Ingaruka Urungano Rukugiraho—Mbese, Zishobora Kukugirira Akamaro?
Twese twavukanye icyifuzo cy’ibanze cyo kwemerwa n’urungano rwacu. Nta muntu n’umwe wifuza kwangwa no guhabwa akato. Bityo rero, mu rugero rutandukanye, urungano rwacu rutugiraho ingaruka.
IJAMBO urungano risobanurwa ko ari “umuntu ufite igihagararo nk’icy’undi; . . . umuntu uhuriye mu itsinda rimwe n’undi, cy[ane cyane] rishingiye ku kigero cy’imyaka, ku ntera, cyangwa urwego rw’imibereho.” Hanyuma, ingaruka urungano rutugiraho, ni imbaraga dushyirwaho n’urungano rwacu, ku buryo, twaba tubizi cyangwa tutabizi, tugira imitekerereze nk’iyarwo cyangwa tugakora ibihuje n’ibyo rukora. Ubusanzwe, ingaruka urungano rutugiraho zikunze kubonwa ko ari mbi. Nyamara kandi, nk’uko turi buze kubibona, dushobora gutuma zitugirira akamaro.
Urungano Rugira Ingaruka ku Bantu bo mu Kigero cy’Imyaka Yose
Urungano ntirugira ingaruka ku bakiri bato gusa; rugira ingaruka ku bantu bo mu kigero cy’imyaka yose. Ingaruka zarwo zigaragara mu gihe dutangiye kwibaza bene ibi bibazo bikurikira: “ubwo se ko abandi babikora, kuki jye ntabikora?” “Kuki buri gihe naba umuntu utandukanye n’abandi?” “Abandi se bazabitekerezaho iki, cyangwa bazabivugaho iki?” “Incuti zanjye zose zirimo zirarambagiza maze zigashyingiranwa, ariko jye ndi aho gusa. Mbese, hari icyo mbuze?”
N’ubwo imbaraga zisunikira abantu gushaka kumera nk’abandi zigera ku bantu bari mu kigero cy’imyaka yose, bisa n’aho zirushaho kuba nyinshi iyo umuntu ageze mu myaka y’ubugimbi. Igitabo The World Book Encyclopedia kigira kiti “abana benshi b’ingimbi n’abangavu, usanga bafitanye imishyikirano yimbitse n’urungano rwabo—ni ukuvuga itsinda ry’incuti zabo n’abo baziranye. Izo ngimbi n’abangavu bifuza kwemerwa n’urungano rwabo, aho kwemerwa n’ababyeyi babo, kandi bashobora guhindura imyifatire yabo kugira ngo bakunde bemerwe na bagenzi babo.” Cyongeraho kivuga ko ingimbi n’abangavu “bibwira ko iyo urungano rwabo rubemera kandi rukabakunda, baba barimo bakura neza.” Kugira ngo babigereho, “bahugira mu bintu batekereza ko bishobora gutuma bakundwa n’abantu benshi, urugero nk’imyambarire, kugira ubushobozi bwo kuyobora abandi no kugira ingaruka nziza mu kurambagiza.”
Abagabo n’abagore bashakanye, bashobora gusanga imyanzuro bafata mu bihereranye n’inzu bagomba kugura cyangwa gukodesha, ubwoko bw’imodoka bagomba gutunga, niba bazabyara cyangwa batazababyara, hamwe n’ibindi bintu byinshi, bayifata bahereye ku bintu urungano rwabo rwemera—ni ukuvuga ibintu byemewe mu karere batuyemo, mu ncuti zabo cyangwa mu bo bahuje ubwoko. Ndetse hari n’imiryango imwe n’imwe ifata imyenda myinshi, kugira ngo gusa ikunde ikomeze kugendera mu rwego rumwe mu by’ubukungu n’abaturanyi babo hamwe na bagenzi babo b’urungano. Ni koko, intego zacu, imitekerereze yacu hamwe n’imyanzuro dufata, akenshi bigaragaza imbaraga zififitse z’amoshya y’urungano. Mu gihe tuzirikana ukuntu urungano rutugiraho ingaruka zikomeye, mbese, dushobora gutuma zitugirira akamaro, kugira ngo bidufashe mu nzira twifuza kunyuramo? Birashoboka rwose!
Twungukirwe n’Ingaruka Nziza Urungano Rushobora Kutugiraho
Abaganga hamwe n’izindi mpuguke mu by’ubuzima, bazi agaciro ko kwegereza abarwayi abantu barangwa n’icyizere hamwe n’ibindi bintu bishobora gutuma barushaho kugubwa neza. Iyo mimerere iba ibakikije, ishobora gutuma boroherwa vuba. Urugero, nk’abantu bacitse ukuguru cyangwa ukuboko, akenshi bafashwa n’urugero rwiza hamwe n’inkunga baterwa n’abandi bantu bigeze kuba muri iyo mimerere, binyuriye ku gikorwa kimara igihe kirekire cyo kubafasha kwisubira mu buryo bw’umubiri no kugarura ubuyanja mu buryo bw’ibyiyumvo. Uko bigaragara, kwirundumurira mu mimerere myiza usangamo abantu b’intangarugero barangwa n’icyizere, babona ibintu mu buryo bwiza, ni uburyo bwo kungukirwa n’ingaruka nziza urungano rushobora kutugiraho.
Nanone kandi, iryo hame ni ukuri mu itorero rya Gikristo, bitewe n’uko ingaruka nziza urungano rutugiraho ari imwe mu mpamvu zatumye Yehova ategeka ubwoko bwe kujya buteranira hamwe buri gihe. Imana itugira inama yo ‘guterana ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza’ no ‘guterana inkunga’ (NW ) (Abaheburayo 10:24, 25). Guterana inkunga muri ubwo buryo, ni iby’agaciro katagereranywa, bitewe n’uko muri iyi si ya none hari ibigeragezo byinshi biduca intege kandi bikatubabaza. Ingaruka z’ibyo bigeragezo, ni uko Abakristo bagomba ‘kugira umwete’ kugira ngo bakomeze kuba abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka (Luka 13:24). Ku bw’ibyo, tugomba gushimira ku bwo kuba dushyigikirwa mu buryo bwuje urukundo na bagenzi bacu duhuje ukwizera. Byongeye kandi, hari bamwe bagomba kwihanganira ‘ibishākwe [‘amahwa,’ NW ] byo mu mubiri,’ wenda akaba ari indwara cyangwa ubumuga runaka (2 Abakorinto 12:7). Abandi na bo bashobora kuba barimo bahatana kugira ngo baneshe ingeso mbi cyangwa kwiheba, cyangwa se bashobora kuba bafite ingorane zo gukomeza kubona ibyo bakeneye mu buzima. Ku bw’ibyo rero, ni iby’ubwenge ko twakomeza kwibanira n’abantu bafitanye imishyikirano ya bugufi na Yehova Imana kandi bakaba bishimira kumukorera. Izo ncuti zizaduhumuriza zidushyiremo umwuka mushya, kandi zizadufasha ‘kwihangana kugeza imperuka’ turi abizerwa.—Matayo 24:13.
Bityo rero, binyuriye mu guhitamo urungano rukwiriye, dushobora gutegeka ingaruka rutugiraho. Ikindi kandi, ibyo kurya byiza byo mu buryo bw’umwuka hamwe n’ubuyobozi bw’ingirakamaro bitangirwa mu materaniro ya Gikristo, bituma inkunga yo mu buryo bwa bwite tubonera ku rungano rwacu irushaho kugira ireme.
Birumvikana ko kujya mu materaniro ya Gikristo atari ko buri gihe byoroha. Bamwe bashobora gushyigikirwa mu rugero ruto cyane n’abo bashakanye, cyangwa se ntibanabashyigikire rwose, abandi bashobora kuba bafite abana bagomba gutunganya, kandi uburyo bwo kuhagera bushobora kubera abandi ikibazo cy’ingorabahizi. Ariko tekereza gato: nutemerera izo nzitizi ngo zigukome imbere, icyo gihe urugero utanga rushobora gutera inkunga abandi bashobora kuba bahanganye n’imimerere nk’iyo. Mu yandi magambo, wowe n’abandi bameze nkawe, ntimutanga urugero rwiza gusa, ahubwo mugira ingaruka nziza ku rungano rwanyu—kandi ibyo bikabaho nta gahato.
Mu by’ukuri, intumwa Pawulo, na yo ubwayo ikaba yaragombye guhangana n’ingorane nyinshi hamwe n’inzitizi, yateye Abakristo inkunga yo kwigana urugero rwiza rwayo hamwe n’urw’abandi Bakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. Yagize iti “bene Data, mugere ikirenge mu cyanjye muhuje imitima, kandi mwite ku bakurikiza ingeso zacu, izo mudufiteho ikitegererezo” (Abafilipi 3:17; 4:9). Abakristo ba mbere b’i Tesalonike bakurikizaga urugero rwiza rwa Pawulo. Pawulo yanditse aberekezaho, agira ati “namwe ni ko mwadukurikije, mukurikiza n’Umwami wacu, mumaze kwakirira ijambo ry’Imana mu makuba menshi, mufite ibyishimo by’[u]mwuka [w]era. Ni cyo cyatumye muba ikitegererezo cy’abizera bose bari i Makedoniya no mu Akaya” (1 Abatesalonike 1:6, 7). Imyifatire yacu irangwa n’icyizere hamwe n’urugero dutanga, bishobora kugira ingaruka nk’izo ku bo twifatanya na bo.
Irinde Ibintu Bishobora Kukugiraho Ingaruka Mbi
Niba twifuza kwirinda ingaruka mbi z’amoshya y’urungano, tugomba kwirinda ingaruka zituruka ku ‘bakurikiza ibya kamere y’umubiri’ (Abaroma 8:4, 5; 1 Yohana 2:15-17). Bitabaye ibyo, ingaruka zibabaje z’amoshya y’urungano, zizatuvana kuri Yehova kandi zitume dutera umugongo inama ze zirangwa n’ubwenge. Mu Migani 13:20, hagira hati “ugendana n’abanyabwenge, azaba umunyabwenge na we; ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa.” Mbese, ushobora gutekereza ku muntu wagezweho n’ingaruka mbi biturutse ku moshya y’urungano? Urugero, hari Abakristo bamwe na bamwe birundumuriye mu kwiruka inyuma y’ubutunzi, bishora mu bwiyandarike, cyangwa mu gusabikwa n’ibiyobyabwenge n’inzoga, bohejwe n’urungano rwabo.
Ndetse no mu itorero rya Gikristo, urungano rushobora kutugiraho ingaruka mbi, turamutse duhisemo kwifatanya mu buryo bwa bugufi n’abantu bafite intege nke zo mu buryo bw’umwuka (1 Abakorinto 15:33; 2 Abatesalonike 3:14). Incuro nyinshi, usanga bene abo badakunda kuganira ku bintu byo mu buryo bw’umwuka; ndetse bashobora no gukwena abakunda bene ibyo biganiro. Niduhitamo bene abo bantu tukabagira incuti z’inkoramutima, ingaruka zituruka ku rungano zishobora gutuma tumera nka bo, kandi bidatinze, dushobora gusanga imitekerereze yacu n’imyifatire yacu ihuje n’iyabo. Ndetse dushobora no gutangira gusuzugura abafite ukwizera kutaryarya n’ababa barimo bagerageza kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka.—1 Timoteyo 4:15.
Mbega ukuntu ari iby’ubwenge kurushaho ko twagirana ubucuti n’abantu bihatira gushimisha Yehova, bishimira ibintu by’umwuka! Bene izo ncuti zizadufasha kurangwa n’“ubwenge buva mu ijuru.” “Irya mbere buraboneye, kandi ni ubw’amahoro, n’ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, . . . kandi [ntibu]gira uburyarya” (Yakobo 3:17). Ibyo ntibishaka kuvuga ko abantu bita ku bintu by’umwuka badashobora kugira ikindi kintu icyo ari cyo cyose bavuga uretse ibintu by’umwuka. Biranyuranye cyane! Tekereza ingingo zishishikaje zinyuranye zisuzumwa mu nyandiko za Watch Tower, nko mu igazeti ya Réveillez-vous! Ingingo nziza zo kuganiraho, mu by’ukuri ntizigira iherezo, kandi mu gihe dushishikajwe n’ingingo zivuga ku bintu byinshi binyuranye, tugaragaza ko dukunda ubuzima hamwe n’ibyo Yehova yaremye.
Kimwe n’uko umukinnyi w’umukino wa tenisi w’umuhanga yongera ubuhanga bwe bwo gukina binyuriye mu gukina n’abandi bakinnyi b’abahanga, incuti nziza zituma tugira imimerere yo mu bwenge, iyo mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umwuka yo mu rwego rwo hejuru. Ku rundi ruhande, incuti mbi zishobora gutuma tugira imyifatire irangwa n’uburyarya binyuriye mu kudutera inkunga yo kugira imibereho y’amaharakubiri. Mbega ukuntu kugira umutimanama utaducira urubanza hamwe no kwiyubaha ari ibintu by’agahebuzo!
Abantu Bamwe na Bamwe Bungukiwe
Abantu benshi babona ko kwiga inyigisho za Bibiliya hamwe n’ibyo idusaba kuzuza mu birebana n’umuco no mu buryo bw’umwuka, atari ibintu bigoye cyane. Icyakora, igishobora kugorana ni ugushyira ibyo bintu mu bikorwa. Nk’uko ingero zikurikira zibigaragaza, ingaruka nziza urungano rushobora kutugiraho zishobora kudufasha gukorera Yehova tubigiranye ubugingo bwacu bwose.
Umuhamya umwe watangiye gukora umurimo w’igihe cyose afatanyije n’umugore we, yavuze ko ingero yahawe na bagenzi be b’urungano zagize ingaruka ku ntego yari afite mu buzima bwe. Igihe yari akiri umwana, byabaye ngombwa ko ahangana n’ibintu byashoboraga kumugiraho ingaruka mbi. Ariko kandi, incuti yahisemo kwifatanya na zo, ni izamuteraga inkunga yo kwifatanya mu murimo buri gihe no kujya mu materaniro ya Gikristo ubudasiba. Kwifatanya akaramata kuri izo ncuti, byamufashije kugendera mu nzira igana ku gukura mu buryo bw’umwuka.
Hari undi Muhamya wanditse agira ati “jye n’umugore wanjye tumaze gushyingiranwa, twimukiye mu itorero ryari ririmo umugabo n’umugore bashakanye bari hafi mu kigero kimwe natwe, bakaba bari abapayiniya b’igihe cyose. Urugero rwabo rwagize uruhare mu gutuma dukora umurimo w’igihe cyose. Hanyuma, natwe twagize uruhare mu guteza imbere umwuka w’ubupayiniya mu itorero. Ibyo byatumye benshi bifatanya natwe baba abapayiniya.”
Kwifatanya n’abantu bafite intego za gitewokarasi, bishobora gutuma kumvira Yehova birushaho koroha. Iyo ni indi nyungu dukesha ingaruka nziza urungano rushobora kutugiraho. Umuhamya wifatanyije mu murimo w’igihe cyose akiri umusore, nyuma y’aho akaza kuba umugenzuzi usura amatorero, ubu akora mu biro by’ishami bya Watch Tower Society. Yanditse agira ati “bimwe mu bintu bya kera cyane kandi byiza kurusha ibindi nibuka byambayeho igihe nari nkiri umwana, ni ukuntu abakozi b’igihe cyose bajyaga baza kudusura iwacu. Buri gihe, ku meza twariragaho habaga hari intebe isaguka yabaga igenewe umushyitsi. Umugenzuzi w’akarere umwe yampaye isakoshi yo kujyana kubwiriza igihe nari mfite imyaka icumi. Kugeza ubu iyo sakoshi ndacyayikunda.”
Uwo Muhamya yatekereje ku gihe yari akiri ingimbi, maze yongeraho agira ati “abasore benshi mu itorero bifuzaga kugira uruhare mu bikorwa by’itorero, kandi urugero rwabo rwashishikarizaga abandi muri twe kugira icyo cyifuzo.” Incuti nziza z’urungano zatumye uwo musore wari umeze nk’igiti kigishibuka akura, avamo Umukristo umeze nk’igiti cyiza kigororotse. Babyeyi, mbese, mujya mutumira mu ngo zanyu abantu bashobora kugira ingaruka nziza zubaka abana banyu?—Malaki 3:16.
Birumvikana ko atari ko twese dushobora kwifatanya mu murimo w’igihe cyose nk’abo bantu bamaze kuvugwa. Ariko twese dushobora kwitoza gukunda Yehova tubigiranye ‘umutima wacu wose, n’ubugingo bwacu bwose, n’ubwenge bwacu bwose’ (Matayo 22:37). Ukuntu duhitamo urungano tugomba kwifatanya na rwo, bigira uruhare rw’ingenzi mu kwihingamo urwo rukundo, kandi ku bw’ibyo, bikagira ingaruka ku byiringiro byacu by’ubuzima bw’iteka.
Umwanditsi wa Zaburi yatanze uburyo bworoheje ariko kandi bugira ingaruka nziza umuntu yakoresha kugira ngo agire icyo ageraho mu buzima, agira ati “hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, ntiyicarane n’abakobanyi. Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro, uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto zacyo igihe cyacyo, ibibabi byacyo ntibyuma. Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.”—Zaburi 1:1-3.
Mbega icyizere gihebuje! N’ubwo tudatunganye kandi tukaba dukora amakosa, tuzagira imibereho myiza nituramuka turetse Yehova akaba ari we utuyobora, kandi tukungukirwa mu buryo busesuye n’iyo soko twahawe n’Imana y’ingaruka nziza urungano rushobora kutugiraho—ni ukuvuga “umuryango wose w’abavandimwe [bacu] wo ku isi hose.”—1 Petero 5:9, NW.
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Mu itorero, tubonamo urungano rutugiraho ingaruka nziza
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Babyeyi, mujye mutera abana banyu inkunga yo kwifatanya n’urungano rushobora kububaka