Gusenga Imana mu Kuri
Kugira ngo gusenga kwemerwe n’Imana, kugomba kuba gushingiye ku kuri (Yohana 4:23). Bibiliya igaragaza ko abasenga by’ukuri, ari abagize ‘Itorero ry’Imana ihoraho, inkingi y’ukuri igushyigikiye’ (1 Timoteyo 3:15). Abagize itorero ry’Imana, ntibizera gusa ukuri kw’Ijambo ry’Imana, ahubwo banabaho mu buryo buhuje na ko kandi bakagushyigikira bakumenyekanisha ku isi hose.—Matayo 24:14; Abaroma 10:9-15.
ABAHAMYA BA YEHOVA barazwi cyane bitewe n’umurimo wabo wo kwigisha Bibiliya, ubu ukaba urimo ukorwa mu bihugu bisaga 200. Biga Bibiliya kandi bakayigisha bagaragaza ko ari ukuri, nta kuyongeraho za filozofiya z’abantu ziyipfobya. Mbese, inyigisho zabo zishingiye kuri Bibiliya urazizi? Hari benshi usanga bashidikanya gutega amatwi Abahamya ba Yehova bitewe n’ibintu bibi bibavugwaho. Ariko kandi, abantu bafite imitima itaryarya batumiriwe ubwabo kwirebera ubwabo niba ibyo Abahamya babwiriza ari ukuri, cyangwa atari ukuri. Umwanzuro w’ingenzi nk’uwo, ntugomba gushingira ku byo umuntu yumvise abandi bavuga. Abantu benshi bigenzuriye ku giti cyabo inyigisho z’Abahamya ba Yehova barungukiwe cyane.
Kumenya Ukuri Bimara Ubwoba
Urugero, reka turebe ibyabaye kuri Eugenia. Yarerewe mu muryango ukomeye cyane ku mahame ya kiliziya Gatolika. Se yari umwe mu bari bashinzwe gutegura uruzinduko rwa papa muri Megizike mu mwaka wa 1979. Mu gihe Eugenia yari yagiye gusura incuti ze, yahuye n’Abahamya ba Yehova. Bamufashije gutangira gusuzumana ubwitonzi ibyo Bibiliya ivuga. Yagize ati “ku ncuro ya mbere, numvise ubwoba butangiye kuzamuka mu birenge. Nari nabonye ukuri! Ariko kandi, ibyo byasobanuraga ko imyinshi mu myizerere nari mfite mbere yari ibinyoma. Abagize umuryango wanjye, incuti zanjye, abantu nakundaga—bose bizeraga ibinyoma. Numvaga bimpangayikishije. Nakomeje kwibaza ukuntu umuryango wanjye wari kwakira ibyo nari maze gutahura. Uko igihe cyagendaga gihita kandi mbifashijwemo na Yehova, natangiye kugenda menyera iyo mimerere igoye cyane. Umunsi umwe nafashe umwanzuro wo kumenera ibanga umuntu w’incuti y’umuryango wacu, akaba yari umwarimu wo muri kaminuza wigisha tewolojiya. Namubwiye byose ku bihereranye n’icyifuzo cyanjye cyo kubona ukuri. Hanyuma yarambwiye ati ‘niba ushaka kumenya ukuri, shaka Abahamya ba Yehova.’ ”
Nk’uko Eugenia yakabikenze, iwabo bamwirukanye mu rugo. Ariko kandi, Abahamya bakomeje kumuha ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka. Yagize ati “natewe inkunga yo gushikama ku kuri. Nabonye ko ari ikintu nkwiriye kurwanira. Ukuntu Abahamya ba Yehova bampaye ikaze, byari iby’ingenzi cyane. Numvaga nkunzwe mu itorero rya Gikristo. Kwifatanya mu buryo bwa bugufi n’umuteguro w’Imana byamfashije kunesha ubwoba bwo kuba naragombaga kuba igicibwa mu muryango.”
Reka turebe urundi rugero. Sabrina yakuze amenyereye kugira ibiganiro mu muryango bihereranye na Bibiliya buri gihe. Mu by’ukuri, iwabo bari bagize akantu umuntu yakwita ‘idini ryo mu muryango.’ Yari afite akamenyero ko kwifatanya n’abayoboke b’amadini atandukanye, kugira ngo ashyire ahagaragara ibinyoma byabo. Igihe umwe mu Bahamya ba Yehova yamusabaga kumuyoborera icyigisho cya Bibliya yahise abyemera agamije kuzasenya imyizerere yabo. Yagize ati “nyuma yo kwiga mu gihe gisaga umwaka, natangiye kugira ubwoba bwo kuba natakaza ‘ukuri kwanjye.’ Byari byaragiye binyorohera gushyira ahagaragara ibinyoma by’amadini menshi nari naragiye nifatanya na yo, ariko icyo gihe bwo ntibyari binyoroheye na busa.”
Ubwoba Sabrina yari afite, bwatumye ahagarika icyigisho cye cya Bibiliya yayoborerwaga n’Abahamya ba Yehova. Ariko nyuma y’aho, yumvise ahindutse igishushungwa mu buryo bw’umwuka. Yafashe umwanzuro wo kongera kwiga, maze amaherezo aza kwemera uko kuri gushya yari yarabonye. Sabrina yagize amajyambere kugeza ubwo yifuza kugeza ku bandi ibyo yari arimo yiga. Yanasabye kujya aherekeza Abahamya mu murimo wabo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Sabrina yagize ati “mbere yo kugira ngo nemererwe kubwirizanya n’Abahamya ba Yehova, narabajijwe ngo ‘mbese koko urashaka kuba umwe mu Bahamya ba Yehova?’ Narashubije nti ‘oya!’ Nongeye kugira ubwoba.” Sabrina yakomeje guterana amateraniro yose no kwitegereza ubwoko bw’Imana n’ukuntu bushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya, maze amaherezo aza kugera ku mwanzuro w’uko mu by’ukuri uko kwari ukuri. Yarabatijwe, none ubu ni umubwirizabutumwa w’igihe cyose.
Kuki Bitandukanye Cyane?
Umuntu ashobora kwibaza ati ‘kuki inyigisho z’Abahamya ba Yehova zitandukanye cyane n’iz’ayandi madini?’ Guterera akajisho ku byo Abahamya bizera, bizagufasha kubona ko ari Abakristo bataryarya, bakaba abigishwa ba Bibiliya b’abanyamurava. Turagutera inkunga yo kureba muri Bibiliya yawe bwite imirongo yavuzwe mu nyandiko yagaragajwe haruguru, ivuga mu magambo make imyizerere yabo y’ifatizo.
Nusuzuma neza ibyo Abahamya ba Yehova bizera n’ukuntu bizirika ku byo Bibiliya yigisha, ushobora kwibonera umudendezo utangwa n’ukuri (Yohana 17:17). Nta mpamvu n’imwe yatuma utinya ukuri. Ibuka isezerano rya Yesu rigira riti “muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababātūra.”—Yohana 8:32.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]
IMWE MU MYIZERERE Y’IFATIZO Y’ABAHAMYA BA YEHOVA
◯ Yehova ni Imana ishoborabyose. Izina rye bwite riboneka incuro zisaga 7.000 mu nyandiko za kera cyane za Bibiliya zandikishijwe intoki.—Yeremiya 16:21.
◯ Yesu Kristo ni Umwana w’Imana, waje ku isi kugira ngo atange ubuzima bwe ku bw’abantu (Yohana 3:16, 17). Abahamya ba Yehova bakurikiza inyigisho za Yesu Kristo nk’uko ziboneka mu Mavanjili.
◯ Izina ry’Abahamya ba Yehova, rishingiye muri Yesaya 43:10, hagira hati “ ‘muri abagabo bo guhamya ibyanjye,’ ni ko Uwiteka [“Yehova,” NW ] avuga.”
◯ Ubwami abantu basaba mu isengesho rya “Data wa twese,” ni ubutegetsi bwo mu ijuru buzavana imibabaro yose n’intimba mu isi vuba aha, kugira ngo buzane Paradizo yasezeranyijwe muri Bibiliya.—Yesaya 9:5, 6, umurongo wa 6 n’uwa 7 muri Biblia Yera; Daniyeli 2:44; Matayo 6:9, 10; Ibyahishuwe 21:3, 4.
◯ Umuntu wese ukora ibyo Imana ishaka, afite uburyo bwo kuzahabwa imigisha y’Ubwami iteka ryose.—Yohana 17:3; 1 Yohana 2:17.
◯ Abakristo bagomba guhindura imyifatire yabo bakayihuza n’ibyo Bibiliya ivuga. Bagomba kwihatira kuba inyangamugayo, bakagira imibereho itanduye, irangwa n’ingeso nziza, kandi bakagaragariza bagenzi babo urukundo.—Matayo 22:39; Yohana 13:35; 1 Abakorinto 6:9, 10.
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Abahamya ba Yehova bamenyesha ukuri kwa Bibiliya abantu batuye mu bihugu bisaga 200