Iringire Yehova mu buryo bwuzuye mu bihe by’akaga
“Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.”—ZABURI 46:2.
1, 2. (a) Ni uruhe rugero rugaragaza ko kuvuga ko twiringira Imana byonyine bidahagije? (b) Kuki tugomba gukora ibirenze ibyo kuvuga gusa ko twiringira Yehova?
BIROROSHYE kuvuga ko twizera Imana, ariko kubigaragariza mu bikorwa byo ni ibindi bindi. Urugero, amagambo ngo “Imana ni yo twiringiye” amaze igihe kirekire yandikwa ku noti no ku biceri bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.a Mu mwaka wa 1956, Inteko Ishinga Amategeko yo muri icyo gihugu yatoye itegeko ryavugaga ko ayo magambo ari ryo hame Abanyamerika bagombaga kugenderaho. Igishekeje ariko, ni uko abantu benshi, atari abo muri icyo gihugu gusa ahubwo n’abandi bo ku isi hose, biringira amafaranga n’ubutunzi kurusha uko biringira Imana.—Luka 12:16-21.
2 Twebwe Abakristo b’ukuri tugomba gukora ibirenze ibyo kuvuga gusa ko twiringira Yehova. Nk’uko ‘ukwizera kudafite imirimo kuba gupfuye,’ ni ko no kuvuga ko twiringira Imana nta cyo bivuze mu gihe bitagaragarira mu bikorwa byacu (Yakobo 2:26). Mu gice kibanziriza iki, twabonye ko tugaragaza ko twiringira Yehova mu gihe tumuhindukiriye mu isengesho, tugashakira ubuyobozi mu Ijambo rye no mu muteguro we. Nimucyo noneho dusuzume ukuntu dushobora gutera izo ntambwe uko ari eshatu mu gihe tugezweho n’akaga.
Igihe ubuze akazi cyangwa ukaba ukorera umushahara w’intica ntikize
3. Muri ibi ‘bihe birushya,’ ni ibihe bibazo by’ubukungu abagaragu ba Yehova bahura na byo, kandi se, tuzi dute ko Imana yiteguye kudufasha?
3 Muri ibi ‘bihe birushya,’ twebwe Abakristo duhura n’ibibazo by’ubukungu kimwe n’abandi bantu bose (2 Timoteyo 3:1). Ni yo mpamvu dushobora kubura akazi mu buryo butunguranye, cyangwa tugakora amasaha menshi ariko tugahabwa umushahara w’intica ntikize. Icyo gihe, ‘gutunga abo mu rugo rwacu’ bishobora kutugora (1 Timoteyo 5:8). Mbese Imana isumba byose iba yiteguye kudufasha mu bihe nk’ibyo? Cyane rwose! Birumvikana ko Yehova ataturinda ingorane zose zo muri iyi si. Ariko kandi, niba tumwiringira, tuzibonera ko amagambo yo muri Zaburi ya 46:2 ari ukuri, amagambo agira ati “Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.” Ariko se, twagaragaza dute ko twiringira Yehova mu buryo bwuzuye mu gihe dufite ibibazo by’ubukungu?
4. Mu gihe duhuye n’ibibazo by’ubukungu, ni iki twasaba mu isengesho, kandi se, Yehova yitabira ate ayo masengesho?
4 Uburyo bumwe twagaragazamo ko twiringira Yehova ni ukumwiyambaza mu isengesho. Ariko se, twamusaba iki? Iyo dufite ibibazo by’ubukungu, icyo gihe ni bwo tuba dukeneye kugira ubwenge kurusha ikindi gihe cyose. Ubwo rero, tugomba gusenga tubusaba. Ijambo rya Yehova riduha icyizere rigira riti “niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa” (Yakobo 1:5). Ni koko, tugomba gusaba Yehova ubwenge, ni ukuvuga ubushobozi bwo gukoresha neza ubumenyi n’ubushishozi kugira ngo dufate imyanzuro myiza tugire n’amahitamo akwiriye. Data wo mu ijuru wuje urukundo atwizeza ko azumva ayo masengesho yacu. Ahora yiteguye kuyobora intambwe z’abamwiringira n’umutima wabo wose.—Zaburi 65:3; Imigani 3:5, 6.
5, 6. (a) Kuki dukwiriye guhindukirira Ijambo ry’Imana kugira ngo ridufashe guhangana n’ibibazo by’ubukungu? (b) Mu gihe akazi kabuze, twakora iki kugira ngo tugabanye imihangayiko?
5 Gushakira ubuyobozi mu Ijambo ry’Imana ni ubundi buryo tugaragazamo ko twiringira Yehova. Amagambo y’ubwenge twibutswa na we yanditswe muri Bibiliya ni ayo “kwiringirwa cyane” (Zaburi 93:5). N’ubwo icyo gitabo cyahumetswe kimaze imyaka isaga 1.900 kirangije kwandikwa, gikubiyemo inama ziringirwa n’ubumenyi bwimbitse bishobora kudufasha guhangana n’ibibazo by’ubukungu. Reka dusuzume ingero zimwe na zimwe zigaragaza ubwenge bukubiye muri Bibiliya.
6 Umwami w’umunyabwenge witwaga Salomo yaravuze ati “ibitotsi by’umukozi bimugwa neza, n’iyo ariye bike cyangwa byinshi, ariko guhaga k’umukire kumubuza gusinzira” (Umubwiriza 5:11). Iyo umuntu afite ibintu byinshi, bimusaba igihe n’amafaranga kugira ngo abisane, abifate neza, abirinde anabigirire isuku. Ubwo rero mu gihe akazi kabuze, twaboneraho umwanya wo gusuzuma imibereho yacu, tukagerageza kureba ibintu bya ngombwa n’ibitari ngombwa. Ni iby’ubwenge kugira ibintu runaka duhindura kugira ngo tugabanye imihangayiko. Urugero: mbese dushobora koroshya ubuzima, wenda tukimukira mu nzu ntoya kurushaho cyangwa tukareka gutunga ibintu bitari ngombwa?—Matayo 6:22.
7, 8. (a) Yesu yagaragaje ate ko yari azi neza ko abantu badatunganye bajya bahangayikishwa birenze urugero n’ibintu byo mu buryo bw’umubiri? (Reba ibisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji.) (b) Ni iyihe nama y’ubwenge Yesu yatanze y’ukuntu twakwirinda imihangayiko itari ngombwa?
7 Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Yesu yatanze inama igira iti “ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘tuzarya iki?’ Cyangwa muti ‘tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo ‘tuzambara iki?’ ” (Matayo 6:25).b Yesu yari azi ko ubusanzwe abantu badatunganye bahangayikishwa no kubona ibintu by’ibanze bakeneye. None se, dushobora dute kureka ‘kwiganyira’? Yesu yagize ati “mubanze mushake ubwami bw’Imana.” Uko ibibazo duhura na byo byaba biri kose, tugomba gukomeza gushyira gahunda yo gusenga Yehova mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu. Nitubigenza dutyo, Data wo mu ijuru ‘azatwongerera’ ibindi byose dukenera bya buri munsi. Mu buryo runaka, azatuma tubona ibyo dukeneye.—Matayo 6:33.
8 Yesu yatanze indi nama agira ati “ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo” (Matayo 6:34). Ntidukwiriye guhangayikishwa n’iby’ejo mu buryo burenze urugero. Hari umuhanga mu bya Bibiliya wavuze ati “ibintu dutinya ko bizatubaho ntibikunze kutubaho byanze bikunze.” Iyo twumviye inama duhabwa na Bibiliya yo gushyira ibintu by’ingenzi mu mwanya wa mbere kandi tukirinda kwiganyira iby’ejo, bishobora kudufasha kwirinda imihangayiko itari ngombwa.—1 Petero 5:6, 7.
9. Ni gute ibitabo by’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ byadufasha mu gihe duhuye n’ibibazo byo mu rwego rw’ubukungu?
9 Mu gihe dufite ibibazo byo mu rwego rw’ubukungu, dushobora nanone kugaragaza ko twiringira Yehova dushakira ubufasha mu bitabo by’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45). Rimwe na rimwe, igazeti ya Réveillez-vous ! yagiye isohokamo ingingo z’ingirakamaro n’inama z’ukuntu twahangana n’ibibazo by’ubukungu. Hari ingingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Wabyifatamo ute ubaye umushomeri?” yasohotse mu nomero yo ku itariki ya 8 Kanama 1991, yagaragaje ingingo umunani zafashije abantu benshi kudahungabana mu bwenge no kudata umurongo mu mikoreshereze y’amafaranga mu gihe cy’ubushomeri.c Birumvikana ariko ko izo nama zigomba kujyanirana no kuba dufite imitekerereze ikwiriye ku bihereranye n’akamaro k’amafaranga. Ibyo byasuzumwe mu yindi ngingo yo muri iyo nomero yavugaga ngo “Ikintu cy’ingenzi cyane kurusha amafaranga.”—Umubwiriza 7:12.
Igihe uhuye n’ibibazo by’uburwayi
10. Ni gute urugero rw’Umwami Dawidi rugaragaza ko bihuje n’ubwenge kwiringira Yehova mu gihe duhuye n’indwara ikomeye?
10 Mbese byaba bihuje n’ubwenge ko twiringira Yehova mu gihe turwaye indwara ikomeye? Yego rwose! Yehova yishyira mu mwanya w’abagize ubwoko bwe banegekajwe n’uburwayi. Ndetse aba yiteguye kubafasha. Reka dufate urugero rw’Umwami Dawidi. Na we ashobora kuba yari arwaye cyane igihe yandikaga ukuntu Imana ifata umukiranutsi urwaye. Yagize ati “Uwiteka azamwiyegamiza ahondobereye ku buriri, ni wowe umubyukiriza uburiri iyo arwaye” (Zaburi 41:2, 4, 8, 9). Dawidi yakomeje kwiringira Imana mu buryo bukomeye, kandi amaherezo yaje gukira indwara ye. Ariko se, twagaragaza dute ko twiringira Imana mu gihe duhuye n’ibibazo by’uburwayi?
11. Ni iki dushobora gusaba Data wo mu ijuru, niba tugezweho n’uburwayi?
11 Niba tugezweho n’indwara, uburyo bumwe dushobora kugaragazamo ko twiringira Yehova ni ukumusenga tumwinginga ngo adufashe kwihangana. Dushobora kumusaba ko yadufasha kugaragaza “ubwenge” kugira ngo twivuze neza, dukurikije uko imimerere yacu ibitwemerera (Imigani 3:21). Dushobora no kumusaba ko yadufasha tugakomeza kwihanganira ubwo burwayi. Ikirenze byose, twifuza gusaba Yehova ko yadukomeza, akaduha imbaraga zo gukomeza kuba abizerwa kandi ntiducogore, uko byagenda kose (Abafilipi 4:13). Gukomeza gushikama ku Mana ni byo by’ingenzi cyane kuruta kurinda ubuzima bwacu bwa none. Nidukomeza gushikama, Nyir’ugutanga ingororano Mukuru azatugororera kubaho iteka mu buzima butunganye, dufite n’amagara mazima.—Abaheburayo 11:6.
12. Ni ayahe mahame yo mu Byanditswe yadufasha kugira ngo dufate imyanzuro y’ubwenge mu bihereranye no kwivuza?
12 Nanone iyo twiringiye Yehova bidusunikira kwiyambaza Ijambo rye Bibiliya, kugira ngo tubone ubuyobozi bukwiriye. Amahame aboneka mu Byanditswe ashobora kudufasha kugira ngo dufate imyanzuro y’ubwenge mu bihereranye no kwivuza. Urugero, kuba tuzi ko Bibiliya iciraho iteka “ubupfumu” bizatuma twirinda uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kwisuzumisha cyangwa bwo kwivuza bufitanye isano n’ubupfumu (Abagalatiya 5:19-21; Gutegeka 18:10-12). Urugero rukurikira na rwo rugaragaza ubwenge bwiringirwa bukubiye muri Bibiliya: “umuswa yemera ikivuzwe cyose, ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura” (Imigani 14:15). Ku bw’ibyo, ni iby’ubwenge ko twashaka ibisobanuro byiringirwa mu gihe duteganya kujya kwivuza, aho ‘kwemera ikivuzwe cyose.’ Uwo muco wo ‘kwirinda’ ushobora kudufasha gusuzuma ibyo dushobora gukora twitonze maze tugafata umwanzuro twabanje kubitekerezaho.—Tito 2:12.
13, 14. (a) Vuga ingingo z’ingirakamaro zibanda ku bibazo by’uburwayi zagaragajwe mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 17.) (b) Ni iyihe nama yahawe abantu bafite indwara zababayeho akarande yanditswe muri Réveillez-vous ! yo ku itariki ya 22 Mutarama 2001?
13 Nanone dushobora kugaragaza ko twiringira Yehova mu gihe dushakisha mu bitabo by’umugaragu ukiranuka. Hari ingingo z’ingirakamaro zagiye zandikwa mu Munara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! zibanda ku bibazo bitandukanye by’uburwayi abantu bahura na byo.d Rimwe na rimwe, ayo magazeti yagiye agaragaza ingingo zavuzwe n’abantu bahanganye n’ibibazo by’uburwayi n’ubumuga butandukanye. Hari izindi ngingo zari zikubiyemo ibitekerezo bishingiye ku Byanditswe, n’inama ifatika y’ukuntu umuntu yabana n’indwara yamubayeho akarande.
14 Urugero, Réveillez-vous ! yo ku itariki ya 22 Mutarama 2001 yari ifite umutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane uvuga ngo “Ihumure ku bantu barwaye.” Izo ngingo zari zikubiyemo amahame y’ingirakamaro ashingiye kuri Bibiliya, n’ibyavuzwe n’abantu basobanukiwe ibintu neza kandi bamaze imyaka myinshi barwaye indwara zidakira. Ingingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Ukuntu wabana n’uburwayi bwakubayeho akarande” yari ikubiyemo inama ikurikira: kora uko ushoboye kose kugira ngo urusheho gusobanukirwa indwara urwaye (Imigani 24:5). Ishyirireho intego zishoboka, hakubiyemo intego zo gufasha abandi, ariko umenye ko hari intego abandi bashobora kugeraho wowe utageraho (Ibyakozwe 20:35; Abagalatiya 6:4). Ntukitarure abandi (Imigani 18:1). Mu gihe abandi bagusuye, jya utuma bataha bishimye (Imigani 17:22). Ikirenze byose, komeza kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova hamwe n’itorero (Nahumu 1:7; Abaroma 1:11, 12). Mbese ntitwishimira ubuyobozi bwiringirwa Yehova aduha binyuriye ku muteguro we?
Igihe intege nke z’umubiri zikubayeho akarande
15. Intumwa Pawulo yashoboye ate gutsinda intege nke z’umubiri udatunganye, kandi se, ni ikihe cyizere dushobora kugira?
15 Intumwa Pawulo yaranditse ati “muri kamere yanjye, nta cyiza kimbamo” (Abaroma 7:18). Pawulo yiboneye ubwe ko kurwanya ibyifuzo n’intege nke by’umubiri udatunganye atari ibintu byoroshye. Ariko kandi, Pawulo yari afite icyizere cyo gutsinda (1 Abakorinto 9:26, 27). Mu buhe buryo? Binyuriye mu kwiringira Yehova byimazeyo. Ni yo mpamvu Pawulo yavuze ati “yemwe, mbonye ishyano! Ni nde wankiza uyu mubiri untera urupfu? Imana ishimwe! Kuko izajya inkiza ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu” (Abaroma 7:24, 25). Byifashe bite se kuri twe? Natwe turwana n’intege nke z’umubiri. Mu gihe turwana n’izo ntege nke, biroroshye ko twatakaza icyizere tukibwira ko tudashobora gutsinda. Ariko Yehova azadufasha niba tumwishingikirizaho by’ukuri aho kwishingikiriza ku mbaraga zacu, nk’uko Pawulo yabigenje.
16. Mu gihe dufite intege nke z’umubiri zatubayeho akarande, dukwiriye gusenga dusaba iki, kandi se, ni iki twakora mu gihe ibintu byaba byongeye gusubira irudubi?
16 Mu gihe intege nke z’umubiri zitubayeho akarande, dushobora kugaragaza ko twiringira Yehova tumutakambira mu isengesho. Tugomba kumusaba ndetse tukamwinginga kugira ngo adufashe binyuriye ku mwuka we wera (Luka 11:9-13). Dushobora gusenga dusaba ko yadufasha kugaragaza umuco wo kwirinda, akaba ari imwe mu mbuto z’umwuka w’Imana (Abagalatiya 5:22, 23). Twakora iki niba ibintu byongeye gusubira irudubi? Ibyo ntibyagombye gutuma ducogora. Ntituzigere na rimwe turambirwa gusenga Imana yacu igira imbabazi twicishije bugufi kugira ngo tuyisabe imbabazi n’ubufasha. Yehova ntazigera atererana umuntu ufite umutima “umenetse ushenjaguwe,” umucira urubanza (Zaburi 51:19). Nitumutakambira dufite umutima utaryarya kandi wihannye, azadufasha gutsinda ibishuko.—Abafilipi 4:6, 7.
17. (a) Kuki ari iby’ingirakamaro kuzirikana ibyiyumvo Yehova agira ku bihereranye n’intege nke zihariye turwana na zo? (b) Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe dushobora gufata mu mutwe niba turwana na kamere yo kurakara vuba? Niba se dufite ingorane zo kurinda ururimi rwacu? Cyangwa se niba tugira icyifuzo cyo kujya mu myidagaduro ikemangwa?
17 Nanone dushobora kugaragaza ko twiringira Yehova mu gihe dushakira ubufasha mu Ijambo rye. Twifashishije irangiro ry’ingingo zisohoka mu nomero ya nyuma ya buri mwaka mu Munara w’Umurinzi, dushobora gushaka igisubizo cy’iki kibazo gikurikira: Yehova agira ibihe byiyumvo ku bihereranye n’intege nke ndwana na zo? Kuzirikana ibyiyumvo Yehova agira kuri iyo ngingo bishobora gushimangira icyifuzo cyacu cyo gushaka kumushimisha. Nitubigenza dutyo, bizatuma tugira ibyiyumvo nk’ibye, twange ibyo yanga (Zaburi 97:10). Bamwe babonye ko ari iby’ingirakamaro gufata mu mutwe imirongo ya Bibiliya yerekeza ku ntege nke zihariye barwana na zo. Mbese twaba turwana na kamere yo kurakara vuba? Icyo gihe dushobora gufata mu mutwe imirongo nk’iyi: Imigani 14:17; n’Abefeso 4:31. Twaba se tugira ingorane zo kurinda ururimi rwacu? Twafata mu mutwe imirongo ikurikira: Imigani 12:18; Abefeso 4:29. Mbese twaba tugira icyifuzo cyo kujya mu myidagaduro ikemangwa? Twagerageza kwibuka imirongo nk’iyi: Abefeso 5:3; n’Abakolosayi 3:5.
18. Kuki tutagombye kugira ipfunwe ryo gusaba abasaza ubufasha bwo kurwanya intege nke zacu?
18 Gushaka ubufasha bw’abasaza b’itorero bashyizweho binyuriye ku buyobozi bw’umwuka ni ubundi buryo tugaragazamo ko twishingikiriza kuri Yehova (Ibyakozwe 20:28). N’ikimenyimenyi, Yehova ni we watumye haboneka izo ‘mpano bantu’ binyuriye kuri Kristo, kugira ngo zirinde kandi zite ku ntama ze (Abefeso 4:7, 8, 11-14). Mu by’ukuri, gusaba ubufasha bwo kurwanya intege nke runaka si ko buri gihe biba byoroshye. Dushobora kugira ipfunwe, dutinya ko abasaza batubona nabi. Nta gushidikanya ariko ko abo bagabo bakuze mu buryo bw’umwuka bazatwubahira ubutwari twagaragaje tubasaba ubufasha. Ikindi kandi, abasaza bihatira kugaragaza imico ya Yehova mu gihe bita ku mukumbi. Inama zabo zitera inkunga n’inyigisho baduha zituruka mu Ijambo ry’Imana bishobora gushimangira icyemezo twafashe cyo kurwanya intege nke zacu.—Yakobo 5:14-16.
19. (a) Ni mu buhe buryo Satani yifuza gukoresha ibitagira umumaro byo muri iyi si? (b) Kwiringira Yehova bikubiyemo iki, kandi se, ni iki twagombye kwiyemeza tumaramaje?
19 Ntuzigere na rimwe wibagirwa ko Satani azi neza ko asigaranye igihe gito (Ibyahishuwe 12:12). Yifuza gukoresha ibitagira umumaro byo muri iyi si kugira ngo aduce intege kandi atume ducogora. Nimucyo twiringire byimazeyo ibivugwa mu Baroma 8:35-39, hagira hati “ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota? . . . Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze, kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.” Mbega amagambo agaragaza kwiringira Yehova! Ariko kandi, uko kumwiringira si ibintu byo mu byiyumvo gusa. Ahubwo bikubiyemo imyanzuro dufata mu mibereho yacu ya buri munsi, tukayifata twabanje kuyitekerezaho. Nimucyo rero twiyemeze tumaramaje gukomeza kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye mu bihe by’akaga.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu ibaruwa yo ku itariki ya 20 Ugushyingo 1861 minisitiri w’imari witwaga Salmon P. Chase yandikiye ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe ibyo gucura amafaranga, yagize ati “nta gihugu gishobora gukomera Imana itagihaye imbaraga, cyangwa ngo kigire umutekano itakirinze. Ku biceri byacu hagombye kugaragazwa ko abaturage bacu biringiye Imana.” Ni yo mpamvu amagambo avuga ngo “Imana ni yo twiringiye” yagaragaye bwa mbere ku biceri bikoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 1864.
b Kwiganyira bivugwa aha ngaha bisobanurwa ko ari “imihangayiko ituma umuntu abura ibyishimo.” Amagambo ngo “ntimwiganyire” yumvikanisha ko tutagombye no guhirahira dutangira kwiganyira. Nyamara kandi, hari igitabo kivuga ko “inshinga y’Ikigiriki yakoreshejwe aha ngaha itondaguwe mu ndagihe y’integeko, bikaba byumvikanisha ko ari itegeko ryo kureka gukora ikintu cyari cyatangiye.”
c Izo ngingo umunani ni izi zikurikira: (1) ntugashye ubwoba; (2) komeza kurangwa n’icyizere; (3) shakisha ikindi wakora; (4) baho mu buryo buhuje n’ubushobozi bwawe, ntukigereranye n’abandi; (5) irinde amadeni; (6) mukomeze kunga ubumwe mu muryango; (7) komeza kwiyubaha; (8) kora ingengo y’imari.
d Ayo magazeti ashingiye kuri Bibiliya ntabwira abantu ko umuti uyu n’uyu ari wo bagombye gukoresha, cyangwa ngo ashyigikire ko uburyo ubu n’ubu bwo kwivuza ari bwo bwiza, kuko azirikana ko icyo ari ikibazo kireba amahitamo y’umuntu ku giti cye. Ahubwo, izo ngingo zisobanura indwara zihariye zigamije kumenyesha abasomyi ibintu by’ukuri bizwi kuri izo ndwara.
Mbese uribuka?
• Mu gihe duhuye n’ibibazo by’ubukungu, twagaragaza dute ko twiringira Yehova?
• Twagaragaza dute ko twiringira Imana mu gihe duhuye n’ibibazo by’uburwayi?
• Mu gihe dufite intege nke z’umubiri zatubayeho akarande, twagaragaza dute ko twishingikiriza by’ukuri kuri Yehova?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 17]
Waba wibuka ingingo zikurikira?
Mu gihe dufite ibibazo by’uburwayi, duterwa inkunga iyo dusomye inkuru zivuga uko abandi bahanganye n’ibibazo by’uburwayi cyangwa ubumuga. Ingingo zikurikira zasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous !
“Uko nahanganye n’intege nke zanjye”; iyo ngingo ikaba yaragaragazaga uburyo umuntu yahangana n’imitekerereze idakwiriye hamwe no kwiheba.—Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 1990 (mu Gifaransa).
“N’ubwo yabaga mu cyuma cyamufashaga guhumeka, ntibyamubujije kubwiriza.”—Réveillez-vous ! yo ku itariki ya 22 Mutarama 1993.
“Urusasu rwatumye ubuzima bwanjye buhinduka,” ni ingingo yavugaga ibyo guhangana n’ubumuga.—Réveillez-vous ! yo ku itariki ya 22 Ukwakira 1995.
‘Ntimuzi ibizaba ejo’; ikaba ari ingingo yavugaga iby’umuntu wihanganiye indwara yitwa trouble bipolaire de l’humeur (indwara ituma ibyiyumvo by’umuntu bihindagurika cyane).—Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 2000.
“Uko amaherezo Loida yaje gushyikirana n’abandi,” ni ingingo yavugaga iby’indwara imugaza ibice by’umubiri umuntu ntabe akibitegeka.—Réveillez-vous ! yo ku itariki ya 8 Gicurasi 2000.
“Imibereho yanjye ndi umubembe.”—Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 1998.
“Gukorera abandi binyorohereza imibabaro.”—Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 2003.
“Nahanganye n’ikibazo cyo guhungabana mu byiyumvo nyuma yo kubyara.”—Réveillez-vous ! yo ku itariki ya 22 Nyakanga 2002.
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Mu gihe tubuze akazi, ni iby’ubwenge ko twakongera gusuzuma uburyo bwacu bwo kubaho
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Inkuru y’ibyabaye kuri Loida igaragaza ukuntu kwiringira Yehova bifasha umuntu kwihangana. (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 17)
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Ntitugomba kugira ipfunwe ryo gusaba ubufasha bwo kunesha intege nke zacu