ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/3 pp. 15-20
  • Gerageza kubona abandi nk’uko Yehova ababona

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gerageza kubona abandi nk’uko Yehova ababona
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Dusuzume neza ibya Yona
  • Tubone Petero mu buryo bushyize mu gaciro
  • Isomo twabivanamo muri iki gihe
  • Yavanye isomo ku makosa yakoze
    Twigane ukwizera kwabo
  • Yavanye isomo ku makosa yakoze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Yize kugira imbabazi
    Twigane ukwizera kwabo
  • Yize kugira imbabazi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/3 pp. 15-20

Gerageza kubona abandi nk’uko Yehova ababona

‘Uwiteka ntareba nk’uko abantu bareba.’​—1 SAMWELI 16:7.

1, 2. Ni gute Yehova yabonaga Eliyabu mu buryo butandukanye n’uko Samweli yamubonaga, kandi se ni irihe somo ibyo bitwigisha?

MU KINYEJANA cya 11 M.I.C., Yehova yashinze umuhanuzi Samweli umurimo yagombaga gukora mu ibanga. Yamutegetse kujya mu rugo rw’umuntu witwaga Yesayi agasigira umwe mu bahungu be kuzaba umwami wa Isirayeli. Igihe Samweli yabonaga umuhungu w’imfura wa Yesayi witwaga Eliyabu, yahise atekereza ko ari we Imana yari yatoranyije. Ariko Yehova yaramubwiye ati “nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk’uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima” (1 Samweli 16:6, 7). Samweli ntiyabonaga Eliyabu nk’uko Yehova yamubonaga.a

2 Abantu bashobora kwibeshya ku bandi mu buryo bworoshye. Ku ruhande rumwe, dushobora kwibeshya ku bantu bafite agasura keza, ariko badafite umutima. Ku rundi ruhande, hari ubwo dushobora kwishyiramo umuntu kubera ko gusa atatujyamo kandi uwo muntu ari inyangamugayo.

3, 4. (a) Mu gihe Abakristo babiri baba bagiranye ikibazo, ni iki buri wese muri bo yagombye kwiyemeza gukora? (b) Ni ibihe bibazo twagombye kwibaza mu gihe twaba dufitanye na mugenzi wacu duhuje ukwizera ikibazo cy’ubwumvikane buke?

3 Ibibazo bishobora kuvuka mu gihe twaba twihutira gucira abandi imanza, ndetse n’abo tumaranye igihe kirekire. Tuvuge ko watonganye n’undi Mukristo kandi mwari musanzwe muri incuti. None se ntiwakwishimira ko mwiyunga? Ni iki kizabigufashamo?

4 Kuki utafata igihe ugatekereza witonze kuri uwo muvandimwe cyangwa uwo mushiki wacu, unareba ibyiza bye? Mu gihe ubikora, zirikana amagambo Yesu yavuze agira ati “nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye” (Yohana 6:44). Hanyuma ibaze uti ‘kuki Yehova yarehereje uriya muntu ku Mwana We? Ni iyihe mico myiza afite? Naba se naragiye nirengagiza iyo mico cyangwa nkabona ko nta cyo ivuze? Mbere hose se ni iki cyatumye tuba incuti? Ni iki cyatumye mukunda?’ Ushobora kudahita utekereza ku mico myiza ye, cyane cyane niba waramaze igihe wumva yaragukomerekeje. Ariko icyo ni ikintu cy’ingenzi ugomba gukora kugira ngo mwongere mugirane imishyikirano myiza. Tugiye kureba urugero rugaragaza uko ibyo byakorwa dusuzuma imico myiza y’abagabo babiri bakunze kubonwaho amakosa gusa. Abo ni umuhanuzi Yona n’intumwa Petero.

Dusuzume neza ibya Yona

5. Ni iyihe nshingano Yona yahawe, kandi se yabyifashemo ate?

5 Yona yahanuriye ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli mu gihe cy’ubutegetsi bw’Umwami Yerobowamu wa kabiri mwene Yehowasi (2 Abami 14:23-25). Igihe kimwe, Yehova yategetse Yona kuva muri Isirayeli akajya i Nineve, umurwa mukuru w’Ubwami bw’igihangange bwa Ashuri. Ni ubuhe butumwa yagombaga kujyanayo? Yagombaga kujya kuburira abaturage b’aho ko umurwa wabo ukomeye wari hafi kurimburwa (Yona 1:1, 2). Aho gukurikiza amabwiriza y’Imana, Yona yafashe inzira arahunga! Yafashe ubwato bwajyaga i Tarushishi, kure y’i Nineve.—Yona 1:3.

6. Kuki Yehova yahisemo Yona akaba ari we atuma i Nineve?

6 Ni iki gihita kiza mu bwenge bwawe iyo utekereje kuri Yona? Uhita utekereza ko ari umuhanuzi utarumviraga? Iyo udasuzumye ibye neza, ushobora kubibona gutyo. Ariko se, Imana yaba yaragize Yona umuhanuzi kubera ko atumviraga? Oya rwose! Yona agomba kuba yari afite imico myiza runaka. Reka dusuzume inkuru y’uwo muhanuzi.

7. Ni iyihe mimerere Yona yarimo igihe yakoreraga Yehova muri Isirayeli, kandi se, kumenya ibyo bituma umubona ute?

7 Tuzi ko Yona yabaye indahemuka mu murimo ukomeye yakoreye muri Isirayeli, kandi ko abantu b’aho batitabiraga ibyo yababwiraga. Umuhanuzi Amosi wabayeho mu gihe kimwe na Yona yavuze ko Abisirayeli bo muri icyo gihe bari barirundumuriye mu gushaka ubutunzi.b Hari ibintu bibi byakorerwaga muri icyo gihugu, ariko Abisirayeli nta cyo byari bibabwiye (Amosi 3:13-15; 4:4; 6:4-6). Nyamara, Yona yashohoje inshingano ye mu budahemuka, akomeza kubabwiriza. Niba uri umubwiriza w’ubutumwa bwiza, uzi ukuntu bigoye kubwiriza abantu badamaraye, batagira icyo bitaho. Bityo rero, nubwo twemera ko Yona yari afite intege nke, nimucyo tujye twibuka ukuntu yagaragaje ubudahemuka no kwihangana mu gihe yabwirizaga Abisirayeli b’abahemu.

8. Ni ibihe bibazo Yona yari kugirira i Nineve?

8 Inshingano Yona yari ahawe yo kujya i Nineve yari ikomeye cyane kurushaho. Kugira ngo agereyo, yagombaga kugenda ibirometero hafi 800 ku maguru, rukaba rwari urugendo rugoye rwari kumutwara hafi ukwezi kose. Igihe uwo muhanuzi yari kuba agezeyo, yari kubwiriza Abashuri bari bazwiho ubugome bukabije. Intambara zabo zarangwaga no kubabaza abantu urubozo. Ndetse biratanaga ibikorwa byabo by’ubugome. Ntibitangaje rero kuba Nineve yariswe “umurwa uvusha amaraso”!—Nahumu 3:1, 7.

9. Ni iyihe mico Yona yagaragaje igihe mu nyanja hazagamo umuyaga ukomeye?

9 Yona yanze kumvira itegeko rya Yehova, ahubwo afata ubwato bwamujyanye kure cyane y’aho yari yoherejwe. Ariko wibuke ko Yehova atatakarije umuhanuzi we icyizere cyangwa ngo ashake undi muntu wo kumusimbura. Ahubwo, yagerageje kumufasha kugira ngo yiyumvishe ibintu neza. Imana yateje umuyaga ukomeye mu nyanja. Ubwato Yona yarimo bwateraganywe n’umuraba. Abantu batariho urubanza bari bagiye kuhatikirira bazize Yona (Yona 1:4)! Yona yari kubyifatamo ate? Kubera ko atashakaga ko abantu bari muri ubwo bwato bapfa ari we bazize, yarababwiye ati “nimunterure munjugunye mu nyanja, na yo irabaturiza” (Yona 1:12). Igihe abasare bateruraga Yona bakamujugunya mu nyanja, nta mpamvu yari afite yo gutekereza ko Yehova yamurokora (Yona 1:15). Ariko Yona yari yiteguye gupfa kugira ngo abandi batahatikirira. Mbese ibyo ntibigaragaza ko yari afite ubutwari, ukwicisha bugufi n’urukundo?

10. Byagenze bite igihe Yehova yongeraga kohereza Yona i Nineve?

10 Hanyuma Yehova yaje kurokora Yona. Mbese, ibintu yari yakoze byatumye atongera kuba umukozi ukwiriye guhagararira Imana? Oya. Kubera imbabazi za Yehova n’urukundo rwe, yongeye guha uwo muhanuzi inshingano yo kujya kubwiriza abantu b’i Nineve. Igihe Yona yageraga i Nineve, yagize ubutwari abwira abaturage b’aho ko Imana yari yabonye ububi bwabo bwari bukabije, kandi ko mu minsi 40 umurwa wabo wari kurimburwa (Yona 1:2; 3:4). Igihe abaturage b’i Nineve bumvaga ubutumwa butaziguye Yona yabagejejeho, barihannye umurwa wabo ntiwarimburwa.

11. Ni iki kigaragaza ko ibyo Yona yigishijwe yabivanyemo isomo ry’agaciro?

11 Icyo gihe na bwo, Yona yari atarabona ibintu mu buryo bukwiriye. Yehova yamuhaye isomo ryari kumufasha kumenya ko burya Yehova we atareba ibigaragarira amaso gusa. Agenzura ibiri mu mutima (Yona 4:5-11). Kuba Yona yaravugaga ibintu uko biri mu nkuru yanditse bigaragaza ko ibyo yigishijwe yabivanyemo isomo ry’agaciro. Kuba yaremeye kwandika amakosa ye ndetse akanashyiramo utuntu duto duto twakoza umuntu isoni, ni ikindi gihamya kigaragaza ko yari afite umuco wo kwicisha bugufi. Ntitwakwirengagiza ko bisaba ubutwari rwose kugira ngo umuntu yemere ikosa rye!

12. (a) Tuzi dute ko Yesu yabonaga abantu nk’uko Yehova ababona? (b) Duterwa inkunga yo kubona dute abantu tubwiriza ubutumwa bwiza? (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 18.)

12 Hashize ibinyejana byinshi nyuma y’aho, Yesu Kristo yavuze mu buryo bwiza ibyageze kuri Yona. Yagize ati “nk’uko Yona yamaze iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’urufi, ni ko n’Umwana w’umuntu azamara iminsi itatu n’amajoro atatu ikuzimu” (Matayo 12:40). Igihe Yona azaba yazutse, azamenya ko Yesu yagereranyije igihe yamaze ari mu mva n’igihe uwo muhanuzi yamaze ari mu nda y’urufi. Mbese ntidushimishwa no kuba dukorera Imana idatererana abagaragu bayo mu gihe bakoze amakosa? Umwanditsi wa Zaburi yaranditse ati “nk’uko se w’abana abagirira ibambe, ni ko Uwiteka arigirira abamwubaha. Kuko azi imiremerwe yacu, yibuka ko turi umukungugu” (Zaburi 103:13, 14). Ntitwashidikanya ko uwo ‘mukungugu,’ natwe abantu badatunganye bo muri iki gihe turimo, ushobora gukora byinshi ubifashijwemo n’umwuka wera w’Imana!

Tubone Petero mu buryo bushyize mu gaciro

13. Ni izihe nenge Petero yari afite wahita utekerezaho, ariko se, kuki Yesu yamutoranyirije kuba intumwa ye?

13 Reka dusuzume mu buryo buhinnye urugero rwa kabiri, urwo rukaba ari urw’intumwa Petero. Uwakubwira ngo uvuge ukuntu Petero yari ateye, mbese wahita utekereza ko yari umuntu uhubuka, ndetse ko yiyemeraga cyane? Koko rero, hari igihe Petero yajyaga acikwa akagaragaza izo nenge. Ariko se, utekereza ko Yesu yari gutoranya Petero ngo abe umwe mu ntumwa ze 12 niba koko Petero yari umuntu uhubuka kandi wiyemera (Luka 6:12-14)? Oya rwose! Yesu yirengagije izo nenge areba imico myiza Petero yari afite.

14. (a) Ni iyihe mpamvu ishobora kuba yaratumaga Petero avuga nta cyo yishisha? (b) Kuki twagombye kwishimira ko Petero yakundaga kubaza ibibazo?

14 Rimwe na rimwe, Petero yajyaga afata ijambo akavuga mu izina ry’izindi ntumwa. Bamwe bashobora kubona ko yishyiraga hejuru. Ariko se, ni ko biri byanze bikunze? Bamwe bavuga ko Petero ashobora kuba yari mukuru kurusha izindi ntumwa, wenda akaba yararutaga na Yesu. Niba ari ko biri, byaba byumvikanisha impamvu Petero yakundaga kuvuga mbere y’abandi (Matayo 16:22). Ariko kandi, hari ikindi kintu tugomba kuzirikana. Petero yari umugabo wari uhagaze neza mu buryo bw’umwuka. Inyota yari afite yo kumenya yamusunikiraga kubaza ibibazo. Ibyo byatubereye ingirakamaro. Hari ibintu Yesu yagiye avuga asubiza ibibazo Petero yabaga amubajije, kandi byanditswe muri Bibiliya. Urugero, igihe Yesu yavugaga ibyerekeye ‘igisonga gikiranuka,’ yasubizaga ikibazo Petero yari amubajije (Luka 12:41-44). Kandi utekereze kuri iki kibazo Petero yabajije Yesu agira ati “twebwe ko twasize byose tukagukurikira, none se tuzamera dute?” Ibyo byatumye Yesu abaha isezerano ritera inkunga agira ati “umuntu wese wasize urugo cyangwa bene se cyangwa bashiki be, cyangwa se cyangwa nyina cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bw’izina ryanjye, azahabwa ibibiruta incuro ijana, kandi azaragwa n’ubugingo buhoraho.”—Matayo 15:15; 18:21, 22; 19:27-29.

15. Kuki twavuga ko Petero yari indahemuka by’ukuri?

15 Petero yari afite undi muco mwiza; yari indahemuka. Igihe abenshi mu bigishwa ba Yesu barekaga kumukurikira bitewe n’uko hari imwe mu nyigisho ze batari basobanukiwe, Petero yahise avugira izindi ntumwa 12 ati “Databuja, twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho” (Yohana 6:66-68). Mbega ukuntu ayo magambo agomba kuba yarashimishije Yesu! Nyuma y’aho igihe hazaga agatsiko k’abantu bari baje gufata Shebuja, izindi ntumwa hafi ya zose zarahunze. Ariko Petero we yarabakurikiye, bakarenga ahinguka, arinda agera mu rugo rw’umutambyi mukuru. Kuba yarinjiye muri urwo rugo bigaragaza ko yari intwari. Mu gihe Yesu yabazwaga ibibazo, Petero yasanze Abayahudi aho barimo bota. Umwe mu bagaragu b’umutambyi mukuru yaramumenye amurega ko yari kumwe na Yesu. Yego Petero yihakanye Shebuja, ariko ntitwakwibagirwa ko icyatumye Petero agera muri iyo mimerere y’akaga ari uko yari indahemuka kuri Yesu kandi ko yari amuhangayikiye. Izindi ntumwa hafi ya zose ntizatinyutse kuhagera.—Yohana 18:15-27.

16. Ni iyihe mpamvu y’ingenzi yatumye dusuzuma imico myiza ya Yona n’iya Petero?

16 Imico myiza Petero yari afite yarutaga kure cyane intege nke ze. Ni na ko byari bimeze kuri Yona. Nk’uko twasuzumye ibihereranye na Yona na Petero tukabona ibyiza byabo kurusha uko twari dusanzwe tubibona, ni na ko tugomba kubigenza ku bavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka. Nitubigenza dutyo, tuzagirana na bo imishyikirano myiza. Kuki ari ngombwa ko tubigenza dutyo?

Isomo twabivanamo muri iki gihe

17, 18. (a) Kuki Abakristo bashobora kugirana ibibazo? (b) Ni iyihe nama ya Bibiliya yadufasha gukemura ibibazo tugirana na bagenzi bacu duhuje ukwizera?

17 Abantu bakuriye mu mimerere itandukanye y’iby’ubukungu, bakiga amashuri atandukanye kandi bakaba bakomoka mu bihugu binyuranye, ubu bakorera Yehova bunze ubumwe (Ibyahishuwe 7:9, 10). Mbega ukuntu itorero rya Gikristo ririmo abantu bafite kamere zitandukanye! Kubera ko dufatanyiriza hamwe mu gukorera Imana, byanze bikunze tuzagirana amakimbirane.—Abaroma 12:10; Abafilipi 2:3.

18 Nubwo twabona amakosa y’abavandimwe bacu, ntituyibandaho. Tugerageza kwigana Yehova, kandi ni we umwanditsi wa Zaburi yavugaga ubwo yaririmbaga ati “Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa? Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe?” (Zaburi 130:3). Aho kwibanda ku nenge zishobora guteza amacakubiri, ‘dukurikiza ibihesha amahoro n’ibyo gukomezanya’ (Abaroma 14:19). Twihatira kubona abantu nk’uko Yehova ababona, tukirengagiza inenge zabo maze tukibanda ku mico myiza baba bafite. Iyo tubigenje dutyo, bituma ‘twihanganirana.’—Abakolosayi 3:13.

19. Vuga ingamba z’ingirakamaro Umukristo yafata kugira ngo akemure ibibazo bikomeye by’ubwumvikane buke yaba afitanye na mugenzi we.

19 Byagenda bite mu gihe habayeho ikibazo cy’ubwumvikane buke bigakomeza kutubuza amahwemo (Zaburi 4:5)? Mbese icyo kibazo wakigiranye na mugenzi wawe muhuje ukwizera? Kuki mutagerageza kugikemura (Itangiriro 32:14-16)? Banza ubibwire Yehova mu isengesho umusabe ubuyobozi. Hanyuma, usange mugenzi wawe mufitanye ikibazo ubigiranye “ubugwaneza n’ubwenge,” kandi ugende uzirikana imico ye myiza (Yakobo 3:13). Mubwire ko wifuza ko mwakwiyunga. Wibuke inama yahumetswe igira iti “umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara” (Yakobo 1:19). Kuba tugirwa inama yo ‘gutinda kurakara’ byumvikanisha ko undi muntu ashobora gukora cyangwa akavuga ikintu kikaturakaza. Niba bigenze bityo, saba Yehova kugira ngo agufashe kugaragaza umuco wo kwirinda (Abagalatiya 5:22, 23). Emera ko umuvandimwe wawe akubwira icyamubabaje maze umutege amatwi witonze. Ntukamuce mu ijambo, nubwo haba hari ibyo utemeranyaho na we. Ashobora kuba abona ibintu uko bitari, ariko nyine ni uko abibona. Gerageza kubona ikibazo nk’uko akibona. Ibyo byasaba ko wibona nk’uko umuvandimwe wawe akubona.—Imigani 18:17.

20. Mu gihe ushaka gukemura ikibazo wagiranye n’undi Mukristo, kuki ari iby’ingenzi ko wamutega amatwi mu bwitonzi mbere yo kugira icyo uvuga?

20 Mu gihe ufashe ijambo, ujye uvugana ubugwaneza (Abakolosayi 4:6). Bwira umuvandimwe wawe ibyo umukundira. Musabe imbabazi ku bw’uruhare urwo ari rwo rwose waba waragize mu gutuma habaho ubwumvikane buke. Niba mugize icyo mugeraho bitewe n’imihati washyizeho, bishimire Yehova. Niba iyo mihati nta cyo igezeho, komeza usabe Yehova ubuyobozi kandi ntuhweme gushakisha ubundi buryo mwakwiyunga.—Abaroma 12:18.

21. Ni mu buryo ki ibyo tumaze gusuzuma byagufashije kujya ubona abandi nk’uko Yehova ababona?

21 Yehova akunda abagaragu be bose. Nubwo tudatunganye, yishimira kudukoresha twese mu murimo we. Uko turushaho kumenya ukuntu abona abandi, ni na ko tuzarushaho gukunda abavandimwe na bashiki bacu. Niba urukundo twakundaga Umukristo mugenzi wacu rwarakonje, dushobora kongera kuruhembera. Nitwiyemeza gushyiraho imihati kugira ngo tubone ibyiza ku bandi, tukababona nk’uko Yehova ababona, tuzahabwa imigisha rwose!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Byaje kugaragara ko uwo musore mwiza Eliyabu atari afite imico ikwiriye kugira ngo abe umwami mwiza wa Isirayeli. Igihe Umufilisitiya w’igihangange witwaga Goliyati yivugaga imyato imbere y’Abisirayeli, Eliyabu n’abandi Bisirayeli bahiye ubwoba cyane.—1 Samweli 17:11, 28-30.

b Biragaragara ko Yerobowamu yatumye ubwami bw’amajyaruguru burushaho gukungahara bitewe n’uko yaguye imipaka y’igihugu cye akajya asoresha abaturage b’aho yaneshaga.—2 Samweli 8:6; 2 Abami 14:23-28; 2 Ngoma 8:3, 4; Amosi 6:2.

Ni gute wasubiza?

• Yehova abona ate intege nke z’abagaragu be bizerwa?

• Ni iyihe mico myiza Yona na Petero bari bafite?

• Wiyemeje kuzajya ubona ute abavandimwe bawe b’Abakristo?

[Agasanduku ko ku ipaji ya 18]

Tekereza uko Imana ibona bagenzi bawe

Mu gihe utekereza ku nkuru ya Bibiliya ivuga ibyerekeye Yona, waba ubona ko ari iby’ingenzi guhindura uburyo wabonaga abantu ubwiriza ubutumwa bwiza? Bashobora gusa n’aho ari abantu bidamarariye cyangwa batagira icyo bitaho kimwe n’Abisirayeli, cyangwa bakaba barwanya ubutumwa bw’Imana. Ariko se, Yehova Imana ababona ate? Ndetse n’abantu bakomeye muri iyi si bashobora guhindukirira Yehova, nk’uko umwami w’i Nineve yihannye igihe Yona yahabwirizaga.—Yona 3:6, 7.

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Waba ubona abandi nk’uko Yehova ababona?

[Ifoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]

Yesu yavuze mu buryo bwiza ibihereranye n’ibyabaye kuri Yona

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze