo, babyaye umwana w’umuhungu mwiza cyane. Ntibigoye kwiyumvisha ukuntu ibyishimo byabo bishobora kuba byarapfukiranywe n’ubwoba, igihe bibukaga itegeko Farawo yari yaratanze. Ariko kandi, ubwo Amuramu na Yokebedi bitegerezaga umwana wabo w’umuhungu, biyemeje bamaramaje kutamutanga, uko byari kugenda kose.—Kuva 2:1, 2; 6:20.
Bakoze Igikorwa Kirangwa no Kwizera
Amuramu na Yokebedi bahishe uruhinja rwabo mu gihe cy’amezi atatu (Kuva 2:2). Icyakora, ibyo byarimo akaga, kuko Abaheburayo n’Abanyegiputa bari begeranye cyane. Umuntu uwo ari we wese wageragezaga kurenga ku itegeko Farawo yari yaratanze, yashoboraga guhanishwa igihano cyo gupfa—kandi umwana na we akaba yaragombaga gupfa. None se, ni iki abo babyeyi bari bamaramaje bashoboraga gukora kugira ngo umwana wabo akomeze kubaho, ndetse na bo ubwabo?
Yokebedi yatoraguye imfunzo nke zikiri ntoya. Urufunzo ni nk’urugaga rukomeye; rumeze nk’umugano, kandi rufite uruti rugizwe n’impande eshatu, rukaba rufite ubunini bujya kungana n’urutoki. Rushobora kugira uburebure bugera kuri metero 6. Abanyegiputa bifashishaga icyo kimera bakora impapuro, baboha imisambi, amahema nyoborabwato, inkweto za sandari, n’amato atwara ibintu bitaremereye.
Yokebedi yakoze isanduku nini yashoboraga gukwirwamo uruhinja rwe, ayikora muri utwo duti tw’urufunzo. Hanyuma, iyo sanduku yayisize ibumba n’ubushishi kugira ngo idatagarana, no kugira ngo amazi atayinjiramo. Hanyuma Yokebedi afata rwa ruhinja rwe, arushyira muri bwa bwato, maze abutereka mu miseke yari ku nkombe y’Uruzi rwa Nili.—Kuva 2:3.
Uruhinja Ruhishurwa
Miriyamu, umukobwa wa Yokebedi, yahagaze hafi y’aho kugira ngo arebe uko byari kugenda. Hanyuma, umukobwa wa Farawo yaje kwiyuhagira kuri Nili.a Yokebedi ashobora kuba yari azi ko uwo mukobwa w’umwami yakundaga kuza kuri urwo ruhande rwa Nili, maze ahasiga ya sanduku abigambiriye, aho yashoboraga guhishurwa mu buryo bworoshye. Ibyo ari byo byose, umukobwa wa Farawo yahise arabukwa ya sanduku yari iteretse mu miseke, maze atuma umwe mu baherekeza be ngo ayizane. Ubwo yabonaga harimo umwana urimo arira, byatumye agira impuhwe. Yamenye ko urwo ruhinja rwari urwo mu Baheburayo. Ariko se, ni gute yashoboraga kwicisha uwo mwana mwiza? Uretse ubugwaneza umuntu aba asanganywe, umukobwa wa Farawo ashobora kuba yari yarandujwe n’imyizerere yari yogeye muri Egiputa, yavugaga ko kwemererwa kujya mu ijuru byabaga bishingiye ku bikorwa by’ineza umuntu yabaga yarakoze mu mibereho ye.b—Kuva 2:5, 6.
Miriyamu, warebaga ari ahitaruye, yegereye umukobwa wa Farawo. Yaramubajije ati “sinajya se kukuzanira umurera wo mu Baheburayokazi ngo amukurerere?” Umukobwa w’umwami yaramushubije ati “nuko genda umunzanire.” Miriyamu yarirutse agera aho nyina ari. Mu kanya gato, Yokebedi yari amaze kugera imbere y’umukobwa wa Farawo. Umukobwa w’umwami aramubwira ati “jyana uyu mwana, umunderere, nzaguhemba.” Birashoboka ko icyo gihe umukobwa wa Farawo yamenye ko Yokebedi ari we wari nyina w’urwo ruhinja.—Kuva 2:7-9.
Yokebedi yagumanye umwana we kugeza acutse.c Ibyo byatumye abona umwanya w’agaciro kenshi, wo kumwigisha ibyerekeye Imana y’ukuri, ari yo Yehova. Hanyuma, Yokebedi yagaruriye umukobwa wa Farawo uwo mwana, uwo mukobwa akaba ari we wise uwo mwana w’umuhungu izina Mose, risobanurwa ngo “yakuwe mu mazi.”—Kuva 2:10.
Isomo Kuri Twe
Amuramu na Yokebedi bungukiwe mu buryo bwuzuye n’umwanya muto bari bafite, wo kwigisha umuhungu wabo amahame ahereranye no gusenga kutanduye. Muri iki gihe, ababyeyi bagombye kubigenza batyo. Koko rero, ni iby’ingenzi ko babigenza batyo. Satani Umwanzi “azerera nk’intare yivuga, ashaka uwo aconshomera” (1 Petero 5:8). Yakwishimira kwigarurira urubyiruko rufite agaciro kenshi—abahungu n’abakobwa—biringiye kuzaba abagaragu ba Yehova beza cyane. Nta mpuhwe Satani afitiye abakiri bato! Ku bw’ibyo rero, ababyeyi b’abanyabwenge batoza abana babo bakiri bato gutinya Imana y’ukuri, ari yo Yehova.—Imigani 22:6; 2 Timoteyo 3:14, 15.
Imihati Amuramu na Yokebedi bagize kugira ngo bahishe umwana wabo mu gihe cy’amezi atatu ya mbere yari amaze avutse, yavuzwe mu Baheburayo 11:23 ko ari igikorwa kigaragaza ukwizera. Abo babyeyi bombi batinyaga Imana, bagaragaje ko biringiraga imbaraga zirokora za Yehova, banga kurekura umwana wabo, kandi ibyo byatumye bahabwa imigisha. Natwe twagombye kugaragaza ko twizirika ubutanamuka ku mategeko n’amahame ya Yehova, twiringiye tudashidikanya ko ikintu icyo ari cyo cyose Yehova areka ngo kitugereho, amaherezo gishobora kuzatuma tumererwa neza kandi tukazagira ibyishimo mu gihe cy’iteka.—Abaroma 8:28.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Abanyegiputa basengaga Nili, bayifata nk’imana y’uburumbuke. Bizeraga ko amazi yayo yari afite ubushobozi bwo gutanga umusaruro, ndetse no gutuma umuntu aramba.
b Abanyegiputa bizeraga ko iyo umuntu yabaga yapfuye, umwuka we wajyaga imbere ya Osiris, ugasubira mu magambo nk’aya ngo “nta muntu uwo ari we wese nababaje,” “abana bonka, sinabimye amata,” kandi “nagaburiye ushonje, n’uwari ufite inyota muha icyo anywa.”
c Mu bihe bya kera, abana benshi bonkaga igihe kirekire kurusha uko bimeze muri iki gihe. Samweli ashobora kuba yaracutse afite nibura imyaka itatu, Isaka we akaba yari afite hafi imyaka itanu.