ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w00 15/2 pp. 8-9
  • Abantu bato, ariko bafite imitima igira ubuntu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abantu bato, ariko bafite imitima igira ubuntu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Ibisa na byo
  • Gahunda yateguwe neza yageze ku bintu bishimishije
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Uko twafasha Abakristo bakonje
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Yehova yampaye ibirenze ibyo nari nkwiriye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Duhangane n’“ihwa ryo mu mubiri”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
w00 15/2 pp. 8-9

Abantu bato, ariko bafite imitima igira ubuntu

BYABA bimeze bite kubwira abantu utazi ibihereranye n’Ubwami bw’Imana uramutse ufite uburebure bwa santimetero 76 gusa? Uwitwa Laura ashobora kubikubwira. Afite imyaka 33, ariko akagira uburebure bwa santimetero 76 gusa. We na murumuna we, María, ufite imyaka 24 n’uburebure bwa santimetero 86, batuye ahitwa i Quito, ho muri Equateur. Reka basobanure inzitizi bahura na zo mu murimo wabo wa Gikristo.

“Kugira ngo tugere mu ifasi tubwirizamo n’aho dukorera amateraniro ya Gikristo, dukora urugendo rwa kimwe cya kabiri cya kirometero ku maguru kugira ngo dufate bisi. Iyo tugeze aho tuviramo, dukora urundi rugendo rwa kimwe cya kabiri cya kirometero ku maguru kugira ngo dufate indi bisi. Ikibabaje ni uko kuri uwo muhanda tunyuramo haba imbwa eshanu z’inkazi. Izo mbwa zidutera ubwoba cyane kubera ko tubona zisa n’aho zishobora kuba ari nini cyane zingana nk’amafarashi. Iyo bibaye ngombwa ko tuzihashya, twitwaza inkoni ndende, tukayihisha iruhande rw’umuhanda mbere y’uko twurira bisi kugira ngo tuze kubona icyo twitwaza mu gihe tuba dusubiye imuhira.

“Kwinjira muri bisi bidusaba gutera intambwe nyantambwe nini. Duhagarara hejuru y’ikirundo cy’ibishingwe aho bisi zihagarara kugira ngo tubone uko twurira mu buryo bworoshye. Hari abashoferi bamwe begereza bisi kuri icyo kirundo cy’ibishingwe, ariko hari n’abandi batabikora. Icyo gihe, umuremure cyane muri twe afasha umugufi kurira. Kugira ngo dufate bisi ya kabiri, bidusaba ko twambukiranya umuhanda munini ugendamo abantu benshi n’imodoka nyinshi—bikaba bidusaba imihati ikomeye bitewe n’utuguru twacu tugufi. Kubera ko turi bato, isakoshi iremereye dutwaramo ibitabo itubera ikindi kibazo cy’ingorabahizi. Kugira ngo isakoshi itaremera cyane, dukoresha ka Bibiliya gato tukitwaza n’ibitabo bike.

“Kuva tukiri bato, wasangaga twembi twigunze cyane. Abaturanyi bacu bazi ko kuvugisha abantu tutazi kuva kera byaduteraga ubwoba. Bityo rero, iyo babona dukomanga ku ngo zabo, birabatangaza kandi bikabashimisha, ndetse ubusanzwe bakunze kudutega amatwi. Ariko iyo tugeze aho batatuzi neza, akenshi usanga icyo abantu babona ari uko turi ibikuri gusa; akaba ari yo mpamvu atari ko buri gihe batwitaho cyane ngo bafatane uburemere ubutumwa bwacu nk’uko bikwiriye. Nyamara kandi, kumva dukunzwe na Yehova bituma tugira ubutwari bwo gukomeza gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Gutekereza ku bivugwa mu Migani 3:5, 6, na byo bituma tugira ubutwari.”

Nk’uko Laura na María babigaragaza, kwihangana umuntu atitaye ku nzitizi zo mu buryo bw’umubiri, bishobora guhesha Imana ikuzo. Intumwa Pawulo yasenze isaba ko yavanwamo “igishākwe cyo mu mubiri [“ihwa ryo mu mubiri,” NW]” yari afite, bikaba bishoboka kuba byerekeza ku mibabaro yo mu mubiri. Ariko kandi, Imana yaramubwiye iti “ubuntu bwanjye buraguhagije; kuko aho intege nke ziri, ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Ni koko, si ngombwa ko dukurirwaho ubumuga bw’umubiri kugira ngo tubone uko dushobora gukorera Imana. Kwishingikiriza ku Mana mu buryo bwuzuye bishobora kudufasha gukoresha imimerere yacu mu buryo bwiza cyane kurushaho. Kubera ko Pawulo yabonaga ‘ihwa ryari mu mubiri’ (NW) we muri ubwo buryo, yashoboraga kuvuga ati ‘iyo mbaye umunyantege nke, ni ho ndushaho kugira imbaraga’ (2 Abakorinto 12:7, 9, 10). Hashize imyaka runaka nyuma y’aho, Pawulo yaranditse ati “nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.”—Abafilipi 4:13.

Mu bihe bya none, Imana irimo irasohoza umurimo ukomeye binyuriye ku bagabo, abagore n’abana bayiyeguriye mu buryo bwuzuye. Bamwe muri bo bafite ubumuga runaka. N’ubwo bose bafite ibyiringiro by’uko Imana izabakiza mu gihe cy’Ubwami bwayo, ntibiyicarira ngo bategereze igihe Imana izakemurira ibibazo byabo, mbere y’uko bagerageza kugira ikintu runaka bakora mu murimo wayo.

Mbese, waba ufite intege nke runaka zo mu buryo bw’umubiri? Gira ubutwari! Binyuriye ku kwizera kwawe, ushobora kuba umwe mu bantu bameze nka Pawulo, Laura na María. Kimwe n’abagabo n’abagore bari bafite ukwizera bo mu bihe bya kera, bashobora kwerekezwaho amagambo agira ati ‘bakuwe mu ntege nke bahabwa imbaraga nyinshi.’—Abaheburayo 11:34.

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

María

Laura

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

María afasha Laura kurira bisi

[Amafoto yo ku ipaji ya 9]

“Imbwa zidutera ubwoba cyane kubera ko tubona zisa n’aho zishobora kuba ari nini cyane zingana nk’amafarashi”

Ahagana hepfo: Laura na María hamwe n’abantu biganye na bo Bibiliya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze