ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 1/9 p. 29
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ibisa na byo
  • Impano nziza ni imeze ite?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Ibyishimo duheshwa no gutanga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • “Imana ikunda utanga yishimye”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Garagaza ukwizera mu mibereho yawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 1/9 p. 29

Ibibazo by’abasomyi

Mu turere twinshi tw’isi, hariho umugenzo ukorwa wo guha abageni impano. Ni ayahe mahame yo mu Byanditswe twagombye kuzirikana mu gihe dutanga cyangwa duhabwa impano?

Bibiliya yemera ibyo gutanga impano iyo umuntu abikoze asunitswe n’impamvu nziza kandi bigakorwa mu gihe gikwiriye. Mu birebana no gutanga, Bibiliya itera Abakristo inkunga yo kwigana Yehova, We ubaha ibintu byinshi ku buntu (Yakobo 1:17). Intumwa Pawulo yateye Abakristo bagenzi be inkunga agira ati “kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.” Ku bw’ibyo, Abakristo baterwa inkunga yo kugira ubuntu.—Abaheburayo 13:16; Luka 6:38.

Muri Amerika no mu Bwongereza hari umugenzo wogeye w’uko abageni bajya mu iduka bakareba ibicuruzwa bihari, hanyuma bagakora urutonde rw’ibintu bifuza ko bazahabwaho impano. Iyo barangije barangira abavandimwe n’incuti babo muri rya duka, kugira ngo babagurire muri bya bintu bashyize ku rutonde. Urebye twavuga ko urwo rutonde rufite akamaro kuko rutuma utanga atamara amasaha menshi ashakisha impano yatanga, kandi rutuma abahawe impano batagira izo basubiza mu iduka kuko zitabashimishije.

Abageni ni bo bifatira umwanzuro wo gukoresha cyangwa kudakoresha bene urwo rutonde rw’ibintu bifuza kuzahabwaho impano. Ariko kandi, Umukristo agomba kugira amakenga akirinda imigenzo iyo ari yo yose inyuranyije n’amahame ya Bibiliya. Urugero, byagenda bite abagiye gushyingiranwa baramutse bakoze urutonde ruriho ibintu bihenze cyane? Bigenze bityo, hari igihe abafite amikoro make batashobora kubaha impano, cyangwa bakumva ko byaba byiza batagiye muri ubwo bukwe kugira ngo batazagira ipfunwe ryo gutanga impano iciriritse. Hari Umukristokazi wanditse agira ati “biragenda birushaho kugorana cyane. Nageragezaga kugira ubuntu bwo gutanga, ariko muri ino minsi ibyishimo byose najyaga mpeshwa no gutanga byarayoyotse.” Mbega ukuntu byaba bibabaje ubukwe buramutse butumye abandi bacika intege!

Mu by’ukuri, abatanga impano ntibagombye kumva ko kugira ngo impano zabo zemerwe zigomba kuba zaguzwe mu iduka runaka cyangwa zaguzwe igiciro iki n’iki. Ibyo ari byo byose, Yesu Kristo yagaragaje ko igifite agaciro kenshi mu maso y’Imana atari agaciro k’ikintu umuntu yatanze, ahubwo ko ari umutima umuntu atangana (Luka 21:1-4). Mu buryo nk’ubwo, Pawulo yanditse avuga ku birebana no kugirira ubuntu abakennye, agira ati “umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda utanga anezerewe.”—2 Abakorinto 9:7.

Dukurikije ibyo Bibiliya ivuga, kwimenyekanisha ko ari wowe watanze impano runaka wenda ugashyira nk’akandiko muri iyo mpano, nta kibi kirimo. Icyakora, mu bihugu bimwe na bimwe bagira umuco wo kwereka abari aho bose uwatanze impano runaka. Ibyo bishobora guteza ibibazo. Hari igihe abatanze impano baba badashaka kumenyekana, birinda ko abandi babibazaho cyane bitari ngombwa. Abo bantu baba bakora ibihuje n’ihame rya Bibiliya dusanga muri Matayo 6:3, aho Yesu avuga ati “ahubwo wehoho nugira ubuntu, ukuboko kwawe kw’ibumoso kwe kumenya icyo ukw’iburyo gukora.” Hari n’abumva ko gutanga impano ari ibanga ryagombye kumenywa n’utanga n’uhabwa. Uretse n’ibyo, kwerekana abatanze impano bishobora gutuma habaho kugereranya impano zatanzwe no ‘kugirirana amahari’ yo kurushanwa (Abagalatiya 5:26). Birumvikana rero ko Abakristo batifuza gutera abandi ipfunwe batangaza mu ruhame amazina y’abatanze impano.—1 Petero 3:8.

Ni koko, nidushyira mu bikorwa amahame yo mu Ijambo ry’Imana, gutanga impano bizakomeza kuba isoko y’ibyishimo.—Ibyakozwe 20:35.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze