Ihumure nyakuri ryaboneka he?
“Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se . . . iduhumuriza mu makuba yacu yose.”—2 ABAKORINTO 1:3, 4.
1. Ni iyihe mimerere ituma abantu bumva bakeneye cyane ihumure?
UBURWAYI bushobora kunegekaza umuntu bigatuma yumva ko byamurangiranye. Iyo habayeho imitingito, imvura y’amahindu n’inzara, bisiga abantu iheruheru. Intambara ishobora guhitana abagize umuryango, igasenya amazu cyangwa igatuma ba nyirayo bahunga bakava mu byabo. Akarengane gashobora gutuma abantu bumva ko nta ho bakwerekeza kugira ngo barenganurwe. Abagwirirwa n’ibyo byago bose baba bakeneye cyane ihumure. Baribona he?
2. Kuki ihumure Yehova atanga ryihariye?
2 Hari abantu n’imiryango y’abagiraneza byihatira guhumuriza abantu. Iyo ubwiye umuntu amagambo meza, biramushimisha. Imfashanyo y’ibiribwa n’ibindi biba bikenewe bigira umumaro w’igihe gito. Ariko Yehova, Imana y’ukuri, ni we wenyine ushobora kuvaniraho abantu ibibi byose kandi akabafasha kugira ngo ibyo bintu bitazongera kubabaho. Bibiliya imuvugaho igira iti “hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana” (2 Abakorinto 1:3, 4). Ni mu buhe buryo Yehova aduhumuriza?
Rigera ku muzi w’ibibazo
3. Ihumure Imana itanga rigera rite ku muzi w’ibibazo by’abantu?
3 Kubera icyaha cya Adamu, abantu bose barazwe kudatungana, ari na cyo gituma bahura n’ibibazo byinshi bibakururira urupfu (Abaroma 5:12). Nanone kuba Satani ari we ‘mutware w’ab’iyi si,’ na byo bituma ibintu birushaho kuzamba (Yohana 12:31; 1 Yohana 5:19). Yehova ntiyagaragaje gusa ko ababajwe n’imimerere mibi abantu bahura na yo. Yohereje Umwana we w’ikinege kugira ngo abe incungu yo kudukiza, kandi yatumenyesheje ko dushobora kuzavanirwaho ingaruka z’icyaha cya Adamu niba twizera Umwana We (Yohana 3:16; 1 Yohana 4:10). Nanone Imana yahanuye ko Yesu Kristo, we wahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi, azarimbura Satani n’isi ye mbi yose uko yakabaye.—Matayo 28:18; 1 Yohana 3:8; Ibyahishuwe 6:2; 20:10.
4. (a) Ni iki Yehova yakoze kugira ngo turusheho kwiringira amasezerano ye y’uko azaturuhura? (b) Yehova adufasha ate kumenya igihe azaturuhurira?
4 Kugira ngo turusheho kwiringira amasezerano y’Imana, yaduhaye ibihamya byinshi bigaragaza ko ibyo yahanuye byose bisohora nta kabuza (Yosuwa 23:14). Yandikishije muri Bibiliya inkuru ivuga ibyo yakoze kugira ngo ikize abagaragu bayo akaga, nubwo byasaga n’aho bidashoboka dukurikije uko abantu babona ibintu (Kuva 14:4-31; 2 Abami 18:13–19:37). Nanone Yehova yagaragaje binyuriye kuri Yesu Kristo ko afite umugambi wo gukiza abantu “ubumuga bwose,” ndetse akazura n’abapfuye (Matayo 9:35; 11:3-6). Ibyo bizabaho ryari? Bibiliya iduha igisubizo ivuga ibimenyetso bigaragaza iminsi y’imperuka y’iyi si ishaje yari kubanza kubaho, mbere y’uko Imana ishyiraho ijuru rishya n’isi nshya. Ibimenyetso Yesu yatanze bihuza neza neza n’ibi bihe turimo.—Matayo 24:3-14; 2 Timoteyo 3:1-5.
Ihumure ku bantu bababara
5. Igihe Yehova yahumurizaga Abisirayeli ba kera, ni iki yerekejeho ibitekerezo byabo?
5 Turebye ibintu Yehova yakoreye Abisirayeli ba kera, tumenya ukuntu yabahumurizaga mu gihe cy’amakuba. Yabibukije uko ateye. Ibyo byatumye barushaho kwiringira amasezerano ye. Yehova yatumye abahanuzi be bashyira itandukaniro rigaragara neza hagati ye, we Mana ihoraho, n’ibigirwamana bidashobora kwifasha ubwabyo cyangwa ngo bibe byafasha ababisenga (Yesaya 41:10; 46:1; Yeremiya 10:2-15). Igihe Yehova yavugaga binyuriye kuri Yesaya ati “nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize,” yashishikarije uwo muhanuzi we gukoresha ingero zigaragaza imirimo Ye y’irema, kugira ngo atsindagirize ukuntu Yehova akomeye kandi ko ari we Mana y’ukuri wenyine.—Yesaya 40:1-31.
6. Ni iki Yehova yajyaga avuga rimwe na rimwe amenyesha abagaragu be igihe yari kubacungurira?
6 Rimwe na rimwe, Yehova yahumurizaga ubwoko bwe abugaragariza igihe nyacyo yari kubukiriza, cyaba hafi cyangwa kure. Igihe yari ari hafi yo gucungura Abisirayeli akabavana mu bubata bw’Abanyegiputa, yarababwiye ati “hasigaye icyago kimwe nzatera Farawo n’Abanyegiputa, hanyuma azabareka mugende” (Kuva 11:1). Igihe ibihugu bitatu byishyiraga hamwe bigatera u Buyuda ku ngoma ya Yehoshafati, Yehova yarababwiye ati ‘ “ejo” nzabatabara’ (2 Ngoma 20:1-4, 14-17). Naho ku bihereranye n’uko yari kubabohora akabavana mu bubata bwa Babuloni, Yesaya yabyanditse hasigaye imyaka igera kuri 200, Yeremiya na we aza gutanga ibindi bisobanuro byabyo hasigaye imyaka hafi ijana mbere y’uko bacungurwa. Ubwo buhanuzi bwateye abagaragu b’Imana inkunga cyane igihe babonaga ko gucungurwa kwabo kwari kwegereje.—Yesaya 44:26–45:3; Yeremiya 25:11-14.
7. Amasezerano atanga ihumure akenshi yabaga akubiyemo iki, kandi se ibyo byagize izihe ngaruka ku bantu b’indahemuka bo muri Isirayeli?
7 Zirikana ko amasezerano yahumurizaga ubwoko bw’Imana akenshi yabaga akubiyemo inkuru zavugaga ibya Mesiya (Yesaya 53:1-12). Uko ibihe byagendaga bihita, izo nkuru zatumaga abantu b’indahemuka bakomeza kugira ibyiringiro, nubwo bahuraga n’ibigeragezo byinshi. Muri Luka 2:25, dusoma ngo ‘i Yerusalemu hariho umuntu witwaga Simeyoni. Uwo yari umukiranutsi witonda kandi yategerezaga ihumure ry’Abisirayeli [ni ukuvuga kuza kwa Mesiya], umwuka wera wari muri we.’ Simeyoni yari azi ko Ibyanditswe byavugaga ko Mesiya yari kuza, kandi mu buzima bwe bwose yahoraga ategereje kuzamubona. Nta bwo yari asobanukiwe neza uko byari kuzagenda, kandi n’agakiza kahanuwe kari gusohora atakiriho. Ariko yarishimye igihe yiboneraga n’amaso ye Uwo Imana yari gukoresha mu kuzana ako ‘gakiza.’—Luka 2:30.
Ihumure ryatanzwe binyuriye kuri Kristo
8. Ni gute ubufasha Yesu yahaye abantu bwari butandukanye n’ibyo abenshi bibwiraga ko bakeneye?
8 Igihe Yesu Kristo yakoraga umurimo we wo ku isi, si ko buri gihe yahaga abantu ubufasha bibwiraga ko ari bwo bakeneye. Hari bamwe bifuzaga kubona Mesiya wari kubabohora ku ngoyi y’ubutegetsi bw’Abaroma bangaga cyane. Ariko Yesu ntiyasunikiraga abantu kwivumbagatanya; yarababwiye ngo ‘ibya Kayisari babihe Kayisari, n’iby’Imana babihe Imana’ (Matayo 22:21). Umugambi w’Imana wari ukubiyemo byinshi birenze kubohora abantu ntibakomeze gutegekwa n’ubutegetsi bwa politiki. Abantu bashatse kugira Yesu umwami, ariko yavuze ko yari “gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi” (Matayo 20:28; Yohana 6:15). Igihe cyari kitaragera kugira ngo yimikwe, kandi Yehova ni we wari kumuha ububasha bwo gutegeka, si abantu b’abarakare bari kubumuha.
9. (a) Ni ubuhe butumwa buhumuriza Yesu yabwirije? (b) Yesu yagaragaje ate isano ubwo butumwa bwari bufitanye n’imimerere abantu bahuraga na yo? (c) Umurimo wa Yesu washyizeho uruhe rufatiro?
9 Ihumure Yesu yahaye abantu ryari rikubiye mu ‘butumwa bwiza [bw’ubwami] bw’Imana.’ Ni bwo butumwa Yesu yabwirizaga aho yajyaga hose (Luka 4:43). Yatsindagirizaga ko ubwo butumwa bufitanye isano n’ibibazo abantu bahuraga na byo, akagaragaza ibyo azakorera abantu igihe yari kuba atangiye gutegeka ari Mesiya. Yatumye abantu bari bafite imibabaro bongera kubaho bishimye. Yakijije impumyi n’ibiragi (Matayo 12:22; Mariko 10:51, 52), n’abamugaye (Mariko 2:3-12), akiza n’Abisirayeli bari bafite indwara ziteye ishozi (Luka 5:12, 13), kandi abakiza n’izindi ndwara zabababazaga (Mariko 5:25-29). Yahumurije cyane abantu bari bafite akababaro, azura abana babo bari bapfuye (Luka 7:11-15; 8:49-56). Yagaragaje ko yashoboraga gucubya inkubi y’umuyaga no guha imbaga y’abantu ibyokurya bibahagije (Mariko 4:37-41; 8:2-9). Nanone Yesu yabigishije amahame bagombaga gukurikiza mu mibereho yabo akabafasha guhangana n’ibibazo byari bibugarije, akanatuma bagira ibyiringiro byo kuzabona ubutegetsi bukiranuka bwa Mesiya. Mu gihe Yesu yakoraga umurimo we, ntiyahumurije gusa abantu bamutegaga amatwi bafite ukwizera, ahubwo yanashyizeho urufatiro rwo kuzatera inkunga abantu bari kuzabaho mu myaka igera ku bihumbi bibiri nyuma y’aho.
10. Ni izihe nyungu z’igitambo cya Yesu?
10 Hashize imyaka isaga 60 nyuma y’aho Yesu atangiye ubuzima bwe ho igitambo maze akazurirwa ubuzima bwo mu ijuru, intumwa Yohana yarahumekewe maze arandika ati “bana banjye bato, mbandikiriye ibyo kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo ukiranuka. Uwo ni we mpongano y’ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa ahubwo ni iby’abari mu isi bose” (1 Yohana 2:1, 2). Duhumurizwa cyane n’inyungu z’igitambo cy’ubuzima butunganye bwa Yesu. Tuzi ko dushobora kubabarirwa ibyaha, tukagira umutimanama utaducira urubanza kandi tukagirana imishyikirano myiza n’Imana, ndetse tukagira n’ibyiringiro byo kuzabaho iteka.—Yohana 14:6; Abaroma 6:23; Abaheburayo 9:24-28; 1 Petero 3:21.
Umwuka wera urahumuriza
11. Ni ikihe kintu kindi Yesu yavuze mbere yo gupfa kwe ko cyari guhumuriza intumwa ze?
11 Igihe Yesu yari kumwe n’intumwa ze mu ijoro rya nyuma ryabanjirije urupfu rwe rw’igitambo, yazibwiye ikindi kintu Se wo mu ijuru yari yarateganyije cyo kuzihumuriza. Yagize ati ‘nzasaba Data, na we azabaha undi mufasha [umuhumuriza; pa·raʹkle·tos mu Kigiriki] wo kubana namwe ibihe byose, ni we mwuka w’ukuri.’ Yesu yarazijeje ati ‘umufasha ari wo mwuka wera, uzabigisha byose, ubibutse ibyo nababwiye byose’ (Yohana 14:16, 17, 26). Umwuka wera wahumurije ute izo ntumwa?
12. Ni gute abantu benshi bahumurijwe no kuba umwuka wera warafashije abigishwa ba Yesu kwibuka ibyo yavuze?
12 Yesu yari yarigishije intumwa ze ibintu byinshi. Ibyo zari zarabonye ntizashoboraga kubyibagirwa; ariko se, ni gute zari kwibuka ibyo yari yaravuze byose? Mbese aho ntizari kwibagirwa inyigisho z’ingirakamaro kubera kudatungana? Yesu yazijeje ko umwuka wera wari ‘kuzibutsa ibyo yazibwiye byose.’ Muri ubwo buryo, Matayo yashoboye kwandika Ivanjiri ya mbere hashize imyaka umunani nyuma y’urupfu rwa Yesu, avugamo Ikibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi gisusurutsa umutima, ingero nyinshi Yesu yakoreshaga asobanura iby’Ubwami, n’ibisobanuro birambuye yatanze ku birebana n’ikimenyetso cy’ukuhaba kwe. Imyaka isaga 50 nyuma y’aho, intumwa Yohana yanditse inkuru yiringirwa ivuga mu buryo burambuye uko byagenze mu minsi mike ya nyuma y’ubuzima bwa Yesu bwo ku isi. Mbega ukuntu izo nkuru zahumetswe zagiye zitera abantu inkunga kugeza no muri iki gihe!
13. Ni gute umwuka wera wigishije Abakristo ba mbere?
13 Umwuka wera ntiwibukije abigishwa ibyo Yesu yavuze gusa, ahubwo waranabigishije kandi urabayobora kugira ngo barusheho gusobanukirwa umugambi w’Imana. Igihe Yesu yari akiri kumwe n’abigishwa be, hari ibintu yababwiraga ntibahite babisobanukirwa neza. Nyuma y’aho ariko, umwuka wera wasunikiye Yohana, Petero, Yakobo, Yuda na Pawulo kwandika ibisobanuro birambuye by’ibindi bintu byari kuzabaho mu mugambi w’Imana. Nguko uko umwuka wera wabaye umwigisha, ugaha abigishwa icyizere gikomeye cy’uko bayoborwaga n’Imana.
14. Ni mu buhe buryo umwuka wera wafashije ubwoko bwa Yehova?
14 Impano z’umwuka zo gukora ibitangaza na zo zatumye bigaragara ko Imana itari icyemera Abisirayeli kavukire, ko yari yarabasimbuje itorero rya Gikristo (Abaheburayo 2:4). Kuba hari abantu bagaragazaga imbuto z’uwo mwuka mu mibereho yabo na byo byari ikimenyetso cy’ingenzi cyagaragazaga abari abigishwa nyakuri ba Yesu (Yohana 13:35; Abagalatiya 5:22-24). Nanone umwuka watumye abari bagize itorero rya Gikristo bashobora kubwiriza bashize amanga.—Ibyakozwe 4:31.
Ubufasha mu gihe cy’ibigeragezo bikomeye
15. (a) Ni ibihe bigeragezo Abakristo bo mu gihe cya kera n’abo muri iki gihe bahuye na byo? (b) Kuki Abakristo basanzwe batera abandi inkunga hari igihe na bo bashobora gukenera inkunga y’abandi?
15 Abantu bose biyeguriye Yehova kandi bagakomeza kumukorera mu budahemuka bagerwaho n’ibitotezo binyuranye (2 Timoteyo 3:12). Ariko rero, hari Abakristo benshi bagiye bahura n’ibigeragezo bikomeye cyane. Mu gihe cya none, bamwe bagiye bagabwaho ibitero, bajyanwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, muri za gereza cyangwa mu bigo byakorerwagamo imirimo y’agahato, bari mu mimerere ibabaje cyane. Hari za Leta zagiye zibatoteza cyangwa zikarebera igihe udutsiko tw’abantu twabagiriraga urugomo. Nanone Abakristo bagiye bahura n’ibibazo by’ubuzima cyangwa bakagira ibibazo bikomeye mu muryango. Hari n’igihe Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka, usanzwe agira abandi inama, na we yahura n’ibibazo. Icyo gihe na we ashobora kumva akeneye inkunga y’abandi.
16. Igihe Dawidi yari ari mu kaga, yahawe ate ubufasha?
16 Igihe Umwami Sawuli yahigaga Dawidi ashaka kumwica, Dawidi yahindukiriye Imana kugira ngo imufashe. Yaratakambye ati “Mana, umva gusenga kwanjye.” “Mu gicucu cy’amababa yawe ni ho ngiye guhungira” (Zaburi 54:4, 6; 57:2). Dawidi yaba yarabonye ubufasha yari akeneye? Yego rwose. Icyo gihe, Yehova yahaye Dawidi ubuyobozi yagombaga gukurikiza akoresheje umuhanuzi Gadi n’umutambyi Abiyatari, kandi yakoresheje Yonatani mwene Sawuli kugira ngo akomeze Dawidi (1 Samweli 22:1, 5; 23:9-13, 16-18). Nanone Yehova yemeye ko Abafilisitiya bagaba igitero mu gihugu, bituma Sawuli adakomeza gukurikirana Dawidi.—1 Samweli 23:27, 28.
17. Yesu yashakiye he ubufasha igihe yari ari mu bigeragezo bikomeye?
17 Ahagana ku iherezo ry’ubuzima bwe bwo ku isi, Yesu Kristo na we yahuye n’ibigeragezo bikomeye. Yari azi neza ko imyifatire ye yari kugira ingaruka ku izina rya Se wo mu ijuru, no ku mibereho yo mu gihe kizaza y’abantu bose. Yarasenze cyane, ndetse yari “ababaye bikabije.” Imana yakoze ku buryo Yesu abona ubufasha yari akeneye muri icyo gihe cyari kiruhije.—Luka 22:41-44.
18. Ni irihe humure Imana yahaye Abakristo ba mbere bahuye n’ibitotezo bikaze cyane?
18 Nyuma y’aho itorero rya Gikristo ryo mu kinyejana cya mbere rishyiriweho, Abakristo baratotejwe cyane, ku buryo bose usibye intumwa, bavuye i Yerusalemu bagatatana. Bakurubanaga abagabo n’abagore babakura mu mazu yabo. Ni irihe humure bahawe n’Imana? Ijambo ryayo ryabijeje ko bari bafite ‘ibindi babikiwe birusha ibyo kuba byiza [kandi] bizahoraho,’ umurage udahinyuka bari guhabwa bari kumwe na Kristo mu ijuru (Abaheburayo 10:34; Abefeso 1:18-20). Uko bakomezaga kubwiriza, bagendaga babona igihamya cy’uko umwuka w’Imana wari kumwe na bo, kandi ibyo bagezeho byatumye barushaho kugira ibyishimo.—Matayo 5:11, 12; Ibyakozwe 8:1-40.
19. Nubwo Pawulo yagezweho n’ibitotezo bikomeye, yiyumvaga ate ku birebana n’ihumure Imana itanga?
19 Nyuma y’aho, Sawuli (ari we Pawulo) watoteje Abakristo bikomeye cyane, na we yaje gutotezwa kubera ko yahindutse Umukristo. Ku kirwa cya Kupuro hariyo umukonikoni wagerageje gukoma imbere umurimo wa Pawulo akoresheje uburiganya. Pawulo ari i Galatiya bamuteye amabuye, bamusiga aho bibwira ko yapfuye (Ibyakozwe 13:8-10; 14:19). I Makedoniya yahakubitiwe inkoni (Ibyakozwe 16:22, 23). Amaze guhura n’urugomo rw’agatsiko k’abantu bo muri Efeso, yaranditse ati ‘twaremerewe cyane kuruta ibyo dushobora ndetse bituma twiheba ko tuzapfa, twibwira ko duciriwe ho iteka ryo gupfa’ (2 Abakorinto 1:8, 9). Ariko muri urwo rwandiko, Pawulo yanditsemo amagambo ahumuriza yavuzwe muri paragarafu ya 2.—2 Abakorinto 1:3, 4.
20. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
20 Ni gute nawe wahumuriza abandi? Hari benshi muri iki gihe bakenera guhumurizwa iyo bagize akababaro, kaba gaterwa n’amakuba agwirira abantu muri rusange, cyangwa gaterwa n’imibabaro bahura na yo ku giti cyabo. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma uko twabahumuriza muri iyo mimerere yombi.
Mbese uribuka?
• Kuki ihumure Imana itanga ari iry’agaciro kurusha irindi ryose?
• Ni irihe humure ryatanzwe binyuriye kuri Kristo?
• Umwuka wera wagaragaye ute ko ari umuhumuriza?
• Tanga ingero zigaragaza ukuntu Imana yahumurizaga abagaragu bayo iyo babaga bari mu bigeragezo bikomeye.
[Amafoto yo ku ipaji ya 15]
Bibiliya itugaragariza ko Yehova yahumurije ubwoko bwe igihe yabukizaga
[Amafoto yo ku ipaji ya 16]
Yesu yahumurije abantu igihe yababwirizaga, akabakiza kandi akabazurira abantu babo bari bapfuye
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Yesu yahawe ubufasha buva mu ijuru