Umurage wacu w’igiciro cyinshi—Usobanura iki kuri wowe?
“Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe, uhereye ku kuremwa [kw’]isi.”—MATAYO 25:34.
1. Ni ibihe bintu abantu bahaweho umurage?
ABANTU bose bafite ibintu barazwe. Kuri bamwe, uwo murage ushobora kuba ukubiyemo imibereho irangwa no kudamarara mu bintu by’umubiri. Ku bandi ushobora kuba imibereho y’ubukene. Rimwe na rimwe, ababyeyi bagiye basigira abana babo umurage wo kwanga urunuka abo mu bundi bwoko, bitewe n’ibyababayeho cyangwa ibyo bumvise. Ariko kandi, twese dufite ikintu kimwe duhuriyeho. Twese twakomoye ku muntu wa mbere, ari we Adamu, umurage w’icyaha. Uwo murage amaherezo uyobora ku rupfu.—Umubwiriza 9:2, 10; Abaroma 5:12.
2, 3. Ni uwuhe murage mbere na mbere Yehova yari yateganyirije abari kuzakomoka kuri Adamu na Eva, kandi se, ni kuki batawubonye?
2 Kubera ko Yehova ari Umubyeyi wuje urukundo wo mu ijuru, mbere na mbere yari yahaye abantu umurage utandukanye cyane n’uwo—ni ukuvuga ubuzima bw’iteka butunganye muri Paradizo. Ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, bashyiriweho intangiriro itunganye, itarangwa n’icyaha. Yehova Imana yahaye abantu umubumbe w’Isi ho impano (Zaburi 115:16). Yabahaye ubusitani bwa Edeni kugira ngo bubabere icyitegererezo cy’ukuntu uyu mubumbe wose uko wakabaye washoboraga kuzahinduka, kandi yahaye ababyeyi bacu ba mbere inshingano ihebuje kandi ishishikaje. Bagombaga kuzabyara abana, bakita ku isi hamwe n’ibiti n’inyamaswa binyuranye biyiriho, kandi bakagura imbibi za Paradizo igakwira kuri uyu mubumbe (Itangiriro 1:28; 2:8, 9, 15). Abari kuzabakomokaho bari kuzifatanya muri iyo nshingano. Mbega umurage uhebuje bari gushobora kubaraga!
3 Ariko kandi, kugira ngo Adamu na Eva hamwe n’abari kuzabakomokaho bashobore kubona ibyo byose, bagombaga kugirana n’Imana imishyikirano myiza. Bagombaga kugaragariza Yehova urukundo kandi bakamwumvira, ariko Adamu na Eva bananiwe gufatana uburemere ibyo Imana yari yarabahaye maze basuzugura itegeko ryayo. Batakaje Paradizo bari batuyemo hamwe n’ibyiringiro bihebuje Imana yari yarabashyize imbere. Ku bw’ibyo rero, ntibashoboraga kuraga ibyo bintu abari kuzabakomokaho.—Itangiriro 2:16, 17; 3:1-24.
4. Ni gute dushobora kubona umurage Adamu yatakaje?
4 Yehova yakoze gahunda abigiranye imbabazi kugira ngo abari kuzakomoka kuri Adamu na Eva bashobore kubona uburyo bwo kuzahabwa umurage Adamu yatakaje. Yabigenje ate? Igihe cyagenwe n’Imana kigeze, Umwana wayo bwite, ari we Yesu Kristo, yatanze ubuzima bwe bwa kimuntu butunganye ku bw’inyungu z’abakomotse kuri Adamu. Muri ubwo buryo, Kristo yarabacunguye bose. Ariko kandi, ntibapfa guhabwa uwo murage gutya gusa. Bagomba kugira igihagararo cyemewe imbere y’Imana, igihagararo bashobora kugira babikesheje kwizera agaciro k’igitambo cya Yesu cy’impongano y’ibyaha, kandi bakagaragaza uko kwizera binyuriye mu kumvira (Yohana 3:16, 36; 1 Timoteyo 2:5, 6; Abaheburayo 2:9; 5:9). Mbese, imibereho yawe igaragaza ko ushimira ku bw’iyo gahunda yateganyijwe?
Umurage watanzwe binyuriye kuri Aburahamu
5. Ni gute Aburahamu yagaragaje ko yafatanaga uburemere imishyikirano yari afitanye na Yehova?
5 Mu gihe Yehova yari arimo asohoza umugambi we uhereranye n’isi, yagiranye imishyikirano yihariye na Aburahamu. Yategetse uwo mugabo wizerwaga kuva mu gihugu cye maze akimukira mu gihugu Imana yari kuzamwereka. Aburahamu yumviye n’umutima ukunze. Aburahamu amaze kugerayo, Yehova yavuze ko urubyaro rwa Aburahamu, aho kuba Aburahamu ubwe, ari rwo rwari kuzahabwa icyo gihugu ho umurage (Itangiriro 12:1, 2, 7). Aburahamu yabyakiriye ate? Yari yiteguye gukorera Yehova aho yari kumujyana hose n’ukuntu yari kumuyobora kose, kugira ngo abari kuzamukomokaho bazashobore kubona umurage wabo. Aburahamu yamaze imyaka 100 akorera Yehova ari mu gihugu kitari icye kugeza igihe yapfiriye (Itangiriro 12:4; 25:8-10). Mbese, ibyo uba warabikoze? Yehova yavuze ko Aburahamu yari “incuti” ye.—Yesaya 41:8.
6. (a) Ni iki Aburahamu yagaragaje binyuriye ku kuba yari yiteguye gutamba umuhungu we? (b) Ni uwuhe murage w’igiciro cyinshi Aburahamu yashoboraga kuraga abari kuzamukomokaho?
6 Aburahamu yari yaramaze imyaka myinshi ategereje ko yabona umwana, ari we Isaka, uwo yakundaga cyane. Uko bigaragara, igihe uwo mwana yari amaze gukura yarabaye umusore, Yehova yategetse Aburahamu gufata uwo mwana akamutambaho igitambo. Aburahamu ntiyari azi ko yari agiye kugaragaza ibyo Imana yari kuzakora itanga Umwana wayo ho incungu; nyamara yarumviye kandi haburaga hato agatamba Isaka ho igitambo ubwo marayika wa Yehova yamukumiraga (Itangiriro 22:9-14). Yehova yari yaravuze ko amasezerano yasezeranyije Aburahamu yari kuzasohozwa binyuriye kuri Isaka. Ku bw’ibyo, uko bigaragara Aburahamu yizeraga ko bibaye ngombwa Imana yashoboraga kuzura Isaka imuvanye mu bapfuye, n’ubwo ikintu nk’icyo kitari cyarigeze kibaho mbere y’aho (Itangiriro 17:15-18; Abaheburayo 11:17-19). Kubera ko Aburahamu atimanye umwana we, Yehova yaramubwiye ati “mu rubyaro rwawe [“imbuto yawe,” NW ] ni mo amahanga yose azaherwa umugisha” (Itangiriro 22:15-18). Ibyo byagaragaje ko Imbuto yavuzwe mu Itangiriro 3:15 (NW ), umucunguzi wa Kimesiya, yari kuzakomoka mu gisekuru cya Aburahamu. Mbega umurage w’igiciro cyinshi yari kuzasiga!
7. Ni gute Aburahamu, Isaka na Yakobo bagaragaje ko bafatanaga uburemere umurage wabo?
7 Aburahamu ntiyari azi icyo ibyo Yehova yari arimo akora icyo gihe byasobanuraga; ndetse n’umuhungu we Isaka cyangwa umwuzukuru we Yakobo, babaye “abaraganywe na we ibyo byasezeranijwe,” na bo nta byo bari bazi. Ariko bose bari bafitiye Yehova icyizere. Ntibigeze biyunga n’ubwami bwategekaga imidugudu yari muri icyo gihugu bitewe n’uko bari bategereje ikintu cyiza kurushaho—ni ukuvuga “umudugudu wubatswe ku mfatiro, uwo Imana yubatse, ikawurema” (Abaheburayo 11:8-10, 13-16). Ariko kandi, abakomotse kuri Aburahamu si ko bose bafatanaga uburemere agaciro k’umurage wabonetse binyuriye kuri Aburahamu.
Bamwe bakerensheje uwo murage
8. Ni gute Esawu yagaragaje ko yakerensaga agaciro k’umurage we?
8 Esawu, umuhungu w’imfura wa Isaka, yananiwe guha agaciro ubutware bwe bwo kuba yari umwana w’imfura. Ntiyafatanaga uburemere ibintu byera. Bityo, umunsi umwe ubwo Esawu yari ashonje, yagurishije ubutware bwe bwo kuba yari umwana w’imfura, abugurisha murumuna we Yakobo. Yabugurishije iki? Yabuguranye imbehe y’umutsima n’imboga (Itangiriro 25:29-34; Abaheburayo 12:14-17)! Ishyanga ryari kuzakoreshwa mu gusohoza ibyo Imana yasezeranyije Aburahamu ryakomotse kuri Yakobo, izina rye Imana ikaba yararihinduye ikamwita Isirayeli. Ni ubuhe buryo uwo murage wagiye ubugururira?
9. Ni gute abakomotse kuri Yakobo cyangwa Isirayeli bacunguwe bitewe n’umurage wabo wo mu buryo bw’umwuka?
9 Mu gihe cy’inzara, Yakobo n’umuryango we basuhukiye mu Misiri. Bagezeyo barororotse baba benshi cyane, ariko nanone babaye abacakara. Ariko kandi, Yehova ntiyibagiwe isezerano yagiranye na Aburahamu. Igihe cyagenwe n’Imana kigeze, yacunguye Abisirayeli abakura mu bubata, kandi yabamenyesheje ko yari agiye kubajyana mu ‘gihugu cy’amata n’ubuki,’ igihugu yari yarasezeranyije Aburahamu.—Kuva 3:7, 8; Itangiriro 15:18-21.
10. Ni ibihe bintu bindi bikomeye byabereye ku Musozi wa Sinayi bifitanye isano n’umurage w’Abisirayeli?
10 Mu gihe Abisirayeli bari bari mu nzira bagana mu Gihugu cy’Isezerano, Yehova yabateranyirije ku Musozi wa Sinayi. Igihe bari bari kuri uwo musozi yarababwiye ati “nimunyumvira by’ukuri, mukitondera isezerano ryanjye, muzambera amaronko, mbatoranije mu mahanga yose, kuko isi yose ari iyanjye: kandi muzambera ubwami bw’abatambyi n’ubwoko bwera” (Kuva 19:5, 6). Ubwo bwoko bumaze kubyiyemerera ku bushake ari nta n’umwe uvuyemo, Yehova yakomeje abaha Amategeko ye—ibyo bikaba byari ibintu atari yarigeze agira irindi shyanga abikorera.—Zaburi 147:19, 20.
11. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe by’agaciro byari bikubiye mu murage wo mu buryo bw’umwuka w’Abisirayeli?
11 Mbega umurage wo mu buryo bw’umwuka iryo shyanga rishya ryari rifite! Basengaga Imana y’ukuri yonyine. Ni yo yari yarabacunguye ibakura mu Misiri kandi bari bariboneye n’amaso yabo ibikorwa biteye ubwoba igihe Amategeko yatangwaga ku Musozi wa Sinayi. Umurage wabo wagendaga urushaho gukungahazwa uko abahanuzi bagendaga babagezaho “ibyavuzwe n’Imana” (Abaroma 3:1, 2). Yehova yari yarabatoranyije kugira ngo bamubere abahamya (Yesaya 43:10-12). Imbuto ya Kimesiya yagombaga kuzaboneka mu ishyanga ryabo. Amategeko yerekezaga kuri iyo Mbuto, yari kuzabafasha kumenya uwo yari we, kandi yagombaga kubafasha gusobanukirwa ko bari bamukeneye (Abagalatiya 3:19, 24). Byongeye kandi, bari kuzahabwa uburyo bwo gukorana n’iyo Mbuto ya Kimesiya bagize ubwami bw’abatambyi n’ishyanga ryera.—Abaroma 9:4, 5.
12. N’ubwo Abisirayeli binjiye mu Gihugu cy’Isezerano, ni ibiki batashoboye kubona? Kuki batabibonye?
12 Mu buryo buhuje n’isezerano rye, Yehova yayoboye Abisirayeli mu Gihugu cy’Isezerano. Ariko nk’uko intumwa Pawulo yaje kubisobanura nyuma y’aho, icyo gihugu nticyigeze kibabera ‘uburuhukiro’ by’ukuri kubera ko babuze ukwizera. Ubwo bwoko ntibwinjiye mu ‘buruhukiro bw’Imana’ bitewe n’uko bwananiwe gutahura icyo umunsi w’ikiruhuko w’Imana wari ugamije no kubaho mu buryo buhuje na cyo, umunsi watangiye nyuma y’iremwa rya Adamu na Eva.—Abaheburayo 4:3-10.
13. Ni iki ishyanga ry’Abisirayeli ryose uko ryakabaye ryatakaje bitewe n’uko ryananiwe gufatana uburemere umurage waryo wo mu buryo bw’umwuka?
13 Abisirayeli kavukire bashoboraga kuba baratoranyijwemo umubare wuzuye w’abari kuzifatanya na Mesiya mu Bwami bwe bwo mu ijuru bagize ubwami bw’abatambyi n’ubwoko bwera. Ariko kandi ntibafatanye uburemere umurage wabo w’igiciro cyinshi. Abisirayeli kavukire bake gusa mu basigaye ni bo bemeye Mesiya igihe yazaga. Ingaruka z’ibyo zabaye iz’uko umubare wabo muto gusa ari wo washyizwe mu bwami bw’abatambyi bwari bwarahanuwe. Abisirayeli kavukire banyazwe Ubwami, maze ‘buhabwa ishyanga ryera imbuto zabwo’ (Matayo 21:43). Iryo shyanga ni irihe?
Umurage wo mu ijuru
14, 15. (a) Nyuma y’urupfu rwa Yesu, ni gute amahanga yatangiye kwihesha umugisha binyuriye ku ‘mbuto’ (NW ) ya Aburahamu? (b) Ni uwuhe murage abagize ‘Abisirayeli b’Imana’ bahabwa?
14 Ishyanga ryahawe Ubwami ni iry’ ‘Abisirayeli b’Imana,’ ni ukuvuga Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, igizwe n’abigishwa ba Yesu Kristo 144.000 babyawe n’umwuka (Abagalatiya 6:16; Ibyahishuwe 5:9, 10; 14:1-3). Bamwe muri abo 144.000 bari Abayahudi kavukire, ariko abenshi muri bo ni abakomoka mu Banyamahanga. Muri ubwo buryo, isezerano Yehova yasezeranyije Aburahamu ry’uko amahanga yose yari kuzahabwa umugisha binyuriye ku ‘mbuto’ (NW ) ye ryatangiye gusohozwa (Ibyakozwe 3:25, 26; Abagalatiya 3:8, 9). Muri iryo sohozwa rya mbere, abanyamahanga basizwe umwuka wera kandi Yehova Imana yarabakiriye abagira abana be b’umwuka, baba abavandimwe ba Yesu Kristo. Bityo, na bo babaye igice cya kabiri kigize iyo ‘mbuto.’—Abagalatiya 3:28, 29, gereranya na NW.
15 Mbere y’uko Yesu apfa, yagiranye isezerano rishya n’Abayahudi bari kuzaba bagize iryo shyanga rishya, isezerano ryari kuzagira agaciro binyuriye ku maraso ye bwite. Binyuriye mu kwizera icyo gitambo cyatumye iryo sezerano rigira agaciro, abantu bashyizwe muri iryo sezerano bari ‘kuzatunganywa rwose kugeza iteka ryose’ (Abaheburayo 10:14-18). Bashoboraga ‘gutsindishirizwa’ maze ibyaha byabo bikababarirwa (1 Abakorinto 6:11). Bityo, muri ubwo buryo bari kuba bameze nk’uko Adamu yari ameze mbere y’uko acumura. Ariko kandi, abo ngabo ntibari kuzatura muri paradizo yo ku isi. Yesu yavuze ko yari agiye kubategurira umwanya mu ijuru (Yohana 14:2, 3). Bahara ibyiringiro byabo byo ku isi kugira ngo ‘bazabone umurage babikiwe mu ijuru’ (1 Petero 1:4). Ni iki bazakorayo? Yesu yasobanuye agira ati “mbabikiye ubwami.”—Luka 22:29.
16. Ni iyihe nshingano ihebuje Abakristo basizwe bazahabwa?
16 Bimwe mu bintu abazimana na Kristo bazakora bari mu ijuru, harimo kuzagira uruhare mu kuvana ku isi ibisigisigi byose byo kwigomeka ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova (Ibyahishuwe 2:26, 27). Kubera ko bagize igice cya kabiri cy’imbuto ya Aburahamu yo mu buryo bw’umwuka, bazifatanya mu kuzanira abantu bo mu mahanga yose umugisha wo kubaho mu butungane (Abaroma 8:17-21). Mbega umurage w’igiciro cyinshi bafite!—Abefeso 1:16-18.
17. Mu bintu bigize umurage w’Abakristo basizwe, ni ibiki bahabwa mu gihe bakiri ku isi?
17 Ariko kandi, umurage w’abigishwa basizwe ba Yesu wose si uwo bazabona mu gihe kizaza. Mu buryo buruta uko undi muntu uwo ari we wese yashoboraga kubikora, Yesu yabafashije kumenya Yehova, Imana y’ukuri yonyine (Matayo 11:27; Yohana 17:3, 26). Binyuriye mu magambo no mu kubaha urugero, yabigishije icyo ‘kwiringira Imana’ bisobanura n’icyo kumvira Yehova bikubiyemo (Abaheburayo 2:13; 5:7-9). Yesu yabahaye ubumenyi bw’ukuri ku byerekeranye n’umugambi w’Imana, kandi abizeza ko umwuka wera wari kuzabayobora bagasobanukirwa mu buryo bwuzuye kurushaho ibihereranye na wo (Yohana 14:24-26). Yacengeje mu bwenge bwabo no mu mitima yabo akamaro k’Ubwami bw’Imana (Matayo 6:10, 33). Nanone kandi, Yesu yabahaye inshingano yo gutanga ubuhamya no guhindura abigishwa abantu b’i Yerusalemu, Yudaya, Samariya n’abo ku mpera z’isi.—Matayo 24:14; 28:19, 20; Ibyakozwe 1:8.
Umurage w’igiciro cyinshi ugenewe imbaga y’abantu benshi
18. Ni mu buhe buryo isezerano rya Yehova ry’uko amahanga yose azihesha umugisha binyuriye ku ‘mbuto’ (NW ) ya Aburahamu ririmo risohozwa muri iki gihe?
18 Birashoboka ko umubare wuzuye w’abagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga ‘umukumbi muto’ w’abaragwa b’Ubwami, warangije gutoranywa (Luka 12:32). Ubu hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo Yehova yerekeje ibitekerezo ku murimo wo gukorakoranya imbaga y’abandi bantu benshi bo mu mahanga yose. Bityo, isezerano Yehova yasezeranyije Aburahamu ry’uko amahanga yose yari kuzihesha umugisha binyuriye ku ‘mbuto’ (NW ) ye ririmo rirasohozwa mu buryo bwagutse. Mu buryo nk’ubwo, abo bantu bahawe umugisha bakorera Yehova umurimo wera babigiranye ibyishimo kandi bemera ko agakiza kabo gashingiye ku kwizera Umwana w’Intama w’Imana, ari we Yesu Kristo (Ibyahishuwe 7:9, 10). Mbese, wemeye itumira rya Yehova rirangwa n’ubugwaneza rigusaba kuba umwe mu bagize iryo tsinda ryishimye?
19. Ni uwuhe murage abanyamahanga ubu barimo bahabwa umugisha biringiye kuzahabwa?
19 Ni uwuhe murage w’igiciro cyinshi Yehova aha abantu batari abo mu mukumbi muto? Oya, si umurage wo mu ijuru. Ni umurage Adamu aba yararaze abamukomotseho—ni ukuvuga ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka butunganye muri paradizo izagenda ikwira ku isi buhoro buhoro. Izaba ari isi aho ‘urupfu rutazabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibibeho ukundi’ (Ibyahishuwe 21:4). Hanyuma, ni wowe Ijambo ryahumetswe n’Imana ribwira riti “wiringire Uwiteka, ukore ibyiza; guma mu gihugu [“isi,” NW ] , ukurikize umurava. Kandi wishimire Uwiteka, na we azaguha ibyo umutima wawe usaba. Kuko hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho; . . . Ariko, abagwaneza bazaragwa igihugu [“isi,” NW ] , bazishimira amahoro menshi. Abakiranutsi bazaragwa igihugu [“isi,” NW ] , bakibemo iteka.”—Zaburi 37:3, 4, 10, 11, 29.
20. Ni gute abagize “izindi ntama” bahabwa byinshi mu bigize umurage wo mu buryo bw’umwuka w’Abakristo basizwe?
20 Abagize “izindi ntama” za Yesu bafite umurage ku isi aho Ubwami bwo mu ijuru buzategeka (Yohana 10:16a). N’ubwo batazaba mu ijuru, ibyinshi mu bikubiye mu murage wo mu buryo bw’umwuka wahawe abasizwe na bo barabirazwe. Abagize izindi ntama bugururiwe irembo ryo gusobanukirwa amasezerano y’agaciro akubiye mu Ijambo ry’Imana binyuriye ku nteko y’abasizwe bose uko bakabaye, ni ukuvuga ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45-47; 25:34). Abasizwe n’abagize izindi ntama, bose hamwe bazi Imana y’ukuri yonyine, ari yo Yehova, kandi ni yo basenga (Yohana 17:20, 21). Bose hamwe bashimira Imana ku bw’agaciro k’igitambo cya Yesu cy’impongano y’ibyaha. Bakorera hamwe bameze nk’umukumbi umwe ufite Umwungeri umwe, ari we Yesu Kristo (Yohana 10:16b). Bose hamwe bagize umuryango umwe wa kivandimwe wuje urukundo kandi wo ku isi hose. Bose basangiye igikundiro cyo kuba Abahamya ba Yehova n’Ubwami bwe. Ni koko, niba uri umugaragu wa Yehova witanze kandi wabatijwe, ibyo byose bikubiye mu murage wawe wo mu buryo bw’umwuka.
21, 22. Ni gute twese dushobora kugaragaza ko duha agaciro umurage wacu wo mu buryo bw’umwuka?
21 Mbese, uwo murage ni uw’agaciro kangana iki kuri wowe? Mbese, uwuha agaciro mu buryo buhagije ku buryo gukora ibyo Imana ishaka ubigira ikintu cy’ingenzi cyane kurusha ibindi mu mibereho yawe? Mbese, kugira ngo ubigaragaze waba urimo wita ku nama tugirwa mu Ijambo ryayo no mu muteguro wayo yo kujya mu materaniro yose y’itorero rya Gikristo (Abaheburayo 10:24, 25)? Mbese, uwo murage ufite agaciro kenshi kuri wowe ku buryo bituma ukomeza gukorera Imana n’ubwo wahura n’ibigeragezo? Mbese, uwufatana uburemere mu buryo buhagije ku buryo bigukomeza kugira ngo unanire igishuko icyo ari cyo cyose kigusunikira kugira imibereho ishobora gutuma uwutakaza?
22 Nimucyo twese dukomere ku murage wacu wo mu buryo bw’umwuka twahawe n’Imana. Mu gihe dukomeza guhanga amaso kuri Paradizo dutegereje, nimucyo twifatanye mu buryo bwuzuye mu nshingano zo mu buryo bw’umwuka Yehova arimo aduha ubu. Binyuriye mu gushingira by’ukuri imibereho yacu ku mishyikirano tugirana na Yehova, dutanga igihamya cyemeza cy’ukuntu umurage twahawe n’Imana mu by’ukuri ufite agaciro kenshi kuri twe. Twifuza kuba mu batangaza bati “Mana yanjye, Mwami wanjye, ndagushyira hejuru; nzahimbaza izina ryawe iteka ryose.”—Zaburi 145:1.
Ni gute wasobanura?
• Iyo Adamu aza kuba indahemuka ku Mana, ni uwuhe murage aba yaraturaze?
• Ni gute abakomotse kuri Aburahamu bafataga umurage bari barahawe?
• Ni iki gikubiye mu murage w’abigishwa ba Kristo basizwe?
• Umurage w’abagize imbaga y’abantu benshi ni uwuhe, kandi se, ni gute bashobora kugaragaza ko bawufatana uburemere by’ukuri?
[Amafoto yo ku ipaji ya 20]
Abakomotse kuri Aburahamu babonye isezerano ry’umurage w’igiciro cyinshi
[Amafoto yo ku ipaji ya 23]
Mbese, ufatana uburemere umurage wawe wo mu buryo bw’umwuka?