ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 15/8 pp. 8-9
  • Ntukareke Ngo Uburakari Bukubere Ikigusha

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ntukareke Ngo Uburakari Bukubere Ikigusha
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ibisa na byo
  • Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kurakara?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ingaruka zo kurakara
    Nimukanguke!—2012
  • “Ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Jya umenya kwifata mu gihe urakaye
    Nimukanguke!—2012
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 15/8 pp. 8-9

Ntukareke Ngo Uburakari Bukubere Ikigusha

“CURURUKA!” “Wihutiraho!” “Ruce urumire!” Mbese, ayo magambo usanzwe uyumva? Wenda waba ujya uyavuga uyibwira kugira ngo uhoshe umujinya uba utangiye kukuzamo. Hari abantu bamwe na bamwe bajya kwizembagiza, kugira ngo birinde gutombokana uburakari. Ubwo ni uburyo bworoheje bwo gutegeka uburakari no gutuma dukomeza kugirana imishyikirano myiza n’abandi.

Ariko kandi, mu myaka ya vuba aha, inama zivuguruzanya zatanzwe n’abahanga mu bihereranye no kumenya niba tugomba gutegeka uburakari cyangwa tukabupfukirana, zatumye abantu benshi bakomeza kuba mu rujijo. Urugero, abahanga bamwe na bamwe mu bihereranye n’imitekerereze y’abantu n’imyifatire yabo, batanze igitekerezo cy’uko wakwirekura ukagaragaza uburakari bwawe “niba byatuma wumva umerewe neza kurushaho.” Abandi batanga umuburo bavuga ko guhora umuntu atombokana uburakari, ari “ibintu bikomeye cyane biba bimusurira kuzapfa akenyutse kurusha ibindi bintu bishyira ubuzima mu kaga, urugero nko kunywa itabi, indwara y’umutima iterwa n’amaraso arenza umurego mu mijyana, hamwe no kugira ibinure birengeje urugero mu mubiri.” Ijambo ry’Imana rivuga mu buryo bwumvikana neza rigira riti “reka umujinya, va mu burakari: ntuhagarike umutima, kuko icyo kizana gukora ibyaha gusa” (Zaburi 37:8). Kuki Bibiliya itanga iyo nama isobanutse neza bene ako kageni?

Ibyiyumvo bitagira rutangira bituma umuntu akora ibikorwa bitagira rutangira. Ibyo byagaragaye mbere cyane mu mateka y’abantu. Dusoma amagambo agira ati “Kayini ararakara cyane, agaragaza umubabaro.” Ibyo byamugejeje he? Uburakari bwe bwaramuzabiranyije cyane kandi buramutegeka, ku buryo bwatumye yinangira umutima igihe Yehova yamugiraga inama yo guhindukira agakora ibyiza. Uburakari bwa Kayini butagira rutangira bwatumye akora icyaha gikomeye​—yishe murumuna we.​—Itangiriro 4:3-8.

Mu buryo nk’ubwo, umwami wa mbere wa Isirayeli, ari we Sawuli, yafashwe n’uburakari bukaze ubwo yumvaga abantu basingiza Dawidi cyane. “Muri iryo singiza abagore barikiranya bati ‘Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica inzovu.’ Sawuli abyumvise ararakara cyane, ababazwa n’iryo jambo.” Uburakari bwategetse imitekerereze ya Sawuli cyane, ku buryo bwatumye agerageza incuro nyinshi kwica Dawidi. N’ubwo Dawidi yagiye agerageza gufata iya mbere ngo bongere bagirane ubucuti, Sawuli ntiyashakaga gukirikira inzira y’amahoro n’ubwiyunge. Amaherezo, Yehova yamuvanyeho amaboko burundu.​—1 Samweli 18:6-11; 19:9, 10; 24:2-22, umurongo wa 1-21 muri Biblia Yera; Imigani 6:34, 35.

Mu gihe umuntu yemeye gutegekwa n’uburakari butagira rutangira, byanze bikunze azavuga kandi akore ibintu bishobora kubabaza uwo ari we wese byerekeyeho (Imigani 29:22). Kayini na Sawuli bararakaye bitewe n’uko buri wese mu buryo bwe bwite, yari afite ishyari kandi akararikira iby’abandi. Ariko kandi, ibikorwa birangwa n’uburakari bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye. Kunengwa nta mpamvu igaragara, igitutsi, kutumvikana ku bintu cyangwa gufatwa nabi, bishobora kuba agashashi gakongeza uburakari.

Ingero za Kayini na Sawuli zigaragaza intege nke zikomeye bombi bari bafite. Uko bigaragara, mu gihe Kayini yatambaga igitambo, ntiyari asunitswe no kwizera (Abaheburayo 11:4). Kuba Sawuli atarumviye amategeko ya Yehova aboneye kandi asobanutse, hamwe n’ibikorwa bye byakurikiyeho byo kugerageza kwisobanura, byatumye Imana imukuraho amaboko n’umwuka wayo. Uko bigaragara, abo bagabo bombi bazanye icyuho mu mishyikirano bari bafitanye na Yehova.

Gereranya iyo myifatire n’iya Dawidi, we wari ufite impamvu zo kurakazwa n’ibyo Sawuli yamugiriraga. Dawidi yarifashe. Kubera iki? Yagize ati “Uwiteka andinde kugenza ntya umwami wanjye, Uwiteka yimikishije amavuta.” Uko bigaragara, Dawidi yazirikanaga imishyikirano yari afitanye na Yehova, kandi ibyo byagize ingaruka ku byo yagiriye Sawuli. Yarekeye ibintu mu maboko ya Yehova abigiranye ukwicisha bugufi.​—1 Samweli 24:7, 16, umurongo wa 6 n’uwa 15 muri Biblia Yera.

Koko rero, kugira uburakari butagira rutangira, bishobora gutuma umuntu akora ibintu bikomeye. Intumwa Pawulo yatanze umuburo ugira uti “nimurakara ntimugakore icyaha” (Abefeso 4:26). N’ubwo kurakara mu buryo bukiranuka bifite umwanya wabyo, hari akaga gahora kugarije ko kuba uburakari bwatubera ikigusha. Ntibitangaje rero kuba duhangana n’ikibazo cy’ingorabahizi cyo gutegeka uburakari bwacu. Ni gute twabutegeka?

Uburyo bwa mbere ni ukugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova. Agutera inkunga yo kumwugururira umutima wawe n’ubwenge bwawe. Mubwire ibihereranye n’ibiguhangayikishije, maze umusabe kuguha umutima utuje kugira ngo utegeke uburakari (Imigani 14:30). Iringire rwose ko “amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye ari ku byo basaba.”​—1 Petero 3:12.

Isengesho rishobora kukugorora kandi rikakuyobora. Mu buhe buryo? Rishobora kugira ingaruka zikomeye ku mishyikirano ugirana n’abandi. Ibuka ibyo Yehova yagiye akugirira. Nk’uko Ibyanditswe bibivuga, Yehova “ntiyatugiriye ibihwanye n’ibyaha byacu” (Zaburi 103:10). Ni iby’ingenzi kugira umwuka wo kubabarira “kugira ngo Satani atagira icyo adutsindisha” (2 Abakorinto 2:10, 11). Byongeye kandi, isengesho rigira uruhare mu kugurura umutima wawe kugira ngo wemere kuyoborwa n’umwuka wera, wo ushobora gusenya imyifatire iba yarashinze imizi mu mibereho yawe mu buryo bukomeye. Yehova atanga abigiranye umutima ukunze ‘amahoro ahebuje rwose ayo umuntu yamenya,’ amahoro ashobora kukugobotora mu nzara z’uburakari.​—Abafilipi 4:7.

Ariko kandi, isengesho rigomba kujyanirana no gusuzuma Ibyanditswe buri gihe, kugira ngo dushobore ‘kumenya icyo Umwami wacu ashaka’ (Abefeso 5:17; Yakobo 3:17). Niba wowe ku giti cyawe ujya ugira ingorane zo gutegeka uburakari bwawe, ihatire kumenya icyo Yehova atekereza kuri icyo kibazo. Suzuma imirongo y’Ibyanditswe ifitanye isano mu buryo bwihariye no gutegeka uburakari.

Intumwa Pawulo itwibutsa ibintu by’ingenzi igira iti “tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera” (Abagalatiya 6:10). Erekeza ibitekerezo byawe n’ibikorwa byawe ku gukorera abandi ibintu byiza. Bene ibyo bikorwa byiza bizira amakemwa, bizatuma habaho kwiyumvisha ibintu no kugira icyizere, kandi byoroshye ubwumvikane buke bushobora kuvamo uburakari mu buryo bworoshye.

Umwanditsi wa Zaburi yagize ati “ujye utunganya intambwe zanjye mu ijambo ryawe; gukiranirwa kose kwe kuntegeka. Abakunda amategeko yawe bagira amahoro menshi, nta kigusha bafite” (Zaburi 119:133, 165). Ibyo nawe bishobora kukugendekera bityo.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 9]

INGAMBA WAFATA MU GUTEGEKA UBURAKARI

□ Senga Yehova.​—Zaburi 145:18.

□ Suzuma Ibyanditswe buri munsi.​—Zaburi 119:133, 165.

□ Hugira mu bikorwa by’ingirakamaro.​—Abagalatiya 6:9, 10.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze