Impamvu ikwiriye yo kwemera Imana
IGITABO cyo muri Koreya kivuga ku mpamvu 31 zituma abakiri bato batajya mu nsengero, gihamya ko abantu benshi baretse kujyayo kubera ko badashobora kubona ibisubizo bibanyuze by’ibibazo byabo (31 Reasons Why Young People Leave the Church). Urugero, barabaza bati ‘kuki abantu bemera Imana bababara?’ Kandi se ‘kuki tugomba kwemera buri kantu kose amadini yigisha mu gihe inyinshi mu nyigisho zayo zidushyira mu rujijo kandi zikavuguruzanya?’
Iyo abantu benshi bamanjiriwe bitewe n’ibisubizo abayobozi b’amadini yabo babahaye, bahita bafata umwanzuro w’uko na Bibiliya nta bisubizo itanga. Igihe umuyobozi w’idini atanze ibisobanuro bishingiye ku bitekerezo bye bwite gusa, akenshi ibyo bituma abantu batamenya neza Imana na Bibiliya, ndetse bikagera ubwo banga Imana na Bibiliya.
Ibyo ni byo byabaye kuri Abel warerewe mu itorero ry’Abaluteriyani muri Afurika y’Epfo. Agira ati “iryo dini ryigisha ko iyo umuntu apfuye Imana iba ‘yamwijyaniye.’ Ariko sinashoboye gusobanukirwa impamvu Imana yuje urukundo ‘yajyana’ ababyeyi ikabavutsa abana babo. Mu giturage cyo muri Afurika aho nakuriye, ntitwashoboraga kubaga inkokokazi itaracutsa imishwi yayo. Iyo twabonaga inka ifite amezi, twabaga turetse kuyibaga kugeza igihe yari kuzabyarira kandi igacutsa. Sinashoboye kumva impamvu Imana yuje urukundo itakwita ku bantu muri ubwo buryo.”
Uwitwa Aram wo muri Kanada na we yashidikanyaga atyo. Agira ati “igihe nari mfite imyaka 13 papa yarapfuye. Mu muhango w’ihamba, umuyobozi ukomeye w’idini yasobanuye ko Imana yashatse ko papa apfa kugira ngo ayisange mu ijuru. Uwo muyobozi yagize ati ‘Imana ijyana abantu beza kubera ko ikunda abakiranutsi.’ Sinasobanukiwe ukuntu Imana ishobora kurangwa n’ubwikunde bene ako kageni.”
Amaherezo Abel na Aram baje guhura n’Abahamya ba Yehova, bigana na bo Bibiliya, hanyuma baza kubona ibisubizo by’ibibazo byabo. Bagiye barushaho gukunda Imana kandi barayizera bikomeye. Byageze aho begurira ubuzima bwabo Yehova maze bamubera abagaragu b’indahemuka.
Ubumenyi nyakuri ni ikintu cy’ingenzi kugira ngo umuntu yemere Imana
Ni ayahe masomo twavana muri ibyo bintu byabaye? Ibyo bintu bituma tumenya ko ubumenyi nyakuri bwa Bibiliya ari ingenzi kugira ngo umuntu yemere Imana. Intumwa Pawulo yabwiye Abakristo bo mu mujyi wa Filipi ya kera ati “kandi iki ni cyo mbasabira, ni ukugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kugwiza ubwenge [“ubumenyi nyakuri,” NW ] no kumenya kose” (Abafilipi 1:9). Hano Pawulo avuga ko gukunda Imana na bagenzi bacu bifitanye isano rya bugufi no kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana hamwe no gusobanukirwa neza ibyo ishaka ibyo ari byo.
Ibyo bihuje n’ubwenge kubera ko ikintu cya mbere gisabwa kugira ngo wizere umuntu ari uko ubanza kumumenya; uko ugenda urushaho kumumenya neza ni na ko ugenda urushaho kumwizera. Mu buryo nk’ubwo, ukeneye kugira ubumenyi nyakuri kugira ngo ushishikarire kwemera Imana. Pawulo yagize ati “kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri” (Abaheburayo 11:1). Kwemera Imana nta bumenyi nyakuri bwa Bibiliya umuntu afite, ni nko kubaka inzu ku musenyi. Ishobora gusenyuka mu buryo bworoshye.
Kwiga Bibiliya bishobora kugufasha kubona ibisubizo by’ibibazo ufite, urugero nk’ikibazo cyari cyarabereye isobe Abel na Aram. Baribazaga bati ‘kuki abantu bapfa?’ Bibiliya isobanura igira iti “nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha” (Abaroma 5:12). Kuba abantu basaza kandi bagapfa, ntibiterwa n’uko Imana iba ibajyanye ngo babane na yo, ahubwo biterwa n’uko Adamu yacumuye (Itangiriro 2:16, 17; 3:6, 17-19). Byongeye kandi, Bibiliya iduhishurira ibyiringiro nyakuri Yehova Imana atanga. Yatanze ibyiringiro by’umuzuko ku bantu b’abanyabyaha binyuriye ku Mwana we Yesu Kristo.—Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15.
Kugira ngo Bibiliya idufashe gusobanukirwa ukuri ku bihereranye n’umuzuko, yanditsemo inkuru zivuga ingero nyinshi z’abantu Yesu yazuye (Luka 7:11-17; 8:40-56; Yohana 11:17-45). Uko uri bugende usoma izo nkuru za Bibiliya, utekereze ukuntu incuti z’abazutse n’abagize imiryango yabo bagize ibyishimo n’umunezero. Nanone kandi, tekereza ukuntu basunikiwe gusingiza Imana no kwizera Yesu.
Ubumenyi nyakuri ku Mana n’imigambi yayo bishobora kugira ingaruka nk’izo ku bantu bo muri iki gihe. Hari abantu benshi bigeze kugira ibibazo bikomeye bituma bagwa mu rujijo, birabaremerera, ndetse bibaca n’intege kubera ko batabiboneraga ibisubizo bibanyuze. Ariko uko bagendaga biga Bibiliya, babiboneye ibisubizo, kandi byatumye bahindura imibereho yabo yose.
Urukundo umuntu akunda Imana ni cyo kintu cy’ibanze kimutera kuyikorera
N’ubwo ubumenyi nyakuri ari ikintu cy’ingenzi kugira ngo umuntu yizere Imana, si bwo bwonyine bukenewe kugira ngo ashishikarire kuyumvira no kuyikorera. Igihe Yesu yabazwaga itegeko ry’Imana risumba ayandi, yashubije agira ati “ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose” (Mariko 12:30). Niba umuntu akunda Imana muri ubwo buryo Yesu yavuze, azayumvira kandi ayikorere abishaka rwose. Mbese nawe uko ni ko ukunda Imana?
Uwitwa Rachel wabaye umumisiyonari muri Koreya mu gihe cy’imyaka myinshi, asobanura impamvu ituma agira ukwizera agira ati “ntekereza ku buntu Yehova agirira ibiremwa bye, uko ababarira abantu be, n’uko atwigisha ibitugirira umumaro binyuriye mu kutumenyesha ibyo adusaba. Ibyo bintu byose bituma urukundo nkunda Imana rwiyongera. Kandi urwo rukundo ni rwo rutuma nifuza kuyikorera.”
Martha ni umupfakazi wo mu Budage, akaba amaze imyaka 48 akorera Yehova. Aragira ati “murambaza impamvu nkorera Yehova? Ni uko mukunda. Buri gitondo nganiriza Yehova binyuriye mu isengesho kandi nkamubwira ukuntu mushimira cyane ku bw’imigisha yose atanga, cyane cyane ku bw’igitambo cy’incungu.”
Koko rero, urukundo dukunda Imana rutuma twifuza kuyikorera tubikuye ku mutima. Ariko se, umuntu yitoza ate kugira bene urwo rukundo? Impamvu ikomeye ituma umuntu yitoza gukunda Imana ni uko aba yifuza kugaragaza ugushimira ku bw’urukundo Imana yatugaragarije. Zirikana ibyo Bibiliya itwibutsa mu buryo bususurutsa umutima igira iti “udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo. Iki ni cyo cyerekanye urukundo rw’Imana muri twe: ni uko Imana yatumye Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone uko tubeshwaho na we. Muri iki ni mo urukundo ruri: si uko twebwe twakunze Imana ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongano y’ibyaha byacu.”—1 Yohana 4:8-10.
Mbese urabona ukuntu urwo rukundo rukomeye? Tekereza wari utangiye nko kurohama mu mazi afite umuvumba mwinshi maze umuntu agahara amagara ye kugira ngo akurohore. Mbese wazamwibagirwa cyangwa se ahubwo ntiwazamushimira byimazeyo? Ntiwazishimira se kumukorera ikintu icyo ari cyo cyose washobora? Urukundo Imana yagaragaje itanga Umwana wayo ho igitambo cy’incungu, nta cyo umuntu yarugereranya na cyo (Yohana 3:16; Abaroma 8:38, 39). Iyo urukundo rw’Imana rugukoze ku mutima, rugusunikira kuyikunda no kuyikorera n’umutima wawe wose.
Ingororano zo muri iki gihe no mu gihe kizaza
N’ubwo urukundo dukunda Imana ari rwo rwagombye kuba impamvu y’ingenzi yo gukora ibyo ishaka, kumenya ko Imana igororera abantu bayikorera bisusurutsa umutima. Intumwa Pawulo yaravuze ati “utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.”—Abaheburayo 11:6.
Abantu bakunda Imana bakanayumvira, mu by’ukuri irabagororera. Hari abantu benshi bafite ubuzima bwiza bitewe n’uko bakurikiza amahame ya Bibiliya (Imigani 23:20, 21; 2 Abakorinto 7:1). Abantu bashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya arebana no kuba inyangamugayo hamwe no kugira umwete, muri rusange bizerwa n’abakoresha babo maze ibyo bigatuma badakunda kwirukanwa ku kazi (Abakolosayi 3:23). Binyuriye mu kwiringira Yehova, abagaragu b’Imana bagira amahoro yo mu mutima ndetse n’igihe baba bari mu bigeragezo (Imigani 28:25; Abafilipi 4:6, 7). Ikiruta byose, bategerezanyije amatsiko biringiye kuzabona ingororano y’ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka Paradizo.—Zaburi 37:11, 29.
Abantu bahabwa izo ngororano babona Yehova bate? Jacqueline, umukristokazi wo muri Kanada, avuga ukuntu ashimira Imana agira ati “buri gihe iduha impano nziza cyane kandi iduha ibyiringiro nyakuri by’ubuzima bw’iteka.” Abel, twamaze kumva ibye muri iyi ngingo, asobanura ibyiyumvo bye muri ubu buryo: “sinari narigeze numva ibihereranye n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo, none mbitegerezanyije amatsiko. Icyakora, n’ubwo Paradizo yaba itazabaho, nakomeza gushimishwa no gukunda Imana no kuyikorera.”
Nawe ushobora kugira ibyiringiro nyakuri
Bibiliya igira iti “Uwiteka Nyiringabo we, uca imanza zitabera ukagerageza imitima n’impyiko” (Yeremiya 11:20). Ni koko, Yehova agenzura ibihishwe imbere mu mitima yacu. Buri wese yagombye gusuzuma ikimutera kwemera Imana. Inyigisho z’ikinyoma n’ibintu bikocamye umuntu yatekerezaga ku Mana bishobora kuba byaratumye akora ibikorwa bibi mu gihe cyashize. Ariko ubumenyi nyakuri bwa Bibiliya bushobora gutuma umuntu agirana imishyikirano ikwiriye n’Umuremyi, ari we Yehova Imana.—1 Timoteyo 2:3, 4.
Abahamya ba Yehova bafasha abantu kugira ubumenyi nyakuri ku Mana binyuriye kuri gahunda yabo yo kwigishiriza Bibiliya mu ngo ku buntu (Matayo 28:20). Abantu benshi bemeye ubwo bufasha baje kugera ubwo bakunda Imana kandi barushaho kuyizera by’ukuri. Binyuriye ku cyigisho cya Bibiliya, babonye uburyo bwo ‘gukomeza ubwenge nyakuri no kwitonda, ntibyava imbere y’amaso yabo,’ bikaba bibafasha ‘kugendera mu nzira yabo mu mahoro’ muri iyi minsi irimo akaga (Imigani 3:21-23). Ikirenze byose, ubu bafite ibyiringiro by’igihe kizaza ‘bikomeye kandi bishikamye’ (Abaheburayo 6:19). Nawe ushobora kugira ukwizera nyakuri kandi ukabona n’izo ngororano.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]
Ibibazo by’isobe byari bikeneye ibisubizo
“Mu gihe nari mu bitaro ndimo nimenyereza kuvura, nabonye abantu beza indwara n’impanuka byateraga gutaka cyane. Niba Imana ibaho, kuki ireka ibyo bintu bikabaho? None se kugira idini ni uburyo bwo kwibonera amahoro yo mu mutima gusa?”—Byavuzwe n’uwahoze ari Umuperesibiteriyani wo muri Koreya.
“Incuro nyinshi nibaza niba papa wari umusinzi yaba yaragiye mu muriro w’iteka cyangwa mu ijuru. Naterwaga ubwoba n’abapfuye ndetse n’umuriro w’iteka. Sinashoboraga kumva ukuntu Imana yuje urukundo yakohereza umuntu kubabarizwa mu muriro w’iteka.”—Byavuzwe n’uwahoze ari Umugatolika wo muri Brezili.
“Ni iki igihe kiri imbere gihishiye iyi si n’abantu? Ni gute abantu bashobora kubaho iteka ryose? Ni gute abantu bashobora kugera ku mahoro nyakuri?”—Byavuzwe n’uwahoze ari Umugatolika wo mu Budage.
“Sinemeraga inyigisho ivuga ko ubugingo buva mu mubiri bukimukira mu wundi. Ko inyamaswa zidasenga, ubugingo bwawe buramutse bwongeye kuvukira mu nyamaswa bitewe n’impamvu runaka kugira ngo buhorerwe ibyaha byawe, wakwicuza ute ibyo byaha kugira ngo uve muri iyo mimerere?”—Byavuzwe n’uwahoze ari Umuhindu wo muri Afurika y’Epfo.
“Nakuriye mu muryango w’abemeraga inyigisho za Konfisiyusi, kandi nakundaga kujya mu mihango yo gutuma abakurambere bacu babona iruhuko ridashira. Mu gihe nabaga ntegura ameza twabaga turi buturireho ayo maturo ndimo no kuyunamira, nibazaga niba abakurambere bacu bapfuye bari buze kurya ibyo byokurya no kureba uko twabunamiraga.”—Byavuzwe n’uwahoze yemera inyigisho za Konfisiyusi wo muri Koreya.
Abo bose babonye ibisubizo by’ibibazo bari bafite igihe biganaga Bibiliya n’Abahamya ba Yehova.