Mwirinde Kubura Ukwizera
“Nuko bene Data, mwirinde, hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimura Imana ihoraho.”—ABAHEBURAYO 3:12.
1. Ni ukuhe kuri guteye ubwoba twibutswa n’amagambo Pawulo yabwiye Abakristo b’Abaheburayo?
MBEGA igitekerezo giteye ubwoba—ko abantu bigeze kugirana imishyikirano ya bwite na Yehova, bashoboraga kugira “umutima mubi” maze ‘bakimura Imana ihoraho’! Kandi se, mbega ukuntu uwo ari umuburo! Ayo magambo y’intumwa Pawulo ntiyabwiwe abatizera, ahubwo yabwiwe abantu bari bareguriye Yehova ubuzima bwabo, binyuriye mu kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo.
2. Ni ibihe bibazo dukeneye gusuzuma?
2 Ni gute umuntu wari muri iyo mimerere yo mu buryo bw’umwuka irangwa n’imigisha, yashoboraga kugira “umutima mubi utizera”? Mu by’ukuri se, ni gute umuntu wasogongeye ku rukundo rw’Imana no ku buntu bwayo, yashoboraga kwitandukanya na yo ku bushake? Kandi se, ibyo bishobora kugera ku muntu uwo ari we wese muri twe? Ibyo ni ibitekerezo bifite ireme, kandi birakwiriye ko dusuzuma impamvu zatumye uwo muburo utangwa.—1 Abakorinto 10:11.
Kuki Hatanzwe Iyo Nama Ikomeye Bene Ako Kageni?
3. Vuga imimerere yagiraga ingaruka ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere, bari i Yerusalemu no mu turere twari tuhakikije.
3 Uko bigaragara, mu mwaka wa 61 I.C., Pawulo yoherereje Abakristo b’Abaheburayo bari i Yudaya urwandiko yari yabandikiye. Umuhanga mu by’amateka yavuze ko icyo gihe “nta mahoro cyangwa umutekano byariho ku bantu bose bashyira mu gaciro, b’inyangamugayo, haba mu murwa wa Yerusalemu cyangwa n’ahandi hose mu turere twari tuhakikije.” Cyari igihe kirangwa n’ubwicamategeko n’urugomo byaterwaga n’ingabo z’Abaroma zakandamizaga, Abayahudi b’Abazelote bihandagazaga bavuga ko bashobora kurwanya Abaroma, n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byakorwaga n’abajura bafatiraga kuri iyo mimerere y’ibintu yari ivurunganye. Ibyo byose byatumye Abakristo bahura n’ibibazo bikomeye cyane, bakaba barahatanaga kugira ngo batagwa muri ibyo bintu (1 Timoteyo 2:1, 2). Mu by’ukuri, bamwe babonaga ko ari abantu batameze nk’abandi, ndetse bakabafata ko ari abagambanyi, bitewe n’igihagararo cyabo cyo kutagira aho babogamira mu bya politiki. Akenshi, Abakristo bagiye bafatwa nabi, kandi bagatakaza ibintu byabo.—Abaheburayo 10:32-34.
4. Ni iyihe mihangayiko ihereranye n’iby’idini Abakristo b’Abaheburayo bahuraga na yo?
4 Nanone kandi, Abakristo b’Abaheburayo bari mu mihangayiko ikomeye ihereranye n’iby’idini. Umwete warangaga abigishwa ba Yesu bizerwa, n’ukuntu ibyo byatumye itorero rya Gikristo ryaguka mu buryo bwihuse, byateye Abayahudi kugira ishyari n’umujinya—cyane cyane abayobozi babo ba kidini. Nta ko batagize ngo babuze amahwemo kandi batoteze abigishwa ba Yesu Kristo (Ibyakozwe 6:8-14; 21:27-30; 23:12, 13; 24:1-9).a N’ubwo Abakristo bamwe na bamwe batatotezwaga mu buryo butaziguye, ariko barasuzugurwaga kandi bakagirwa urw’amenyo n’Abayahudi. Ubukristo bwarasuzugurwaga, buvugwaho ko ari idini ry’inzaduka, ritaboneye nk’idini rya Kiyahudi, ritagira urusengero, ubutambyi, iminsi mikuru, umuhango wo gutamba ibitambo n’ibindi n’ibindi. Ndetse n’umuyobozi wabo, ari we Yesu, yishwe ashinjwa kuba ari umugizi wa nabi. Abakristo bagombaga kugira ukwizera, ubutwari no kwihangana kugira ngo bakurikize idini ryabo.
5. Kuki byari iby’ingenzi ko Abakristo b’i Yudaya bakomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka?
5 Ikirenze ibyo byose, Abakristo b’Abaheburayo b’i Yudaya bari mu bihe bigoye byo mu mateka y’iryo shyanga. Ibintu byinshi Umwami wabo Yesu Kristo yavuze ko byari kuba ikimenyetso kiranga iherezo rya gahunda ya Kiyahudi, byari byaramaze gusohora. Iherezo ntiryari kure. Kugira ngo Abakristo barokoke, bagombaga gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka, no kuba biteguye ‘guhungira mu misozi’ (Matayo 24:6, 15, 16). Mbese, bari kugira ukwizera n’imbaraga zo mu buryo bw’umwuka byari bikenewe kugira ngo bagire icyo bakora batazuyaje, nk’uko Yesu yari yarabibategetse? Umuntu yashoboraga kubishidikanyaho mu buryo runaka.
6. Ni iki Abakristo b’i Yudaya bari bakeneye mu buryo bwihutirwa?
6 Mu myaka icumi ya nyuma mbere y’uko gahunda y’ibintu ya Kiyahudi yose uko yakabaye irimbuka, Abakristo b’Abaheburayo bari mu mihangayiko ikomeye mu buryo bugaragara, yaturukaga imbere mu itorero no hanze yaryo. Bari bakeneye inkunga. Ariko kandi, bari banakeneye kugirwa inama no guhabwa ubuyobozi byo kubafasha kugira ngo babone ko imyifatire bari barahisemo yari ikwiriye, kandi ko kuba barababazwaga kandi bakihangana, bitari imfabusa. Igishimishije, ni uko Pawulo yahagobotse maze akabafasha.
7. Kuki twagombye gushishikazwa n’ibyo Pawulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo?
7 Ibyo Pawulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo byagombye kudushishikaza cyane. Kubera iki? Ni ukubera ko turi mu bihe bimeze nk’ibyo bari barimo. Buri munsi tugira imihangayiko duterwa n’isi iyoborwa na Satani (1 Yohana 5:19). Ubuhanuzi bwavuzwe na Yesu hamwe n’intumwa ze ku bihereranye n’iminsi y’imperuka n’ “iherezo rya gahunda y’ibintu,” burimo burasohora muri iki gihe (Matayo 24:3-14, NW; 2 Timoteyo 3:1-5; 2 Petero 3:3, 4; Ibyahishuwe 6:1-8). Ikirenze ibyo byose, tugomba gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka, kugira ngo “[t]ubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho.”—Luka 21:36.
Umukuru Kurusha Mose
8. Mu gihe Pawulo yavugaga amagambo yanditswe mu Baheburayo 3:1, yari arimo agira bagenzi be b’Abakristo inama yo gukora iki?
8 Pawulo yanditse ingingo y’ingenzi, agira ati “mukwiriye gutekereza Yesu, ni we ntumwa n’umutambyi mukuru w’ibyo twizera tukabyatura” (Abaheburayo 3:1). “Gutekereza” bisobanura “kwiyumvisha neza . . . gusobanukirwa mu buryo bwuzuye, gutekereza cyane” (Vine’s Expository Dictionary of Old and New Testament Words). Bityo rero, Pawulo yari arimo agira bagenzi be bahuje ukwizera inama yo gushyiraho imihati myinshi, kugira ngo bagaragaze ko bashimira by’ukuri uruhare Yesu yagize mu kwizera kwabo n’agakiza kabo. Kubigenza batyo byari gukomeza icyemezo bafashe cyo gushikama mu kwizera. None se, ni uruhe ruhare Yesu yari afite, kandi kuki tugomba ‘kumutekereza’?
9. Kuki Pawulo yerekeza kuri Yesu avuga ko ari “[i]ntumwa” n’ “umutambyi mukuru”?
9 Pawulo yakoresheje amagambo “[i]ntumwa,” n’ “umutambyi mukuru,” ayerekeza kuri Yesu. “[I]ntumwa,” ni umuntu woherejwe, kandi aha ngaha yerekeza ku buryo bwakoreshejwe n’Imana mu gushyikirana n’abantu. “Umutambyi mukuru” ni umuntu utuma abantu bashobora kwegera Imana. Ubwo buryo bwombi bwateganyijwe ni ubw’ingenzi ku gusenga k’ukuri, kandi bwombi bugaragarira muri Yesu. Ni we woherejwe avuye mu ijuru, kugira ngo yigishe abantu ukuri guhereranye n’Imana (Yohana 1:18; 3:16; 14:6). Nanone kandi, Yesu ni we Mutambyi Mukuru w’ikigereranyo washyizweho muri gahunda y’urusengero rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka, kugira ngo habeho kubabarirwa ibyaha (Abaheburayo 4:14, 15; 1 Yohana 2:1, 2). Niba twishimira by’ukuri imigisha dushobora kubona binyuriye kuri Yesu, tuzagira ubutwari kandi twiyemeze gukomeza gushikama mu kwizera.
10. (a) Ni gute Pawulo yafashije Abakristo b’Abaheburayo kugira ngo bemere ko Ubukristo bwarutaga kure cyane idini rya Kiyahudi? (b) Ni ukuhe kuri kuzwi hose kwavuzwe na Pawulo, kugira ngo atsindagirize igitekerezo cye?
10 Kugira ngo Pawulo atsindagirize agaciro ko kwizera kwa Gikristo, yagereranyije Yesu na Mose, uwo Abayahudi babonaga ko ari umuhanuzi mukuru kurusha abandi bose bo mu basekuruza babo. Iyo Abakristo b’Abaheburayo baza kwiyumvisha babivanye ku mutima ko Yesu ari we mukuru kurusha Mose, nta mpamvu iyo ari yo yose yari gutuma bashidikanya ko Ubukristo bwasumbaga idini rya Kiyahudi. Pawulo yavuze ko n’ubwo Mose yagaragaye ko akwiriye gushingwa ibyo mu “rugo” rw’Imana—ni ukuvuga ishyanga, cyangwa iteraniro ry’Abisirayeli—yari igisonga cyizerwa gusa, cyangwa umugaragu (Kubara 12:7). Ku rundi ruhande, Yesu yari Umwana, cyangwa utegeka ibyo mu rugo (1 Abakorinto 11:3; Abaheburayo 3:2, 3, 5). Kugira ngo Pawulo atsindagirize iyo ngingo, yavuze uku kuri kuzwi hose, kugira kuti “amazu yose agira uyubaka, ariko Imana ni yo yubatse ibintu byose” (Abaheburayo 3:4). Nta muntu n’umwe ushobora kujya impaka z’uko Imana ari yo nkuru kurusha undi muntu uwo ari we wese, bitewe n’uko ari yo Mwubatsi, cyangwa Umuremyi wa byose. Bityo rero, kubera ko Yesu yari umukozi ufatanyije n’Imana, bihuje n’ubwenge ko agomba kuba ari mukuru kuruta ibindi biremwa byose, hakubiyemo na Mose.—Imigani 8:30; Abakolosayi 1:15-17.
11, 12. Pawulo yateye Abakristo b’Abaheburayo inkunga yo gukomeza kugundira iki cyari kuba ‘gikomeye kugeza ku mperuka,’ kandi se, ni gute dushobora gukurikiza iyo nama?
11 Mu by’ukuri, Abakristo b’Abaheburayo bari bafite igikundiro gikomeye cyane. Pawulo yabibukije ko bari ‘bafatanije guhamagarwa kuva mu ijuru,’ icyo kikaba ari igikundiro bagombaga gufatana uburemere kuruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose gahunda ya Kiyahudi yashoboraga gutanga (Abaheburayo 3:1). Amagambo ya Pawulo agomba kuba yaratumye abo Bakristo basizwe bumva bashimira ku bwo kuba bari bagiye guhabwa umurage mushya, aho kugira ngo bumve bababajwe n’uko batakaje ibintu byari bifitanye isano n’umurage wabo wa Kiyahudi (Abafilipi 3:8). Mu kubatera inkunga yo gukomeza kugundira igikundiro cyabo maze ntibagifatane uburemere buke, Pawulo yagize ati “Kristo akiranuka nk’Umwana utwara inzu yayo [ni ukuvuga y’Imana]. Iyo nzu yayo ni twe, niba dukomeza rwose ubushizi bw’amanga n’ibyiringiro twīrātana, ngo bikomere kugeza ku mperuka.”—Abaheburayo 3:6.
12 Ni koko, Abakristo b’Abaheburayo bagombaga gukomeza ibyiringiro byabo bahawe n’Imana, ‘bigakomera kugeza ku mperuka,’ kugira ngo barokoke iherezo rya gahunda y’ibintu ya Kiyahudi ryari ryegereje. Natwe tugomba kubigenza dutyo muri iki gihe, niba dushaka kuzarokoka iherezo ry’iyi gahunda (Matayo 24:13). Ntitugomba kwemera ko imihangayiko y’ubuzima, kutishimirwa n’abantu, cyangwa kamere yacu bwite yo kudatungana byatuma tujijinganya mu kwizera amasezerano y’Imana (Luka 21:16-19). Reka dusuzume andi magambo yavuzwe na Pawulo, kugira ngo turebe ukuntu dushobora kwikomeza.
“Ntimwinangire Imitima”
13. Ni uwuhe muburo Pawulo yatanze, kandi se, ni gute yerekeje ku bivugwa muri Zaburi ya 95?
13 Nyuma yo kugaragaza umwanya w’igikundiro Abakristo b’Abaheburayo bari bafite, Pawulo yatanze uyu muburo ugira uti ‘umwuka wera uvuga uti “uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, ntimwinangire imitima, nk’uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza, ku munsi wo kugerageza mu butayu” ’ (Abaheburayo 3:7, 8). Pawulo yari arimo asubira mu magambo yo muri Zaburi ya 95, bityo akaba yarashoboraga kuvuga ati ‘umwuka wera uvuga uti’ (Zaburi 95:7, 8; Kuva 17:1-7).b Ibyanditswe byahumetswe n’Imana, binyuriye ku mwuka wayo wera.—2 Timoteyo 3:16.
14. Ni gute Abisirayeli bitabiriye ibyo Yehova yari yarabakoreye, kandi kuki?
14 Abisirayeli bamaze kuvanwa mu bubata bwo muri Egiputa, bahawe igikundiro gikomeye cyo kugirana isezerano na Yehova (Kuva 19:4, 5; 24:7, 8). Ariko kandi, aho kugaragaza ugushimira ku bw’ibyo Imana yari yarabakoreye, bahise bakora ibikorwa byo kwigomeka (Kubara 13:25–14:10). Ni gute ibyo byashoboraga kubaho? Pawulo yerekeje ku mpamvu yabiteye, y’uko imitima yabo yarinangiye. Ariko se, ni gute imitima yiteguye kumva kandi yitabira Ijambo ry’Imana igera aho ikinangira? Kandi se, ni iki tugomba gukora kugira ngo tubyirinde?
15. (a) Ni gute “ijwi [ry’Imana]” ryumvikanye mu gihe cyahise no mu gihe cya none? (b) Ni ibihe bibazo tugomba kwibaza ubwacu ku bihereranye n’ “ijwi [ry’Imana]”?
15 Pawulo yatangije umuburo we interuro itondaguwe mu buryo bw’ikigombero, igira iti “nimwumva ijwi ryayo.” Imana yavuganye n’ubwoko bwayo binyuriye kuri Mose n’abandi bahanuzi. Hanyuma, Yehova yavuganye na bo binyuriye ku Mwana we, ari we Yesu Kristo (Abaheburayo 1:1, 2). Muri iki gihe, dufite Ijambo ry’Imana ryuzuye ryahumetswe, ari ryo Bibiliya Yera. Nanone kandi, dufite “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” washyizweho na Yesu kugira ngo atange “igerero” ryo mu buryo bw’umwuka “igihe cyaryo” (Matayo 24:45-47). Bityo rero, na n’ubu Imana iracyavuga. Ariko se, tujya dutega amatwi? Urugero, ni gute twitabira inama itangwa ku byerekeye imyambarire no kwirimbisha, cyangwa amahitamo yacu ku birebana n’imyidagaduro n’umuzika? Mbese, ‘turumva,’ ni ukuvuga kwita ku byo twumva kandi tukabyitondera? Niba tugira akamenyero ko gushaka impamvu z’urwitwazo cyangwa tukarwanya inama duhawe, tuba twishyira mu kaga gafifitse ko kugira umutima winangiye.
16. Ni mu buhe buryo bumwe imitima yacu ishobora kwinangira?
16 Nanone kandi, imitima yacu ishobora kwinangira, mu gihe turetse gukora icyo dushobora gukora kandi twagombye gukora (Yakobo 4:17). N’ubwo Yehova yakoreye Abisirayeli buri kintu cyose, bananiwe kwizera, bigomeka kuri Mose, bahitamo kwemera raporo mbi yatanzwe ku bihereranye n’igihugu cya Kanaani, kandi banga kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano (Kuva 14:1-4). Ku bw’ibyo rero, Yehova yategetse ko bamara imyaka 40 mu butayu—iyo myaka ikaba yari ihagije kugira ngo abo muri icyo gihe batizeraga bashireho. Imana imaze kubazinukwa, yagize iti “ ‘imitima yabo ihora iyoba, kandi ntibarakamenya inzira zanjye’; nuko ndahirana umujinya wanjye nti ‘ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye’ ” (Abaheburayo 3:9-11). Mbese, hari isomo runaka ibyo bitwigisha?
Isomo Kuri Twe
17. Kuki Abisirayeli batizeye, n’ubwo babonye imirimo ikomeye ya Yehova bakumva n’amagambo ye?
17 Urubyaro rw’Abisirayeli rwavuye muri Egiputa rwiboneye n’amaso yarwo, kandi rwiyumviye n’amatwi yarwo, imirimo ikomeye ya Yehova n’ibyo yavuze. Ariko kandi, ntibizeraga ko Imana yashoboraga kubayobora mu mahoro bakagera mu Gihugu cy’Isezerano. Kubera iki? Yehova yagize ati “ntibarakamenya inzira zanjye.” Bari bazi ibyo Yehova yavuze n’ibyo yakoze, ariko ntibamugiriye icyizere kandi ntibiringiye ubushobozi yari afite bwo kubitaho. Bahangayikishwaga mu buryo burenze urugero n’ibyo bari bakeneye ku giti cyabo hamwe n’ibyo bifuzaga, bituma batita ku nzira z’Imana no ku mugambi wayo. Ni koko, ntibizeye amasezerano yayo.
18. Dukurikije uko Pawulo yabivuze, ni iki gishobora gutuma tugira “umutima mubi utizera”?
18 Aya magambo yandi yandikiwe Abaheburayo aracyafite ireme kuri twe; agira ati “nuko bene Data, mwirinde, hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimura Imana ihoraho” (Abaheburayo 3:12). Pawulo yageze ku muzi w’ibibazo, mu gihe yagaragazaga ko kugira “umutima mubi utizera” bituruka ku “kwimura Imana ihoraho.” Yari yabanje kuvuga muri urwo rwandiko, ibyo ‘gutembanwa, tukava [mu byo twumvise],’ bitewe n’uburangare (Abaheburayo 2:1). Ariko kandi, ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kwimura,” risobanurwa ngo “kwitandukanya” kandi rifitanye isano n’ijambo “ubuhakanyi.” Ryerekeza ku gikorwa cyo kurwanya mu buryo bugambiriwe kandi buvuye ku mutima, kwitarura no guhunga, harimo n’ikintu cy’agasuzuguro.
19. Ni gute kutumvira inama bishobora kugira ingaruka mbi? Tanga urugero.
19 Bityo rero, isomo twavanamo ni uko mu gihe tugize ingeso yo kunanirwa ‘kumva ijwi ryayo,’ tukirengagiza inama duhabwa na Yehova binyuriye mu Ijambo rye no ku itsinda ry’umugaragu ukiranuka, imitima yacu ntizatinda kuba nk’urutare, ikinangira. Urugero, abantu batashakanye bashobora kugirana imishyikirano ya bugufi mu buryo bukabije. Byagenda bite se, mu gihe baba birengagije ibyo bintu? Mbese, ibyo byababuza kongera kubikora, cyangwa se ahubwo byatuma babangukirwa cyane no kongera kubikora? Mu buryo nk’ubwo, mu gihe itsinda ry’umugaragu riduhaye inama ku bihereranye n’amahitamo tugomba kugira mu byerekeye umuzika n’imyidagaduro, n’ibindi n’ibindi, mbese, tubyemera tubigiranye ugushimira, maze tukagira ihinduka rikenewe? Pawulo yaduhaye inama yo ‘kutirengagiza guteranira hamwe’ (Abaheburayo 10:24, 25). N’ubwo iyo nama yatanzwe, hari bamwe na bamwe birengagiza amateraniro ya Gikristo. Bashobora kwiyumvisha ko nta cyo byatwara umuntu rwose mu gihe yaba adateranye amwe n’amwe muri ayo materaniro, cyangwa aretse burundu guterana amateraniro runaka.
20. Kuki ari iby’ingenzi ko twitabira mu buryo bwiza inama zishingiye ku Byanditswe?
20 Niba tutitabira neza “ijwi” rya Yehova rivugira mu buryo bwumvikana mu Byanditswe no mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, bidatinze twazasanga ‘twimuye Imana ihoraho.’ Kwirengagiza inama ntitugire icyo dukora, bishobora mu buryo bworoshye kuvamo imyifatire irangwa no gupfobya, kunenga no kurwanya iryo jwi mu buryo bugaragara. Mu gihe ibyo bidakosowe, bishobora gutuma tugira “umutima mubi utizera,” kandi ubusanzwe, kuva muri iyo mimerere ni ibintu bikomeye cyane. (Gereranya n’Abefeso 4:19.) Yeremiya yanditse mu buryo bukwiriye, agira ati “umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara, ntiwizere gukira: ni nde ushobora kuwumenya uko uri?” (Yeremiya 17:9). Ni yo mpamvu yatumye Pawulo agira bagenzi be bahuje ukwizera b’Abaheburayo inama, agira ati “muhugurane iminsi yose, bikitwa uyu munsi, hatagira uwo muri mwe unangirwa umutima n’ibihendo by’ibyaha.”—Abaheburayo 3:13.
21. Twese duterwa inkunga yo gukora iki, kandi se, ni ibihe byiringiro dufite?
21 Mbega ukuntu twishimira ko no muri iki gihe Yehova akituvugisha, binyuriye ku Ijambo rye no ku muteguro we! Turashimira ku bwo kuba “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” akomeza kudufasha, kugira ngo “dukomez[e] rwose ibyiringiro byacu twatangiranye, ngo bikomere kugeza ku mperuka” (Abaheburayo 3:14). Iki ni cyo gihe tugomba kwitabira urukundo rw’Imana n’ubuyobozi bwayo. Nitubigenza dutyo, dushobora kubona irindi sezerano rikubiye mu masezerano ya Yehova ahebuje—ryo “kwinjira” mu buruhukiro bwe (Abaheburayo 4:3, 10). Iyo ni yo ngingo nyuma y’aho Pawulo yaganiriyeho n’Abakristo b’Abaheburayo, akaba ari na yo kandi tuzasuzuma mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Uko bigaragara, Pawulo yasubiyemo amagambo aboneka mu buhinduzi bwa La Septante bw’Ikigiriki, buhindura amagambo y’Igiheburayo yahinduwemo ngo “Meriba” na “Masa,” ngo “gutongana” no “kugerageza.” Reba igitabo Insight on the Scriptures, Umubumbe wa 2, ku ipaji ya 350 na 379, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
b Josephus yavuze ko nyuma y’igihe gito Festus amaze gupfa, Ananus (Ananias) wo mu gatsiko k’idini ry’Abasadukayo yabaye umutambyi mukuru. Yazanye Yakobo, mwene nyina wa Yesu hamwe n’abandi bigishwa, abashyikiriza Abanyarukiko maze babakatira urwo gupfa, hanyuma babatera amabuye.
Mbese, Ushobora Gusobanura?
◻ Kuki Pawulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo abagira bene iyo nama ikomeye?
◻ Ni gute Pawulo yafashije Abakristo b’Abaheburayo, kugira ngo bemere ko bari bafite ikintu cyiza kiruta imibereho bari bafite bagikurikiza idini rya Kiyahudi?
◻ Ni gute umutima w’umuntu ushobora kwinangira?
◻ Ni iki tugomba gukora kugira ngo twirinde kugira “umutima mubi utizera”?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Mbese, wizera Yesu, ari we Mose Mukuru kurushaho?