Impamvu bajya mu nsengero
“UBU Abaperesibiteriyani bo muri Repubulika ya Koreya y’Epfo baruta hafi incuro enye abari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.” Ayo magambo y’ikinyamakuru cya Newsweek ashobora kuba yaratangaje abasomyi benshi, kubera ko abantu benshi batekereza ko Koreya yiganjemo abantu bafite imyizerere ya Konfisiyusi n’iy’Ababuda. Muri iki gihe iyo umuntu asuye aho muri Koreya ahabona insengero nyinshi z’abiyita “Abakristo,” akenshi zirangwa n’imisaraba iriho amatara atukura. Ni ibisanzwe ko ku Cyumweru umuntu abona abantu babiri cyangwa batatu bafite Bibiliya mu ntoki bagiye mu rusengero. Iperereza ryakozwe muri Koreya mu mwaka wa 1998, ryagaragaje ko hafi 30 ku ijana by’abaturage ba Koreya bitabira kujya gusengera muri Kiliziya Gatolika cyangwa mu Baporotesitanti kuruta uko abavuga ko ari Ababuda bo bitabira kujya gusenga.
Muri iki gihe ntibisanzwe ko umuntu yapfa kubona ahantu aho ari ho hose umubare munini utyo w’abantu bajya mu rusengero buri gihe. Icyakora, ibyo ntibiri muri Koreya gusa, ahubwo ni na ko bigenda no mu bindi bihugu byo muri Aziya, muri Afurika no muri Amerika y’Epfo. Kuki hariho abantu benshi bavuga ko bemera Imana mu gihe iyi si yiganjemo ibyo kudashishikazwa n’idini ndetse n’abafite amadini barimo bakaba batitabira ibyo gusenga? Kuki bajya mu nsengero?
Iperereza ryakozwe ku baturage bari batoranyijwe bo muri Koreya ryagaragaje ko abarenze kimwe cya kabiri cy’Abanyakoreya bajya mu nsengero bashaka amahoro yo mu mutima; hafi kimwe cya gatatu cyabo cyo kikajyayo gishaka kuzabona ubuzima bw’iteka nyuma yo gupfa; naho umuntu 1 ku 10 akaba ajyayo yiringiye kuzagira ubuzima bwiza, kuzaba umukungu no kuzagira icyo ageraho.
Abashinwa benshi bajya gusenga biringiye kubona ikintu cyatuma baziba icyuho batewe n’ibitekerezo bya Gikomunisiti byaje gusimburwa buhoro buhoro n’ibya Gikapitalisiti. Buri mwaka, mu Bushinwa hacapirwa Bibiliya zibarirwa muri za miriyoni, zikanatangirwayo, kandi abaturage baho bazisoma nk’uko basomaga agatabo gato ka Mao gafite igifubiko gitukura.
Abagatolika bamwe bo muri Brezili, cyane cyane abakiri bato, ntibanyurwa n’amasezerano yo kuzabona ibyishimo mu gihe kizaza, ahubwo baba bashaka ibyo byishimo muri iki gihe. Hari ikinyamakuru kivuga kiti “mu gihe cy’imyaka ya za 70 abantu bari bashishikajwe na tewolojiya yo kwibohoza, naho ubu bashishikajwe na tewolojiya yo kugira icyo bageraho” (Tudo). Iperereza ryakozwe mu Bwongereza ryabajije abantu bajya mu nsengero kuvuga ikintu kimwe bakundira kujya mu rusengero. Buri gihe igisubizo cyazaga mu mwanya wa mbere ni uko bajyayo kugira ngo basabane n’abandi.
Ibyo byose bigaragaza ko n’ubwo hariho umubare munini w’abantu bacyemera Imana, abenshi muri bo baba bahangayikishijwe n’inyungu bashobora guhita babona ako kanya kuruta uko bahangayikishwa n’ibyo bashobora kuzabona cyangwa ngo bahangayikishwe no kumenya Imana ubwayo. None se utekereza ko impamvu ikwiriye yo kwemera Imana ari iyihe? Bibiliya ibivugaho iki? Ingingo ikurikira iratanga ibisubizo by’ibyo bibazo.