“Impano Bantu” Zatanzwe Kugira ngo Zite ku Ntama za Yehova
“Amaze kuzamuka mu ijuru, ajyana iminyago myinshi, aha abantu impano [“atanga impano bantu,” “NW”].”—ABEFESO 4:8.
1. Ni iki mushiki wacu umwe w’Umukristo yavuze ku bihereranye n’abasaza bo mu itorero rye?
“TURABASHIMIRA ko mutwitaho cyane. Akanyamuneza n’igishyuhirane mugaragaza, n’ukuntu muduhangayikira, biba bivuye ku mutima. Buri gihe muba mwiteguye kudutega amatwi no kutubwira amagambo yo muri Bibiliya atuma turushaho kwishima. Nsenga nsaba kutazigera mbapfobya.” Ibyo ni byo mushiki wacu umwe w’Umukristo yandikiye abasaza b’itorero rye. Uko bigaragara, urukundo rwagaragajwe n’abungeri b’Abakristo bita ku mukumbi rwamukoze ku mutima.—1 Petero 5:2, 3.
2, 3. (a) Dukurikije ibivugwa muri Yesaya 32:1, 2, ni gute abasaza barangwa n’impuhwe bita ku ntama za Yehova? (b) Ni ryari umusaza ashobora kubonwa ko ari impano?
2 Abasaza bateganyijwe na Yehova kugira ngo bite ku ntama ze (Luka 12:32; Yohana 10:16). Mu by’ukuri, intama za Yehova ni iz’agaciro kenshi kuri we—zikaba ari iz’agaciro kenshi cyane ku buryo yaziguze amaraso ya Yesu y’igiciro cyinshi. Bityo rero, ntibitangaje kuba Yehova anezezwa n’uko abasaza bita ku mukumbi we mu buryo bwuje impuhwe (Ibyakozwe 20:28, 29). Zirikana amagambo y’ubuhanuzi yavugaga ibihereranye n’abo basaza, cyangwa “abatware” agira ati “umuntu azaba nk’aho kwikinga umuyaga, n’ubwugamo bw’umugaru, nk’imigezi y’amazi ahantu humye, n’igicucu cy’igitare kinini mu gihugu kirushya” (Yesaya 32:1, 2). Ni koko, bagomba kurinda intama ze no gutuma zigarura ubuyanja kandi bakazihumuriza. Bityo rero, abasaza baragira umukumbi mu buryo bwuje impuhwe, bihatira gusohoza ibyo Imana iba yiteze ko basohoza.
3 Bibiliya yerekeza kuri abo basaza ivuga ko ari “impano bantu” (Abefeso 4:8, NW). Iyo utekereje ku bihereranye n’impano, utekereza ku kintu runaka umuntu ahabwa yari agikeneye cyangwa akagihabwa kugira ngo kimunezeze. Umusaza ashobora kubonwa ko ari impano, igihe akoresha ubushobozi bwe mu guha abagize umukumbi ubufasha bakeneye no gutuma bagira ibyishimo. Ni gute ashobora kubikora? Igisubizo cy’icyo kibazo, dusanga mu magambo yavuzwe na Pawulo mu Befeso 4:7-16, kirushaho kugaragaza ukuntu Yehova yita ku ntama ze mu buryo bwuje urukundo.
“Impano Bantu” (NW)—Zituruka He?
4. Mu gusohoza ibivugwa muri Zaburi 68:19, umurongo wa 18 muri Biblia Yera, ni mu buhe buryo Yehova ‘yazamutse akajya hejuru,’ kandi se, ni ba nde batanzwe ho “impano zigizwe n’abantu” (NW)?
4 Igihe Pawulo yakoreshaga amagambo ngo “impano bantu” (NW), yari arimo asubira mu magambo Umwami Dawidi yavuze yerekeza kuri Yehova agira ati “urazamutse ujya hejuru, ujyanye iminyago, uhērewe impano hagati y’abantu [“uhawe impano zigizwe n’abantu,” NW ] .” (Zaburi 68:19, umurongo wa 18 muri Biblia Yera.) Igihe Abisirayeli bari bamaze imyaka runaka mu Gihugu cy’Isezerano, Yehova ‘yazamutse’ Umusozi Siyoni mu buryo bw’ikigereranyo, maze agira Yerusalemu umurwa mukuru w’ubwami bwa Isirayeli, Dawidi akaba ari we wari umwami wabwo. Ariko se, ni ba nde bari bagize “impano zigizwe n’abantu” (NW)? Ni abagabo bari barazanywe ho iminyago igihe Abisirayeli bagendaga bigarurira icyo gihugu. Bamwe muri abo bari barazanywe ho iminyago baje guhabwa Abalewi kugira ngo bajye babafasha mu murimo bakoraga mu buturo bwera.—Ezira 8:20.
5. (a) Ni gute Pawulo yagaragaje ko ibivugwa muri Zaburi 68:19, umurongo wa 18 muri Biblia Yera, bisohozwa mu itorero rya Gikristo? (b) Ni mu buhe buryo Yesu ‘yazamutse akajya hejuru’?
5 Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso, yagaragaje ko amagambo yavuzwe n’umwanditsi wa Zaburi yagize isohozwa rikomeye kurushaho mu itorero rya Gikristo. Mu kuvuga mu bundi buryo amagambo yanditswe muri Zaburi 68:19, umurongo wa 18 muri Biblia Yera, Pawulo yanditse agira ati “umuntu wese muri twe yahawe ubuntu nk’uko urugero rw’impano ya Kristo ruri. Ni cyo gituma ivuga iti ‘amaze kuzamuka mu ijuru, ajyana iminyago myinshi, aha abantu impano [“atanga impano bantu,” NW ]’” (Abefeso 4:7, 8). Aha ngaha, Pawulo akoresha amagambo yo muri iyo Zaburi ayerekeza kuri Yesu, we uhagarariye Imana. Yesu ‘yanesheje isi,’ mu buryo bw’uko yabaye uwizerwa mu mibereho ye yaranzwe n’ubudahemuka (Yohana 16:33). Nanone kandi, yanesheje urupfu na Satani, bitewe n’uko Imana yamuzuye ikamuvana mu bapfuye (Ibyakozwe 2:24; Abaheburayo 2:14). Mu mwaka wa 33 I.C., Yesu wazuwe yarazamutse ajya “hejuru y’amajuru yose”—asumba ibindi biremwa byose byo mu ijuru (Abefeso 4:9, 10; Abafilipi 2:9-11). Kubera ko Yesu yanesheje, yatse umwanzi “iminyago myinshi.” Mu buhe buryo?
6. Uhereye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., ni gute Yesu wazamutse yatangiye gusahura inzu ya Satani, kandi se, ni iki yakoresheje “iminyago” yazanye?
6 Igihe Yesu yari ari ku isi, yagaragaje ko yari afite ubushobozi kuri Satani, abohora abari baraboshywe n’abadayimoni. Ni nk’aho Yesu yagabye igitero ku nzu ya Satani, akamuboha maze akamunyaga umutungo we (Matayo 12:22-29). Tekereza ibyo Yesu yashoboraga kunyaga igihe yari amaze kuzuka kandi agahabwa ‘ubutware bwose mu ijuru no mu isi’ (Matayo 28:18)! Uhereye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., Yesu wazamutse mu ijuru, we uhagarariye Imana, yatangiye gusahura inzu ya Satani ‘ajyana iminyago myinshi’—ni ukuvuga abagabo bari bamaze igihe kirekire bari mu bubata bw’icyaha n’urupfu no mu maboko ya Satani. Abo babaye “iminyago” bemeye kuba ‘imbata za Kristo, bakora ibyo Imana ishaka, babikuye ku mutima’ (Abefeso 6:6). Mu by’ukuri, Yesu yabavanye mu nzara za Satani maze abaha itorero ho “impano bantu” (NW), abikoze mu cyimbo cya Yehova. Gerageza kwiyumvisha ukuntu Satani yazabiranyijwe n’uburakari igihe banyagwaga bakavanwa mu nzara ze abirebera gusa!
7. (a) Ni iyihe mirimo abagize “impano bantu” (NW) basohoza mu matorero? (b) Ni ikihe gikundiro Yehova yahaye buri mugabo wese w’umusaza mu itorero?
7 Mbese, haba hari abagize izo ‘mpano bantu’ tubona mu itorero muri iki gihe? Turababona rwose! Usanga ari abasaza b’amatorero, bakaba bakorana umwete mu murimo ari ‘ababwiriza butumwa bwiza, abungeri n’abigisha’ mu matorero y’abagize ubwoko bw’Imana asaga 87.000 ku isi hose (Abefeso 4:11). Satani yakwishimira cyane kubona abasaza bafata nabi umukumbi. Ariko kandi, iyo si yo mpamvu yatumye Imana ibaha itorero binyuriye kuri Kristo. Ahubwo, Yehova yatanze abo bagabo kugira ngo itorero rimererwe neza, kandi afite icyo azababaza ku bihereranye n’izo ntama yabashinze (Abaheburayo 13:17). Niba uri umusaza, Yehova yaguhaye uburyo buhebuje bwo kugaragaza ko uri impano, cyangwa umugisha ku bavandimwe bawe. Ushobora kubigaragaza usohoza inshingano enye z’ingenzi.
Mu Gihe Hari Ibintu Bikeneye ‘Gutunganywa’
8. Ni mu buhe buryo rimwe na rimwe twese tujya dukenera gutunganywa?
8 Pawulo yavuze ko mbere na mbere “impano bantu” (NW) zitangirwa ‘kugira ngo abera batunganywe rwose’ (Abefeso 4:12). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “gutunganywa,” ryerekeza ku gikorwa cyo gushyira ikintu runaka “ku murongo mu buryo bukwiriye.” Kubera ko turi abantu badatunganye, rimwe na rimwe hari ubwo twese tuba dukeneye gutunganywa—kugira ngo ibitekerezo, imyifatire cyangwa ibikorwa byacu bijye “ku murongo mu buryo bukwiriye,” mu buryo buhuje n’imitekerereze y’Imana hamwe n’ibyo ishaka. Yehova yaduhaye “impano bantu” abigiranye urukundo, kugira ngo badufashe gukora ihinduka rikenewe. Ni gute badufasha?
9. Ni gute umusaza ashobora gutunganya intama yakoze amakosa?
9 Rimwe na rimwe, umusaza ashobora gusabwa gufasha intama yakosheje, wenda ‘yadutsweho n’icyaha.’ Ni gute umusaza ashobora kuyifasha? Mu Bagalatiya 6:1 hagira hati “mugaruze uwo muntu umwuka w’ubugwaneza.” Ku bw’ibyo rero, mu gihe umusaza agira inama uwakosheje, ntagomba kumutonganya akoresheje amagambo amubabaza. Inama yagombye gutera inkunga, aho ‘gutera ubwoba’ uwo bayihaye. (2 Abakorinto 10:9; gereranya na Yobu 33:7.) Uwo muntu ashobora kuba yari asanzwe yumva bimuteye isoni, bityo umwungeri wuje urukundo yirinda kumushenjagura umutima. Iyo bigaragara ko uwakoze amakosa ahawe inama, ndetse akanacyahwa mu buryo butajenjetse biturutse ku rukundo kandi bigakorwa mu buryo burangwa n’urukundo, bishobora kugorora imitekerereze ye cyangwa imyifatire ye ikongera gushyirwa ku murongo, bityo bigatuma yongera kuba muzima.—2 Timoteyo 4:2.
10. Gutunganya abandi bikubiyemo iki?
10 Mu kuduha “impano bantu” (NW) kugira ngo zijye zitugorora, Yehova yazirikanaga ko abasaza bari gutuma abagize ubwoko bwe bagarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka, kandi bakaba bakwiriye kwiganwa (1 Abakorinto 16:17, 18; Abafilipi 3:17). Kugorora abandi ntibikubiyemo gukosora abakoze amakosa gusa, ahubwo binakubiyemo gufasha abizerwa kugira ngo bakomeze kugira imyifatire ikwiriye.a Kubera ko muri iki gihe hariho ibibazo byinshi bisa n’aho byaca umuntu intege, abantu benshi bakeneye guerwa inkunga yo gukomeza gushikama. Bamwe bashobora kuba bakeneye gufashwa mu buryo bwuje impuhwe, kugira ngo bashyire ibitekerezo byabo ku murongo ukwiriye babihuza n’ibitekerezo by’Imana. Urugero, hari Abakristo bizerwa bamwe na bamwe bahangana n’ibyiyumvo byimbitse, bumva ko bafite ikintu runaka babuze cyangwa ko nta cyo bamaze. “Abantu bihebye” nk’abo bashobora kumva ko Yehova atazigera na rimwe abakunda, kandi ko Imana itazigera na rimwe yishimira umurimo bayikorera, n’iyo bagira bate (1 Abatesalonike 5:14, NW). Ariko kandi, iyo mitekerereze ntihuje n’ibyiyumvo by’ukuri Imana igira ku bihereranye n’abayisenga.
11. Ni iki abasaza bakora kugira ngo bafashe abantu bahanganye n’ikibazo cyo kumva nta cyo bamaze?
11 Basaza, ni iki mwakora kugira ngo mufashe bene abo abantu? Nimubereke ibihamya bishingiye ku Byanditswe bigaragaza ko Yehova yita kuri buri mugaragu we mubigiranye ubugwaneza, kandi mubizeze ko ibyavuzwe muri iyo mirongo ya Bibiliya biberekezaho ku giti cyabo (Luka 12:6, 7, 24). Nimubafashe kubona ko Yehova ‘yabareheje’ kugira ngo bamukorere, ibyo bikaba mu by’ukuri bigaragaza ko agomba kuba abona ko ari ab’agaciro kenshi (Yohana 6:44). Mubizeze ko batari bonyine—ko hari abagaragu ba Yehova benshi bigeze kugira bene ibyo byiyumvo. Igihe kimwe, umuhanuzi Eliya yumvise yihebye cyane ku buryo yifuje gupfa (1 Abami 19:1-4). Hari Abakristo basizwe bo mu kinyejana cya mbere bumvaga imitima ubwabo ‘ibacira urubanza’ (1 Yohana 3:20). Duhumurizwa no kumenya ko abantu bizerwa babayeho mu bihe bya Bibiliya, na bo bari bafite “ibyiyumvo nk’ibyacu” (Yakobo 5:17, NW). Nanone kandi, mushobora kongera gusoma ingingo zitera inkunga zasohotse mu magazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, mwifatanyije n’abo bihebye. Imihati mushyiraho mubigiranye urukundo kugira ngo mutume bene abo abantu bongera kugira ibyiringiro, ntiyisoba Imana yabatanze ho “impano bantu” (NW).—Abaheburayo 6:10.
“Gukomeza” Umukumbi
12. Amagambo ngo “gukomeza umubiri wa Kristo” agaragaza iki, kandi se, ni uruhe rufunguzo rwo gukomeza umukumbi?
12 Icya kabiri, “impano bantu” (NW) batanzwe kugira ngo ‘bakomeze umubiri wa Kristo’ (Abefeso 4:12). Aha ngaha, Pawulo yakoresheje imvugo y’ikigereranyo. Ijambo “gukomeza” ryumvikanisha inyubako runaka, naho amagambo “umubiri wa Kristo” akaba yerekeza ku bantu—ni ukuvuga abagize itorero ry’Abakristo basizwe (1 Abakorinto 12:27; Abefeso 5:23, 29, 30). Abasaza bagomba gufasha abavandimwe babo kuba abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka. Intego yabo ni iyo ‘kubaka’ umukumbi, aho ‘kuwusenya’ (2 Abakorinto 10:8). Urufunguzo rwo gukomeza umukumbi ni urukundo, kuko ‘urukundo rukomeza.’—1 Abakorinto 8:1.
13. Kwishyira mu mwanya w’abandi bisobanura iki, kandi se, kuki ari iby’ingenzi ko abasaza bakwishyira mu mwanya w’abandi?
13 Kimwe mu bintu biranga urukundo gifasha abasaza gukomeza umukumbi, ni ukwishyira mu mwanya w’abandi. Kwishyira mu mwanya w’abandi bisobanura kumva ubababariye—ukamenya ibitekerezo hamwe n’ibyiyumvo byabo, uzirikana intege nke zabo (1 Petero 3:8). Kuki ari iby’ingenzi ko abasaza bishyira mu mwanya w’abandi? Mbere na mbere, ni ukubera ko Yehova—we utanga “impano bantu” (NW)—ari Imana yishyira mu mwanya w’abandi. Iyo abagaragu be bahuye n’imibabaro cyangwa akaga, yumva abababariye (Kuva 3:7; Yesaya 63:9). Azirikana aho ubushobozi bwabo bugarukira (Zaburi 103:14). None se, ni gute abasaza bashobora kwishyira mu mwanya w’abandi?
14. Ni mu buhe buryo abasaza bashobora kugaragaza ko bishyira mu mwanya w’abandi?
14 Mu gihe umuntu runaka wacitse intege abagannye, bamutega amatwi, bazirikana ibyiyumvo bye. Bagerageza kwiyumvisha imimerere abavandimwe babo barerewemo hamwe na kamere yabo. Hanyuma, iyo abasaza batanze ubufasha bwubaka bushingiye ku Byanditswe, intama zibwemera bitazigoye, kubera ko buba butanzwe n’abungeri bazumva by’ukuri kandi bazitaho (Imigani 16:23). Nanone kandi, kwishyira mu mwanya w’abandi bituma abasaza bazirikana abandi, bakamenya aho ubushobozi bwabo bugarukira n’ibyiyumvo ibyo bishobora kubatera. Urugero, Abakristo bamwe na bamwe bakora umurimo wabo nk’uko bikwiriye bashobora kumva bafite umutima ubacira urubanza, kubera ko badashobora gukora byinshi kurushaho mu murimo bakorera Imana, wenda bitewe n’imyaka yo mu za bukuru cyangwa indwara. Ku rundi ruhande, hari abashobora kuba bakeneye guterwa inkunga kugira ngo barusheho kunoza umurimo wabo (Abaheburayo 5:12; 6:1). Kwishyira mu mwanya w’abandi bizasunikira abasaza gushaka “amagambo akwiriye” akomeza abandi (Umubwiriza 12:10). Iyo intama za Yehova zikomejwe kandi zigaterwa inkunga, urukundo zikunda Imana ruzazisunikira gukora ibyo zishoboye byose mu kuyikorera!
Abagabo Bateza Imbere Ubumwe
15. Amagambo ngo “ubumwe bwo kwizera” asobanura iki?
15 Icya gatatu, “impano bantu” (NW) zitangirwa kugira ngo “twese tuzasohor[e] kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana” (Abefeso 4:13). Interuro ngo “ubumwe bwo kwizera” isobanura kugira ubumwe, atari mu myizerere gusa, ahubwo no mu bizera ubwabo. Bityo rero, iyo ni indi mpamvu yatumye Imana iduha “impano bantu” (NW)—kugira ngo bateze imbere ubumwe mu bagize ubwoko bwayo. Ni gute bateza imbere ubumwe?
16. Kuki ari iby’ingenzi ko abasaza bakomeza kugira ubumwe hagati yabo?
16 Mbere na mbere, bagomba gukomeza kurangwa n’ubumwe hagati yabo. Mu gihe abungeri baba barangwa n’amacakubiri, intama zishobora gutereranwa. Igihe cy’agaciro cyagakoreshejwe mu kuragira umukumbi bashobora kugitakaza bari mu nama zimara igihe kirekire kandi bajya impaka ku bibazo bitari iby’ingenzi (1 Timoteyo 2:8). Abasaza bashobora kudahita bemeranya ku kibazo cyose basuzuma, kubera ko ari abantu bafite kamere zishobora kuba zitandukanye cyane. Kugira ubumwe ntibyababuza kubona ibintu mu buryo butandukanye, no kuba ndetse babigaragaza mu buryo bushyize mu gaciro mu gihe baganira ku bintu runaka nta kubogama. Abasaza bakomeza kubumbatira ubumwe hagati yabo, iyo buri wese atega undi amatwi abigiranye ukubaha nta rwikekwe amufitiye. Kandi buri wese yagombye kuba yiteguye kuva ku izima agashyigikira ibyemejwe n’inteko y’abasaza, igihe cyose hatazaba hari ihame rya Bibiliya ryarengerewe. Kugaragaza imyifatire yo kuva ku izima, byerekana ko tuyoborwa n’“ubwenge buva mu ijuru,” burangwa n’‘amahoro n’ineza [“gushyira mu gaciro,” NW ] .’—Yakobo 3:17, 18.
17. Ni gute abasaza bashobora gutuma abagize itorero bakomeza kunga ubumwe?
17 Nanone kandi, abasaza baba maso kugira ngo bateze imbere ubumwe mu itorero. Iyo hari ibintu bizana amacakubiri—nk’amazimwe ashobora gukomeretsa abandi, guhimbira abandi impamvu zitari zo zaba zibatera gukora ibintu runaka, cyangwa amahane—bishobora gutuma amahoro y’itorero ahungabana, bahita batanga inama y’ingirakamaro (Abafilipi 2:2, 3). Urugero, abasaza bashobora kuba bazi abantu runaka banenga ibintu mu buryo bukabije cyangwa babangukirwa no kwivanga mu bibazo by’abandi, bityo bakaba ba kazitereyemo (1 Timoteyo 5:13; 1 Petero 4:15). Abasaza bazagerageza gufashabene abo kumenya ko iyo myifatire inyuranyije n’ibyo twigishijwe n’Imana kandi ko buri wese agomba ‘kwikorera uwe mutwaro’ (Abagalatiya 6:5, 7; 1 Abatesalonike 4:9-12). Bifashishije Ibyanditswe, abasaza bazabasobanurira ko hari ibintu byinshi Yehova areka tukihitiramo ubwacu, dukurikije umutimanama wacu, kandi ko nta n’umwe muri twe wagombye gucira abandi urubanza ku bihereranye n’ibyo (Matayo 7:1, 2; Yakobo 4:10-12). Kugira ngo dukorere hamwe twunze ubumwe, mu itorero hagomba kurangwa umwuka wo kwizerana no kubahana. Izo ‘mpano bantu’ (NW) zidufasha kubumbatira amahoro yacu n’ubumwe, iyo zitanga inama ishingiye ku Byanditswe mu gihe biba bikenewe.—Abaroma 14:19.
Kurinda Umukumbi
18, 19. (a) Abagize “impano bantu” (NW) baturinda ba nde? (b) Akandi kaga intama zigomba kurindwa ni akahe, kandi se, ni iki abasaza bakora kugira ngo barinde intama?
18 Icya kane, Yehova atanga “impano bantu” (NW) kugira ngo ziturinde guteraganwa n’“imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya bw’abantu, n’ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi bwo kutuyobya” (Abefeso 4:14). Ijambo ry’umwimerere ryahinduwemo “uburiganya” rivugwaho kuba ryerekeza ku gikorwa cyo “kwiba mu mukino w’igisoro,” cyangwa “kugira ubuhanga bwo gukina igisoro.” Mbese, ibyo ntibitwibutsa imikorere y’abahakanyi b’incakura? Bifashisha amagambo areshya maze bagakoresha Ibyanditswe bashaka gukurura Abakristo b’ukuri, kugira ngo babavane mu kwizera. Abasaza bagomba kuba maso bakarinda umukumbi ayo ‘masega aryana.’—Ibyakozwe 20:29, 30.
19 Nanone, hari akandi kaga intama za Yehova zigomba kurindwa. Dawidi, kera wahoze ari umushumba, yarinze intama za se ibirura (1 Samweli 17:34-36). Muri iki gihe na bwo, hari igihe bishobora kuba ngombwa ko abashumba b’Abakristo bagaragaza ubutwari kugira ngo barinde umukumbi umuntu wese ushobora kugirira nabi cyangwa gukandamiza intama za Yehova, cyane cyane izibasirwa kurusha izindi. Abasaza bazihutira kuvana mu itorero abakora ibyaha nkana, bakoresha uburiganya no kubeshya ku bushake, kandi bagacura imigambi mibisha yo gukora ibibi.b—1 Abakorinto 5:9-13; gereranya na Zaburi 101:7.
20. Kuki dushobora kumva dufite umutekano mu gihe twitabwaho n’“impano bantu” (NW)?
20 Mbega ukuntu dushimira ku bw’“impano bantu” (NW)! Mu gihe batwitaho mu buryo bwuje urukundo, dushobora kumva dufite umutekano, kubera ko badutunganya babigiranye impuhwe, bakatwubaka babigiranye urukundo, biteguye gutuma dukomeza kugira ubumwe kandi bakaturinda babigiranye ubutwari. Ariko se, ni gute abo bagize “impano bantu” (NW) bagombye kubona inshingano bafite mu itorero? Kandi se, ni gute dushobora kugaragaza ko tubishimira? Ibyo bibazo bizasuzumwa mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu iboneracapa ry’Ikigiriki rya Septante, iyo nshinga yahinduwemo “gutunganya” yakoreshejwe muri Zaburi 17[16]:5, aho umuntu wizerwa Dawidi yasenze asaba ko intambwe ze zahama mu nzira ya Yehova.
b Urugero, reba ingingo ivuga ngo “Ibibazo by’Abasomyi” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1980, ipaji ya 31-32 (mu Gifaransa), n’indi ivuga ngo “Twange Ibibi Urunuka” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 1997, ipaji ya 26-29.—Mu Gifaransa.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni ba nde bagize “impano bantu” (NW), kandi kuki Imana yabahaye itorero binyuriye kuri Kristo?
◻ Ni gute abasaza basohoza inshingano yabo yo gutunganya umukumbi?
◻ Ni iki abasaza bakora kugira ngo bakomeze bagenzi babo bahuje ukwizera?
◻ Ni gute abasaza bashobora gutuma abagize itorero bakomeza kunga ubumwe ?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Kwishyira mu mwanya w’abandi bituma abasaza bashobora gutera inkunga abihebye
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Ubumwe hagati y’abasaza butuma mu itorero habamo ubumwe