Bakoze Ibyo Yehova Ashaka
Igikorwa cyo Kubabarira Cyugurura Inzira y’Agakiza
ABAHUNGU icumi ba Yakobo bagiye imbere ya minisitiri w’intebe wa Misiri, bari bafitanye ibanga ribi cyane. Hari hashize imyaka runaka bagurishije mwene se Yozefu ngo ajye kuba umucakara, bateganya ko bazabwira se ko Yozefu yishwe n’inyamaswa y’inkazi.—Itangiriro 37:18-35.
Icyo gihe noneho nyuma y’imyaka 20, inzara ikomeye yari yaratumye abo bagabo icumi baza mu Misiri guhaha ibyo kurya. Ariko kandi, ibintu ntibyaboroheye. Uwo muminisitiri w’intebe, wari unahagarariye ibyo gutanga ibiribwa, yabashinje ko bari abatasi. Yafunze umwe muri bo, maze asaba abasigaye gusubira imuhira bakazagaruka bazanye na murumuna wabo Benjamini. Igihe babigenzaga batyo, uwo muminisitiri w’intebe yateguye umugambi wo kugira ngo Benjamini afatwe.—Itangiriro 42:1–44:12.
Yuda, umwe mu bahungu ba Yakobo, yarabyanze. Yaravuze ati ‘dusubiye imuhira tutari kumwe na Benjamini, data yapfa.’ Hanyuma, habaye ikintu runaka, ari Yuda, ari na bagenzi be bari bafatanyije urugendo, batari biteze. Uwo muminisitiri w’intebe amaze gutegeka abantu bose kwiheza, uretse abahungu ba Yakobo, yateye hejuru araturika ararira. Amaze kongera gutuza, yaravuze ati “ndi Yosefu.”—Itangiriro 44:18–45:3.
Kugaragarizwa Impuhwe no Kurokorwa
Yozefu yabajije bene se ati “data aracyariho?” Nta gisubizo yabonye. Koko rero, bene se ba Yozefu bari babuze icyo bavuga. Mbese, bagombaga gusagwa n’ibyishimo cyangwa bagombaga kugira ubwoba? N’ubundi kandi, hari hashize imyaka 20 bagurishije uwo mugabo ngo ajye kuba umucakara. Yozefu yari afite ububasha bwo kubafunga, kubirukana bagataha nta biribwa bajyanye—cyangwa se wenda nk’uko babitekerezaga—kubica! Hari impamvu zumvikana zatumaga bene se ba Yozefu “bashaka icyo bamusubiza, [bakaki]bura, kuko bahagaritswe imitima no kuba imbere ye.”—Itangiriro 45:3.
Yozefu yahise ahumuriza abo bagabo. Yarababwiye ati “ndabinginze, nimunyegere.” Nuko baramwumvira. Hanyuma aravuga ati “ndi Yosefu, mwene so, mwaguze ngo njyanwe mu Egiputa. None ntimubabare, [ntimwirakarire] yuko mwanguze ngo nzanwe ino: kuko Imana ari yo yatumye mbabanziriza ngo nkize ubugingo bw’abantu.”—Itangiriro 45:4, 5.
Yozefu ntiyapfuye kugira impuhwe gusa nta cyo ashingiyeho. Yari yabonye igihamya cy’uko bicujije. Urugero, igihe Yozefu yashinjaga bene se ko ari abatasi, yabumvise babwirana bati “ni ukuri turiho urubanza rw’ibyo twagiriye mwene data . . . ni byo biduteye aya makuba” (Itangiriro 42:21). Nanone kandi, Yuda yari yemeye kuba umucakara mu cyimbo cya Benjamini, kugira ngo uwo mwana wari ukiri muto asubizwe se.—Itangiriro 44:33, 34.
Ku bw’ibyo rero, Yozefu yari afite impamvu zumvikana zo kugira impuhwe. Koko rero, yabonye ko kubigenza atyo byari gutuma umuryango we wose uko wakabaye ubona agakiza. Bityo rero, Yozefu yasabye bene se gusubira kuri se Yakobo, maze bakamubwira amagambo akurikira: “umwana wawe Yosefu ngo tukubwire yuko Imana yamugize umutware wa Egiputa hose: manuka umusange, ntutinde: kandi uzatura mu gihugu cy’i Gosheni, umube bugufi, wowe n’abana bawe n’abuzukuru bawe, n’imikumbi yawe n’amashyo yawe, n’ibyo ufite byose. Kandi ngo azakugerererayo.”—Itangiriro 45:9-11.
Yozefu Mukuru
Yesu Kristo ashobora kwitwa Yozefu Mukuru, bitewe n’uko hari ibintu byinshi abo bagabo bombi bahuriyeho mu buryo butangaje. Kimwe na Yozefu, Yesu na we yagiriwe nabi na bene se, ni ukuvuga bagenzi be b’urubyaro rw’Aburahamu. (Gereranya n’Ibyakozwe 2:14, 29, 37.) Nyamara kandi, imimerere y’abo bagabo bombi yaje guhinduka mu buryo budasanzwe. Byageze aho, imimerere ya Yozefu yo kuba umucakara irahinduka aba minisitiri w’intebe, aba uwa kabiri, urutwa na Farawo gusa. Mu buryo nk’ubwo, Yehova yazuye Yesu mu bapfuye maze amushyira mu mwanya wo mu rwego rwo hejuru, mu ‘kuboko kw’iburyo kw’Imana.’—Ibyakozwe 2:33; Abafilipi 2:9-11.
Kubera ko Yozefu yari minisitiri w’intebe, yashoboraga guha ibyo kurya abazaga mu Misiri bose baje kugura ibyo kurya. Muri iki gihe, Yozefu Mukuru afite itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge ku isi, uwo anyuzaho ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka mu ‘gihe cyabyo’ (Matayo 24:45-47; Luka 12:42-44). Koko rero, abasanga Yesu “ntibazicwa n’inzara ukundi, kandi ntibazicwa n’inyota ukundi . . . kuko Umwana w’Intama uri hagati y’intebe y’ubwami azabaragira, akabuhira amasōko y’amazi y’ubugingo.”—Ibyahishuwe 7:16, 17.
Isomo Kuri Twe
Yozefu aduha urugero ruhebuje mu bihereranye no kugira impuhwe. Ubutabera butagoragozwa, buba bwaratumye ahana abari baramugurishije ngo ajye kuba umucakara. Ku rundi ruhande nanone, ibyiyumvo byashoboraga kumusunikira guhita yirengagiza icyaha cyabo. Muri ibyo byombi, nta na kimwe Yozefu yakoze. Ahubwo yagerageje ukwicuza kwa bene se. Hanyuma, amaze kubona ko agahinda kabo kari kavuye ku mutima, yarabababariye.
Dushobora kwigana Yozefu. Mu gihe umuntu wadukoreye icyaha agaragaje by’ukuri ko umutima we wahindutse, twagombye kumubabarira. Birumvikana ariko ko tutagombye na rimwe kureka ngo ibyiyumvo biduhume amaso ku birebana n’amakosa akomeye. Ku rundi ruhande, ntitwagombye kureka ngo ibyiyumvo by’inzika biduhume amaso ku bihereranye n’ibikorwa by’ukwicuza nyakuri. Bityo rero, nimucyo dukomeze ‘kwihanganirana, kandi tubabarirana ibyaha’ (Abakolosayi 3:13). Mu kubigenza dutyo, tuzaba turimo twigana Imana yacu Yehova, yo ‘yiteguye kubabarira.’—Zaburi 86:5; Mika 7:18, 19.