ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 1/8 pp. 29-31
  • Twitoze kugira amakenga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Twitoze kugira amakenga
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Amakenga ni iki?
  • Tujye dusobanukirwa ibyiyumvo by’abandi
  • Garagariza abandi ko ubumva
  • Menya ibyo utagomba kuvuga
  • Ururimi rukiza
  • Kugira amakenga ariko utajenjetse
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Isomo mu Bihereranye no Kugaragaza Imbabazi
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Isomo mu bihereranye no kubabarira
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Gehazi yazize umururumba
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 1/8 pp. 29-31

Twitoze kugira amakenga

HARI igihe Peggy yumvise umuhungu we abwira nabi murumuna we. Maze Peggy aramubaza ati “uratekereza ko ubwo ari bwo buryo bwiza cyane bwo kuvugisha murumuna wawe?” Yongeyeho ati “reba ukuntu umubabaje!” Kuki Peggy yavuze ayo magambo? Yageragezaga kwigisha umuhungu we kugira amakenga no kwita ku byiyumvo by’abandi.

Intumwa Pawulo yateye Timoteyo mugenzi we inkunga yo kutaba “umunyamahane [ “kugira amakenga,” NW ].” Kubigenza atyo, byari gutuma Timoteyo adakomeretsa ibyiyumvo by’abandi (2 Timoteyo 2:24). Amakenga ni iki? Twarushaho dute kugira amakenga? Kandi se twafasha dute abandi kurushaho kugira amakenga?

Amakenga ni iki?

Ubundi, kugira amakenga ni ukuba ushobora gutahura uko ibintu bimeze, bigatuma ukora cyangwa uvuga ibintu birangwa n’ineza cyangwa bikwiriye kugira ngo utagira ibyo wangiza. Kimwe n’uko intoki zishobora kumva niba ikintu kimatira, cyoroshye, gisennye, gishyushye, kiriho ubwoya, ni na ko umuntu ugira amakenga ashobora kwiyumvisha ibyiyumvo by’abandi kandi agashobora no gutahura uko amagambo cyangwa ibikorwa bye biri bubagireho ingaruka. Ariko kubigeraho ntibisaba ubuhanga gusa; bisaba ko umuntu aba afite icyifuzo kivuye ku mutima cyo kwirinda gukomeretsa abandi.

Bibiliya ivuga urugero rw’umugaragu wa Elisa witwaga Gehazi utaragiraga amakenga. Umugore w’Umushunemukazi wari ufite umuhungu umaze kumupfira mu maboko, yagiye gushakira ihumure kuri Elisa. Igihe bamubazaga niba ari amahoro, yashubije ko ‘ari amahoro.’ Ariko ubwo yegeraga umuhanuzi, ‘Gehazi yaramwegereye ngo amusunike.’ Ariko Elisa we yaravuze ati “mureke afite agahinda mu mutima.”—2 Abami 4:17-20, 25-27.

Kuki Gehazi yahubutse kandi ntagire amakenga? Ni iby’ukuri ko koko uriya mugore atigeze agaragaza ibyiyumvo bye igihe bamubazaga. Ariko nanone, abantu benshi ntibapfa kubwira amabanga yabo uwo babonye wese. Icyakora bigomba kuba byaragaragaraga ko yari afite agahinda. Uko bigaragara, Elisa yarabibonye, ariko Gehazi we ntiyabimenye cyangwa se yarabyirengagije. Ibyo bintu bigaragaza neza impamvu ikunze gutuma abantu batagira amakenga. Iyo umuntu akabya kubona ko akazi ke gahambaye cyane, ashobora mu buryo bworoshye kutamenya ibyo abo bakorana bakeneye. Ni nk’umushoferi wa bisi usiganwa no kugerera igihe aho agiye, ariko ntahagarare ngo atware abagenzi.

Niba tudashaka kumera nka Gehazi utaragiraga amakenga, tugomba kwihatira kugirira abantu neza, kuko tuba tutazi neza uko bamerewe. Twagombye guhora tureba ibintu bigaragaza ibyiyumvo by’umuntu kandi tukamubwira ijambo ryiza cyangwa tukamugirira neza. Twakongera dute ubushobozi bwacu bwo kugira amakenga?

Tujye dusobanukirwa ibyiyumvo by’abandi

Yesu yari azi kwitegereza abantu akamenya ibyiyumvo byabo kandi akamenya igikorwa kirangwa n’ineza yabakorera. Igihe kimwe yariraga kwa Simoni w’umufarisayo, maze umugore wo muri uwo mudugudu “wari umunyabyaha” aramwegera. Uwo mugore na we nta cyo yavuze; ariko ibyo yakoze byatumye Yesu asobanukirwa ibyiyumvo bye. “Azana umukondo w’amavuta meza ameze nk’amadahano, ahagarara inyuma [ya Yesu] hafi y’ibirenge bye arira, atangira kumutonyangiriza amarira ku birenge abihanaguza umusatsi we, asoma ibirenge bye abisīga ayo mavuta.” Yesu yamenye icyo ibyo byose bisobanura. Kandi n’ubwo Simoni nta cyo yavuze, Yesu yamenye ko yibwiraga mu mutima we ati “uyu muntu iyo aba umuhanuzi, yajyaga kumenya uyu mugore umukozeho uwo ari we kandi uko ameze, ko ari umunyabyaha.”—Luka 7:37-39.

Ese ubwo uriyumvisha ukuntu Yesu yari kuba akomerekeje uwo mugore iyo aza kumusunika cyangwa se agakomeretsa Simoni iyo aza kumubwira ati “wa njiji we, ntubona ko afite ukwicuza?” Ariko kubera ko Yesu yagiraga amakenga, yaciriye Simoni umugani, amubwira iby’umuntu wasoneye umugabo wari umurimo umwenda munini, n’undi wari umurimo umwenda mutoya. Hanyuma Yesu yaramubajije ati “mbese muri abo bombi uwarushije undi kumukunda ni nde?” Bityo, aho kugira ngo Yesu ase n’uciraho iteka Simoni, yamushimiye igisubizo cyiza yari amuhaye. Hanyuma, yafashije Simoni mu bugwaneza kubona ibintu byinshi uwo mugore yari yakoze byagaragazaga icyari ku mutima we n’ibyo yakoze byagaragazaga ko yicujije. Noneho Yesu yahindukiriye uwo mugore kandi amugaragariza mu bugwaneza ko asobanukiwe ibyiyumvo bye. Yamubwiye ko ibyaha bye abibabariwe maze yongeraho ati “kwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.” Mbega ukuntu ayo magambo avuganywe amakenga agomba kuba yaratumye uwo mugore ashikama ku cyemezo cye cyo gukora ibyiza (Luka 7:40-50)! Yesu yagiraga amakenga kubera ko yabonaga uko abantu bamerewe kandi akabagirira impuhwe.

Nk’uko Yesu yafashije Simoni, natwe dushobora kwitoza gusobanukirwa uko abantu bagaragaza ibyiyumvo, hanyuma tugafasha n’abandi kujya babigenza batyo. Rimwe na rimwe ababwiriza b’inararibonye bashobora gutoza ababwiriza bashya kugira amakenga mu murimo wo kubwiriza. Nyuma yo gusura abantu bari bashyiriye ubutumwa bwiza, bashobora gusesengura ibintu byagaragaje ibyiyumvo by’abo bahuye na bo. Ese umuntu bahuye yari afite amasonisoni, ntiyemeraga ibyo bamubwiraga, yarambiwe, cyangwa yari ahuze? Uburyo bwiza cyane bwo kumufasha ni ubuhe? Abasaza na bo bashobora gufasha abavandimwe na bashiki bacu, mu gihe hari bamwe bashobora kuba bababaje abandi kubera kubura amakenga. Tujye dufasha buri wese gusobanukirwa ibyiyumvo by’undi. Ese hari umuntu wumva yatutswe, yirengagijwe, cyangwa wumva ko yafashwe uko atari? Ni gute kumugaragariza ineza byatuma yumva amerewe neza?

Ababyeyi bagombye gufasha abana babo kwihingamo umuco wo kugira impuhwe kubera ko ari wo uzabasunikira kugira amakenga. Umuhungu wa Peggy twavuze tugitangira, yitegereje ukuntu mu maso ha murumuna we hari hahindutse, agahinda yari afite n’uko amaso ye yazengagamo amarira, maze yiyumvisha ukuntu murumuna we yari ababaye. Nk’uko nyina yari abyiteze, umuhungu we yaricujije kandi yiyemeza guhinduka. Abo bahungu babiri ba Peggy bagiye bashyira mu bikorwa ubwo buhanga batojwe bakiri bato maze nyuma y’aho baba abantu bahindura abandi abigishwa n’abungeri mu itorero rya Gikristo.

Garagariza abandi ko ubumva

Kugira amakenga biba bikenewe cyane cyane iyo hari icyo upfa n’undi. Ushobora kumutesha icyubahiro mu buryo bworoshye. Kubanza kumushimira ikintu runaka buri gihe biba bikwiriye. Aho kumunenga, shakisha uko mwakemura ikibazo. Musobanurire ukuntu ibyo yakoze byakubabaje kandi umubwire ibyo ushaka ko yahindura udaciye ku ruhande. Hanyuma, itegure kumutega amatwi. Wenda wamufashe uko atari.

Abantu barishima iyo babonye ko wumva ibitekerezo byabo kabone n’iyo waba utemeranya na bo. Yesu yavuganye amakenga, agaragaza ko yari yumvise icyatumaga Marita ahangayika. Yagize ati “Marita, Marita, uriganyira wirushya muri byinshi” (Luka 10:41). Mu buryo nk’ubwo, niba umuntu avuze ikibazo cye, aho kugira ngo uhite umuha igisubizo utari wagisobanukirwa neza, uburyo burangwa n’amakenga bwo kugaragaza ko umwumva ni ugusubiramo icyo kibazo mu magambo yawe. Ubwo ni bwo buryo bwiza bwo kumugaragariza ko umwumva.

Menya ibyo utagomba kuvuga

Igihe Umwamikazi Esiteri yifuzaga gusaba umugabo we ko yakuraho umugambi wa Hamani wo kurimbura Abayahudi, yagize amakenga yo gushyira ibintu kuri gahunda kugira ngo aze kubaza umugabo we ari mu mimerere myiza. Ubwo ni bwo gusa yashoboraga kuvuga kuri iyo ngingo yasabaga kugira amakenga. Ariko nanone kuba hari ibyo atavuze, hari ikintu bitwigisha. Amakenga yatumye adashinja umugabo we ko na we yari afite uruhare muri uwo mugambi mubisha.—Esiteri 5:1-8; 7:1, 2; 8:5.

Mu buryo nk’ubwo, igihe usuye umugabo utizera wa mushiki wacu w’Umukristokazi, aho kugira ngo uhite umwereka muri Bibiliya, kuki utatangira umubaza ubigiranye amakenga ku bintu bimushishikaza? Niba umuntu aje ku nzu y’Ubwami bwa mbere yiyambariye uko abonye, cyangwa umuntu wari umaze igihe kirekire adaterana akaza mu materaniro, mwakirane urugwiro aho kugira icyo uvuga ku myambarire ye cyangwa kumubaza impamvu atazaga mu materaniro. Kandi niba ubonye ko hari umuntu ushimishijwe vuba ubona ibintu uko bitari, byarushaho kuba byiza udahise umukosora ako kanya (Yohana 16:12). Kugira amakenga hakubiyemo no kumenya ibyo tutagomba kuvuga.

Ururimi rukiza

Kwitoza kuvugana amakenga bizadufasha kugirana n’abandi imishyikirano irangwa n’amahoro, ndetse n’igihe umuntu yaba yadufashe uko tutari kandi akaba yaturakariye cyane. Urugero, igihe abagabo b’Abefurayimu ‘batonganyaga cyane Gideyoni’, yabasubizanyije amakenga, abasobanurira neza uko byari byagenze, kandi avuga ibigwi by’Abefurayimu atabashyeshyenga. Aho harimo amakenga kuko yari azi impamvu barakaye, kandi ukwiyoroshya kwa Gideyoni kwatumye bacururuka.—Abacamanza 8:1-3; Imigani 16:24.

Tujye tugerageza buri gihe gutekereza ku ngaruka amagambo tuvuga agira ku bandi. Gushyiraho imihati yo kugira amakenga bizadufasha kugira ibyishimo bivugwa mu Migani 15:23, ahavuga ngo “umuntu yishimira ibyo asubiza abandi, ariko ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ko ari ryo ryiza!”

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Ababwiriza b’inararibonye bashobora kwigisha abakiri bashya kugira amakenga mu murimo wo kubwiriza

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Ababyeyi bashobora kwigisha abana babo kwishyira mu mwanya w’abandi

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze