ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 15/1 pp. 3-4
  • Bunze ubumwe mu nzira y’ubuzima nziza kurusha izindi zose

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bunze ubumwe mu nzira y’ubuzima nziza kurusha izindi zose
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ibisa na byo
  • Umuryango wa Yehova Ufite Ubumwe bw’Igiciro Cyinshi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Kunga ubumwe biranga ugusenga k’ukuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ubumwe nyakuri mu Bakristo bugerwaho bute?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Ubumwe mu Kuyoboka Imana Muri Iki Gihe—Busobanura Iki?
    Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 15/1 pp. 3-4

Bunze ubumwe mu nzira y’ubuzima nziza kurusha izindi zose

Abatuye isi nibakomeza kwiyongera, mu gihe gito ku isi hazaba hari abantu bagera kuri miriyari esheshatu. N’ubwo bose bakomoka ku mukurambere umwe, abenshi basa n’aho badashaka kwemera ko bagize umuryango umwe wo ku isi hose ugomba kugira ibyo ubazwa n’Umuremyi w’umunyabwenge kandi wuje urukundo. Amacakubiri n’ubushyamirane biri hagati y’ibihugu, amoko n’imico y’uturere, bihamya rwose mu buryo bubabaje iyo mimerere y’ibintu iteye agahinda.

KUBERA ukuntu ibintu byifashe ku isi muri iki gihe, ubumwe bw’abatuye isi yose bushobora gusa n’aho ari intego idashobora kugerwaho. Igitabo cyitwa The Columbia History of the World cyagize kiti “ku kibazo cy’ingenzi cyane gihereranye n’ukuntu abantu bashobora kubana, abantu bo muri iki gihe nta gitekerezo gishya batanga, habe na kimwe.”

Icyakora, gutuma abantu bose batuye isi bunga ubumwe, ntibisaba igitekerezo gishya. Inzira igana ku bumwe igaragara neza mu Byanditswe Byera. Ishingiye ku gusenga Uwaremye isi n’ibifite ubuzima byose biyiriho. Ubumwe nyakuri mu bihereranye n’ibitekerezo, umugambi hamwe n’inzira y’ubuzima, buriho mu bagize ubwoko bw’Imana. Babarirwa muri miriyoni zisaga eshanu n’igice mu bihugu 233, bakaba bunze ubumwe mu kwemera ko inzira y’ubuzima yemerwa n’Imana ari yo nzira nziza kurusha izindi zose. Kimwe n’umwanditsi wa Zaburi, basenga bagira bati “Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe; nanjye nzajya ngendera mu murava wawe [“mu kuri kwawe,” NW ]. Teraniriza hamwe ibiri mu mutima wanjye ngo wubahe izina ryawe.”​—Zaburi 86:11.

Uko guhuriza abantu hamwe mu gusenga kutanduye, byari byarahanuwe kera cyane n’umuhanuzi Yesaya. Yanditse agira ati “mu minsi y’imperuka umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi; kandi amahanga yose azawushikira. Amahanga menshi azahaguruka, avuge ati ‘nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka, ku nzu y’Imana ya Yakobo, kugira ngo ituyobore inzira zayo, tuzigenderemo.’ ”​—Yesaya 2:2, 3.

Ubumwe buri mu Bahamya ba Yehova burihariye. Mu matorero asaga 87.000 ari ku isi hose, barya ibyo kurya bimwe byo mu buryo bw’umwuka mu materaniro yabo ya buri cyumweru (Matayo 24:45-47). Ariko kandi, guhera mu mwaka wa 1998 rwagati, kugeza mu ntangiriro z’umwaka wa 1999, Abahamya bagaragaje ubumwe bwabo mu bundi buryo​—bateranira hamwe mu makoraniro yabo y’iminsi itatu yabereye mu mpande zose z’isi, yari afite umutwe uvuga ngo “Inzira y’Ubuzima Yemerwa n’Imana.” Mu bihugu 13, ayo makoraniro yari arimo amatsinda atubutse y’intumwa zari zaraturutse mu bihugu binyuranye, kandi yitwaga amakoraniro mpuzamahanga. Andi yo yitwaga amakoraniro y’intara. Ariko kandi, muri ayo makoraniro yose hatanzwe porogaramu imwe y’ibintu byiza byo mu buryo bw’umwuka.

Mbega ukuntu kwitegereza intumwa zishimye kandi zambaye neza, zisukiranyaga mu mazu yo gukoraniramo no muri za sitade kugira ngo zigishwe na Yehova, byari bishimishije! Ibyo bigaragazwa n’amagambo yavuzwe n’imwe mu ntumwa zari zaje mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i Michigan, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yagize iti “byari bishimishije cyane kubona abavandimwe bacu baturutse mu mpande zose z’isi​—muri Repubulika ya Tchèque, Barbade, Nijeriya, Hongiriya, u Bwongereza, u Buholandi, Etiyopiya, Kenya no mu bindi bihugu byinshi​—bahoberana! Byari byiza cyane kubona abavandimwe babana mu bumwe, basuka amarira y’ibyishimo bitewe n’urukundo bakundana n’urwo bakunda Imana yabo ikomeye, Yehova.” Igice gikurikira, kiri busuzume porogaramu y’ikoraniro abantu babarirwa muri za miriyoni ku isi hose bagiyemo.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

Mountain High Maps® Copyright © 1997 Digital Wisdom, Inc.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze