ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/2 pp. 18-23
  • Abagize Izindi Ntama n’Isezerano Rishya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abagize Izindi Ntama n’Isezerano Rishya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Abanyamahanga” n’Abagize ‘Isirayeli y’Imana’
  • Umunsi w’Impongano Ukomeye Kurushaho
  • Kuba Abanyamurava mu Murimo Wera
  • “Isezerano ry’Iteka Ryose”
  • Imigisha Myinshi Kurushaho Ibonerwa mu Isezerano Rishya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Isezerano rishya rishobora kuguhesha imigisha
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • Muzaba “ubwami bw’abatambyi”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Umukumbi umwe n’umwungeri umwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/2 pp. 18-23

Abagize Izindi Ntama n’Isezerano Rishya

‘Abanyamahanga umuntu wese weza isabato ntayice, agakomeza isezerano ryanjye, abo na bo nzabageza ku musozi wanjye wera.’​—YESAYA 56:6, 7.

1. (a) Dukurikije iyerekwa rya Yohana, ni iki gisohozwa mu gihe imiyaga ihereranye n’urubanza rwa Yehova ifashwe? (b) Ni iyihe mbaga y’abantu itangaje Yohana yabonye?

MU IYEREKWA rya kane ryo mu gitabo cy’Ibyahishuwe, intumwa Yohana yabonye imiyaga ine irimbura ihereranye n’urubanza rwa Yehova ifashwe, mu gihe abagize ‘Isirayeli y’Imana’ bose bari barimo barangiza gushyirwaho ikimenyetso. Abo ni bo ba mbere bahawe umugisha binyuriye kuri Yesu, igice cy’ingenzi kigize imbuto y’Aburahamu (Abagalatiya 6:16; Itangiriro 22:18; Ibyahishuwe 7:1-4). Muri iryo yerekwa, Yohana yabonye “[imbaga y’]abantu benshi, umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’am[o]ko yose n’indimi zose . . . bavuga ijwi rirenga bati ‘agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’Umwana w’Intama’ ” (Ibyahishuwe 7:9, 10). Mu kuvuga ngo “agakiza ni . . . ak’Umwana w’Intama,” abagize imbaga y’abantu benshi na bo bagaragaza ko bahabwa umugisha binyuriye ku Mbuto y’Aburahamu.

2. Ni ryari imbaga y’abantu benshi yaje kugaragara, kandi se, ni gute imenyekana?

2 Iyo mbaga y’abantu benshi yamenyekanye mu mwaka wa 1935, kandi muri iki gihe abayigize basaga miriyoni eshanu. Kubera ko abayigize bazashyirwaho ikimenyetso kugira ngo bambuke umubabaro ukomeye, bazarobanurirwa guhabwa ubuzima bw’iteka, igihe Yesu azatandukanya “intama” mu “ihene.” Abakristo bagize imbaga y’abantu benshi, babarirwa mu ‘zindi ntama’ zo mu mugani wa Yesu uhereranye n’ingo z’intama. Biringira kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo.​—Matayo 25:31-46; Yohana 10:16; Ibyahishuwe 21:3, 4.

3. Ni gute Abakristo basizwe n’abagize izindi ntama batandukanye ku birebana n’isezerano rishya?

3 Ku bantu 144.000, bahabwa umugisha w’isezerano ry’Aburahamu binyuriye ku isezerano rishya. Kubera ko bifatanya muri iryo sezerano, ‘batwarwa n’ubuntu’ hamwe n’ “amategeko ya Kristo” (Abaroma 6:15; 1 Abakorinto 9:21). Ku bw’ibyo rero, abantu 144.000 bagize Isirayeli y’Imana bonyine ni bo mu buryo bukwiriye bagiye bifatanya ku bimenyetso mu gihe cy’Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu, kandi ni bo bonyine Yesu yagiranye na bo isezerano rye ry’Ubwami (Luka 22:19, 20, 29). Abagize imbaga y’abantu benshi, ntibifatanya mu isezerano rishya. Ariko kandi, bifatanya n’abagize Isirayeli y’Imana, kandi babana na bo mu ‘gihugu’ cyabo (Yesaya 66:8). Bityo rero, birakwiriye kuvuga ko na bo batwarwa n’ubuntu bwa Yehova, kandi ko batwarwa n’amategeko ya Kristo. N’ubwo batifatanya mu isezerano rishya, bagirirwa umumaro na ryo.

“Abanyamahanga” n’Abagize ‘Isirayeli y’Imana’

4, 5. (a) Dukurikije Yesaya, ni irihe tsinda ryari gukorera Yehova? (b) Ni gute ibivugwa muri Yesaya 56:6, 7 byasohorejwe ku mbaga y’abantu benshi?

4 Umuhanuzi Yesaya yaranditse ati “abanyamahanga bahakwa ku Uwiteka bakamukorera bakunze izina rye, bakaba abagaragu be, umuntu wese akeza isabato ntayice, agakomeza isezerano ryanjye, abo na bo [n]zabageza ku musozi wanjye wera, mbanezereze mu nzu yanjye y’urusengero; ibitambo byabo byoswa n’amaturo yabo bizemerwa bitambirwe ku gicaniro cyanjye” (Yesaya 56:6, 7). Muri Isirayeli, ibyo byasobanuraga ko “abanyamahanga” batari Abisirayeli, bari gusenga Yehova—bakunda izina rye, bumvira amahame yari akubiye mu isezerano ry’Amategeko, bakomeza Isabato, kandi batamba ibitambo mu rusengero, mu ‘nzu yo gusengerwamo’ y’Imana.​—Matayo 21:13.

5 Muri iki gihe, “abanyamahanga bahakwa ku Uwiteka” ni abagize imbaga y’abantu benshi. Abo bakorera Yehova bafatanyije n’abagize Isirayeli y’Imana (Zekariya 8:23). Batamba ibitambo byemewe, kimwe n’iby’abagize Isirayeli y’Imana (Abaheburayo 13:15, 16). Basengera mu rusengero rwo mu buryo bw’umwuka rw’Imana, “inzu [ye] yo gusengerwamo.” (Gereranya no mu Byahishuwe 7:15.) Mbese, bakomeza Isabato ya buri cyumweru? Baba abasizwe cyangwa abagize izindi ntama, nta n’umwe utegekwa kuyizihiza (Abakolosayi 2:16, 17). Ariko kandi, Pawulo yabwiye Abakristo b’Abaheburayo basizwe ati “haracyariho uburuhukiro bw’isabato bubikiwe abantu b’Imana; kuko uwinjiye mu buruhukiro bwayo, na we aba aruhutse imirimo ye, nk’uko Imana yaruhutse iyayo” (Abaheburayo 4:9, 10). Abo Baheburayo binjiye muri ubwo ‘buruhukiro bw’isabato,’ igihe bagandukiraga “[u]gukiranuka kw’Imana,” maze baruhuka ibyo kugerageza kwibaraho gukiranuka binyuriye ku mirimo yategetswe n’Amategeko (Abaroma 10:3, 4). Abakristo b’Abanyamahanga basizwe, babona uburuhukiro nk’ubwo mu gihe bagandukira ugukiranuka kwa Yehova. Abagize imbaga y’abantu benshi, bifatanya na bo muri ubwo buruhukiro.

6. Ni gute abagize izindi ntama bemera gutwarwa n’isezerano rishya muri iki gihe?

6 Ikindi kandi, abagize izindi ntama bemera kuyoborwa n’isezerano rishya, kimwe n’uko abanyamahanga bo mu gihe cya kera bemeraga kuyoborwa n’isezerano ry’Amategeko. Mu buhe buryo? Nta bwo ari mu kwifatanya muri ryo, ahubwo ni mu buryo bwo kugandukira amategeko ajyanye na ryo, no kungukirwa na gahunda zaryo. (Gereranya na Yeremiya 31:33, 34.) Kimwe na bagenzi babo basizwe, abagize izindi ntama bafite amategeko ya Yehova yanditswe ‘mu mitima yabo.’ Bakunda amategeko n’amahame ya Yehova mu buryo bwimbitse, kandi bakayumvira (Zaburi 37:31; 119:97). Kimwe n’Abakristo basizwe, bazi Yehova (Yohana 17:3). Bite se ku bihereranye no gukebwa? Imyaka igera hafi ku 1.500 mbere y’uko isezerano rishya rikorwa, Mose yihanangirije Abisirayeli agira ati “mukūre mu mitima yanyu ibituma iba nk’imibiri itakebwe” (Gutegeka 10:16; Yeremiya 4:4). N’ubwo ibyo gukebwa ku gahato byarangiranye n’Amategeko, abasizwe hamwe n’abagize izindi ntama bagomba ‘gukeba’ imitima yabo (Abakolosayi 2:11). Hanyuma, Yehova atanga imbabazi ku makosa y’abagize izindi ntama, ashingiye ku ‘maraso y’isezerano’ ya Yesu yamenwe (Matayo 26:28; 1 Yohana 1:9; 2:2). Nta bwo Imana ibafata nk’aho ari abana b’umwuka, nk’uko ibigenza ku bagize 144.000. Ariko kandi, uko abagize izindi ntama ibabaraho gukiranuka, ni nk’uko Aburahamu yabazweho gukiranuka, akaba incuti y’Imana.​—Matayo 25:46; Abaroma 4:2, 3; Yakobo 2:23.

7. Muri iki gihe, ni ibihe byiringiro bishyirwa imbere y’abagize izindi ntama babarwaho gukiranuka nk’uko byari bimeze kuri Aburahamu?

7 Ku bantu 144.000, kubarwaho gukiranuka bibahesha kugira ibyiringiro byo gutegeka bafatanyije na Yesu mu Bwami bwo mu ijuru (Abaroma 8:16, 17; Abagalatiya 2:16). Ku bagize izindi ntama, kubarwaho gukiranuka bakaba incuti z’Imana, bituma bakirana ibyishimo ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo—byaba binyuriye mu kurokoka Harimagedoni bagize imbaga y’abantu benshi, cyangwa binyuriye ku “kuzuka kw’abakiranutsi” (Ibyakozwe 24:15). Mbega igikundiro cyo kugira bene ibyo byiringiro no kuba incuti y’Umutegetsi w’Ikirenga w’isi n’ijuru, ni ukuvuga ‘kuguma mu ihema rye’ (Zaburi 15:1, 2)! Ni koko, abasizwe hamwe n’abagize izindi ntama, bahabwa umugisha mu buryo buhebuje binyuriye kuri Yesu, Imbuto y’Aburahamu.

Umunsi w’Impongano Ukomeye Kurushaho

8. Ni iki cyashushanywaga n’ibitambo byatambwaga ku Munsi w’Impongano mu gihe cy’Amategeko?

8 Igihe Pawulo yavugaga iby’isezerano rishya, yibukije abasomyi be ibihereranye n’Umunsi w’Impongano wabaga buri mwaka, mu gihe cy’isezerano ry’Amategeko. Kuri uwo munsi, hatambwaga ibitambo bitandukanye—kimwe kikaba cyari icy’umuryango w’abatambyi wa Lewi, ikindi kikaba cyari icy’imiryango 12 itari iy’abatambyi. Ibyo bimaze igihe kirekire bisobanurwa ko byashushanyaga igitambo gikomeye cya Yesu, cyari kugirira umumaro abantu 144.000 bafite ibyiringiro by’ijuru, n’abantu babarirwa muri za miriyoni bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi.a Pawulo yagaragaje ko muri iryo sohozwa, inyungu z’igitambo cya Yesu zibonwa binyuriye ku Munsi w’Impongano ukomeye kurushaho, mu gihe cy’isezerano rishya. Kubera ko Yesu ari we Mutambyi Mukuru w’uwo munsi ukomeye kurushaho, yatanze ubuzima bwe butunganye ho igitambo cy’impongano, kugira ngo aronkere abantu “[u]gucungurwa kw’iteka.”​—Abaheburayo 9:11-24.

9. Ni iki Abakristo b’Abaheburayo basizwe bashoboraga kwiringira babikesha kuba mu isezerano rishya?

9 Abakristo benshi b’Abaheburayo bo mu kinyejana cya mbere, bari bagifite “ishyaka ry’amategeko [ya Mose]” (Ibyakozwe 21:20). Byari bikwiriye rero ko Pawulo abibutsa ko “[Yesu ari] umuhuza w’isezerano rishya, kugira ngo abahamagawe bahabwe ibiragwa bidashira byasezeranijwe, ubwo habayeho uwapfiriye gucungura abacumuye, bagitegekwa n’isezerano rya mbere” (Abaheburayo 9:15). Isezerano rishya ryabohoye Abakristo b’Abaheburayo ku isezerano rya kera, ryashyiraga ahabona ibyaha byabo. Bashoboraga kwiringira kuzahabwa “ibiragwa bidashira byasezeranijwe [byo mu ijuru],” babikesheje isezerano rishya.

10. Ni ku bw’iki abasizwe hamwe n’abagize izindi ntama bashimira Imana?

10 ‘Uwizera uwo [Mwana] wese,’ azungukirwa n’igitambo cy’incungu (Yohana 3:16, 36). Pawulo yagize ati “Kristo, amaze gutambwa rimwe, ngo yishyireho ibyaha bya benshi, azaboneka ubwa kabiri, atazanywe no kwitambira ibyaha, abonekerere abamutegereza kubazanira agakiza” (Abaheburayo 9:28). Muri iki gihe, mu bategereza Yesu babivanye ku mutima, hakubiyemo Abakristo basizwe bagize Isirayeli y’Imana bazarokoka, n’abantu babarirwa muri za miriyoni bagize imbaga y’abantu benshi, na bo bafite umurage w’iteka. Ayo matsinda yombi, ashimira Imana ku bw’isezerano rishya, no ku bw’imigisha ntangabuzima ijyana na ryo, hakubiyemo n’Umunsi w’Impongano ukomeye kurushaho, hamwe n’umurimo ukorwa n’Umutambyi Mukuru Yesu, Ahera Cyane ho mu ijuru.

Kuba Abanyamurava mu Murimo Wera

11. Ni iki abasizwe hamwe n’abagize izindi ntama bakorana ibyishimo, bafite imitimanama yejejwe binyuriye ku gitambo cya Yesu?

11 Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaheburayo, yatsindagirije agaciro gahanitse k’igitambo cya Yesu muri gahunda y’isezerano rishya, iyo ukagereranyije n’ibitambo by’ibyaha mu gihe cy’isezerano rya kera (Abaheburayo 9:13-15). Igitambo cyiza kurushaho cya Yesu, gishobora ‘guhumanura imitima yacu, kikayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo tubone uko dukorera Imana ihoraho.’ Ku Bakristo b’Abaheburayo, “imirimo ipfuye” yari ikubiyemo ‘[ibyo] bacumuye, bagitegekwa n’isezerano rya mbere.’ Ku Bakristo muri iki gihe, ikubiyemo ibyaha bakoze mu gihe cyahise, bakaba barabyicujije by’ukuri kandi Imana ikaba yarabibababariye (1 Abakorinto 6:9-11). Abakristo basizwe bakorera “Imana ihoraho [umurimo wera],” bafite imitimanama ikeye. Abagize imbaga y’abantu benshi na bo babigenza batyo. Kubera ko bejesheje imitimanama yabo “amaraso y’Umwana w’Intama,” bari mu rusengero rukuru rwo mu buryo bw’umwuka rw’Imana, ‘bayikorera [umurimo wera] ku manywa na nijoro.’​—Ibyahishuwe 7:14, 15.

12. Ni gute tugaragaza ko “twizera rwose tudashidikanya”?

12 Byongeye kandi, Pawulo yagize ati “twegere dufite imitima y’ukuri, twizera rwose tudashidikanya, imitima yacu iminjiriweho gukurwamo kwimenyaho ibibi, n’imibiri yacu yuhagijwe amazi meza” (Abaheburayo 10:22). Ni gute dushobora kugaragaza ko “twizera rwose tudashidikanya”? Pawulo yateye inkunga Abakristo b’Abaheburayo agira ati “dukomeze kwatura ibyiringiro byacu [by’ijuru] tutanyeganyega, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa, kandi tujye tuzirikana[na] ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe, nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane, kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ariko murushaho kugenza mutyo” (Abaheburayo 10:23-25). Niba dufite ukwizera kuzima, natwe ‘ntituzirengagiza guteranira hamwe.’ Tuzishimira guterana n’abavandimwe ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza, no gukomezwa kugira ngo dukore umurimo w’ingenzi wo gutangaza mu ruhame ibyiringiro byacu, byaba iby’isi cyangwa iby’ijuru.​—Yohana 13:35.

“Isezerano ry’Iteka Ryose”

13, 14. Ni mu buhe buryo isezerano rishya ari iry’iteka ryose?

13 Bizagenda bite, igihe ibyiringiro by’ijuru by’aba nyuma bo mu bagize 144.000 bizaba bisohojwe? Mbese, isezerano rishya rizareka gukurikizwa? Icyo gihe, nta wo mu bagize Isirayeli y’Imana uzaba ukiri ku isi. Abifatanyije muri iryo sezerano bose, bazaba bari hamwe na Yesu ‘mu bwami bwa Se’ (Matayo 26:29). Ariko kandi, twibuka amagambo ya Pawulo ari mu rwandiko yandikiye Abaheburayo, agira ati “Imana nyir’amahoro, yazuye Umutahiza w’intama . . . imuzurishije amaraso y’isezerano ry’iteka ryose.” (Abaheburayo 13:20, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo; Yesaya 55:3.) Ni mu buhe buryo isezerano rishya ari iry’iteka ryose?

14 Mbere na mbere, mu buryo bunyuranye n’isezerano ry’Amategeko, ryo ntirizigera na rimwe risimburwa. Icya kabiri, ibizasohozwa binyuriye ku mikorere yaryo, bizahoraho, nk’uko bimeze ku bwami bwa Yesu. (Gereranya Luka 1:33 na 1 Abakorinto 15:27, 28.) Ubwami bwo mu ijuru bufite uruhare ruhoraho mu migambi ya Yehova (Ibyahishuwe 22:5). Hanyuma icya gatatu, abagize izindi ntama bazakomeza kungukirwa na gahunda y’isezerano rishya. Mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bwa Kristo, abantu bizerwa bazakomeza ‘gukorera [Yehova umurimo wera] mu rusengero rwe ku manywa na nijoro,’ nk’uko babigenza muri iki gihe. Nta bwo Yehova azongera kwibuka ibyaha byabo bya kera byababariwe binyuriye ku ‘maraso y’isezerano’ ya Yesu. Bazakomeza kugira igihagararo gikwiriye ari incuti za Yehova, kandi amategeko ye azakomeza kuba yanditse mu mitima yabo.

15. Vuga imishyikirano Yehova azagirana n’abayoboke be bo ku isi mu gihe cy’isi nshya.

15 Noneho se, Yehova azashobora kuvuga ku bihereranye n’abo bagaragu be b’abantu ati ‘[ndi Imana yabo] na bo bakaba abantu banjye’? Yego rwose. “Izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo, kandi Imana ubwayo izabana na bo, ibe Imana yabo.” (Ibyahishuwe 21:3, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Bazaba “amahema y’ingabo z’abera,” hano ku isi bakazaba bahagarariye “umurwa ukundwa,” ari we mugeni wo mu ijuru wa Yesu Kristo (Ibyahishuwe 14:1; 20:9; 21:2). Ibyo byose bizashoboka, bitewe n’uko bizera ‘amaraso y’isezerano’ ya Yesu yamenwe, kandi bakagandukira abami n’abatambyi bo mu ijuru, abo bakaba bari bagize Isirayeli y’Imana igihe babaga ku isi.​—Ibyahishuwe 5:10.

16. (a) Ni ibihe bintu bishoboka bitegereje abazazukira kuba ku isi? (b) Ni iyihe migisha izabaho ku iherezo ry’imyaka igihumbi?

16 Bite se ku bihereranye n’abapfuye bazazukira kuba ku isi (Yohana 5:28, 29)? Abo na bo bazatumirirwa ‘guhabwa umugisha’ binyuriye kuri Yesu, Imbuto y’Aburahamu (Itangiriro 22:18). Na bo bagomba kuzakunda izina rya Yehova, bakamukorera, bagatamba ibitambo byemewe, kandi bakazamukorera umurimo wera mu nzu ye yo gusengeramo. Abazabigenza batyo, bazinjira mu buruhukiro bw’Imana (Yesaya 56:6, 7). Ku iherezo ry’imyaka igihumbi, abo bose bizerwa bazaba baragejejwe ku butungane bwa kimuntu, binyuriye ku murimo wa Yesu Kristo hamwe na bagenzi be b’abatambyi 144.000. Bazaba ari abakiranutsi, atari ukubarwaho gukiranuka gusa ari incuti z’Imana. “Bazaza mu buzima,” babatuwe burundu ku cyaha n’urupfu twarazwe n’Adamu (Ibyahishuwe 20:5, NW; 22:2). Mbega ukuntu ibyo bizaba ari umugisha! Dukurikije uko tubona ibintu muri iki gihe, biragaragara ko icyo gihe umurimo w’ubutambyi wa Yesu n’uwabagize 144.000, uzaba usohojwe. Imigisha ituruka ku Munsi w’Impongano ukomeye kurushaho, izaba yarakoreshejwe mu buryo bwuzuye. Byongeye kandi, Yesu ‘azashyikiriza Imana ubwami, ni yo [Se]’ (1 Abakorinto 15:24). Hazabaho ikigeragezo cya nyuma ku bantu, kandi nyuma y’aho Satani n’abadayimoni be bazarimburwa iteka ryose.​—Ibyahishuwe 20:7, 10.

17. Turebye ibyishimo bidutegereje, ni iki buri wese muri twe yagombye kwiyemeza gukora?

17 Ni uruhe ruhare, niba runariho, “isezerano ry’iteka ryose” rizagira muri icyo gihe gishishikaje kizaba gitangiye? Kuba twagira icyo tubivugaho, si ibyacu. Ibyo Yehova yamaze kuduhishurira birahagije muri iki gihe. Bituma dutangara cyane. Tekereza nawe—ubuzima bw’iteka, uri umwe mu bagize “ijuru rishya n’isi nshya” (2 Petero 3:13)! Nimucyo he kugira ikintu na kimwe gicogoza icyifuzo cyacu cyo kuzaragwa iryo sezerano. Gukomeza gushikama bishobora kutoroha. Pawulo yagize ati“mukwiriye kwihangana, kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe” (Abaheburayo 10:36). Ariko kandi, wibuke ko ingorane iyo ari yo yose ugomba gutsinda, kurwanywa uko ari ko kose ugomba kunesha, bigaragara ko nta cyo bivuze iyo ubigereranyije n’ibyishimo bidutegereje (2 Abakorinto 4:17). Ku bw’ibyo rero, nimucyo he kugira umuntu n’umwe muri twe ‘usubira inyuma ngo arimbuke.’ Ibiri amambu, nitugaragaze ko “dufite kwizera, kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu” (Abaheburayo 10:39). Nimucyo twese twiringire mu buryo bwuzuye Yehova Imana y’amasezerano, ku bw’umugisha w’iteka ryose wa buri wese muri twe.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba igice cya 13 mu gitabo Comment assurer votre survie et hériter d’une nouvelle terre, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

Mbese, Wasobanukiwe?

◻ Uretse Abakristo basizwe, ni ba nde bahabwa umugisha binyuriye ku Mbuto y’Aburahamu?

◻ Mu guhabwa umugisha binyuriye ku isezerano rishya, ni mu buhe buryo abagize izindi ntama bameze nk’abanyamahanga bahindukiriye idini ry’Abayahudi, mu gihe cy’isezerano rya kera?

◻ Ni gute abagize izindi ntama bahabwa umugisha binyuriye kuri gahunda y’Umunsi w’Impongano ukomeye kurushaho?

◻ Kuki isezerano rishya Pawulo yaryise “isezerano ry’iteka ryose”?

[Agasanduku ko ku ipaji ya 21]

Umurimo Wera wo mu Rusengero

Abagize imbaga y’abantu benshi basengera hamwe n’Abakristo basizwe, mu rugo rwo ku isi rw’urusengero rukuru rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova (Ibyahishuwe 7:14, 15; 11:2). Nta mpamvu iyo ari yose yatuma umuntu avuga ko bari mu Rugo ruri ukwarwo rw’Abanyamahanga. Igihe Yesu yari ku isi, hariho Urugo rw’Abanyamahanga mu rusengero. Ariko kandi, mu bishushanyo mbonera byahumetswe n’Imana by’urusengero rwa Salomo n’urwa Ezekiyeli, nta kintu cyateganyijwe ku bihereranye n’Urugo rw’Abanyamahanga. Mu rusengero rwa Salomo, hariho urugo rwo hanze, aho Abisirayeli n’abanyamahanga bari barahindukiriye idini rya Kiyahudi, abagabo n’abagore bose hamwe basengeraga. Urwo ni urugero rw’ubuhanuzi ruhereranye n’urugo rwo ku isi rw’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka, aho Yohana yabonye abagize imbaga y’abantu benshi bakorera umurimo wera.

Ariko kandi, abatambyi n’Abalewi ni bo bonyine bashoboraga kwinjira mu rugo rw’imbere, aho igicaniro gikuru cyabaga; abatambyi bonyine ni bo bashoboraga kwinjira Ahera; kandi umutambyi mukuru wenyine ni we washoboraga kwinjira Ahera Cyane. Urugo rw’imbere n’Ahera, byumvikana ko byashushanyaga imimerere yo mu buryo bw’umwuka yihariye y’Abakristo basizwe bari ku isi. Naho Ahera Cyane hakaba harashushanyaga ijuru ubwaryo, aho Abakristo basizwe bahabwa ubuzima budapfa, bari hamwe n’Umutambyi Mukuru wabo wo mu ijuru.​—Abaheburayo 10:19, 20.

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Mu kuzirikana ibyishimo bidutegereje, nimucyo ‘tugire ukwizera, kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu’

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze