ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/8 pp. 4-6
  • Amaherezo—Hazabaho Ubutabera Kuri Bose

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amaherezo—Hazabaho Ubutabera Kuri Bose
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Isezerano Dushobora Kwiringira
  • Akarengane Gashobora Kuneshwa
  • Tubibe Imbuto zo Gukiranuka
  • Ese akarengane kazashira?
    Izindi ngingo
  • Yehova—Isoko y’Ubutabera Nyakuri no Gukiranuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • ‘Ibikorwa bye byose bihuje n’ubutabera’
    Egera Yehova
  • Igane Yehova—Ukurikize Ubutabera no Gukiranuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/8 pp. 4-6

Amaherezo—Hazabaho Ubutabera Kuri Bose

“Tuzihatira kumva mu buryo bushya . . . amajwi y’abarengana, amajwi y’abahangayitse, amajwi y’abihebye bazi ko batazumvwa. . . . Igisigaye ni ukuzakurikiza ibyanditswe mu mategeko: noneho tukagenzura neza ko, nk’uko abantu bose bavuka bareshya mu cyubahiro imbere y’Imana, ko ari nako bose bavuka bareshya mu cyubahiro mu maso y’abantu.”​—Byavuzwe na Perezida Richard Milhous Nixon wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri disikuru yo gutangira imirimo ye ku mugaragaro, ku itariki ya 20 Mutarama 1969.

IYO abami, abaperezida na ba minisitiri b’intebe bageze ku butegetsi, bakunda kuvuga ibihereranye n’ubutabera. Richard Nixon, wigeze kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, na we ni ko yabigenje. Ariko kandi, ya magambo ye aryoheye amatwi yataye agaciro kayo, igihe byagaragaraga ko ari umuntu udafite icyo yitayeho. N’ubwo Nixon yari yarasezeranyije ko ‘azakurikiza amategeko,’ nyuma y’aho yaje kubonekaho ibikorwa byo kwica amategeko, maze ahatirwa kwegura ku mirimo ye. Nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo itatu ishize, ya ‘majwi y’abarengana, ay’abahangayitse n’ay’abihebye,’ aracyatakamba asaba ko yakumvwa.

Kumva bene ayo majwi no gukemura akarengane kayo, si umurimo woroshye, nk’uko abategetsi benshi baba babifitiye ubushake babyiboneye. ‘Ubutabera kuri bose,’ bwahindutse intego idashobora kugerwaho. Ariko kandi, ubu hashize ibinyejana byinshi hatanzwe isezerano dukwiriye kwitaho—isezerano ryihariye rihereranye n’ubutabera.

Imana yakoresheje umuhanuzi wayo Yesaya, yizeza abagize ubwoko bwayo ko yari kuzaboherereza “umugaragu” yari kuzitoranyiriza. Yehova yarababwiye ati “mushyizeho umwuka wanjye; azazanira abanyamahanga gukiranuka [“ubutabera,” NW ]” (Yesaya 42:1-3). Nta mutegetsi wa kimuntu wahirahira ngo avuge amagambo akomeye atyo, amagambo avuga ibyo kuzanira amahanga yose ubutabera burambye. Mbese, iryo sezerano rishobora kwiringirwa? Mbese, ikintu gihambaye gityo kizigera kigerwaho?

Isezerano Dushobora Kwiringira

Ubusanzwe, isezerano ryiringirwa mu rugero ruhwanye n’uko nyir’ukuritanga aba yiringiwe. Kuri iyo ngingo rero, nta wundi utari Imana Ishobora Byose, yo yivugiye ko “umugaragu” wayo azazana ubutabera ku isi hose. Mu buryo bunyuranye n’uko bigenda ku banyapolitiki, Yehova we ntatanga amasezerano yikinira. Bibiliya itwizeza ko ‘atabasha kubeshya’ (Abaheburayo 6:18). Imana ivuga itsindagiriza iti “ibyo niyemeje kuzakora, bizakorwa.”​—Yesaya 14:24, Today’s English Version.

Nanone kandi, icyizere dufitiye iryo sezerano, kirushaho gukomezwa n’ibyabaye mu mibereho y’ “umugaragu” w’Imana watoranyijwe, ari we Yesu Kristo. Umuntu ushobora kuzana ubutabera, agomba kuba akunda ubutabera kandi akarangwa n’ubutabera mu mibereho ye. Yesu yasize inkuru izira igitotsi y’imibereho ye, ku bihereranye no kuba yari umuntu ‘ukunda gukiranuka, akanga ubugome’ (Abaheburayo 1:9). Ibyo yavuze, uko yabayeho ndetse n’ukuntu yapfuye, ibyo byose byagaragaje ko yari umuntu urangwa n’ubutabera koko. Igihe Yesu yapfaga, umusirikare mukuru mu ngabo z’Abaroma, uko bigaragara akaba yari yiboneye uko Yesu yaciriwe urubanza n’uko yishwe, yasunikiwe kuvuga ati “ni ukuri uyu muntu yari umukiranutsi.”​—Luka 23:47.

Uretse kuba Yesu ubwe yararangwaga no gukiranuka mu mibereho ye, yanarwanyije akarengane kari kogeye cyane mu gihe cye. Ibyo yabikoze adahiritse ubutegetsi cyangwa ngo ateze imyivumbagatanyo, ahubwo yabikoze binyuriye mu kwigisha uwamutegaga amatwi wese ibirebana n’ubutabera nyakuri. Ikibwiriza cye cyo ku Musozi, gikubiyemo ibisobanuro biruta ibindi byose, bigaragaza ukuntu ubutabera no gukiranuka nyakuri byagombye gukurikizwa.​—Matayo, igice cya 5-7.

Yesu yashyiraga mu bikorwa ibyo yabwirizaga. Ntiyanenaga ababembe b’ingorwa, abo bakaba bari abantu bo mu muryango wa Kiyahudi “banenwaga cyane.” Ahubwo yaganiraga na bo, akabakoraho, ndetse akanabakiza (Mariko 1:40-42). Abantu bose yahuraga na bo, hakubiyemo n’abakene hamwe n’abakandamizwa, babaga bafite agaciro mu maso ye (Matayo 9:36). Yarababwiye ati “mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura.”​—Matayo 11:28.

Cyane cyane ariko, Yesu yanze kwandura ingeso yo kurenganya abantu yari yogeye hirya no hino, cyangwa kureka ngo imuhindure umurakare. Ntiyigeze yitura umuntu inabi yamugiriye (1 Petero 2:22, 23). Ndetse n’igihe yababaraga birenze urugero, yasenze Se wo mu ijuru, asabira ba basirikare bari bamumanitse. Yatakambye agira ati “Data, ubababarire, kuko batazi icyo bakora” (Luka 23:34). Nta gushidikanya, Yesu ‘yamenyesheje amahanga ibyo gukiranuka [“icyo ubutabera ari cyo,” NW ]’ (Matayo 12:18). Ni ikihe gihamya gikomeye kurusha ibindi dufite kigaragaza ko Imana ishaka gushyiraho isi irangwa n’ubutabera, kitari urugero rw’ingenzi rwatanzwe n’Umwana wayo?

Akarengane Gashobora Kuneshwa

Nanone kandi, igihamya cy’ingenzi kigaragaza ko akarengane gashobora kuneshwa, kiboneka ku isi muri iki gihe. Abahamya ba Yehova, buri wese ku giti cye no mu rwego rw’umuteguro wose, bihatira kunesha urwikekwe, ingeso yo kurobanura abantu ku butoni, kuvangura amoko n’urugomo. Reka turebe urugero rukurikira.

Pedroa yumvaga ko guhirika ubutegetsi ari bwo buryo bwonyine bwo kuzana ubutabera mu ntara ya Pays basque, ni ukuvuga akarere yabagamo ko muri Hisipaniya. Kugira ngo abigereho, yabaye umwe mu bagize umutwe w’iterabwoba, wamuhaye imyitozo ya gisirikare mu Bufaransa. Imyitozo ye imaze kurangira, yategetswe gushinga agatsiko k’iterabwoba no gutega ibisasu mu kigo cy’abapolisi. Igihe ako gatsiko ke karimo gatega ibyo bisasu, abapolisi baramufashe. Yamaze amezi 18 muri gereza, ariko n’ubwo yari afunzwe yakomeje ibikorwa bye bya gipolitiki, akifatanya mu bikorwa byo kwiyicisha inzara, kandi igihe kimwe yikeba mu bujana.

Pedro yumvaga ko arimo aharanira ubutabera. Hanyuma, yaje kumenya Yehova n’imigambi ye. Igihe Pedro yari muri gereza, umugore we yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, nuko amaze gufungurwa, uwo mugore amutumirira guterana rimwe mu materaniro yabo. Yishimiye iryo teraniro cyane, ku buryo yasabye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, ari na cyo cyatumye agira ihinduka rikomeye mu bihereranye n’ukuntu yumvaga ibintu hamwe n’inzira ye y’ubuzima. Amaherezo, mu mwaka wa 1989, Pedro n’umugore we barabatijwe.

Pedro yarivugiye ati “ndashimira Yehova kuba mu by’ukuri nta muntu nigeze nica mu myaka namaze nkoresha iterabwoba. Ubu nsigaye nkoresha inkota y’umwuka w’Imana, ari yo Bibiliya, mu kugeza ku bantu ubutumwa bw’amahoro n’ubutabera nyakuri—ni ukuvuga ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.” Vuba aha, Pedro, ubu akaba ari umusaza w’itorero ry’Abahamya ba Yehova, yasuye cya kigo yahoze agamije gusenya. Icyo gihe ariko noneho, yari ajyanywe no kubwiriza ubutumwa bw’amahoro mu miryango y’abantu bahatuye.

Abahamya ba Yehova bagira iryo hinduka, bitewe n’uko bifuza cyane isi irimo ugukiranuka (2 Petero 3:13). N’ubwo biringira mu buryo bwuzuye isezerano ry’Imana ryo kuzabisohoza, nanone bazi neza ko bagomba kurangwa n’ubutabera mu mibereho yabo. Bibiliya itubwira neza ko Imana idusaba gushyiraho akacu.

Tubibe Imbuto zo Gukiranuka

Ni koko, iyo twugarijwe n’akarengane, dushobora kumva twatera hejuru tubaza tuti “Imana ica imanza [“y’ubutabera,” NW ] iri he?” Uko ni ko Abayahudi bo mu gihe cya Malaki bateye hejuru bavuga (Malaki 2:17). Mbese, Imana yafatanye uburemere amaganya yabo? Mu buryo bunyuranye n’ubwo ahubwo, ‘byarayiruhije [“byayiciye intege,” NW ] ,’ bitewe n’uko mu bintu bakoraga, harimo no kuba barariganyaga abagore babo babaga bamaze gukecura, bagatana na bo bitwaje impamvu zidafashije. Yehova yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ ‘abagore bo mu busore bwabo bariganije, nubwo bari bagenzi babo, bakaba n’abagore basezeranye isezerano.’​—Malaki 2:14.

Mbese ye, hari uburenganzira twaba dufite bwo kwitotombera akarengane katugeraho, mu gihe natwe ubwacu turenganya abandi? Ku rundi ruhande, mu gihe tugerageza kwigana Yesu tukarandura mu mitima yacu urwikekwe n’ingeso yo kuvangura amoko, tukirinda kurobanura abantu ku butoni maze tukagaragariza bose urukundo, kandi ntitwiture umuntu inabi yatugiriye, tuba tugaragaje ko mu by’ukuri dukunda ubutabera.

Niba dushaka gusarura ubutabera, Bibiliya itugira inama yo ‘kubiba dukurikiza gukiranuka’ (Hoseya 10:12). Igikorwa cyose dukoze cyo kurwanya akarengane, uko cyaba gisa n’aho ari gito kose, kiba ari icy’ingenzi. Nk’uko Martin Luther King, Jr. yabyanditse mu gitabo cye cyitwa Letter From Birmingham Jail, “akarengane, aho kaba kari hose, ni inzitizi y’ubutabera bw’ahantu hose.” Abantu ‘bashaka gukiranuka’ ni bo Imana itoranya, kugira ngo bazaragwe isi nshya yayo yegereje.​—Zefaniya 2:3.

Ibyiringiro byacu byo kuzabona ubutabera, ntidushobora kubishingira ku rufatiro rujegajega rw’ibyo abantu basezeranya, ariko kandi dushobora kwiringira ibyo Umuremyi wacu wuje urukundo yasezeranyije. Ni yo mpamvu Yesu yasabye abigishwa be gukomeza gusenga basaba ko Ubwami bw’Imana buza (Matayo 6:9, 10). Yesu, we washyiriweho kuba Umwami w’ubwo Bwami, “azakiza umukene, ubwo azataka; n’umunyamubabaro, utagira gitabara. Azababarira uworoheje n’umukene, ubugingo bw’abakene azabukiza.”​—Zaburi 72:12, 13.

Uko bigaragara, akarengane ntikazahoraho. Ubutegetsi bwa Kristo buzayobora isi yose buzavanaho akarengane burundu, nk’uko Imana yabitwijeje binyuriye ku muhanuzi wayo Yeremiya, igira iti “igihe kiregereje, ubwo nzasohoza isezerano nasezeranye . . . Muri icyo gihe, nzatoranya umukiranutsi ukomoka kuri Dawidi mugire umwami. Uwo mwami azakora ibiboneye kandi bitunganye ku isi hose.”​—Yeremiya 33:14, 15, TEV.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Iri zina ryasimbuye izina nyakuri ry’uwo muntu.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze