Ni gute wafata imyanzuro myiza?
“KUGIRA ngo umunyabwenge atege amatwi yunguke ubwenge.” Ayo magambo yavuzwe n’umwami Salomo wa Isirayeli ya kera. Hari igihe abenshi muri twe twigeze gufata imyanzuro mibi, kubera ko gusa twirengagije gutega amatwi inama twagiriwe n’abandi.—Imigani 1:5.
Nyuma y’aho, ayo magambo y’umwami Salomo yaje kwandikwa muri Bibiliya, hamwe n’indi ‘migani ibihumbi bitatu’ Salomo yahimbye (1 Abami 4:32). Mbese kumenya no kuzirikana ayo magambo arangwa n’ubwenge bishobora kutwungura? Yego rwose. Adufasha ‘kumenya ubwenge n’ibibwirizwa, no gusobanura amagambo y’ubuhanga, no kuduhesha ubwenge bw’imigenzereze, no gukiranuka no gutunganya no kutabera’ (Imigani 1:2, 3). Reka tuvuge ku mabwiriza atanu ashingiye kuri Bibiliya ashobora kudufasha gufata imyanzuro myiza.
Jya uzirikana imyanzuro yazagira ingaruka zirambye
Hari imyanzuro iba izagira ingaruka zikomeye. Ku bw’ibyo, jya ugerageza guteganya mbere y’igihe izo ngaruka izo ari zo. Ntukareke ngo inyungu z’ako kanya ziguhume amaso ku buryo utamenya ko ibyo bishobora kuzakugiraho ingaruka mbi zazamara igihe. Mu Migani 22:3 haduha umuburo ugira uti “umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga, ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo.”
Kwandika ingaruka z’ako kanya n’ingaruka zirambye zizaterwa n’imyanzuro wafashe, bishobora kuba ingirakamaro. Ingaruka z’ako kanya zo guhitamo akazi runaka zishobora kuba akazi gahemba umushahara utubutse kandi kakaba gashimishije. Ariko se mu ngaruka zirambye z’ako kazi harimo kubura imibereho nyakuri y’igihe kizaza? Amaherezo se gashobora kuba kazatuma wimukira ahandi hantu, wenda kure y’incuti zawe cyangwa umuryango wawe? Mbese ako kazi kazashyira ubuzima bwawe mu kaga cyangwa se kazaba kabi ku buryo kazatuma umanjirwa cyane? Ujye ugenzura witonze ibyiza n’ibibi, maze noneho uhitemo icyo ukwiriye gukora.
Fata igihe gihagije cyo kubitekerezaho
Imyanzuro ifashwe huti huti, biba byoroshye ko yaba mibi. Mu Migani 21:5 hatanga umuburo ugira uti “ibyo umunyamwete atekereza bizana ubukire, ariko ubwira bwinshi bwiriza ubusa.” Urugero, ingimbi n’abangavu bafitanye urukundo rw’agahararo bagombye gufata igihe gihagije mbere y’uko bafata imyanzuro yo gushimangira urukundo rw’iby’ishyingiranwa. Naho ubundi, bashobora kwibonera ukuri kw’amagambo yavuzwe na William Congreve, umuhanga mu gusetsa w’Umwongereza wo mu kinyejana cya 18, wagize ati “kwihutira gushaka bishobora gutuma duhora twicuza.”
Icyakora, gufata igihe gihagije ntibikwiriye kwitiranywa no kurazika ibintu. Hariho imyanzuro iba ari iy’ingenzi cyane ku buryo biba bisaba ko ifatwa vuba uko bishoboka kose. Kuyisubika ku bushake ntituyifate bishobora kuduteza akaga gakomeye cyangwa bikagateza abandi. Gusubika ibintu ubwabyo bishobora kuba umwanzuro; birashoboka cyane ko waba n’umwanzuro mubi.
Jya wemera inama
Kubera ko imimerere itajya ihwana, abantu babiri bashobora kudafata imyanzuro imwe igihe bahanganye n’ibibazo bisa. Ariko kandi, ni iby’ingirakamaro kumva ukuntu abandi bantu babyitwayemo ubwo bahuraga n’ibibazo bisa n’ibyacu. Babaze ibyo ubu batekereza ku myanzuro bafashe. Urugero nk’ubucuruzi; baza abatangiye kubukora bakubwire ibyiza n’ibibi byabwo. Ni izihe nyungu baboneye mu kuba barabuhisemo, kandi se ni izihe ngorane cyangwa akaga bahuye na ko?
Duhabwa umuburo ugira uti “aho inama itari imigambi ipfa ubusa, ariko aho abajyanama benshi bari irakomezwa” (Imigani 15:22). Birumvikana ariko ko igihe dushaka inama kandi tukigira ku byabaye ku bandi, tugomba kubikora tuzi neza ko ari twe tuzafata umwanzuro wa nyuma kandi nanone tukabikora twiteguye kwemera ingaruka zizaterwa n’uwo mwanzuro.—Abagalatiya 6:4, 5.
Jya wumvira umutimanama watojwe neza
Umutimanama ushobora kudufasha gufata imyanzuro ihuje n’amahame y’ibanze duhisemo kugenderaho. Ku Mukristo, ibyo bisobanura gutoza umutimanama we ukagaragaza ibitekerezo by’Imana (Abaroma 2:14, 15). Ijambo ry’Imana riratubwira riti “uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo” (Imigani 3:6). Birumvikana ariko ko hari imimerere abantu babiri bashobora kugeramo, buri wese afite umutimanama watojwe neza, bakabona ibintu mu buryo butandukanye, bityo bagafata imyanzuro itandukanye.
Icyakora, umutimanama wabo watojwe neza uzababuza umudendezo wo kubona ibintu mu buryo butandukanye niba Ijambo ry’Imana riciraho iteka ibintu bafatira umwanzuro. Urugero, umutimanama utaratojwe n’amahame ya Bibiliya ushobora kwemerera umugabo n’umugore kwibanira mbere y’uko bashyingiranwa kugira ngo barebe niba bakwiranye. Bashobora gutekereza ko bafashe umwanzuro mwiza, bakibwira ko ibyo bizababuza kwihutira kubana badakwiranye. Umutimanama wabo ushobora kutabacira urubanza. Ariko umuntu wese ubona iby’ibitsina n’ishyingiranwa nk’uko Imana ibibona, ntazemera bene uko kubana by’agateganyo kandi bishingiye ku bwiyandarike.—1 Abakorinto 6:18; 7:1, 2; Abaheburayo 13:4.
Reba ingaruka imyanzuro ufata izagira ku bandi
Akenshi, imyanzuro yawe ishobora kugira ingaruka ku bandi. Ku bw’ibyo, ntuzigere ugambirira gufata imyanzuro mibi, ndetse y’ubupfapfa, ishobora gushyira mu kaga imishyikirano ugirana n’incuti, bene wanyu; ariko cyane cyane ikaba yashyira mu kaga imishyikirano ufitanye n’Imana. Mu Migani 10:1 hagira hati “umwana w’umunyabwenge anezeza se, ariko umwana upfapfana ababaza nyina.”
Zirikana kandi ko hari igihe biba ngombwa guhitamo mu ncuti. Urugero, ushobora guhitamo kureka imyizerere y’idini warimo, uzi ko inyuranyije n’Ibyanditswe. Cyangwa se ushobora guhitamo guhindura kamere ufite kubera ko wifuza guhuza imibereho yawe n’ubuyobozi Imana itanga, muri iki gihe ukaba ubwemera. Umwanzuro wawe ushobora kudashimisha bamwe mu ncuti zawe cyangwa bene wanyu, ariko umwanzuro wose wafata ugashimisha Imana, uba ari umwanzuro mwiza.
Gira ubwenge bwo gufata imyanzuro ikomeye kuruta indi yose
N’ubwo abantu muri rusange batabizi, muri iki gihe buri wese ahanganye no gufata umwanzuro wo kubaho cyangwa se gupfa. Abisirayeli ba kera bigeze guhangana n’imimerere nk’iyo igihe bari bakambitse iruhande rw’Igihugu cy’Isezerano mu mwaka wa 1473 M.I.C.a Mose wari umuvugizi w’Imana, yarababwiye ati “ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, n’umugisha n’umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho wowe n’urubyaro rwawe, ukunde Uwiteka Imana yawe uyumvire, uyifatanyeho akaramata kuko ari yo bugingo bwawe no kurama kwawe, kugira ngo ubone kuba mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo ko azabaha.”—Gutegeka 30:19, 20.
Ubuhanuzi bwa Bibiliya n’ibihe bivugwamo, bigaragaza ko turi mu ‘bihe birushya’ kandi ko “ishusho y’iyi si ishira” (2 Timoteyo 3:1; 1 Abakorinto 7:31). Nk’uko byahanuwe, iyo shusho y’iyi si izagera ku ndunduro ku irimbuka ry’iyi si y’abantu yononekaye, ubwo izasimburwa n’isi nshya y’Imana irangwa no gukiranuka.
Turi ku irembo ry’isi nshya. Mbese uzinjira muri iyo si kugira ngo wishimire ubuzima bw’iteka ku isi izayoborwa n’Ubwami bw’Imana? Cyangwa uzakurwa ku isi igihe isi ya Satani izarimburwa (Zaburi 37:9-11; Imigani 2:21, 22)? Ni wowe ugomba gufata umwanzuro w’uko wakwitwara ubu, kandi koko uwo mwanzuro uzatuma ubaho cyangwa urimbuke. Mbese wakwemera ubufasha kugira ngo ufate umwanzuro ukwiriye kandi mwiza?
Guhitamo kubaho bisaba mbere na mbere kwiga ibyo Imana isaba. Muri rusange, amadini yananiwe kumenyesha abantu neza ibyo bintu bisabwa. Abayobozi bayo bakunze kuyobya abantu babemeza ibinyoma, maze ibyo bigatuma bakora ibyo Imana yanga. Birengagije gusobanura ko ari ngombwa ko umuntu yifatira umwanzuro ku giti cye kugira ngo asenge Imana ‘mu mwuka no mu kuri’ (Yohana 4:24). Ni yo mpamvu abantu benshi badasenga Imana mu mwuka no mu kuri. Ariko zirikana ibyo Yesu yavuze agira ati “uwo tutabana ni umwanzi wanjye, kandi uwo tudateranyiriza hamwe arasandaza.”—Matayo 12:30.
Abahamya ba Yehova bishimira gufasha abantu kugira ngo barusheho kugira ubumenyi bwiza bw’Ijambo ry’Imana. Buri gihe, baganira n’abantu cyangwa amatsinda y’abantu kuri Bibiliya, bakabikora ku gihe n’ahantu binogeye abo bantu. Abantu bifuza kungukirwa n’ubwo buryo bagombye gushaka Abahamya ba Yehova bo mu gace batuyemo cyangwa bakandikira abanditsi b’Umunara w’Umurinzi.
Birumvikana ariko ko hari abashobora kuba basanzwe bafite ubumenyi bw’ibanze bw’ibyo Imana isaba. Ndetse bashobora kuba bemera ukuri kwa Bibiliya kandi bakemera ko ari iyo kwiringirwa. Icyakora, bamwe muri bo basubitse ibyo gufata umwanzuro wo kwiyegurira Imana. Kubera iki? Bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye.
Birashoboka se ko baba batazi agaciro ko kwiyegurira Imana? Yesu yabivuze neza ati “umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami,’ si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka” (Matayo 7:21). Ubumenyi bwa Bibiliya bwonyine ntibuhagije; hari ibyo dusabwa gukora. Itorero rya Gikristo ryo mu kinyejana cya mbere ryadusigiye icyitegererezo. Bibiliya ivuga ibya bamwe bo mu kinyejana cya mbere igira iti “bamaze kwizera ubutumwa bwiza Filipo ababwira bw’ubwami bw’Imana n’ubw’izina rya Yesu Kristo, barabatizwa, abagabo n’abagore” (Ibyakozwe 2:41; 8:12). Ku bw’ibyo, niba umuntu yemera Ijambo ry’Imana abikuye ku mutima, akemera ibyo rivuga; niba kandi yarahuje imibereho ye n’amahame y’Imana; ni iki cyamubuza kubatizwa ngo bibe ikimenyetso cy’uko yiyeguriye Imana (Ibyakozwe 8:34-38)? Birumvikana ariko ko kugira ngo yemerwe n’Imana agomba kubikora ku bushake kandi afite umutima unyuzwe.—2 Abakorinto 9:7.
Hari bamwe bakumva ko bafite ubumenyi buke cyane ku buryo badashobora kwegurira Imana ubuzima bwabo. Ariko buri wese utangiye ikintu gishya mu mibereho ye aba agifiteho ubumenyi buke. Ni nde mukozi wavuga ko yatangiye akazi azi kugakora nk’uko agakora ubu? Kwiyegurira gukorera Imana bisaba gusa kugira ubumenyi bw’inyigisho n’amahame by’ibanze bya Bibiliya, ibyo bikajyanirana n’icyifuzo kivuye ku mutima cyo kubaho mu buryo buhuje na byo.
Aho bamwe ntibaba basubika umwanzuro wabo kubera gutinya ko bazananirwa gusohoza ibisabwa n’umwanzuro bafashe? Mu bintu byinshi abantu biyemeza gukora, hari ibyo baba biteze ko batazashobora gusohoza. Umugabo uhisemo kurongora no kwita ku muryango ashobora kumva mu buryo runaka adakwiriye, ariko kwiyemeza gusohoza amasezerano bimushishikariza gukora ibyo ashoboye byose. Ni kimwe n’uko umuntu ukiri muto umaze kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ashobora gutinya gukora impanuka, cyane cyane iyo azi ko abakiri bato ari bo bakunda kuzikora kuruta abakuru. Icyakora, ubwo bumenyi bushobora kumugirira akamaro, bugatuma atwara afite amakenga menshi. Kwifata ntagire urwo ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga si wo muti!
Hitamo ubuzima!
Bibiliya igaragaza ko gahunda zose zo ku isi zo muri iki gihe, ari iya politiki, iy’ubucuruzi n’iy’amadini, zizakurwaho hamwe n’abazishyigikira. Ariko abantu bazaba baragize ubwenge bwo guhitamo ubuzima kandi bagakora ibihuje n’ibyo abahisemo batyo basabwa, bazarokoka. Kubera ko abo ari bo bazaba bagize urufatiro rw’umuryango w’isi nshya, bazagira uruhare mu guhindura iyi si paradizo nk’uko Imana yari yarabiteganyije. Mbese nawe wakwishimira kuzifatanya muri uwo murimo ushimishije uzayoborwa n’Imana?
Niba ari ko biri, fata umwanzuro wo kwiga Ijambo ry’Imana. Fata umwanzuro wo kwiga ibyo Imana isaba kugira ngo uyishimishe. Fata umwanzuro wo gushyira mu bikorwa ibyo Imana isaba. Ikirenze byose, fata umwanzuro wo gukomeza ibyo wahisemo kugeza ku iherezo. Tubivuze muri make, hitamo ubuzima!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mbere y’Igihe Cyacu.
[Amafoto yo ku ipaji ya 4]
Jya ufata igihe gihagije mu gihe ufata imyanzuro ikomeye
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Jya wemera inama mu gihe uhitamo akazi
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
Abahitamo gukorera Imana ubu, bazagira uruhare mu guhindura isi paradizo