ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/10 pp. 16-17
  • Yagize Uruhare mu Gukwirakwiza Umucyo ‘Kugeza ku Mpera y’Isi’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yagize Uruhare mu Gukwirakwiza Umucyo ‘Kugeza ku Mpera y’Isi’
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ibisa na byo
  • Twakoreraga hamwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Munezererwe Yehova Kandi Mwishime
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Yehova arehereza mu kuri aboroheje
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ese urahangayitse cyane?
    Nimukanguke!—2020
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/10 pp. 16-17

Yagize Uruhare mu Gukwirakwiza Umucyo ‘Kugeza ku Mpera y’Isi’

INTUMWA PAWULO yarakoreshejwe kugira ngo ikwirakwize umucyo wo mu buryo bw’umwuka ‘kugeza ku mpera y’isi.’ Ibyo byatumye abantu benshi ‘bari baratoranyirijwe ubugingo buhoraho bizera.’​—Ibyakozwe 13:47, 48; Yesaya 49:6.

Nanone kandi, icyifuzo gikomeye cyo gukwirakwiza umucyo wo mu buryo bw’umwuka, cyagaragariye mu mibereho yaranzwe no kwiyegurira Imana hamwe n’imihati ya Gikristo irangwa no kutadohoka ya William Lloyd Barry, umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. Umuvandimwe Barry yapfuye ku itariki ya 2 Nyakanga 1999, mu gihe yari arimo agira uruhare rutaziguye muri porogaramu y’ikoraniro ry’intara ryari ryabereye i Hawaii.

Lloyd Barry yavukiye muri Nouvelle-Zélande ku itariki ya 20 Ukuboza 1916. Mbere y’aho, nyina na se bari baragaragaje ko bashishikajwe mu buryo bukomeye n’ukuri kwa Bibiliya kwabonekaga mu bitabo bya C. T. Russell, byatangwaga na Watch Tower Bible and Tract Society. Nguko uko Umuvandimwe Barry yakuriye mu muryango wa Gikristo wiyeguriye Imana.

N’ubwo Umuvandimwe Barry yashishikazwaga n’imikino no kwigisha, ndetse akaba yari afite impamyabumenyi ihanitse mu bya siyansi, yakomeje kugira ijisho riboneza ku bintu by’umwuka. Bityo, ku itariki ya 1 Mutarama 1939, yatangiye gukora umurimo w’igihe cyose, aba umwe mu bagize umuryango wa Beteli ku biro bya Sosayiti byo muri Ositaraliya. Nyuma y’aho ubutegetsi bubuzanyirije umurimo wa Sosayiti mu mwaka wa 1941, Umuvandimwe Barry yakomeje gukorana umwete mu mirimo yo mu biro, rimwe na rimwe agahabwa inshingano yo kwandika ibyabaga bigenewe gutera inkunga bagenzi be bahuje ukwizera. Nanone kandi, yabaye intangarugero mu gufata iya mbere mu murimo wo kubwiriza.

Muri Gashyantare 1942, Umuvandimwe Barry yashyingiranywe n’undi mukozi w’igihe cyose. Umugore we wari wuje urukundo Melba, yakoranye na we ari uwizerwa muri iyo myaka yose mu duce twinshi tw’isi. Bateye intambwe ikomeye igana mu murimo wo mu bihugu by’amahanga, binyuriye mu kwiga mu Ishuri rya 11 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Boherejwe gukorera umurimo aho benshi bashobora gutekereza ko ari “ku mpera y’isi”​—ni ukuvuga mu Buyapani. Ubwo bari bamaze kuhagera mu kwezi k’Ugushyingo 1949, batangiye gukora umurimo w’ubumisiyonari mu mujyi wa Kobe wubatswe ku nkengero z’inyanja. Icyo gihe, abantu 12 gusa, ni bo bonyine babwirizaga ubutumwa bwiza mu Buyapani. Umuvandimwe Barry yize ururimi n’imico by’igihugu cye gishya, kandi yaje kugirira abaturage bo mu Buyapani urukundo rwimbitse, akaba yaramaranye na bo imyaka 25 yakurikiyeho. Urukundo yakundaga “abari ba[ra]toranyirijwe ubugingo buhoraho,” rwagaragariye ku muryango w’abavandimwe wa Gikristo wagendaga urushaho kwiyongera mu Buyapani, ibyo bikaba byaramufashije kuba umugenzuzi w’ishami mu buryo bugira ingaruka nziza mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo.

Mu mwaka wa 1975 rwagati, igihe mu Buyapani hari hari Abahamya bagera hafi ku bihumbi 30.000, umuryango wa Barry wimuriwe i Brooklyn, muri leta ya New York. Kubera ko Umuvandimwe Barry yari Umukristo wasizwe n’umwuka, yari yaratumiriwe kuba umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova (Abaroma 8:16, 17). Ubumenyi yari asanzwe afite mu byerekeranye n’ubwanditsi, bwabaye ingirakamaro cyane mu nshingano nshya yari afite mu Rwego Rushinzwe Ubwanditsi. Kandi kubera ko yari inararibonye mu buryo bwagutse mu birebana n’ishami, kandi akaba yari azi ibintu byinshi byo mu rwego mpuzamahanga, byatumye agira uruhare rw’ingirakamaro igihe yari umwe mu bagize Komite Ishinzwe Gusohora Ibitabo y’Inteko Nyobozi.

Mu gihe cy’imyaka myinshi, Umuvandimwe Barry yakomeje gukunda akarere ko mu Burasirazuba bw’isi hamwe n’abaturage baho. Abanyeshuri bigaga mu Ishuri rya Galeedi hamwe n’abagize umuryango wa Beteli, bashoboraga kwizera badashidikanya ko disikuru ze hamwe n’ibyo yavugaga byari gutsindagiriza inkuru zisusurutsa umutima, zihereranye n’abantu benshi bari barakoze umurimo w’ubumisiyonari. Ibikorwa byakozwe mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami ku ‘mpera z’isi,’ mu by’ukuri byasobanuwe neza cyane igihe Umuvandimwe Barry yari arimo asubiramo ibyagiye bimubaho we ubwe abigiranye igishyuhirane. Bimwe muri ibyo byanditswe mu nkuru ivuga iby’imibereho ye bwite yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nzeri 1960.​—Mu Cyongereza.

Twiringiye tudashidikanya ko ukuntu Umuvandimwe Barry yitaga ku ‘bari baratoranyirijwe ubugingo buhoraho’ bizakomeza mu gihe azaba ‘yimanye na Kristo.’ Birumvikana ko abantu bose bari bamuzi kandi bamukundaga, bazumva rwose babuze umuntu w’umwuka wiyeguriye Yehova atizigamye kandi wakundaga ubwoko bw’Imana mu buryo bususurutsa. Icyakora, twishimiye ko Umuvandimwe Barry yakomeje kuba uwizerwa kugeza ku iherezo ry’imibereho ye yo ku isi.​—Ibyahishuwe 2:10.

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Lloyd Barry na John Barr igihe igitabo “Insight on the Scriptures” cyasohokaga mu mwaka wa 1988

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Abahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 11 rya Galeedi, bahurira mu Buyapani nyuma y’imyaka 40

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze