ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/3 p. 25
  • Imana Irazikuza muri Alaska

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imana Irazikuza muri Alaska
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Ibisa na byo
  • Twigomwe ibintu bike biduhesha imigisha myinshi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Twabonye imigisha ikungahaye kubera ko twakomeje kugira umwuka w’ubumisiyonari
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Nagiye Nemera Ubuyobozi bwa Yehova Mbigiranye Umutima Ukunze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ni iki kimbuza kubatizwa?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/3 p. 25

Ababwiriza b’Ubwami Barabara Inkuru

Imana Irazikuza muri Alaska

MUNSI y’amasimbi n’urubura, akabuto gato gategereje kubona uburyo bwo gukura ngo kere. Mu gihe cy’amezi atatu magufi cy’impeshyi yo muri Alaska, akabuto k’ishu gafite umurambararo wa milimetero 3, gashobora gukura kakagera ubwo gapima hafi ibiro 40! Ni koko, ako karere bamwe bahoze batekereza ko ari akarere k’ikidaturwa kuzuye urubura, gashobora kwera imbuto nyinshi cyane.

Ibyo ni ko bimeze, cyane cyane mu murima wo mu buryo bw’umwuka muri Alaska. Aho ngaho, mu karere kagira itumba rirerire, Abahamya ba Yehova bakomeje kubiba imbuto z’Ubwami. Kimwe no mu tundi turere tw’isi, Imana ni yo ikuza imbuto mu mitima irumbuka.—1 Abakorinto 3:6, 7.

● Mu gihe Umuhamya ukiri muto witwaga Vanessa yari muri bisi itwara abanyeshuri, yitegereje mugenzi we bigana witwaga Ann, wicaraga wenyine buri gihe. Ann yasaga n’ubabaye, bityo Vanessa yatumiye Ann kugira ngo yicare iruhande rwe. Ntibitangaje kuba Ann yari ababaye! Nyina yari yarishwe n’indwara y’umutima, maze hashize igihe gito nyuma y’aho, se yicwa na kanseri. Ni yo mpamvu Ann yabanaga na bene wabo muri Alaska.

Mu gihe Vanessa yari mu murimo wo kubwiriza ku wa Gatandatu, yageze mu rugo rwa mugenzi we bari bamaze igihe gito bamenyanye, maze amusigira agatabo Mbese Imana Itwitaho Koko? Ku wa Mbere wakurikiyeho, ku ishuri, Ann yashatse wa Muhamya ukiri muto. Ann yari afite ibibazo byinshi byerekeranye na Bibiliya, Vanessa akaba yarashoboye kubisubiza. Yaramubajije ati “amateraniro yanyu abera he?” Uwo mugoroba, Ann yateranye amateraniro ubwa mbere ku Nzu y’Ubwami.

Ntibyafashe igihe kirekire kugira ngo uwo mwana w’imfubyi wari ufite imyaka 17, abone ba “se” na ba “nyina,” nk’uko Yesu yari yarabisezeranyije (Matayo 19:29). Kandi se, mbega ukuntu cyari igihe cy’ibyishimo kubona Ann wishimye kandi umwenyura agaragaza ko yiyeguriye Yehova binyuriye mu mubatizo wo mu mazi, mu Ikoraniro ry’Intara “Intumwa z’Amahoro y’Imana!”

● Mu turere twitaruye two mu ntara ngari yo ku Mpera y’Isi yo mu Majyaruguru yo muri Alaska—aho imidugudu itandukanyijwe n’ibirometero bibarirwa mu magana by’ubutayu—indege ebyiri za Watch Tower Society, zakoreshejwe mu kubiba imbuto z’Ubwami mu miryango isaga 150. Ariko kandi, gukura mu buryo bw’umwuka binyuriye ku cyigisho cya Bibiliya cya buri gihe, bishoboka binyuriye ku kwandikirana. Kubera ko ku bantu benshi kwandika ibaruwa ari ikibazo cy’ingorabahizi, umwigisha wa Bibiliya agomba kuba umuhanga mu bushakashatsi, kugira ngo atume umwigishwa akomeza gushimishwa. Ni gute ibyo bishobora kugerwaho?

Uwitwa Kathy, yayoboreye uwitwa Edna icyigisho cya Bibiliya kigira amajyambere, n’ubwo bari batandukanyijwe n’ibirometero bisaga 600! Aho kugira ngo Kathy apfe kwandukura ibibazo mu gitabo cy’imfashanyigisho, yateguye urupapuro yandikaho ibibazo yakuye muri icyo gitabo, maze asiga umwanya wo kwandikamo ibisubizo. Nyuma y’uko Edna yandikamo ibisubizo, Kathy yaramusubizaga kandi agashyiramo ibisobanuro bikenewe kugira ngo asobanure neza ingingo runaka. Kathy agira ati “ ‘icyigisho’ cyacu nagishyize ku wa Gatatu nimugoroba, kandi nagerageje kubahiriza iyo gahunda nk’uko nari kubigenza ku yindi gahunda y’icyigisho cya Bibiliya iyo ari yo yose. Nanone kandi, nohererezaga Edna ibahasha iriho tembure na aderesi yanjye yari kuzakoresha asubiza. Kubera ko kugira ngo ibaruwa igere ku muntu byafataga ibyumweru bibiri, kuyobora icyigisho kiyoborwa mu kwandikirana byasaga n’aho bigenda gahoro.”

Tekereza ibyishimo Kathy na Edna bagize ubwo bahuriraga mu ikoraniro ry’intara muri Anchorage, nyuma y’amezi icumi bigana binyuriye mu kwandikirana! Abahamya na bo bari bishimiye kubona haterana abigishwa ba Bibiliya n’abandi bantu bashimishijwe baturuka mu imidugudu myinshi yitaruye yo muri Alaska.

N’ubwo rimwe na rimwe gukura bishobora gusa n’aho bigenda gahoro, “imbuto” zimwe na zimwe zimera vuba vuba, mu gihe zitegeye urumuri rw’ukuri. Ukoze mwayeni, buri mwaka muri Alaska, habatizwa abasingiza Yehova bashya basaga ijana! Turavuga tuti “urakoze Yehova” ku bwo kuba uzikuza!

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze