Yehova yita ku bantu bo muri rubanda rusanzwe
MBESE, tugomba kuba abantu badasanzwe mu buryo runaka kugira ngo Imana itwiteho? Bavuga ko Abraham Lincoln wabaye perezida wa 16 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaba yaragize ati “Umwami ahitamo abantu bo muri rubanda rusanzwe. Ni yo mpamvu abarema ari benshi cyane.” Hari benshi bumva ko ari abo muri rubanda rusanzwe, ko nta cyiza cyabaturukaho. Kuba umuntu wo muri rubanda rusanzwe bishobora kumvikanisha ko umuntu ari “umukene, ari munsi y’abandi.” Mu buryo nk’ubwo, kuba umuntu “usanzwe” bishobora kugaragaza “ko atatoneshejwe cyangwa adafite umwanya wihariye,” cyangwa ko “nta gaciro afite.” None se wowe wifuza guturana n’abantu bameze bate? Wifuza guturana n’abantu b’abirasi kandi biyemera? Wifuza se guturana n’abantu buje urukundo kandi bicisha bugufi; abantu bita ku bandi nta buryarya kandi babishimiye?
Kubera ko gukagatiza no gukoba byiganje muri iyi si ya none, bituma abantu bamwe batemera ko Imana ibitaho. Hari umusomyi w’iyi gazeti wagize ati “navukiye mu muryango utarangwamo urukundo rwinshi. Barampinyuraga, bakankoba kandi bakanseka. Ibyo byatumye nkura numva nta cyo maze. Iyo mpuye n’ibibazo bihita binyibutsa ibyo nanyuzemo kera nkumva ko nta cyo maze, kandi ibyo binca intege cyane.” Icyakora, hari impamvu zituma twemera ko Imana yita ku bantu bo muri rubanda rusanzwe.
Imana yita ku bantu bo muri rubanda rusanzwe
Umwami Dawidi yaranditse ati “Uwiteka arakomeye ni uwo gushimwa cyane, gukomera kwe ntikurondoreka” (Zaburi 145:3). Ariko ibyo ntibibuza Yehova kutwitaho mu buryo bwuje urukundo kandi burangwa n’imbabazi (1 Petero 5:7). Urugero, umwanditsi wa Zaburi yagize ati “Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse. Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe.”—Zaburi 34:19.
Ibintu bikurura abantu muri iyi si, urugero nk’ubwiza bw’inyuma, ibyubahiro cyangwa ubukungu, si byo Imana yitaho. Amategeko Imana yahaye Abisirayeli agaragaza ko Imana yita ku bakene, imfubyi, abapfakazi n’abanyamahanga ikabagirira impuhwe. Imana yabwiye Abisirayeli, dore ko na bo ubwabo bari barafashwe nabi cyane igihe bari mu Misiri, iti “umusuhuke w’umunyamahanga ntukamugirire nabi, ntukamuhate kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa. Ntihakagire umupfakazi cyangwa impfubyi mubabaza. Nugira icyo ubababaza na gato bakantakira, sinzabura kumva gutaka kwabo” (Kuva 22:20-23). Byongeye kandi, umuhanuzi Yesaya yagaragaje icyizere yari afitiye Imana kubera ko yita ku bantu bo muri rubanda rusanzwe agira ati “abakene n’abatindi bagiraga ibyago wababereye igihome, ukababera ubwugamo bw’ishuheri n’igicucu cy’icyokere, iyo abanyamwaga biroha nk’uko amashahi yiroha ku nzu.”—Yesaya 25:4.
Mu gihe cy’umurimo wa Yesu Kristo, we wari ‘ishusho ya kamere’ y’Imana, yahaye abigishwa be icyitegererezo cy’ukuntu bari kuzajya bita by’ukuri ku bantu bo muri rubanda rusanzwe (Abaheburayo 1:3). Igihe yabonaga imbaga y’abantu “bari barushye cyane basandaye nk’intama zitagira umwungeri,” Yesu ‘yarabababariye.’—Matayo 9:36.
Zirikana nanone abantu Yesu yahisemo ngo abagire intumwa: bari “abantu batize, ahubwo ari rubanda rusanzwe” (Ibyakozwe 4:13, Bibiliya Ntagatifu). Nyuma y’urupfu rwa Yesu, abigishwa be batangiye gutumirira abantu b’ingeri zose gutegera amatwi Ijambo ry’Imana. Intumwa Pawulo yanditse avuga ko umuntu “utizera cyangwa injiji” yashoboraga kuza mu itorero rya Gikristo kandi agahinduka umwigishwa (1 Abakorinto 14:24, 25). Aho kugira ngo Imana ihitemo abantu bubahwa mu isi bonyine, yahisemo abantu benshi boroheje kandi bo muri rubanda rusanzwe kugira ngo bakore umurimo wayo. Intumwa Pawulo yagize ati “muzirikane guhamagarwa kwanyu bene Data, yuko ab’ubwenge bw’abantu bahamagawe atari benshi, n’abakomeye bahamagawe atari benshi n’impfura zahamagawe atari nyinshi. Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge, kandi yatoranije ibinyantege nke byo mu isi ngo ikoze isoni ibikomeye, kandi n’ibyoroheje byo mu isi n’ibihinyurwa n’ibitariho, Imana yarabitoranije ngo ihindure ubusa ibiriho, kugira ngo hatagira umuntu wīrāta imbere y’Imana.”—1 Abakorinto 1:26-29.
Mu buryo nk’ubwo, no muri iki gihe Imana itwitaho koko. Imana ishaka ko “abantu bose bakizwa bakamenya ukuri” (1 Timoteyo 2:4). Niba Imana yarakunze abari mu isi cyane bigatuma yohereza Umwana wayo ku isi ngo adupfire, nta mpamvu dufite yo kumva ko itadukunda cyangwa ngo twumve ko nta cyo tumaze (Yohana 3:16). Yesu Kristo yagaragarije abigishwa be ko bagomba kuzajya bafata uworoheje cyane hanyuma y’abandi wo mu bavandimwe be bo mu buryo bw’umwuka, nk’aho ari Yesu ubwe bakorera. Yagize ati “ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, [ni] jye mwabikoreye” (Matayo 25:40). Uko abantu bari muri iyi si baba batubona kose, niba dukunda ukuri, turi abantu bihariye mu maso y’Imana.
Uko ni ko uwitwa Francisco,a imfubyi itagira se yo muri Brezili, yumvaga ameze ubwo yari amaze kugirana imishyikirano n’Imana. Yasobanuye agira ati “kumenya Yehova n’umuteguro we byamfashije gutsinda ibyiyumvo nari mfite byo kumva nta mutekano mfite kandi isoni nagiraga zarashize. Namenye ko Yehova yita kuri buri wese muri twe.” Yehova yabereye Francisco Se nyakuri.
Yita ku bakiri bato
Yehova yita rwose ku bakiri bato, atari bose muri rusange gusa, ahubwo yita kuri buri wese ku giti cye. Birumvikana ko twese, abato n’abakuru, ari nta na rimwe twakwifuza gutekereza ko turi mu rwego rwo hejuru kandi atari ko turi. Icyakora, dushobora kuba dufite ubuhanga n’imico Imana ishobora kuzakoresha mu gihe kiri imbere. Yehova azi uko yatugorora kandi azi imyitozo dukeneye kugira ngo dukoreshe ubushobozi bwacu bwose mu buryo bwuzuye. Urugero, zirikana ibivugwa mu nkuru iri muri 1 Samweli igice cya 16. Kubera ko umuhanuzi Samweli yabonaga abantu bose bamwerekaga ngo ahitemo ukwiriye kuba umwami wa Isirayeli bakwiriye, Yehova yamusobanuriye impamvu ahisemo Dawidi, umuhungu wari muto mu bana ba Yesayi, kugira ngo azabe umwami wa Isirayeli mu gihe cyari kigiye gukurikiraho. Yehova yabwiye Samweli ati “nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye [mukuru wa Dawidi], kuko Uwiteka atareba nk’uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.”—1 Samweli 16:7.
Mbese abakiri bato muri iki gihe bashobora kwiringira ko Yehova abitaho koko? Reka turebe ibyabaye kuri Ana, umukobwa wo muri Brezili. Nk’uko bimera ku bakiri bato benshi, yababazwaga no kubona ukuntu hariho kurya ruswa n’akarengane. Hanyuma, we na bene nyina, se yatangiye kujya abajyana mu materaniro ya Gikristo. Mu gihe runaka, yatangiye gukunda ibyo yigaga mu Ijambo ry’Imana. Ana yatangiye gusoma Bibiliya n’ibitabo bya Gikristo by’imfashanyigisho za Bibiliya kandi agasenga Yehova Imana. Yakomeje kugenda agirana n’Imana imishyikirano ya bugufi kurushaho. Asobanura agira ati “nakundaga gutwara igare nkajya ku gasozi kari hafi y’iwacu, aho nitegerezaga akazuba ka kiberinka. Nasengaga Yehova kandi nkamushimira ku bw’ineza n’ubuntu agira, nkagerageza kumubwira ukuntu mukunda cyane. Kumenya Yehova Imana n’imigambi ye, byampaye amahoro kandi numva mfite umutekano.” Mbese nawe ujya ushaka igihe cyo gutekereza ku kuntu Yehova atwitaho mu buryo bwuje urukundo?
Hari igihe imimerere twakuriyemo ishobora kutubera inzitizi mu kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi cyane. Reka dufate urugero rw’ibyabaye kuri Lidia. Iyo yabwiraga se ikintu cyabaga kimuhangayikishije cyane, yamwamaganiraga kure amubwira ko ibyo ari “nta cyo bivuze.” Nubwo Lidia yasobanukirwaga ko se yifuzaga ko yibagirwa icyo kibazo, agira ati “kwiga Bibiliya byampaye ibyo nifuzaga byose hamwe n’ibindi byinshi. Kamere ya Yehova ituma mbona ko andutira izindi ncuti zose. Ubu nsigaye mfite Data unkunda akanyumva, uwo nshobora gusuka imbere ibyiyumvo byanjye n’ibimpangayikishije. Nshobora kumara amasaha menshi nganiriza uwo Data ukomeye mu ijuru no mu isi, niringiye ko ari buntege amatwi.” Uyu murongo wa Bibiliya wo mu Bafilipi 4:6, 7, uri mu mirongo y’Ibyanditswe yamufashije kumva ko Yehova amwitaho mu buryo bwuje urukundo. Ugira uti “ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.”
Agufasha kubona ibyo ukeneye
Yehova yita kuri buri mugaragu we, akita no ku itorero rye ryo ku isi hose. Natwe dushobora kugaragariza Data wo mu ijuru urukundo tumukunda dushaka igihe cyo kuganira na we. Ntitwagombye na rimwe gufatana uburemere buke imishyikirano dufitanye na we. Dawidi yahoraga yibuka imishyikirano yari afitanye na Yehova. Yagize ati “Uwiteka nyereka inzira zawe, unyigishe imigenzereze yawe. Unyobore ku bw’umurava wawe unyigishe, kuko ari wowe Mana y’agakiza kanjye, ni wowe ntegereza umunsi ukira.”—Zaburi 25:4, 5.
Igitekerezo cyo kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi gishobora kukubera gishya. Uko ibibazo waba ufite byaba biri kose, ushobora guhora wiringira ko Isumbabyose izabigufashamo, ihuje n’ibyo ishaka (1 Yohana 5:14, 15). Ku bw’ibyo, itoze gusenga ugusha ku ngingo, uhuza n’imimerere urimo hamwe n’ibyo ukeneye.
Akamaro ko kumenya ibyo dukeneye gatsindagirizwa mu isengesho Umwami Salomo yavuze mu gihe cyo gutaha urusengero. Yagize ati ‘inzara nitera mu gihugu cyangwa mugiga, cyangwa kurumbya cyangwa gikongoro, cyangwa inzige cyangwa kagungu, cyangwa ababisha nibabagotera mu gihugu kirimo imidugudu yabo, nubwo hatera ibyago cyangwa indi ndwara yose, maze umuntu wese nagira icyo asaba cyose yinginze, cyangwa abantu bawe b’Abisirayeli bose uko umuntu wese azajya yimenyaho indwara ye n’umubabaro we ku bwe, ujye wumva uri mu ijuru, ubabarire, witure umuntu wese ukurikije ibyo yakoze byose’ (2 Ngoma 6:28-30). Koko rero, ni wowe ubwawe uzi ‘indwara yawe n’umubabaro wawe.’ Bityo rero, kwemera ko ufite ibyo ukeneye koko n’ibyo wifuza ni ngombwa. Nubimenya ukanabisaba, “[Yehova] azaguha ibyo umutima wawe usaba.”—Zaburi 37:4.
Shimangira imishyikirano ufitanye na Yehova
Yehova ashimishwa no kugirana imishyikirano ya bugufi n’abantu bo muri rubanda rusanzwe. Ijambo rye ritwizeza rigira riti “nzababera So, namwe muzambere abahungu n’abakobwa, ni ko Uwiteka Ushoborabyose avuga” (2 Abakorinto 6:18). Mu by’ukuri, Yehova n’Umwana we bifuza ko twabaho neza kandi tukazabona ubuzima bw’iteka. Kumenya ko Yehova azadufasha gusohoza inshingano dufite mu muryango, ku kazi no mu itorero rya Gikristo, bidutera inkunga cyane.
Icyakora, twese duhanganye n’ibihe birushya. Uburwayi, ibibazo byo mu muryango, ubukene n’ibindi nk’ibyo byose, bishobora kuduhangayikisha. Dushobora kutamenya uko twakwivana mu kigeragezo. Umurezi wacu w’umugome Satani aduteza ibigeragezo byinshi, byaba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, kubera ko arwana n’abagize ubwoko bw’Imana intambara yo mu buryo bw’umwuka. Ariko kandi, hari umuntu utwumva kandi udufasha gukomeza kugirana na Yehova imishyikirano myiza. Nta wundi utari Yesu Kristo ubu uri mu mwanya we wo hejuru mu ijuru. Dusoma ngo “kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha. Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.”—Abaheburayo 4:15, 16.
Urumva se tudahumurizwa no kumenya ko tudakeneye kuba ibyamamare cyangwa abakungu kugira ngo twemerwe n’Imana? Kabone n’iyo twaba turi mu mimerere itubabaje ite, nimucyo twunge mu ry’umwanditsi wa zaburi wasenze agira ati “jyeweho ndi umunyamubabaro n’umukene, ariko Uwiteka anyitaho. Ni wowe mutabazi wanjye n’umukiza wanjye” (Zaburi 31:10-15; 40:18). Izere ko Yehova akunda abantu bo muri rubanda rusanzwe bicisha bugufi. Koko rero, dushobora ‘kumwikoreza amaganya yacu yose kuko yita kuri twe.’—1 Petero 5:7.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.
[Amafoto yo ku ipaji ya 29]
Abenshi mu bigishwa ba Yesu bari abantu batize kandi bo muri rubanda rusanzwe
[Ifoto yo ku ipaji ya 30]
Abakristo bihatira kugira ukwizera gukomeye
[Amafoto yo ku ipaji ya 31]
Ntidukeneye kuba ibyamamare kugira ngo Yehova atwemere