Ibibazo by’abasomyi
Mu gihe umuntu yiyahuye, mbese, byaba bikwiriye ko Umukristo atanga disikuru y’ihamba?
Buri mukozi w’Umukristo wese azihitiramo niba ashobora gutanga abigiranye umutimanama mwiza disikuru y’umuntu ugaragara ko yiyahuye. Mu gihe agira ayo mahitamo, yagombye gutekereza ku bibazo bikurikira: ni gute Yehova abona ibyo kwiyahura? Mbese koko, ni we ubwe wiyishe? Yaba se yiyahuye abitewe n’ibibazo byo mu mutwe cyangwa se guhungabana mu byiyumvo? Abantu bo muri ako karere babona bate ibyo kwiyahura?
Twebwe Abakristo, dushishikazwa n’ukuntu Yehova abona ibyo kwiyahura. Kuri Yehova, ubuzima bwa kimuntu ni ubw’agaciro kenshi kandi ni ubwera. (Itangiriro 9:5; Zaburi 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.) Kwiyahura ni ukwiyica ubigambiriye, bityo rero, bibabaza Imana (Kuva 20:13; 1 Yohana 3:15). Mbese, ibyo byabuza ko hatangwa disikuru mu gihe cyo guhamba umuntu wiyahuye?
Reka dufate urugero rw’Umwami Sawuli wa Isirayeli. Igihe yabonaga ko atari kurokoka mu ntambara ya nyuma yarwanye n’Abafilisitiya, aho kureka ngo abanzi be bamushinyagurire, ‘Sawuli yenze inkota ye, ayishitaho.’ Ubwo Abafilisitiya babonaga umurambo we, bawumanitse ku nkike y’umujyi w’i Betishani. Igihe abaturage b’i Yabeshi y’i Galeyadi bamenyaga ibyo Abafilisitiya bakoze, baragiye bamanura umurambo wa Sawuli maze barawutwika. Hanyuma bafashe amagufwa ye barayahamba. Ndetse bamaze iminsi irindwi biyiriza ubusa, ukaba wari umugenzo gakondo w’icyunamo wakurikizwaga mu Bisirayeli (1 Samweli 31:4, 8-13; Itangiriro 50:10). Igihe Dawidi, uwo Yehova yasize, yamenyaga ibyo abaturage b’i Yabeshi y’i Galeyadi bari bakoze, yaravuze ati “muragahirwa n’Uwiteka, kuko mwagiriye shobuja Sawuli imbabazi mutyo, mukamuhamba. Nuko rero Uwiteka abagirire imbabazi n’umurava” (2 Samweli 2:5, 6). Amagambo yakomotse ku Mana ntagaragaza ko abaturage b’i Yabeshi y’i Galeyadi baciriweho iteka ku bwo kuba barakoze icyo twakwita ko ari umuhango wo guhamba Umwami Sawuli. Gereranya urwo rugero n’urw’abandi bantu batahambwe bitewe n’uko bakoze ibikorwa bibi (Yeremiya 25:32, 33). Umukozi w’Umukristo ashobora gusuzuma iyo nkuru ivuga ibihereranye na Sawuli mu guhitamo niba yatanga disikuru y’ihamba mu gihe umuntu yiyahuye.
Nanone, uwo mukozi w’Umukristo ashobora gukenera gusuzuma intego iba igamijwe mu gutanga disikuru y’ihamba. Mu buryo butandukanye n’uko bimeze ku bantu bizera inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo, Abahamya ba Yehova ntibakora umuhango w’ihamba bafite igitekerezo gikocamye cy’uko uwapfuye yagiye mu yindi si. Disikuru y’ihamba ntitangwa kugira ngo igire icyo imarira uwapfuye, ahubwo itangwa kugira ngo ihumurize abapfushije hanatangwe ubuhamya ku bihereranye n’imimerere y’abapfuye, buhabwa abaje kwifatanya muri uwo muhango (Umubwiriza 9:5, 10; 2 Abakorinto 1:3-5). Indi mpamvu y’ingenzi ituma hatangwa disikuru y’ihamba ni ugufasha abantu bose baba baje muri uwo muhango kugira ngo batekereze ku bihereranye n’ukuntu ubuzima ari bugufi (Umubwiriza 7:2). Mbese, izo ntego zagerwaho binyuriye mu gutanga disikuru y’ihamba mu gihe umuntu yiyahuye?
Mu by’ukuri, bamwe bashobora kumva ko uwo muntu yiyishe abigambiriye, akaba yari azi neza ko yacumuye kuri Yehova. Ariko se, buri gihe tuba dushobora kubona igihamya gifatika kigaragaza ko ari ko biri? Mbese, ntibyaba ari ibintu byamujemo ako kanya? Hari abantu bamwe na bamwe bagerageza kwiyahura ariko nyuma y’aho bagahindura ibitekerezo byabo ntibabe bacyiyahuye. Umuntu wamaze gupfa ntashobora kwihana ibyo yakoze.
Ikindi kintu cy’ingenzi, ni uko ibibazo byo mu mutwe no kuvurungana mu byiyumvo biri mu bitera abantu benshi kwiyahura. Mu by’ukuri, abo bashobora kwitwa ko bishwe no kwiyahura. Dukurikije imibare imwe n’imwe, 90 ku ijana by’abantu biyahura baba bafite ikibazo runaka mu mutwe, mu byiyumvo, cyangwa barasabitswe n’ibiyobyabwenge. Mbese, Yehova ababarira abantu biyahura bari muri iyo mimerere? Ntidushobora kwemeza niba uwo muntu uba yapfuye aba yakoze icyaha Yehova adashobora kubabarira. Igihe umukozi w’Umukristo asuzuma kugira ngo amenye niba yatanga disikuru y’ihamba, ashobora no kureba imimerere uwo muntu wiyahuye yari arimo akanagenzura niba atarigeze arwara indwara yo mu mutwe.
Hari ikindi kintu kigomba gusuzumwa: ni gute abantu bo muri ako karere babona ibihereranye no kwiyahura n’urupfu rw’uwo muntu? Icyo ni ikintu kigomba kwitabwaho n’abasaza mu buryo bwihariye, kubera ko bahangayikishwa n’ukuntu itorero ry’Abahamya ba Yehova ryo muri ako karere rivugwa. Abasaza bashobora guhitamo kudashyigikira ku mugaragaro uwo muhango cyangwa kudashyigikira ko disikuru y’ihamba itangirwa mu Nzu y’Ubwami, bitewe n’ukuntu abantu bo muri ako karere muri rusange babona ibyo kwiyahura, kandi cyane cyane bikaba byaterwa n’icyo batekereza ku byabaye.
Ariko kandi, mu gihe umukozi w’Umukristo asabwe kuyobora umuhango w’ihamba wateguwe n’abandi, ashobora kubikora yumva ko ari umwanzuro yifatiye ku giti cye, ko atatumwe n’itorero. Mu gihe yaba ahisemo kubikora, yagombye kurangwa n’amakenga ntagire amagambo ayo ari yo yose avuga yemeza mu buryo budasubirwaho ko uwo muntu ashobora kuzazuka. Ibyiringiro ibyo ari byo byose byo mu gihe kizaza by’uwo muntu uba yapfuye biba biri mu maboko ya Yehova, kandi nta muntu n’umwe ushobora kuvuga ko uwo uba yapfuye azazuka cyangwa ko atazazuka. Uwo mukozi w’Umukristo ashobora kwibanda ku kuri kwa Bibiliya kuvuga ibihereranye n’urupfu, kandi agahumuriza abapfushije.