Igane Imbabazi za Yehova
“Mugirirane imbabazi, nk’uko So na we azigira.”—LUKA 6:36.
1. Ni gute Abafarisayo bagaragaje ko ari intababarira?
N’UBWO abantu baremwe mu ishusho y’Imana, akenshi bananirwa kwigana imbabazi zayo (Itangiriro 1:27). Reka dufate urugero rw’Abafarisayo. Muri rusange, ntibagaragaje ibyishimo ubwo ku munsi w’Isabato, Yesu yakizaga abigiranye imbabazi umuntu wari ufite ukuboko kwanyunyutse. Ahubwo, bagiye inama yo kugambanira Yesu “ngo babone uko bazamwica” (Matayo 12:9-14). Ikindi gihe, Yesu yakijije umuntu wari waravutse ari impumyi. Icyo gihe nabwo, “bamwe mu Bafarisayo” ntibigeze bishimira impuhwe Yesu yagaragaje. Ahubwo, baritotombye bati “uwo muntu si uw’Imana, kuko ataziririza isabato.”—Yohana 9:1-7, 16.
2, 3. Ni iki Yesu yashakaga kuvuga, igihe yagiraga ati “mwirinde umusemburo w’Abafarisayo”?
2 Imyifatire y’Abafarisayo yo kutishyira mu mwanya w’abandi, yabaye igikorwa cy’ubugome ku bantu, iba n’icyaha ku Mana (Yohana 9:39-41). Yesu yari afite impamvu nziza zo kuburira abigishwa be kugira ngo ‘birinde umusemburo’ w’iryo tsinda ry’intiti, kimwe n’iry’abandi banyedini, urugero nk’Abasadukayo (Matayo 16:6). Muri Bibiliya, ijambo umusemburo rikoreshwa mu kugereranya icyaha cyangwa ukononekara. Bityo rero, Yesu yari arimo avuga ko inyigisho z’ “[a]banditsi n’Abafarisayo” zashoboraga konona ugusenga kutanduye. Mu buhe buryo? Mu buryo bw’uko zigishaga abantu gufata Amategeko y’Imana nk’uko bafataga amategeko n’imihango bari barishyiriyeho, birengagiza “amagambo akomeye,” akubiyemo no kugira imbabazi (Matayo 23:23). Uko gusenga by’umuhango gusa, kwatumye kuyoboka Imana biba umutwaro umuntu atashoboraga kwihanganira.
3 Mu gice cya kabiri cy’umugani wa Yesu uhereranye n’umwana w’ikirara, yashyize ahagaragara imitekerereze yononekaye y’abayobozi ba kidini b’Abayahudi. Muri uwo mugani, umubyeyi, wagereranyaga Yehova, yari ashishikajwe no kubabarira umwana we wari wihannye. Ariko mukuru w’uwo muhungu, wagereranyaga “Abafarisayo n’abanditsi,” yari afite ibyiyumvo bitandukanye cyane n’ibye kuri icyo kibazo.—Luka 15:2.
Uburakari bwa Mukuru We
4, 5. Ni mu buhe buryo mukuru wa wa mwana w’ikirara yari ‘yarazimiye’?
4 “Ariko umwana we w’imfura yari ari mu murima; amaze kuza, ageze hafi y’urugo, yumva abacuranga n’ababyina. Ahamagara umugaragu, amubaza ibyabaye ibyo ari byo. Aramubwira ati ‘murumuna wawe yaje, none so yamubagiye ikimasa kibyibushye, kuko amubonye ari muzima.’ Undi ararakara, yanga kwinjira.”—Luka 15:25-28.
5 Uko bigaragara, mu mugani wa Yesu, umwana w’ikirara si we wenyine wari ufite ikibazo. Hari inkoranyamagambo imwe yagize iti “abo bahungu bombi bavuzwe aha ngaha bari barazimiye, umuhererezi akaba yarazimiye bitewe n’ibikorwa birangwa no gukiranirwa byamucishije bugufi, undi akaba yarazimiye bitewe n’imyifatire yo kwigira umukiranutsi yamuhumye amaso.” Zirikana ko mukuru wa wa mwana w’ikirara atanze kugaragaza ibyishimo gusa, ahubwo ‘yanarakaye.’ Ijambo ry’umwimerere ry’Ikigiriki ryahinduwemo “uburakari,” ntiryerekeza cyane cyane ku kuzabiranywa n’uburakari, ahubwo ryerekeza ku mimerere y’ubwenge ihoraho. Uko bigaragara, mukuru wa wa mwana w’ikirara yari yaramubikiye inzika ikomeye, ku buryo yumvise bidakwiriye ko bakorera umunsi mukuru umuntu utaragombaga kuba yaravuye mu rugo ngo agende.
6. Ni ba nde bagereranywa na mukuru wa wa mwana w’ikirara, kandi kuki?
6 Mukuru w’uwo mwana w’ikirara yagereranyaga abantu bababajwe n’impuhwe Yesu yagiriye abanyabyaha, n’ukuntu yabitayeho. Abo bantu bari biyiziho gukiranuka, ntibakozwe ku mutima n’imbabazi za Yesu, ndetse nta n’ubwo bagize ibyishimo nk’ibiba mu ijuru iyo umunyabyaha ababariwe. Ahubwo, imbabazi za Yesu zatumye bagira uburakari, maze batangira “kwibwira ibidatunganye” mu mitima yabo (Matayo 9:2-4). Igihe kimwe, hari Abafarisayo bazabiranyijwe n’uburakari bwinshi, ku buryo bahamagaje umuntu Yesu yari yakijije, hanyuma “bamusunikira hanze” y’isinagogi—bikaba bigaragara ko bari bamuciye (Yohana 9:22, 34)! Kimwe na mukuru wa wa mwana w’ikirara ‘wanze kwinjira,’ abayobozi ba kidini b’Abayahudi banze ‘kwishimana n’abishima,’ igihe bari babonye uburyo bwo kubikora (Abaroma 12:15). Hanyuma, Yesu yashyize ahabona imitekerereze yabo mibi, ubwo yakomezaga umugani we.
Imitekerereze Ifutamye
7, 8. (a) Ni mu buhe buryo mukuru wa wa mwana w’ikirara atashoboye kwiyumvisha icyo kuba umwana mu rugo bisobanura? (b) Ni gute umwana w’imfura atari ameze nka se?
7 “Nuko se arasohoka, aramwinginga. Maze asubiza se ati ‘ko maze imyaka myinshi ngukorera, ntabwo nanze itegeko ryawe; ariko hari ubwo wigeze umpa n’agasekurume, ngo nishimane n’incuti zanjye? Maze uyu mwana wawe yaza, wamaze ibyawe abisambanisha, akaba ari we ubagira ikimasa kibyibushye!’ ”—Luka 15:28-30.
8 Muri ayo magambo, mukuru wa wa mwana w’ikirara yagaragaje ko yananiwe kwiyumvisha icyo kuba umwana w’umuntu bisobanura. Yakoreye se nk’uko umukozi akorera umukoresha we. Kuko yabwiye se ati ‘naragukoreye.’ Ni iby’ukuri ko uwo mwana w’imfura atari yarigeze ava mu rugo ngo agende cyangwa ngo arenge ku itegeko rya se. Ariko se, urukundo ni rwo rwamusunikiraga kumvira? Mbese, yaboneye ibyishimo nyakuri mu gukorera se, cyangwa ahubwo yaje kugera ubwo yumva anyuzwe cyane n’ibyo yakoraga, yibwira ko kuba yarasohozaga imirimo yari ashinzwe “mu murima,” ari byo byonyine byatumaga aba umwana mwiza? Niba mu by’ukuri se yari umwana witanze, kuki yananiwe kugira imitekerereze nk’iya se? Mu gihe yari ahawe umwanya wo kugaragariza murumuna we imbabazi, kuki atigeze na busa agira impuhwe mu mutima we?—Gereranya na Zaburi 50:20-22.
9. Sobanura ukuntu abayobozi ba kidini b’Abayahudi bari bameze nka wa mwana w’imfura.
9 Abayobozi ba kidini b’Abayahudi bari bameze nk’uwo mwana w’imfura. Bibwiraga ko bari indahemuka ku Mana bitewe n’uko bizirikaga ubutanamuka ku mategeko. Mu by’ukuri, kumvira ni iby’ingenzi (1 Samweli 15:22). Ariko kandi, bibanze mu buryo bukabije ku gusohoza imirimo ishingiye ku idini, ibyo bikaba byaratumye kuyoboka Imana bihinduka ibintu by’umuhango, uburyo bwo kugaragaza ukwiyegurira Imana ibi bigaragarira amaso gusa, kandi ari nta kintu nyakuri cyo mu buryo bw’umwuka kirimo. Bibandaga birengeje urugero ku bintu by’imihango. Imitima yabo ntiyarangwaga n’urukundo. Ni yo mpamvu bafataga rubanda rusanzwe nk’abantu bo hasi cyane, ndetse bakaba baraberekezagaho babigiranye agasuzuguro, bavuga ko ari ‘abantu bavumwe’ (Yohana 7:49). Mu by’ukuri se, ni gute imirimo y’abo bayobozi yashoboraga gushimisha Imana, kandi imitima yabo yari iri kure yayo?—Matayo 15:7, 8.
10. (a) Kuki amagambo ngo “icyo nkunda ni imbabazi, si ibitambo,” akubiyemo inama ikwiriye? (b) Kutagaragaza imbabazi ni ikibazo gikomeye mu rugero rungana iki?
10 Yesu yabwiye Abafarisayo ati “nimugende, mwige uko iri jambo risobanurwa ngo ‘icyo nkunda ni imbabazi, si ibitambo’ ” (Matayo 9:13; Hoseya 6:6). Bari mu rujijo ku bihereranye n’ibyo bagombaga gushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo, kubera ko ibitambo byabo byose nta gaciro byari kuba bifite, mu gihe batari kugaragaza imbabazi. Icyo ni ikibazo gikomeye rwose, kubera ko Bibiliya ivuga ko “intababarira” ziri mu bo Imana ibona ko “bakwiriye gupfa” (Abaroma 1:31, 32). Ntibitangaje rero kuba Yesu yaravuze ko abayobozi ba kidini muri rusange, bari baragenewe irimbuka ry’iteka. Uko bigaragara, kuba batararangwaga n’imbabazi, ahanini ni byo byatumye bacirwaho iryo teka (Matayo 23:33). Ariko kandi, wenda abantu ku giti cyabo mu bari bagize iryo tsinda, bashoboraga gufashwa. Mu gusoza umugani we, Yesu yihatiye kugorora imitekerereze y’abo Bayahudi, binyuriye ku magambo wa mubyeyi yabwiye umwana we w’imfura. Reka turebe uko yabigenje.
Umubyeyi Agaragaza Imbabazi
11, 12. Ni gute wa mubyeyi uvugwa mu mugani wa Yesu yagerageje kumvisha imfura ye ukuri, kandi se ni iki gishobora kuba ari icy’ingenzi mu buryo uwo mubyeyi yakoresheje interuro ngo “murumuna wawe”?
11 “Na we aramubwira ati ‘mwana wanjye, turabana iteka, kandi ibyanjye byose ni ibyawe: ariko kwishima no kunezerwa biradukwiriye rwose, kuko murumuna wawe uyu yari yarapfuye, none arazutse; yari yarazimiye, none dore arabonetse.’ ”—Luka 15:31, 32.
12 Zirikana ko uwo mubyeyi yakoresheje amagambo ngo “murumuna wawe.” Kubera iki? Ibuka ko mbere y’aho, igihe uwo mwana w’imfura yabwiraga se ibyerekeranye n’uwo mwana w’ikirara, yavuze ngo “[u]mwana wawe”—aho kuvuga ngo ‘murumuna wanjye.’ Yasaga n’aho atemeraga ubumwe bwo mu muryango bwamuhuzaga n’umuvandimwe we. Ubwo rero, uwo mubyeyi yari arimo abwira umwana we w’imfura ati ‘uyu si umwana wanjye gusa. Ni murumuna wawe, uwo musangiye umubiri n’amaraso. Ufite impamvu zose zo kwishimira ko yagarutse!’ Abayobozi b’Abayahudi, bagombye kuba barasobanukiwe neza ubutumwa bwa Yesu. Mu by’ukuri, abo basuzuguraga b’abanyabyaha, bari “abavandimwe” (NW ) babo. Koko rero, “nta mukiranutsi uri mu isi, ukora neza ntacumure” (Umubwiriza 7:20). Ku bw’ibyo rero, Abayahudi b’ibikomerezwa bari bafite impamvu zose zo kwishima, igihe abanyabyaha bihanaga.
13. Kuba Yesu yarashoje umugani we mu buryo butunguranye, bituma twibaza ikihe kibazo?
13 Uwo mubyeyi amaze kwinginga umwana we, umugani urangira mu buryo butunguranye. Ni nk’aho Yesu yagatumiye abari bamuteze amatwi ngo bishyirireho ayabo magambo yo gusoza. Uko uwo mwana w’imfura yaba yarabyitabiriye kose, uwari uteze amatwi wese yabajijwe iki kibazo ngo ‘mbese, uzagira ibyishimo nk’ibyo mu ijuru bagira iyo umunyabyaha yihannye?’ Muri iki gihe, Abakristo na bo babona umwanya wo gutanga igisubizo kuri icyo kibazo. Mu buhe buryo?
Kwigana Imbabazi z’Imana Muri Iki Gihe
14. (a) Ku birebana no kugaragaza imbabazi, ni gute dushobora gukurikiza inama ya Pawulo iri mu Befeso 5:1? (b) Ku birebana n’imbabazi z’Imana, ni ukuhe gusobanukirwa ibintu mu buryo butari bwo tugomba kwirinda?
14 Pawulo yagiriye Abefeso inama agira ati “mwigane Imana, nk’abana bakundwa” (Abefeso 5:1). Ku bw’ibyo rero, twebwe Abakristo twagombye gushimira ku bw’imbabazi z’Imana, tukazicengezamo mu buryo bwimbitse, hanyuma tukagaragaza uwo muco mu mishyikirano tugirana n’abandi. Ariko kandi, hari ikintu runaka dukwiriye kwitondera. Imbabazi z’Imana ntizagombye kuba urwitwazo rwo gutuma icyaha gifatanwa uburemere buke. Urugero, hari bamwe bashobora gutekereza babigiranye ubunenganenzi bati ‘ndamutse nkoze icyaha, nshobora gusenga Imana nyisaba imbabazi, maze ikambabarira.’ Imitekerereze nk’iyo yaba ihuje n’ibyo Yuda, umwanditsi wa Bibiliya, yise ‘guhindura ubuntu bw’Imana yacu isoni nke’ (Yuda 4). N’ubwo Yehova agira imbabazi, “nt[a]tsindishiriza na hato abo gutsindwa,” mu gihe ahihibikanira ibirebana n’inkozi z’ibibi zitihana.—Kuva 34:7; gereranya na Yosuwa 24:19; 1 Yohana 5:16.
15. (a) Kuki abasaza bagomba mu buryo bwihariye kubona mu buryo bushyize mu gaciro ibihereranye no kugaragaza imbabazi? (b) N’ubwo abasaza batihanganira abakora ibyaha nkana, ni iki bagombye kwihatira gukora kandi kuki?
15 Ariko kandi, tugomba kwirinda kubogamira ku rundi ruhande—ni ukuvuga kugira imyifatire yo kutava ku izima no gucira urubanza abagaragaje ko bihannye by’ukuri kandi ko bafite agahinda kagaragaza ukubaha Imana, bitewe n’ibyaha bakoze (2 Abakorinto 7:11). Kubera ko abasaza bahawe inshingano yo kwita ku ntama za Yehova, mu birebana n’ibyo, ni iby’ingenzi ko bakomeza kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro, cyane cyane igihe basuzuma ibibazo by’imanza. Itorero rya Gikristo rigomba gukomeza kurangwa n’isuku, kandi mu buryo buhuje n’Ibyanditswe, birakwiriye ko ‘rikura umunyabyaha [muri ryo],’ binyuriye mu kumuca (1 Abakorinto 5:11-13). Nanone kandi, ni byiza kugira imbabazi, mu gihe hari impamvu zigaragara zo kuzigira. Bityo rero, n’ubwo abasaza batihanganira abantu bakora ibyaha nkana, bihatira kugaragaza imyifatire irangwa n’urukundo n’imbabazi, batarengereye amahame ahuje n’ubutabera. Bahora bazirikana ihame rya Bibiliya rigira riti ‘utagira imbabazi ntazababarirwa mu rubanza; nyamara imbabazi ziruta urubanza, zikarwishima hejuru.’—Yakobo 2:13; Imigani 19:17; Matayo 5:7.
16. (a) Garagaza wifashishije Bibiliya, ukuntu Yehova yifuza rwose ko abayobye bamugarukira. (b) Ni gute dushobora kugaragaza ko natwe twishimiye ukugaruka kw’abanyabyaha bihannye?
16 Umugani w’umwana w’ikirara, ugaragaza neza ko Yehova yifuza ko abayobye bamugarukira. Mu by’ukuri, akomeza kubatumira, kugeza igihe bagaragaje mu buryo budasubirwaho ko badashaka kwihana (Ezekiyeli 33:11; Malaki 3:7; Abaroma 2:4, 5; 2 Petero 3:9). Kimwe na se wa wa mwana w’ikirara, Yehova aha icyubahiro abamugarukira, abemerera kongera kuba bamwe mu bagize umuryango. Mbese, wigana Yehova ku birebana n’ibyo? Iyo mugenzi wawe muhuje ukwizera wari waraciwe agaruwe, ni gute ubyifatamo? Dusanzwe tuzi ko ‘mu ijuru bishima’ (Luka 15:7). Ariko se, ibyo byaba nanone bishimisha abo ku isi, abo mu itorero ryawe ndetse n’umutima wawe? Cyangwa se kimwe na wa mwana w’imfura wavuzwe mu mugani, umubikira inzika mu buryo runaka, nk’aho umuntu wavuye mu mukumbi w’Imana kandi ataragombaga kuwuvamo, adakwiriye guhabwa ikaze?
17. (a) Ni ikihe kintu cyabaye i Korinto mu kinyejana cya mbere, kandi se ni gute Pawulo yagiriye abo muri iryo torero inama yo gukemura icyo kibazo? (b) Kuki inama ya Pawulo yari ingirakamaro, kandi se ni gute dushobora kuyikurikiza muri iki gihe? (Reba nanone ibiri mu gasanduku ahagana iburyo.)
17 Ku birebana n’ibyo, reka turebe ibintu byabaye i Korinto ahagana mu mwaka wa 55 I.C., kugira ngo bidufashe. Aho ngaho, umugabo wari waraciwe mu itorero yaje kongera kugira imibereho irangwa n’ingeso zitanduye. Ni iki abavandimwe bagombaga gukora? Mbese, bari gushidikanya ku byerekeye ukwihana kwe, maze bagakomeza kumwitarura? Ibinyuranye n’ibyo, Pawulo yagiriye inama Abakorinto agira ati “mukwiriye kumubabarira no kumuhumuriza, kugira ngo aticwa n’agahinda gasāze. Ku bw’ibyo, ndabingingira kugira ngo mumugaragarize urukundo rwanyu” (2 Abakorinto 2:7, 8). Akenshi, abanyabyaha bihannye bashobora kubangukirwa no kumva bacishijwe bugufi kandi bakagira ibyiyumvo byo kwiheba. Ku bw’iyo mpamvu, bakeneye kwizezwa ko bakunzwe na bagenzi babo bahuje ukwizera hamwe na Yehova (Yeremiya 31:3; Abaroma 1:12). Ibyo ni iby’ingenzi. Kubera iki?
18, 19. (a) Ni gute mbere y’aho Abakorinto bari barihanganiye cyane ibintu bibi byakorwaga? (b) Ni gute imyifatire irangwa no kutagaragaza imbabazi ishobora kuba yaratumye Abakorinto ‘batsindwa na Satani’?
18 Mu gihe Pawulo yagiraga Abakorinto inama yo kugaragaza imbabazi, yavuze ko imwe mu mpamvu yagombaga gutuma babikora, ari ukugira ngo “Satani atagira icyo adutsindisha, kuko tutayobewe imigambi ye” (2 Abakorinto 2:11). Ni iki yashakaga kuvuga? Mbere y’aho, Pawulo yari yaracyashye itorero ry’i Korinto, bitewe n’uko ryari ryarihanganiye cyane ibintu bibi byarikorerwagamo. Wa mugabo waje gucibwa mu itorero, bari baramuretse maze akomeza kugendera mu cyaha cye, nta guhanwa. Mu kubigenza batyo, abari bagize itorero—cyane cyane abasaza bo muri ryo—bakoze ibishimisha Satani, kubera ko yanezezwaga no kubona itorero rijyaho umugayo.—1 Abakorinto 5:1-5.
19 Mu gihe noneho bari kubogamira ku rundi ruhande, bakanga kubabarira uwo muntu wari kuba yihannye, bari kuba batsinzwe na Satani akoresheje indi nzira. Mu buhe buryo? Mu buryo bw’uko yari kuririra kuri iyo myifatire yabo yo kutava ku izima no kutagaragaza imbabazi. Mbega ukuntu abasaza bari kuzabiryozwa na Yehova mu buryo bukomeye—mu gihe uwo munyabyaha wihannye yari ‘kwicwa n’agahinda gasaze’—cyangwa “akagira agahinda kenshi ku buryo agera aho adohoka burundu,” nk’uko ubuhinduzi bwitwa Today’s English Version bubivuga! (Gereranya na Ezekiyeli 34:6; Yakobo 3:1.) Yesu amaze guha abigishwa be umuburo wo kwirinda kugira ngo ‘batagusha umwe muri aba batoya,’ yari afite impamvu nziza zo kubabwira ati “mwirinde! Mwene so nakora nabi, umucyahe: niyihana, umubabarire.”a—Luka 17:1-4, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
20. Ni mu buhe buryo habaho ibyishimo mu ijuru no ku isi, iyo umunyabyaha yihannye?
20 Abantu babarirwa mu bihumbi bagarukira ugusenga kutanduye buri mwaka, bashimira Yehova ku bw’imbabazi yabagaragarije. Mushiki wacu umwe w’Umukristo yerekeje ku gihe yagarurwaga mu muteguro, agira ati “nta kindi gihe nibuka nigeze kugira ibyishimo byinshi nk’ibyo nagize icyo gihe.” Birumvikana ko ibyishimo bye byitabiriwe n’abamarayika. Nimucyo natwe twifatanye mu “[byishimo biba] mu ijuru” iyo umunyabyaha yihannye (Luka 15:7). Nitubigenza dutyo, tuzaba twigana imbabazi za Yehova.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a N’ubwo bisa n’aho wa munyabyaha w’i Korinto yagaruwe hashize igihe gito ugereranyije, ibyo si byo bigomba gukurikizwa ku baciwe bose. Buri mimerere iba itandukanye n’indi. Hari abanyabyaha bamwe na bamwe batangira kugaragaza ukwihana kutaryarya, hafi ako kanya bakimara gucibwa. Ku bandi bo, bisaba igihe runaka kugira ngo ibyo bigaragare. Uko byaba bimeze kose ariko, abagaruwe bagomba mbere na mbere kugaragaza ko bafite agahinda kagaragaza ko bubaha Imana, kandi mu gihe bishoboka, bagomba kugaragaza ibikorwa bijyanye no kwihana.—Ibyakozwe 26:20; 2 Abakorinto 7:11.
Isubiramo
◻ Ni mu buhe buryo mukuru wa wa mwana w’ikirara yari ameze nk’abayobozi ba kidini b’Abayahudi?
◻ Ni mu buhe buryo mukuru wa wa mwana w’ikirara yananiwe kwiyumvisha icyo kuba umwana mu rugo bisobanura?
◻ Mu gutekereza ku mbabazi z’Imana, ni mu zihe mpande ebyiri tugomba kwirinda kubogamiramo?
◻ Ni gute dushobora kwigana imbabazi z’Imana muri iki gihe?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 17]
“MUMUGARAGARIZE URUKUNDO RWANYU”
Ku byerekeye umunyabyaha wari waraciwe mu itorero, nyuma akaza kugaragaza ko yihannye, Pawulo yabwiye abari bagize itorero ry’i Korinto ati “ndabingingira kugira ngo mumugaragarize urukundo rwanyu” (2 Abakorinto 2:8). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kugaragariza,’ ni ijambo rikoreshwa mu byerekeranye n’amategeko risobanurwa ngo “kwemeza ikintu.” Ni koko, abihannye bagaruwe bakeneye kumva bakunzwe, kandi bakumva ko bongeye kwakirwa mu mubare w’abagize itorero.
Ariko kandi, tugomba kwibuka ko abenshi mu itorero baba batazi neza imimerere nyayo yatumye uwo muntu acibwa cyangwa agarurwa mu itorero. Byongeye kandi, icyaha cy’uwo muntu wihannye gishobora kuba cyaragize ingaruka cyangwa cyarababaje abantu bamwe na bamwe mu buryo bwa bwite, ndetse wenda mu gihe kirekire. Ku bw’ibyo rero, kubera ko abo bantu baba barakomerekejwe mu byiyumvo, mu gihe hatanzwe itangazo ry’uko uwo muntu agaruwe, birumvikana ko twakwifata tukirinda kuvuga amagambo yo kumuha ikaze, kugeza igihe ibyo bikorewe mu buryo bwa bwite.
Mbega ukuntu ukwizera kw’abagaruwe gukomezwa, iyo bamenye ko bongeye kwakirwa mu mubare w’abagize itorero rya Gikristo! Dushobora gutera inkunga bene abo baba bihannye, tubaganiriza kandi twifatanya na bo ku Nzu y’Ubwami, mu murimo wo kubwiriza no mu bindi bihe bikwiriye. Bityo rero, mu kugaragaza cyangwa mu kwemeza urukundo dufitiye abo bantu dukunda, mu buryo ubwo ari bwo bwose, ntituba dufatana uburemere buke ibyaha baba barakoze. Ahubwo, twishimira twifatanyije n’ingabo zo mu ijuru, ko baretse gukora ibyaha maze bakaba bagarukiye Yehova.—Luka 15:7.
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Umwana w’imfura yanze kwishimira ukugaruka kwa murumuna we