ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 15/8 pp. 4-7
  • Ishimire “Ubugingo [“Ubuzima,” NW] Nyakuri”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ishimire “Ubugingo [“Ubuzima,” NW] Nyakuri”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Hanyuma, “Ubuzima Nyakuri” Buzaboneka
  • “Ubugingo Nyakuri” Buzabaho Nta Kabuza​—Busingire!
  • “Dore, Byose Ndabihindura Bishya”
    Dore byose ndabihindura bishya
  • Yehova Asohoza Ibyo Asezeranya Abantu Bizerwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Iringire ko Yehova Azasohoza Imigambi Ye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Imibereho mu isi nshya y’amahoro
    Imibereho mu isi nshya y’amahoro
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 15/8 pp. 4-7

Ishimire “Ubugingo [“Ubuzima,” NW] Nyakuri”

YEHOVA IMANA yahaye abantu ubushobozi bwo gutekereza iby’igihe cy’iteka (Umubwiriza 3:11). Ibyo bituma abantu bumva nta bushobozi bafite bwo guhangana n’urupfu, ariko kandi, bikanatuma bagira icyifuzo gikomeye cyo gushaka kubaho.

Bibiliya Yera, ni ukuvuga Ijambo ry’Imana ryahumetswe, iduha ibyiringiro bikomeye (2 Timoteyo 3:16). Yehova, kamere ye yose ikaba ari urukundo, ntiyashoboraga kurema umuntu afite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibihereranye n’igihe cy’iteka, hanyuma ngo amugenere kubaho imyaka mike gusa. Kuturema kugira ngo twicwe n’agahinda bitewe n’imibereho yacu, binyuranye rwose na kamere y’Imana. Ntitwaremwe tumeze “nk’inyamaswa zitagira ubwenge koko, zaremewe gutegwa no kwicwa.”​—2 Petero 2:12.

Mu gihe Yehova Imana yaremaga Adamu na Eva ikabashyiramo igitekerezo cy’igihe cy’iteka, yaremye ikintu ‘cyiza cyane’; yabaremye bafite ubushobozi bwo kubaho iteka (Itangiriro 1:31). Ikibabaje ariko, ni uko umugabo n’umugore ba mbere bakoresheje nabi uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo ibibanogeye, basuzugura ibintu Umuremyi yari yarababujije mu buryo bwumvikana neza, maze batakaza ubutungane bwabo bwa mbere. Ingaruka yabaye iy’uko bapfuye, bagasiga baraze ababakomotseho ukudatungana n’urupfu.​—Itangiriro 2:17; 3:1-24; Abaroma 5:12.

Nta kintu cy’amayobera Bibiliya ivuga ku bihereranye n’intego y’ubuzima hamwe n’icyo urupfu rusobanura. Ivuga ko iyo umuntu apfuye, ‘nta mirimo, nta n’imigambi, haba no kumenya cyangwa ubwenge,’ kandi ivuga ko abapfuye “nta cyo bakizi” (Umubwiriza 9:5, 10). Mu yandi magambo, abapfuye barapfuye nyine. Inyigisho y’ubugingo budapfa ntishingiye kuri Bibiliya, bityo rero, nta mayobera akomeye agomba guhishurwa ku bihereranye n’imimerere y’abapfuye.​—Itangiriro 3:19; Zaburi 146:4; Umubwiriza 3:19, 20; Ezekiyeli 18:4.a

Imana yari ifite umugambi; ntiyaremye isi ‘iyiremeye ubusa’ (NW). “Yayiremeye guturwamo” n’abantu batunganye mu mimerere ya paradizo, kandi Imana ntiyahinduye umugambi wayo (Yesaya 45:18; Malaki 3:6). Kugira ngo iwusohoze, yohereje Umwana wayo ku isi. Binyuriye mu gukomeza kuba uwizerwa kugeza ku gupfa, Yesu Kristo yatanze uburyo bwo gucungura abantu, bakavanwa mu cyaha no mu rupfu. Mu by’ukuri, Yesu yagize ati “Imana yakunze abari mu isi cyane, [bituma] itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”​—Yohana 3:16.

Hashize igihe kirekire Imana isezeranyije ko yari kuzarema “ijuru rishya n’isi nshya” (Yesaya 65:17; 2 Petero 3:13). Ibyo byari kuba bikubiyemo kuzagena itsinda ry’Abakristo bizerwa rigizwe n’umubare runaka, ikabatoranyiriza ubuzima bwo mu ijuru. Bo hamwe na Yesu Kristo ni bo ubutegetsi bushamikiyeho. Bibiliya iberekezaho ivuga ko ari “ubwami bwo mu ijuru,” cyangwa “ubwami bw’Imana,” buzategeka “ibiri mu isi” (Matayo 4:17; 12:28; Abefeso 1:10; Ibyahishuwe 5:9, 10; 14:1, 3). Mu gihe Imana izaba imaze kurimbura abantu bose batubaha Imana bari kuri uyu mubumbe wacu kandi ikaweza, izazana umuryango mushya w’abantu bakiranuka, cyangwa “isi nshya.” Muri abo hazaba harimo n’abantu Imana izarinda mu gihe cy’irimbuka ry’iyi gahunda y’ibintu ryegereje (Matayo 24:3, 7-14, 21; Ibyahishuwe 7:9, 13, 14). Baziyongeraho n’abazasubizwa ubuzima binyuriye ku muzuko wasezeranyijwe.​—Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15.

Hanyuma, “Ubuzima Nyakuri” Buzaboneka

Mu kwemeza ibihereranye n’ibisobanuro bishishikaje cyane by’ubuzima buzaba ku isi izaba yahindutse Paradizo, Imana yagize iti “dore, byose ndabihindura bishya” (Ibyahishuwe 21:5). Ubwenge bw’abantu ntibushobora kwiyumvisha mu buryo bwuzuye ibikorwa bihebuje Imana izakorera abantu. Imana izarema paradizo ikwiriye isi yose, izaba imeze neza neza nk’iyo muri Edeni (Luka 23:43). Kimwe no muri Edeni, ubwiza bw’amabara, amajwi n’uburyohe bishimishije bizaba ari byinshi. Ubukene n’inzara ntibizongera kubaho, kubera ko Bibiliya yerekeza kuri icyo gihe igira iti ‘ibya mbere byarashize’ (Ibyahishuwe 21:4; Zaburi 72:16). Nta muntu uzongera ‘gutaka indwara’ bitewe n’uko indwara zizavanwaho burundu (Yesaya 33:24). Ni koko, ibintu byose bitera imibabaro bizavaho, hakubiyemo n’umwanzi umaze igihe kirekire yugarije abantu, ni ukuvuga urupfu (1 Abakorinto 15:26). Mu iyerekwa ritangaje rihereranye n’“isi nshya,” ni ukuvuga umuryango mushya w’abantu bazaba bayobowe n’ubutegetsi bwa Kristo, intumwa Yohana yumvise ijwi rigira riti “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi.” None se, ni iki gishobora kuzana ihumure rikomeye no gutuma abantu bagira ibyishimo byinshi kurusha isohozwa ry’iryo sezerano ry’Imana?

Mu gusobanura ibihereranye n’ubuzima bwo mu gihe kizaza, Bibiliya yibanda mu buryo bwihariye ku mimerere izatuma ibyo abantu bifuza cyane mu rwego rw’umuco no mu buryo bw’umwuka bihazwa. Intego zose nziza abantu bagiye bamaranira kugeraho, kugeza n’ubu bikaba byarabaye iby’ubusa, zizagerwaho mu buryo bwuzuye (Matayo 6:10). Muri izo ntego harimo icyifuzo cyo kubona ubutabera, icyo cyifuzo kikaba kitarigeze gisohozwa, bitewe n’uko akenshi umuntu yagiye ashavuzwa n’abamukandamiza b’abagome bafite ububasha ku banyantege nke (Umubwiriza 8:9). Umwanditsi wa Zaburi yanditse mu buryo bw’ubuhanuzi ibihereranye n’imimerere izaba iriho mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kristo agira ati “mu minsi ye gukiranuka kuzagwira, kandi amahoro azaba menshi.”​—Zaburi 72:7, The New Jerusalem Bible.

Uburinganire ni ikindi cyifuzo abantu benshi bagiye bagira ibyo bigomwa kugira ngo babugereho. Mu gihe cyo “guhindura byose ngo bibe bishya,” Imana izakuraho akarengane gashingiye ku ivangura (Matayo 19:28). Abantu bose bazagira icyubahiro kingana. Ubwo ntibuzaba ari uburinganire buzanywe n’ubutegetsi runaka bukandamiza. Ahubwo, impamvu zituma habaho akarengane gashingiye ku ivangura zizakurwaho, hakubiyemo umururumba n’ubwibone bituma abantu bashaka kugira ububasha ku bandi cyangwa kwirundaho ibintu byinshi. Yesaya yahanuye agira ati “bazubaka amazu bayabemo; kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo; ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi.”​—Yesaya 65:21, 22.

Mbega ukuntu abantu bagiye bababazwa bitewe n’amaraso yamenwe mu ntambara zishyamiranya abantu ku giti cyabo n’izishyamiranya abantu benshi! Ibyo byarakomeje kuva ku iyicwa rya Abeli kugeza ku ntambara zo muri iki gihe. Mbega ukuntu abantu bamaze igihe kirekire cyane biringiye kandi bategereje ko haboneka amahoro, ariko bikaba bisa n’aho byabaye iby’ubusa! Muri Paradizo izaba yongeye gushyirwaho, abantu bose bazaba ari abanyamahoro kandi ari abagwaneza; “bazishimira amahoro menshi.”​—Zaburi 37:11.

Muri Yesaya 11:9, hagira hati “isi izakwirwa no kumenya Uwiteka, nk’uko amazi y’inyanja akwira hose.” Kubera ko twarazwe ukudatungana hamwe n’ibindi bintu, ntidushobora gusobanukirwa uburemere bw’ayo magambo mu buryo bwuzuye. Ukuntu ubumenyi butunganye ku byerekeye Imana buzaduhuza na yo, hamwe n’ukuntu ibyo bizatuma tugira ibyishimo mu buryo bwuzuye, dushobora kuba tugikeneye kuzabimenya. Ariko kubera ko Ibyanditswe bitubwira ko Yehova ari Imana ifite imbaraga, ubwenge, ubutabera n’urukundo bihebuje, dushobora kwiringira tudashidikanya ko azumva amasengesho yose y’abazaba batuye mu “isi nshya.”

“Ubugingo Nyakuri” Buzabaho Nta Kabuza​—Busingire!

Ku bantu benshi, ubuzima bw’iteka mu isi irangwa n’imimerere myiza cyane, usanga ari inzozi gusa cyangwa ikintu abantu bibwira bishuka. Ariko kandi, ku bantu bizera by’ukuri amasezerano yo muri Bibiliya, ibyo byiringiro ni impamo. Bimeze nk’icyuma gitsika ubwato, gikomeza ubuzima bwabo (Abaheburayo 6:19). Kimwe n’uko icyuma gitsika ubwato kibufata kigatuma budahungabana kandi kigatuma budateraganwa n’umuraba, ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka bituma abantu badahungabana, bakagira icyizere, kandi bituma bashobora guhangana n’ingorane zikomeye bahura na zo mu buzima, ndetse bakanazitsinda.

Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Imana izasohoza amasezerano yayo. Ndetse yanatanze igihamya binyuriye mu gushyiraho indahiro, ni ukuvuga isezerano ridashobora guseswa. Intumwa Pawulo yanditse igira iti ‘Imana, ishatse kurushaho kugaragariza abaragwa ibyasezeranijwe, uko imigambi yayo idakuka, yongeraho indahiro; kugira ngo ibintu bibiri bidahinduka, ibyo Imana itabasha kubeshyeramo, biduheshe ihumure rikomeye, dusingire ibyiringiro byashyizwe imbere yacu’ (Abaheburayo 6:17, 18). Ibyo ‘bintu bibiri bidahinduka’ Imana idashobora na rimwe gusesa, ni isezerano ryayo hamwe n’indahiro yayo, akaba ari byo dushingiraho ibyiringiro byacu.

Kwizera amasezerano y’Imana bituma umuntu abona ihumure rikomeye kandi akagira imbaraga mu buryo bw’umwuka. Yosuwa, umuyobozi w’ubwoko bwa Isirayeli yari afite ukwizera nk’uko. Igihe Yosuwa yatangaga disikuru yo gusezera ku Bisirayeli, yari ashaje, kandi yari azi ko yenda gupfa. Ariko kandi, yagaragaje imbaraga kandi yari indahemuka mu buryo butajegajega, akaba yarabikeshaga kuba yariringiraga amasezerano y’Imana mu buryo bwuzuye. Yosuwa amaze kuvuga ko yari agiye “kugenda, nk’uko abandi bose bagenda,” mu nzira iyobora abantu bose ku rupfu, yagize ati “muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose, yuko nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose, Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije; byose byabasohoyeho; nta kintu na kimwe muri ibyo cyabuze.” Ni koko, Yosuwa yasubiyemo incuro eshatu ababwira ko buri gihe Imana isohoza amasezerano yayo yose.​—Yosuwa 23:14.

Mu buryo nk’ubwo, nawe ushobora kwizera amasezerano y’Imana ahereranye n’isi nshya izashyirwaho vuba aha. Binyuriye mu kwiga Bibiliya ubigiranye umwete, uzasobanukirwa uwo Yehova ari we n’impamvu ukwiriye kumwiringira mu buryo bwuzuye (Ibyahishuwe 4:11). Aburahamu, Sara, Isaka, Yakobo, hamwe n’abandi bantu bizerwa bo mu gihe cya kera, bari bafite ukwizera kutajegajega, gushingiye ku bumenyi bwimbitse bari bafite ku byerekeye Imana y’ukuri, ari yo Yehova. Bakomeje kugira ibyiringiro bikomeye, n’ubwo batigeze ‘bahabwa ibyasezeranijwe’ mu gihe bari bakiriho. Icyakora, “babiroraga biri kure cyane, bakabyishimira.”​—Abaheburayo 11:13.

Kubera ko dusobanukirwa ubuhanuzi bwa Bibiliya, ubu tubona “umunsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose” ugenda wegereza, muri uwo munsi akaba ari bwo isi izasukurwa ikavanwaho ubugome bwose (Ibyahishuwe 16:14, 16). Kimwe n’abantu bizerwa bo mu gihe cya kera, tugomba gukomeza gutegereza ibintu bizabaho mu gihe kizaza tubigiranye icyizere, dusunitswe no kwizera hamwe n’urukundo dukunda Imana n’“ubuzima nyakuri.” Kuba isi nshya yegereje, biha abantu bizera Yehova kandi bamukunda imbaraga zibasunikira kugira icyo bakora. Niba twifuza kuzemerwa n’Imana no kuzarindwa na yo mu gihe cy’umunsi wayo ukomeye wegereje, tugomba kwihingamo uko kwizera n’urukundo.​—Zefaniya 2:3; 2 Abatesalonike 1:3; Abaheburayo 10:37-39.

None se, ukunda ubuzima? Kandi se, wifuza kurushaho “ubuzima nyakuri”​—ni ukuvuga kubaho uri umukozi w’Imana wemewe, ufite ibyiringiro byo kuzagira imibereho ishimishije yo mu gihe kizaza, wiringiye kuzabona ubuzima bw’iteka? Niba ibyo ari byo ushaka, ita ku nama yatanzwe n’intumwa Pawulo, yo yanditse ivuga ko tutagomba ‘kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo tukiringira Imana.’ Pawulo yakomeje agira ati ‘ba umutunzi ku mirimo myiza’ ihesha Imana icyubahiro, kugira ngo ‘ubone uko usingira ubugingo [“ubuzima,” NW] nyakuri.’​—1 Timoteyo 6:17-19.

Uramutse wemeye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, ushobora kunguka ubumenyi buzatuma ubona “ubuzima bw’iteka” (Yohana 17:3, NW). Mu buryo bwuje urukundo, Bibiliya igeza ku bantu bose iri tumira rimeze nk’iryo umubyeyi w’umugabo ageza ku bana be, igira iti “mwana wanjye, ntukibagirwe ibyigisho byanjye: ahubwo umutima wawe ukomeze amategeko yanjye: kuko bizakungurira imyaka myinshi y’ubugingo bwawe, ukazarama, ndetse ukagira n’amahoro.”​—Imigani 3:1, 2.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba wifuza ibisobanuro birambuye kuri iyo ngingo, reba agatabo Bitugendekera Bite Iyo Dupfuye?, kanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze