Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru
Muri Brezili “barumva” ubutumwa bw’Ubwami
KUGIRA ngo Abahamya ba Yehova bo muri Brezili babwirize ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu duce ibipfamatwi bituyemo, abenshi bize guca amarenga nubwo bitari biboroheye. Imihati bashyiraho ituma bagira ingaruka nziza cyane, nk’uko ingero zikurikira zibigaragaza.
Eva,a ni igipfamatwi, akaba atuye muri São Paulo. Yatangiye kwiga ururimi rw’amarenga ubwo yari amaze kwimuka we n’abana be batatu, akajya kubana n’umugabo w’igipfamatwi. Igihe Eva n’umugabo we bari ku isoko, bahuye n’Abahamya ba Yehova na bo b’ibipfamatwi, maze babatumirira kujya mu materaniro abera mu Nzu y’Ubwami. Bemeye iryo tumira batekereza ko ari ibintu byo mu rwego mbonezamubano.
Kubera ko Eva yari ataramenya neza ururimi rw’amarenga, yumvise bike mu byavugiwe muri ayo materaniro. Nyuma y’aho, hari Abahamya ba Yehova batumiye Eva kugira ngo bajye kugira icyo basangira mu rugo iwabo. Abo Bahamya bakoresheje amafoto aboneka mu gatabo Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose!, maze bamusobanurira amasezerano y’Imana yo mu gihe kizaza ahereranye n’isi izahinduka paradizo. Eva yakunze ibyo yari yize maze atangira kujya mu materaniro buri gihe.
Nyuma y’aho gato, Eva yaretse kubana n’umugabo we kugira ngo abeho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya. Nubwo umuryango we wamurwanyaga bikomeye, Eva yakomeje kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, maze abatizwa mu mwaka wa 1995. Hashize amezi atandatu, Eva yabaye umubwiriza w’Ubwami w’igihe cyose. Kuva icyo gihe, yafashije abantu 4 b’ibipfamatwi bageza igihe biyegurira Imana kandi barabatizwa.
Uwitwa Carlos yavutse ari igipfamatwi. Kuva mu buto bwe yishoraga mu biyobyabwenge, mu bwiyandarike no mu bujura. Udutsiko tw’amabandi bari bahanganye twaramwibasiye bituma ahungira i São Paulo maze abana na João mu gihe runaka. João na Carlos bari ibipfamatwi, kandi bose bariyandarikaga.
Imyaka mike nyuma y’aho, Carlos yamenye ubutumwa bwiza bw’Ubwami, maze bimusunikira guhindura imibereho ye kandi asezerana n’umugore we mu butegetsi. Carlos amaze guhuza imibereho ye n’icyo Ibyanditswe bimusaba, yarabatijwe kugira ngo agaragaze ko yiyeguriye Yehova. Hagati aho João na we yamenye ubutumwa bwiza kandi imibereho ye irahinduka cyane, ariko Carlos ntiyari abizi. João amaze kumenya ko Yehova atemera ibyo gukoresha amashusho mu gusenga, yataye “amashusho y’abatagatifu” yari afite. João amaze guhindura imibereho ye ya mbere na we yarabatijwe.
Mbega ukuntu Carlos na João basazwe n’ibyishimo igihe bahuriraga mu Nzu y’Ubwami kandi bakibonera ukuntu buri wese yari yarahindutse! Ubu bose ni abatware b’imiryango basohoza neza inshingano zabo kandi ni ababwiriza b’Ubwami barangwa n’ishyaka.
Ubu muri Brezili hari amatorero 30 n’amatsinda 154 akoresha ururimi rw’amarenga, afite ababwiriza basaga 2.500, kandi 1.500 muri bo, ni ibipfamatwi. Muri porogaramu yari igenewe ibipfamatwi mu ikoraniro ry’intara ryabereye muri Brezili mu mwaka wa 2001 ryari rifite umutwe uvuga ngo “Abigisha Ijambo ry’Imana,” hateranyemo abantu basaga 3.000 kandi 36 muri bo barabatijwe. Kubera ko Yehova atanga imigisha, turiringira ko ibipfamatwi byinshi bizarushaho kwemera ubutumwa bwiza bw’Ubwami.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Amazina yarahinduwe.