ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/10 p. 3
  • Gufata imyanzuro ni ikibazo kireba buri wese

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gufata imyanzuro ni ikibazo kireba buri wese
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ibisa na byo
  • Gira ukwizera, ufate imyanzuro myiza!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Jya ufata imyanzuro ihesha Imana icyubahiro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Amagambo y’ibanze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2024
  • Jya ufata imyanzuro myiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/10 p. 3

Gufata imyanzuro ni ikibazo kireba buri wese

“NTA KINTU kigora nko kumenya gufata imyanzuro, kandi nanone nta kintu cyiza nko kumenya gufata imyanzuro.” Ayo ni amagambo yigeze kuvugwa na Napoléon Bonaparte wabaye umwami w’abami w’u Bufaransa mu kinyejana cya 19. Ushobora kuba nawe ubyemera utyo, kubera ko ku bantu muri rusange, kumenya kugenga imibereho yabo ari ibintu by’ingenzi kuri bo. Ariko kandi, bazi ko gufata imyanzuro atari ko buri gihe biba byoroshye.

Byaba byoroshye cyangwa bikomeye, gufata imyanzuro ni ikibazo kireba buri wese. Buri munsi dukenera gufata imyanzuro. Mu gitondo iyo tumaze kubyuka, tugomba guhitamo imyenda twambara, ibyo dufungura mu gitondo, kandi tugafata imyanzuro y’ukuntu tuza gukemura ibindi bibazo byinshi umunsi wose. Imyinshi muri iyo myanzuro iba ifite agaciro gake. Tuyifata twihitira gusa. Ntibikunze kubaho ko bene iyo myanzuro itubuza gusinzira dutekereza niba twayifashe neza cyangwa nabi.

Hari indi myanzuro noneho igira ingaruka zikomeye. Abakiri bato benshi bo ku isi muri iki gihe bagomba gufata imyanzuro irebana n’icyo bazakora. Bishobora kuba ngombwa ko bafata imyanzuro y’amashuri baziga n’imyaka bazayiga. Amaherezo kandi, abenshi muri bo bazafata imyanzuro yo gushaka cyangwa gukomeza kuba abaseribateri. Abahisemo kuzashaka bagomba kwibaza bati ‘mbese ndakuze bihagije kandi mfite ibitekerezo bikuze by’umuntu ukwiriye gushaka? Nifuza kubana n’umuntu umeze ate? Cyangwa se, ari na byo by’ingenzi, nkeneye gushakana n’umuntu umeze ate?’ Guhitamo uwo tuzabana bigira ingaruka zikomeye cyane mu buzima bwacu kuruta indi myanzuro myinshi dusanzwe dufata.

Mu gihe dufata imyanzuro ikomeye, ni iby’ingenzi ko dufata imyanzuro myiza, kubera ko kugira ibyishimo bishingiye cyane ku myanzuro dufata. Hari abantu bashobora kumva ko bo bashoboye gufata bene iyo myanzuro kandi bakaba bashobora no kwanga inama igihe baba bayihawe. Ibyo se bihuje n’ubwenge? Reka tubirebe.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

Napoleon: ifoto yavuye mu gitabo cyitwa The Pictorial History of the World

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze