Ibibazo by’abasomyi
Kuki muri Yesaya 30:21 havuga ko ijambo rya Yehova rituruka “inyuma,” mu gihe umurongo ubanziriza uwo uvuga ko Yehova ari imbere ugira uti ‘amaso yawe azajya areba ukwigisha’?
Muri Yesaya 30:20, 21 dusoma ngo ‘ukwigisha ntazongera guhishwa ahubwo amaso yawe azajya areba ukwigisha, kandi nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti “iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza.’’’
Dufashe ayo magambo uko ari, usoma abona imbere ye Yehova, we Mwigisha Mukuru, ariko akumva ijwi Rye rimuturuka inyuma. Icyakora, ayo magambo yavuzwe mu buryo bw’ikigereranyo kandi ni uko yagombye kumvikana.
Amagambo yavuzwe ku murongo wa 20, yumvikanisha ko hari umugaragu witeguye gukorera shebuja, yiteguye kubahiriza ibyo amutegeka. Kimwe n’uko umugaragu yitegereza ukuboko kwa shebuja kugira ngo atahure icyo shebuja ashaka, abagize ubwoko bwa Yehova muri iki gihe na bo bahanga amaso inyigisho zishingiye kuri Bibiliya Yehova ahora abagezaho binyuriye ku muteguro we wo ku isi (Zaburi 123:1, 2). Ni koko, bitabira ubuyobozi bwe, bakamenya neza ibyo Yehova atwigisha byose binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge.”—Matayo 24:45-47.
Hanyuma se, twavuga iki ku bihereranye n’ijambo abagaragu be bumva ribaturutse inyuma? Bihuje n’ubwenge gufata umwanzuro w’uko iryo jambo bumva ribaturutse inyuma ari amagambo yavuzwe n’Imana mu gihe cyahise, akandikwa mu Ijambo ryayo, tukaba tuyasobanukirwa binyuriye ku “gisonga gikiranuka” (Luka 12:42). Abagaragu b’Imana muri iki gihe bumva ijwi ryayo binyuriye mu kwigana umwete Bibiliya no gushyira mu bikorwa amahame yayo mu mibereho yabo. Ibyo babigeraho babifashijwemo n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bitegurwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ ari we “gisonga gikiranuka.” Kubera ko abagaragu b’Imana bishingikiriza ku buyobozi buturuka ku Mwigisha wabo Mukuru, bakitondera inyigisho abaha mu gihe gikwiriye kandi bakiga Ijambo rye rimaze ibinyejana byinshi ryanditswe, ni nk’aho mu buryo bw’ikigereranyo baba bamubona imbere yabo kandi bakumva ijwi rye ribaturuka inyuma.—Abaroma 15:4.