ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 15/2 pp. 18-23
  • Inzira y’Urukundo Ntishira

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Inzira y’Urukundo Ntishira
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Urukundo Rutuma Tunesha Ubwibone
  • Urukundo Rutuma Abantu Bagirana Imishyikirano Irangwa n’Amahoro
  • Urukundo Rutuma Twihangana
  • Urukundo​—“Inzira Irushaho Kuba Nziza”
  • “Mukomeze kugendera mu rukundo”
    Egera Yehova
  • Urukundo (Agape)—Icyo Ruri Cyo n’Icyo Rutari Cyo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Itoze kugira urukundo rudatsindwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Urukundo—‘Inzira nziza cyane kurusha izindi’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1981
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 15/2 pp. 18-23

Inzira y’Urukundo Ntishira

“Nimwifuze cyane impano ziruta izindi. Nyamara dore, ndabereka inzira irushaho kuba nziza.”​—1 ABAKORINTO 12:31.

1-3. (a) Ni gute kwiga kugaragaza urukundo ari nko kwiga ururimi rushya? (b) Ni ibihe bintu bishobora gutuma kwiga kugaragaza urukundo biba ikibazo cy’ingorabahizi?

MBESE, waba waragerageje kwiga ururimi rushya? Yewe, ntibyoroshye! Birumvikana ko umwana ukiri muto ashobora kumenya ururimi bitewe gusa n’uko ahora yumva baruvuga. Ubwonko bwe bwicengezamo uburyo bwo kuvuga amagambo n’ibisobanuro byayo, ku buryo mu gihe gito gusa umwana atangira kuvuga urwo rurimi mu buryo bunonosoye, wenda adategwa. Si ko biri ku bantu bakuru. Incuro nyinshi twifashisha inkoranyamagambo y’urundi rurimi, kugira ngo tumenye interuro runaka gusa mu rurimi rw’amahanga. Ariko kandi, iyo tumaze igihe kinini aho bavuga ururimi rushya, dutangira gutekereza muri urwo rurimi maze kuruvuga bikarushaho kutworohera.

2 Kwiga kugaragaza urukundo ni kimwe no kwiga ururimi rushya. Mu by’ukuri, abantu baremanywe uwo muco w’Imana mu rugero runaka. (Itangiriro 1:27; gereranya na 1 Yohana 4:8.) Ariko kandi, kwitoza kugaragaza urukundo bisaba imihati ihambaye​—cyane cyane muri iki gihe, aho umuco wo gukunda abacu wabaye ingume (2 Timoteyo 3:1-5). Rimwe na rimwe, usanga ari uko biri mu muryango. Koko rero, benshi bakuriye ahantu amagambo arangwa n’urukundo akoreshwa incuro nkeya cyane​—niba ajya anakoreshwa (Abefeso 4:29-31; 6:4). None se, ni gute dushobora kwitoza kugaragaza urukundo​—n’ubwo twaba tutararugaragarijwe?

3 Bibiliya ishobora kubidufashamo. Mu 1 Abakorinto 13:4-8, Pawulo ntasobanura icyo urukundo ari cyo mu buryo bwo kwihitira gusa, ahubwo asobanura mu buryo bushishikaje ukuntu urwo rukundo ruhebuje rukora. Gusuzuma iyo mirongo, biri budufashe gusobanukirwa neza imiterere y’uwo muco w’Imana, kandi biri butume turushaho kugira ibidukwiriye kugira ngo tuwugaragaze. Reka dusuzume ibintu bimwe na bimwe byavuzwe na Pawulo, bikubiye mu rukundo. Turi bubisobanure mu buryo bwagutse mu matsinda atatu akurikira: imyifatire yacu muri rusange; noneho mu buryo bwihariye kurushaho, imishyikirano tugirana n’abandi; hanyuma, ukwihangana kwacu.

Urukundo Rutuma Tunesha Ubwibone

4. (a) Ni mu yihe mimerere byaba bikwiriye kugira ifuhe? (b) Ni irihe shyari ryonona, kandi se, mu buhe buryo?

4 Nyuma y’aho Pawulo avugiye amagambo y’ibanze yerekeranye n’urukundo, yandikiye Abakorinto agira ati “urukundo ntirugira ishyari” (1 Abakorinto 13:4). Birumvikana ko hari igihe biba bikwiriye kugira ifuhe mu mimerere runaka. Urugero, Pawulo akoresha amagambo ngo “ifuhe ryo mu buryo bw’Imana,” kugira ngo agaragaze icyifuzo kigurumana yari afite cyo gufasha Abakorinto kugira ngo bakomeze gusenga Imana nta cyo bayibangikanyije na cyo (2 Abakorinto 11:2). Nanone ariko, ishyari rishobora kwigaragaza mu gihe umuntu atishimiye abigiranye igomwa, uburumbuke abandi bafite cyangwa ibyo bagezeho. Iryo shyari rironona​—haba mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umwuka.​—Imigani 14:30; Abaroma 13:13; Yakobo 3:14-16.

5. Ni gute urukundo rushobora gutuma tunesha ishyari, mu gihe byaba bisa n’aho tutitaweho mu birebana no guhabwa inshingano runaka za gitewokarasi?

5 Dufatiye kuri ibyo, ibaze uti ‘mbese, ngira ishyari, mu gihe bisa n’aho ntitaweho mu byerekeranye no guhabwa inshingano runaka za gitewokarasi?’ Niba igisubizo ari yego, ntukihebe. Yakobo, umwanditsi wa Bibiliya, atwibutsa ko ‘kugira ishyari’ biba mu bantu bose badatunganye (Yakobo 4:5). Urukundo ukunda mugenzi wawe rushobora gutuma wongera gushyira mu gaciro. Rushobora gutuma wishimana n’abishima, maze ntubabazwe n’uko undi muntu runaka abonye imigisha cyangwa ishimwe.​—Gereranya na 1 Samweli 18:7-9.

6. Ni iyihe mimerere ibabaje yari iri mu itorero ry’i Korinto ryo mu kinyejana cya mbere?

6 Pawulo yongeyeho avuga ko urukundo ‘rutirarira, rutihimbaza’ (1 Abakorinto 13:4). Niba dufite ubuhanga cyangwa ubushobozi runaka, si ngombwa ko tuburata. Uko bigaragara, icyo ni cyo cyari ikibazo abantu bamwe na bamwe bararikiraga, bari baraseseye mu itorero ry’i Korinto rya kera, bari bafite. Birashoboka ko bari abahanga cyane mu gutanga ibitekerezo, cyangwa bakaba barakoraga ibintu mu buryo bugira ingaruka nziza kurushaho. Ukwibonekeza kwabo gushobora kuba kwaragize uruhare mu gutuma itorero ryicamo ibice (1 Abakorinto 3:3, 4; 2 Abakorinto 12:20). Ibyo bintu byaje gukomera cyane, ku buryo Pawulo yageze ubwo acyaha Abakorinto bitewe n’uko ‘bihanganiraga abapfu,’ abo Pawulo yerekejeho abanenga avuga ko bari “[i]ntumwa zikomeye cyane.”​—2 Abakorinto 11:5, 19, 20.

7, 8. Garagaza wifashishije Bibiliya, ukuntu dushobora gukoresha ubuhanga ubwo ari bwo bwose twavukanye kugira ngo duteze imbere ubumwe.

7 Imimerere nk’iyo ishobora kubaho muri iki gihe. Urugero, hari bamwe bashobora kubangukirwa no kwirata bitewe n’ibyo bagezeho mu murimo, cyangwa inshingano bahawe mu muteguro w’Imana. N’ubwo twaba dufite ubuhanga bwihariye cyangwa ubushobozi abandi mu itorero badafite, mbese, ibyo byatuma twihimbaza? N’ubundi kandi, twagombye gukoresha ubuhanga ubwo ari bwo bwose twavukanye mu guteza imbere ubumwe​—aho kwiteza imbere twebwe ubwacu.​—Matayo 23:12; 1 Petero 5:6.

8 Pawulo yanditse avuga ko n’ubwo itorero rifite ingingo nyinshi, “Imana yateranije umubiri hamwe” (1 Abakorinto 12:19-26). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘guteranyiriza hamwe,’ risobanura kuvanga mu buryo buhuje neza, urugero nko kuvanga amarangi. Bityo rero, nta muntu n’umwe mu itorero wagombye kwihimbaza bitewe n’ubushobozi afite, ngo agerageze gutegeka abandi. Ubwibone no kurarikira nta mwanya bifite mu muteguro w’Imana.​—Imigani 16:19; 1 Abakorinto 14:12; 1 Petero 5:2, 3.

9. Ni izihe ngero zikubiyemo umuburo zitangwa na Bibiliya, z’abantu babaga bishakira inyungu zabo bwite?

9 Urukundo “ntirushaka ibyarwo” (1 Abakorinto 13:5). Umuntu urangwa n’urukundo ntahindura abandi ibikoresho bituma agera ku ntego ze. Bibiliya itanga ingero nyinshi zikubiyemo umuburo kuri icyo kibazo. Dufate urugero: dusoma ibyerekeye Delila, Yezebeli na Ataliya​—abagore bagize abandi ibikoresho bituma bagera ku ntego zabo zarangwaga n’ubwikunde (Abacamanza 16:16; 1 Abami 21:25; 2 Ngoma 22:10-12). Nanone kandi, hari uwitwa Abusalomu umuhungu wa Dawidi. Yahamagaraga abazaga i Yerusalemu baje kuburana, maze akabumvisha abigiranye amayeri ko abacamanza b’umwami batitaga mu buryo nyakuri ku bibazo byabo. Hanyuma, yababwiraga adaciye ku ruhande ko mu by’ukuri urukiko rwari rukeneye umuntu nka we, wishyira mu mwanya w’abandi (2 Samweli 15:2-4)! Birumvikana ko Abusalomu atitaga ku nyungu z’abakandamizwaga; ahubwo yitaga ku nyungu ze bwite. Mu gihe yiyimikaga akaba umwami, yigaruriye imitima y’abantu benshi. Ariko hashize igihe runaka, Abusalomu yaje gutsindwa bikomeye. Nta n’ubwo yigeze ahambwa mu buryo bukwiriye, igihe yari amaze gupfa.​—2 Samweli 18:6-17.

10. Ni gute dushobora kugaragaza ko twita ku nyungu z’abandi?

10 Uwo ni umuburo ku Bakristo muri iki gihe. Twaba ab’igitsinagabo cyangwa ab’igitsinagore, dushobora kuba dufite ubushobozi kamere bwo kwemeza abantu. Mu buryo runaka, dushobora kugera ku ntego zacu mu buryo bworoshye, twiharira ibiganiro cyangwa ducecekesha abafite ibitekerezo bitandukanye n’ibyacu. Ariko kandi, niba mu by’ukuri turangwa n’urukundo, tuzakomeza kwita ku nyungu z’abandi (Abafilipi 2:2-4). Ntituzashakira inyungu ku bandi, cyangwa ngo tuzane ibitekerezo bikemangwa, bitewe no kuba inararibonye cyangwa umwanya dufite mu muteguro w’Imana, nk’aho ibitekerezo byacu ari byo byonyine bifite agaciro. Ahubwo, tuzibuka umugani wo muri Bibiliya ugira uti “kwibona kubanziriza kurimbuka; kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa.”​—Imigani 16:18.

Urukundo Rutuma Abantu Bagirana Imishyikirano Irangwa n’Amahoro

11.(a) Ni mu buhe buryo dushobora kugaragaza urukundo rurangwa n’ineza kandi rukwiriye? (b) Ni gute dushobora kugaragaza ko tudashimishwa no gukiranirwa?

11 Nanone, Pawulo yanditse avuga ko urukundo ‘rugira neza,’ kandi ko ‘rudakora ibiteye isoni’ (1 Abakorinto 13:4, 5). Ni koko, urukundo ruzatuma tureka gukora ibintu bidakwiriye, bigayitse cyangwa bitarangwa no kubaha. Ahubwo, tuzazirikana ibyiyumvo by’abandi. Urugero, umuntu urangwa n’urukundo azirinda gukora ibintu bishobora gusitaza abandi. (Gereranya na 1 Abakorinto 8:13.) Urukundo “ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi, ahubwo rwishimira ukuri” (1 Abakorinto 13:6). Niba dukunda amategeko ya Yehova, ntituzafatana uburemere buke ibikorwa by’ubwiyandarike cyangwa ngo dushimishwe n’ibintu Imana yanga urunuka (Zaburi 119:97). Urukundo ruzatuma tubonera ibyishimo mu bintu byubaka abandi, aho kwishimira ibibaca intege.​—Abaroma 15:2; 1 Abakorinto 10:23, 24; 14:26.

12, 13. (a) Mu gihe tubabajwe n’umuntu runaka, ni gute twagombye kubyifatamo? (b) Tanga ingero zo muri Bibiliya zigaragaza ko uburakari bushobora gutuma dukora ibintu by’ubupfapfa, n’ubwo twaba dufite impamvu zumvikana zo kurakara.

12 Pawulo yanditse avuga ko urukundo ‘rudahutiraho’ (“rutihutira kurakara,” Phillips) (1 Abakorinto 13:5). Mu by’ukuri, kuba twebwe abantu badatunganye tubabara cyangwa turakara mu rugero runaka iyo hagize umuntu runaka utubabaza, ni ibintu bisanzwe. Ariko kandi, byaba ari bibi dukomeje kubika inzika cyangwa tugakomeza kurakara. (Zaburi 4:5, umurongo wa 4 muri Biblia Yera; Abefeso 4:26.) Mu gihe tudacubije uburakari bwacu, n’ubwo twaba dufite impamvu yumvikana yatumye turakara, ibyo bishobora gutuma dukora ibintu by’ubupfapfa, kandi Yehova akaba yabituryoza.​—Itangiriro 34:1-31; 49:5-7; Kubara 12:3; 20:10-12; Zaburi 106:32, 33.

13 Hari bamwe baretse ukudatungana kw’abandi kugira ingaruka ku myanzuro yabo yo guterana mu materaniro ya Gikristo cyangwa kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Mbere y’aho, benshi muri abo barwanye intambara ikomeye yo kwizera, wenda bihanganira kurwanywa n’abagize umuryango, gukwenwa n’abo bakorana, n’ibindi nk’ibyo. Bihanganiye izo nzitizi, kubera ko babonaga ko ari ibintu byageragezaga ugushikama kwabo, kandi ni ko byari biri koko. Ariko se, bigenda bite iyo mugenzi wacu w’Umukristo avuze cyangwa akoze ikintu runaka kidashimishije? Mbese, ibyo na byo si ibigerageza ugushikama kwacu? Ni ko biri rwose, kubera ko dushobora ‘kubererekera Satani,’ mu gihe twaba dukomeje kurakara.​—Abefeso 4:27.

14, 15. (a) ‘Kudatekereza ikibi ku bantu’ bisobanura iki? (b) Ni gute dushobora kwigana Yehova mu bihereranye no kubabarira abandi?

14 Pawulo yari afite impamvu nziza zo kongeraho ko urukundo ‘rudatekereza ikibi ku bantu’ (1 Abakorinto 13:5). Aha ngaha, yakoresheje ijambo rikoreshwa mu by’ibaruramali, bikaba bigaragara ko yashakaga kwerekeza ku gikorwa cyo kwandika igicumuro mu gitabo ndangabikorwa bya buri munsi, ku buryo kitazigera cyibagirana. Mbese, guhora twibuka ijambo ribabaje cyangwa igikorwa kibabaje, nk’aho bizaba ngombwa kubyifashisha mu gihe runaka nyuma y’aho, byaba ari ibintu birangwa n’urukundo? Mbega ukuntu dushobora kwishimira ko Yehova atajya atugenzura mu buryo nk’ubwo butarangwa n’imbabazi (Zaburi 130:3)! Koko rero, aduhanaguraho amakosa yacu, mu gihe twihannye.​—Ibyakozwe 3:19.

15 Ku birebana n’ibyo, dushobora kwigana Yehova. Ntitwagombye kubabara birenze urugero, niba hagize umuntu runaka usa n’aho adusuzuguye. Niba twihutira kurakara, dushobora kuba turimo twikomeretsa cyane, kuruta uko wa muntu watubabaje yashoboraga kudukomeretsa (Umubwiriza 7:9, 22). Ahubwo, tugomba kwibuka ko urukundo “rwizera byose” (1 Abakorinto 13:7). Birumvikana ko nta n’umwe muri twe wifuza kuba umuntu upfa kwemera ibintu byose buhumyi, ariko kandi, nta n’ubwo twagombye gukeka amababa mu buryo budakwiriye intego z’abavandimwe bacu. Igihe cyose bishoboka, tujye dutekereza ko nta kintu kibi mugenzi wacu aba agambiriye.​—Abakolosayi 3:13.

Urukundo Rutuma Twihangana

16. Ni mu yihe mimerere urukundo rushobora gutuma twihangana?

16 Hanyuma, Pawulo atubwira ko ‘urukundo rwihangana’ (1 Abakorinto 13:4). Rutuma twihanganira imimerere igoye, wenda mu gihe kirekire runaka. Urugero, hari Abakristo benshi babaye imyaka myinshi mu ngo zitavuga rumwe mu bihereranye n’idini. Abandi ni abaseribateri, bidaturutse ku mahitamo yabo, ahubwo bitewe n’uko batashoboye kubona umuntu ukwiriye bashobora gushakana na we “mu Mwami” (1 Abakorinto 7:39; 2 Abakorinto 6:14). Hanyuma, hari abarwana n’intege nke ziterwa n’ibibazo by’uburwayi (Abagalatiya 4:13, 14; Abafilipi 2:25-30). Mu by’ukuri, nta n’umwe muri iyi gahunda y’ibintu idatunganye ufite imibereho idasaba kwihangana mu buryo runaka.​—Matayo 10:22; Yakobo 1:12.

17. Ni iki kizadufasha kwihanganira byose?

17 Pawulo atwizeza ko urukundo “rubabarira byose . . . rwiringira byose; rwihanganira byose” (1 Abakorinto 13:7). Urukundo dukunda Yehova ruzatuma twihanganira imimerere iyo ari yo yose, ku bwo gukiranuka (Matayo 16:24; 1 Abakorinto 10:13). Ntidushaka kwicwa duhowe Imana. Ibinyuranye n’ibyo, intego yacu ni iyo kugira imibereho irangwa n’amahoro, n’ituze (Abaroma 12:18; 1 Abatesalonike 4:11, 12). Ariko kandi, iyo haje ibigeragezo byibasira ukwizera kwacu, tubyihanganira dufite ibyishimo, bitewe n’uko biba biri mu bigize icyo kuba umwigishwa w’Umukristo bisobanura (Luka 14:28-33). Mu gihe dukomeza kwihangana, tugerageza kubona ibintu mu buryo burangwa n’icyizere, twiringiye ko imimerere igoye tuba turimo izagira iherezo rihebuje.

18. Ni gute ukwihangana gukenewe n’ubwo haba mu gihe gikwiriye?

18 Imibabaro duhura na yo, si yo mimerere yonyine idusaba kwihangana. Rimwe na rimwe, kwihangana bisobanura kuramba gusa, gukomeza kugendera mu nzira runaka yashyizweho, haba hariho imimerere igoye cyangwa itariho. Kwihangana bikubiyemo gukomeza kugira gahunda nziza ihoraho yo mu buryo bw’umwuka. Urugero, mbese, wifatanya mu buryo bugaragara mu murimo wo kubwiriza, mu buryo buhuje n’imimerere urimo? Mbese, ujya usoma kandi ugatekereza ku Ijambo ry’Imana, ukaba kandi uvugana na So wo mu ijuru binyuriye mu isengesho? Mbese, ujya uterana mu materaniro y’itorero buri gihe, kandi se, waba ubonera inyungu mu guterana inkunga na bagenzi bawe muhuje ukwizera? Bityo rero, niba ari ko biri, waba uri mu gihe kigukwiriye cyangwa mu kitagukwiriye, urimo urihangana. Ntugacogore, “kuko igihe nigisohora, tuzasarura nitutagwa isari.”​—Abagalatiya 6:9.

Urukundo​—“Inzira Irushaho Kuba Nziza”

19. Ni gute urukundo ari “inzira irushaho kuba nziza”?

19 Pawulo yatsindagirije akamaro ko kugaragaza urukundo, yita uwo muco w’Imana ko ari “inzira irushaho kuba nziza” (1 Abakorinto 12:31). Ni mu buhe buryo ari inzira “irushaho kuba nziza”? Pawulo yari akirangiza gutondagura impano z’umwuka, zabonekaga mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere. Hari abari barahawe ubushobozi bwo guhanura, abandi bahabwa imbaraga zo gukiza indwara, benshi bakaba bari barahawe ubushobozi bwo kuvuga izindi ndimi. Izo mpano zari zitangaje rwose! Ariko kandi, Pawulo yabwiye Abakorinto agira ati “n’ubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga. Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n’ubwenge bwose; kandi nubwo nagira kwizera kose, nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo, nta cyo mba ndi cyo” (1 Abakorinto 13:1, 2). Koko rero, ndetse n’ibikorwa runaka byakabaye iby’agaciro kenshi, bihinduka “imirimo ipfuye,” mu gihe biba bidashingiye ku rukundo dukunda Imana na bagenzi bacu.​—Abaheburayo 6:1.

20. Kuki ari ngombwa gukomeza gushyiraho imihati kugira ngo twihingemo urukundo?

20 Yesu yaduhaye indi mpamvu yagombye gutuma twihingamo uwo muco w’Imana, ari wo rukundo. Yagize ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Akaremajambo “ni-,” gaha buri Mukristo umwanya wo kumenya niba azitoza kugaragaza urukundo. N’ubundi kandi, kuba mu gihugu cy’amahanga ubwabyo ntibyaduhatira kwiga kuvuga ururimi rwacyo. Ndetse nta n’ubwo kujya mu materaniro mu Nzu y’Ubwami cyangwa kwifatanya na bagenzi bacu b’Abakristo byatwigisha kugaragaza urukundo byanze bikunze. Kwiga urwo “rurimi” bisaba gukomeza gushyiraho imihati.

21, 22. (a) Niba hari bimwe mu bintu bigize urukundo byavuzwe na Pawulo twaba tutujuje, twagombye kubyifatamo dute? (b) Ni mu buhe buryo bishobora kuvugwa ko ‘urukundo rutazashira’?

21 Hari ubwo utakuzuza ibintu bimwe na bimwe bigize urukundo, byavuzwe na Pawulo. Ariko kandi, ntukihebe. Komeza gushyiraho imihati ubigiranye ukwihangana. Ujye ukomeza kugenzura Bibiliya kandi ukurikize amahame yayo mu mishyikirano ugirana n’abandi. Ntuzigere wibagirwa urugero duhabwa na Yehova ubwe. Pawulo yagiriye Abefeso inama agira ati “mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha, nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo.”​—Abefeso 4:32.

22 Nk’uko kumenya kuvuga ururimi rushya amaherezo bigera aho bikoroha, ni na ko nyuma y’igihe runaka ushobora kuzabona ko kugaragaza urukundo ari ibintu byoroshye. Pawulo yaduhaye icyizere avuga ko ‘urukundo rutazashira’ (1 Abakorinto 13:8). Mu buryo bunyuranye n’impano z’umwuka zo gukora ibitangaza, urukundo ntiruzigera rushira. Bityo rero, komeza wige kugaragaza uwo muco w’Imana. Nk’uko Pawulo yawise, ni “inzira irushaho kuba nziza.”

Mbese, Ushobora Gusobanura?

◻ Ni gute urukundo rushobora gutuma tunesha ubwibone?

◻ Ni mu buhe buryo urukundo rushobora gutuma twimakaza amahoro mu itorero?

◻ Ni gute urukundo rushobora gutuma twihangana?

◻ Ni gute urukundo ari “inzira irushaho kuba nziza”?

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Urukundo ruzatuma twirengagiza amakosa ya bagenzi bacu duhuje ukwizera

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Kwihangana bisobanura kutadohoka kuri gahunda yacu ya gitewokarasi

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze