Kubona ibyerekeranye n’akazi mu buryo bushyize mu gaciro
MU ISI ya none irimo ipiganwa rikaze ku isoko mpuzamahanga n’inganda zikora ibicuruzwa byinshi icyarimwe, usanga abantu benshi bajya ku kazi biganyira. Nyamara twagombye kwishimira akazi. Kubera iki? Ni ukubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana, kandi Imana ikaba yishimira umurimo wayo. Urugero, mu Itangiriro 1:31 havuga ko “iminsi” itandatu y’irema irangiye, iyo minsi ikaba yari ihwanye n’igihe kirekire cyane, ‘Imana yarebye ibyo yaremye byose, n’uko byari byiza cyane.’
Kuba Yehova akunda akazi ni imwe mu mpamvu zituma yitwa ‘Imana ihimbarwa’ (1 Timoteyo 1:11, NW ). None se, ntibihuje n’ubwenge ko uko tuzarushaho kumwigana ari na ko tuzarushaho kugira ibyishimo? Kuri iyo ngingo, Umwami Salomo wo muri Isirayeli ya kera, wari umuhanga mu by’ubwubatsi no gushyira ibintu kuri gahunda, yaranditse ati “umuntu wese akwiriye kurya no kunywa, no kunezezwa n’ibyiza by’imirimo ye yose, kuko na byo ari ubuntu bw’Imana.”—Umubwiriza 3:13.
Muri iyi si irangwa n’imikorere y’akazi igenda ihindagurika, kwihingamo imyifatire myiza, ishyize mu gaciro mu byerekeranye n’akazi, bishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi. Ariko Yehova aha imigisha abakurikiza ubuyobozi bwe bwuje urukundo (Zaburi 119:99, 100). Bene abo bantu usanga ari abakozi bubahwa kandi biringirwa, bityo bakaba badapfa kwirukanwa. Nanone bitoza kubona ubuzima n’akazi badashingiye ku bintu byo mu buryo bw’umubiri, ahubwo bashingira ku bintu byo mu buryo bw’umwuka. Ibyo bibafasha gufata imyanzuro ikwiriye mu buzima, kandi bakamenya ko igihe icyo ari cyo cyose akazi kabo gashobora kubura atari ko gatuma bagira ibyishimo n’umutekano (Matayo 6:31-33; 1 Abakorinto 2:14, 15). Bibafasha kugira imyifatire ishyize mu gaciro mu byerekeranye n’akazi.
Ihingemo gukora akazi mu buryo bushimisha Imana
Hari abantu usanga baratwawe n’akazi, bakagaha umwanya wa mbere mu mibereho yabo. Naho abandi, si bo barota amasaha yo gutaha ageze ngo bisubirire imuhira. Wifuza kuba uwuhe muri abo bombi? Bibiliya iduha igisubizo igira iti “urushyi rumwe rwuzuye rufite amahoro, biruta amashyi yombi yuzuye afite umuruho no kwiruka inyuma y’umuyaga” (Umubwiriza 4:6). Rwose ubwira bwinshi bwiriza ubusa, ni nko “kwiruka inyuma y’umuyaga.” Kubera iki? Ni ukubera ko dushobora kwangiza ibintu bituma tugira ibyishimo bisesuye, ni ukuvuga imishyikirano tugirana n’incuti n’abavandimwe, imimerere yo mu buryo bw’umwuka, ubuzima bwacu ndetse n’uburambe (1 Timoteyo 6:9, 10). Imyifatire ishyize mu gaciro ni ukunyurwa no kugira ibintu bike ariko dufite amahoro mu rugero runaka, aho kugira byinshi birimo amagorwa n’imihangayiko.
Iyo Bibiliya idutera inkunga yo gushyira mu gaciro, ntiba ishyigikira ubunebwe (Imigani 20:4). Ubunebwe butuma twisuzuguza bukanadutesha agaciro imbere y’abandi. Ndetse n’ikirushaho kuba kibi ni uko bumunga imishyikirano dufitanye n’Imana. Bibiliya ivuga mu buryo bweruye ko umuntu udashaka gukora atagomba no kurya ibyo abandi bagokeye (2 Abatesalonike 3:10). Ahubwo yagombye guhindura imyifatire agakorana umwete kugira ngo yitunge atunge n’abe mu buryo bwiyubashye. Aramutse akoze akazi ashyizeho umwete, ashobora ndetse no kuba yafasha abafite ibyo bakeneye koko, kandi ni na byo Ijambo ry’Imana riduteramo inkunga.—Imigani 21:25, 26; Abefeso 4:28.
Batozwa gukunda akazi uhereye mu buto bwabo
Kugira akamenyero keza ku kazi si ibintu bipfa kwizana gutya gusa; umuntu abyiga akiri muto. Ni yo mpamvu Bibiliya igira ababyeyi inama igira iti “menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo” (Imigani 22:6). Uretse guha abana babo urugero rwiza bakorana umwete ubwabo, ababyeyi barangwa n’ubwenge batangira gutoza abana babo bato babaha imirimo yo gukora mu rugo ikwiranye n’ikigero bagezemo. Nubwo abana bayikora birozonga, bazagenda babona ko bafitiye umuryango akamaro, cyane cyane iyo ababyeyi babo babashimira akazi baba bakoze. Ikibabaje ni uko hari ababyeyi bakorera abana babo hafi buri kantu kose, wenda bitewe no kutumva neza icyo kugirira abana neza bisobanura, bityo bigatuma barera bajeyi. Bene abo babyeyi bagombye kuzirikana amagambo avugwa mu Migani 29:21 (Bibiliya Ntagatifu) hagira hati “niba umucakara [cyangwa umwana] ateteshejwe kuva mu bwana, amaherezo azigomeka.”
Nanone ababyeyi bazi neza inshingano zabo bita cyane ku myigire y’abana babo bakabatera inkunga yo kwiga bashyizeho umwete. Ibyo byazabagirira umumaro mu gihe bazaba bagejeje igihe cyo gushaka akazi.
Gira ubwenge mu gutoranya akazi
Nubwo Bibiliya itaduhitiramo akazi dukwiriye gukora, iduha amahame meza tugomba gukurikiza kugira ngo amajyambere yacu yo mu buryo bw’umwuka adapfukiranwa, cyangwa tukica umurimo dukorera Imana n’izindi nshingano zitureba. Urugero, intumwa Pawulo yaranditse ati ‘igihe kiragabanutse. Uhereye none abakoresha iby’isi bamere nk’abatarenza urugero, kuko ishusho y’iyi si ishira’ (1 Abakorinto 7:29-31). Muri iyi si ya none, nta kintu na kimwe wavuga ngo kirashinganye nta cyo gishobora kuba. Gukoresha igihe cyacu cyose n’imbaraga zacu zose twiruka inyuma y’iyi si, ni nko gufata amafaranga tuba twarizigamiye ubuzima bwacu bwose tukajya kuyashora mu byo kubaka inzu iri mu karere gakunze kwibasirwa n’umwuzure. Mbega ukuntu twaba tubaye indangare!
Interuro ngo “abakoresha iby’isi bamere nk’abatarenza urugero,” izindi Bibiliya ziyihinduramo ngo “be kubyivurugutamo” cyangwa ngo “ntibagatwarwe na yo” (Bible de Jérusalem; Bibiliya Ntagatifu). Abantu b’abanyabwenge ntibigera birengagiza ko igihe iyi si ishigaje “kigabanutse” kandi ko ‘abayivurugutamo’ cyangwa ‘bagatwarwa’ na yo batazabura kumanjirwa no kwicuza.—1 Yohana 2:15-17.
‘Imana ntizaguhāna na hato’
Yehova azi neza ibyo dukeneye ndetse kurusha uko twe tubizi. Nanone azi aho imigambi ye igeze isohozwa. Ni yo mpamvu atwibutsa ati “ntimukagire ingeso zo gukunda impiya ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite, kuko [Imana] ubwayo yavuze iti ‘sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato’ ” (Abaheburayo 13:5). Mbega ukuntu ayo magambo ahumuriza! Kubera ko Yesu yiganye Imana yita ku bantu mu buryo burangwa n’urukundo, mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi yavuzemo ibintu byinshi byarimo amasomo yahaye abigishwa be abereka imyifatire ikwiriye bagombaga kugira mu byerekeranye n’akazi hamwe n’ubutunzi.—Matayo 6:19-33.
Abahamya ba Yehova bihatira gukurikiza izo nyigisho. Urugero, hari Umuhamya umwe wakoraga mu byerekeye amashanyarazi wangiye umukoresha we kuzajya akora amasaha y’ikirenga. Kuki yabyanze? Ni uko atashakaga ko akazi kamufata igihe yari yarageneye umuryango we n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Ariko kubera ko yari umukozi mwiza wiringirwa, umukoresha we yubahirije ibyifuzo bye. Birumvikana ko atari uko bizajya bigenda buri gihe, kandi hari n’igihe byaba ngombwa ko umuntu ashaka akandi kazi kugira ngo akomeze kubaho mu buryo bushyize mu gaciro. Nyamara kandi, abiringira Yehova mu buryo bwuzuye babona ko akenshi imyifatire yabo myiza n’ukuntu bakora akazi neza bituma abakoresha babo babakunda.—Imigani 3:5, 6.
Igihe akazi kose kazaba gashimishije
Muri iyi si ya none idatunganye, ibibazo n’inkeke by’akazi ntibizabura kubaho. Ndetse ibintu bishobora kuzamba kurushaho uko isi igenda irushaho kuvurungana n’ubukungu bukagenda burushaho kuba nabi. Ariko ibyo ntibizahora bityo. Igihe kiregereje ubwo nta muntu uzaba adafite akazi. Ndetse imirimo yose izaba ishishikaje, ishimishije. Ni gute ibyo byashoboka? Ni iki kizatuma habaho bene iryo hinduka?
Yehova yavuze ibihereranye n’icyo gihe binyuriye ku muhanuzi we Yesaya. Yagize ati “ndarema ijuru rishya n’isi nshya, ibya kera ntibizibukwa kandi ntibizatekerezwa” (Yesaya 65:17). Yarimo avuga ibyerekeye ubutegetsi bwe bushya buzategeka umuryango mushya w’abantu utandukanye cyane n’uyu wo muri iki gihe.—Daniyeli 2:44.
Ubwo buhanuzi bukomeza buvuga ukuntu abantu bazabaho icyo gihe n’akazi bazakora, bugira buti “bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi, kuko bazamara imyaka nk’ibiti, kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y’intoki zabo. Ntibazaruhira ubusa kandi ntibazabyara abana bo kubona amakuba, kuko bazaba ari urubyaro rw’abahawe umugisha n’Uwiteka, hamwe n’abazabakomokaho.”—Yesaya 65:21-23.
Mbega ihinduka rikomeye rizabaho muri iyo si nshya y’Imana! None se koko, ntiwifuza kuzaba muri iyo si aho ‘utazaruhira ubusa’ ahubwo ukazishimira rwose “imirimo” y’intoki zawe? Zirikana ariko ko abazabona iyo migisha bazaba ari “urubyaro rw’abahawe umugisha n’Uwiteka.” Nawe ushobora kuba umwe muri abo ‘bahawe umugisha,’ uramutse wize ibyerekeye Yehova kandi ugakora ibyo adusaba. Yesu yaravuze ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Abahamya ba Yehova bakwishimira kugufasha kugira ubwo bumenyi butanga ubuzima binyuriye mu kwiga Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya buri gihe.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]
“BARABIFUZA CYANE”
Bibiliya igira iti “ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu” (Abakolosayi 3:23). Birumvikana ko umukozi ugengwa n’iryo hame mu kazi ari we abantu bose bifuza gukoresha. Ku bw’ibyo, uwitwa J. J. Luna yagiriye abakoresha inama ko mu gihe bashaka abakozi bajya bashaka abayoboke b’amadini amwe n’amwe barangwa n’umwete, ariko yongeyeho ati “icyakora, akenshi duhitamo gukoresha Abahamya [ba Yehova].” Mu mpamvu yatanze harimo n’uko bazwi hose ko ari inyangamugayo, ibyo bigatuma ‘babifuza cyane’ mu mirimo myinshi itandukanye.—Yabivuze mu gitabo cye cyitwa How to Be Invisible.
[Amafoto yo ku ipaji ya 5]
Kumenya gushyira mu gaciro mu bihereranye no gukora akazi gasanzwe n’ibintu by’umwuka no kwirangaza bituma tugira ibyishimo