Ibibazo by’abasomyi
Abakristo bagombye kubona bate ibyo kwambara amabuye y’ivuka?
Mu mico imwe n’imwe, amabuye y’ivuka aba afitanye isano n’ukwezi umuntu yavutsemo. Umukristo ni we wifatira umwanzuro wo kwambara impeta iriho ibuye runaka ry’umurimbo (Abagalatiya 6:5). Ariko mu gihe afata uwo mwanzuro, hari ibintu by’ingenzi agomba gutekerezaho.
Hari igitabo kivuga ko ibuye ry’ivuka “ari ibuye ry’umurimbo rifitanye isano n’itariki umuntu yavutseho, akenshi abaryambara bakaba batekereza ko rituma bagira amahirwe cyangwa rigatuma bagira ubuzima bwiza. Icyo gitabo cyongeraho kiti “kuva kera cyane abaraguza inyenyeri bavuga ko bene ayo mabuye y’umurimbo afite imbaraga ndengakamere.”—Encyclopaedia Britannica.
Mu bihe bya kera cyane cyane, ni bwo wasangaga abantu bemera ko ibuye ry’ivuka ritera amahirwe umuntu uryambaye. Mbese Umukristo nyakuri yemera ibyo bintu? Oya rwose. Kuko azi neza ko Yehova yaciriyeho iteka abantu bari baramuretse bakiringira “imana y’Amahirwe.”—Yesaya 65:11, NW.
Kuva mu myaka ya za 500 kugeza ahagana mu 1500 I.C., abapfumu bari barageneye buri kwezi k’umwaka ibuye ry’umurimbo. Bashishikarizaga abantu kwambara iryo buye riranga ukwezi bavutsemo, bavuga ko ririnda uryambaye kugerwaho n’ibibi. Ariko kuba Umukristo yakurikiza indagu z’abapfumu ntibyaba bihuje n’Ibyanditswe kubera ko Bibiliya ibaciraho iteka.—Gutegeka 18:9-12.
Nanone kandi, ntibyaba bikwiriye ko Abakristo babona ko impeta ifite agaciro kubera ko gusa iriho iryo buye ry’ivuka. Abahamya ba Yehova ntibizihiza iminsi y’amavuko. Ibyo biterwa n’uko kuyizihiza bituma abantu bakabya cyane kwita ku muntu; byongeye kandi iminsi y’amavuko ivugwa muri Bibiliya ni iy’abategetsi batakoreraga Imana.—Itangiriro 40:20; Matayo 14:6-10.
Abantu bamwe batekereza ko kwambara impeta ifite ibuye ry’ivuka bigira ingaruka nziza kuri kamere y’umuntu uyambaye. Icyakora, Abakristo b’ukuri ibyo ntibabyemera, kuko bazi ko kwambara “umuntu mushya” biterwa n’ingaruka z’umwuka wera w’Imana hamwe no gushyira mu bikorwa amahame y’Ibyanditswe.—Abefeso 4:22-24.
Ikintu cy’ingenzi ni igitera umuntu kuyambara. Mu gihe Umukristo ahitamo niba yakwambara impeta iriho ibuye ry’ivuka ashobora kwibaza ati ‘ese ndashaka kwambara iyi mpeta kubera ko gusa mbona iriho ibuye ryiza, n’ubwo hari abashobora kuzabona ko ari ibuye ry’ivuka? Cyangwa se ibitekerezo bishingiye ku miziririzo abantu bitirira ayo mabuye byaba byarangizeho ingaruka mu rugero runaka?’
Umukristo yagombye gusuzuma umutima we kugira ngo arebe impamvu imusunikira kugura iyo mpeta. Ibyanditswe bigira biti “rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho” (Imigani 4:23). Mu gihe Umukristo afata umwanzuro ku bihereranye n’amabuye y’ivuka, byaba byiza buri wese aramutse yihatiye kugenzura ikimutera kwambara impeta ifite ibuye ry’ivuka n’ingaruka zishobora guterwa n’imyifatire ye n’iyo izagira ku bandi.—Abaroma 14:13.