“Gutabarwa kwanjye kuva kuri Yehova”
Abaseribateri banyurwa no gukorera Yehova
HARI Umukristokazi wo muri Hisipaniya wagize ati “benshi muri twe turishimye cyane rwose n’ubwo turi abaseribateri!” Kuki yishimye? Yagize ati “twishimira ko tudafite imihangayiko myinshi, ibyo bigatuma dushobora gukorera Imana yacu Yehova mu buryo bwuzuye.”
Ibyo byiyumvo bihuza n’icyo Ijambo ry’Imana rivuga ku buseribateri. Igihe intumwa Pawulo yavugaga ibibazo by’urushako, yatanze iyi nama yahumetswe igira iti “abatararongorana kandi n’abapfakazi, ndababwira yuko icyiza kuri bo ari uko bagumya kumera nkanjye.” Pawulo ubwe yari ingaragu. None se kuki yateye abantu inkunga yo kudashaka? Yagaragaje ko uwarongoye aba afite imitima ibiri mu gihe umuseribateri, yaba umusore cyangwa inkumi, “yiganyira iby’umwami wacu” (1 Abakorinto 7:8, 32-34). Ikintu cy’ingenzi gituma umuseribateri yishima kandi akanyurwa, ni ugukorera Yehova.
Kuba umuseribateri ugamije intego nziza
Amagambo ya Pawulo ashobora gutera urujijo abantu bo mu mico ishyira imbere iby’ishyingiranwa no kubyara. Nyamara Yesu Kristo, wari umuseribateri ariko wari wishimye kandi anyuzwe, yagaragaje intego nziza Abakristo b’abaseribateri bagombye kwishyiriraho. Yagize ati “kuko hariho ibiremba byavutse bityo mu nda za ba nyina, hariho n’inkone zakonwe n’abantu, hariho n’inkone zīkona ubwazo ku bw’ubwami bwo mu ijuru. Ubasha kubyemera abyemere.”—Matayo 19:12.
Mu buryo buhuje n’ayo magambo, hari benshi babonye ko ubuseribateri butuma bakorera Imana badafite kirogoya ikunze kugaragara ku bashatse (1 Abakorinto 7:35). Abakristo bagera ku bihumbi basenga Yehova banezerewe, kandi babonera ibyishimo mu gufasha abandi babigiranye umwete n’ubwo batagira abo bashakanye.a
Abakristo b’abaseribateri benshi bibonera ko ibyishimo atari umwihariko w’abashatse, ngo umubabaro ube uw’abaseribateri. Hari igihe bamwe bishima cyangwa bakababara baba barashatse cyangwa ari abaseribateri. Mu by’ukuri, Bibiliya yivugira rwose ko ishyingirwa ritera “imibabaro mu mubiri.”—1 Abakorinto 7:28.
Kuba umuseribateri bitewe n’imimerere
Hari abantu benshi bakiri abaseribateri atari uko babihisemo, ahubwo byaratewe n’impamvu runaka. Na bo bashobora kuba bifuza kumva basusurutse, bafite umuntu bari kumwe kandi bakunzwe nk’uko abashakanye baba bameze. Icyakora, hari abandi baba abaseribateri muri iki gihe bitewe n’ibibazo by’ubukungu cyangwa indi mimerere. Abakristo bamwe na bamwe, abenshi muri bo bakaba ari bashiki bacu dukunda bakuze mu buryo bw’umwuka, bagumye mu buseribateri kuko biyemeje kumvira inama yo muri Bibiliya yo gushakana n’uri “mu Mwami wacu” gusa (1 Abakorinto 7:39). Bakomeza kuba indahemuka bashakira abo bazabana mu basenga Yehova bitanze kandi bakabatizwa.
Bamwe muri abo baseribateri bumva bafite irungu. Hari Umukristokazi w’umuseribateri wiyemereye ko yumva ameze atyo, maze aravuga ati “tuzi itegeko rya Yehova kandi ntidushaka kumubabaza mu buryo ubwo ari bwo bwose. Dushobora kuba twifuza kugira uwo twashakanye utuba hafi; ariko n’ubwo incuro nyinshi ab’isi bagerageza ‘kudushyingira’ ntituzatezuka ku ntego twiyemeje. Ndetse ntitunifuza kugendana n’abagabo cyangwa abagore batizera.” Abakristo bameze batyo ni abo gushimirwa kubera ko bashyira mu bikorwa inama zo muri Bibiliya, kandi bagakomeza kugendera ku mahame yo mu rwego rwo hejuru kugira ngo bashimishe Yehova, ndetse n’igihe babona ko byabatera imihangayiko mu byiyumvo.
Yehova atanga ubufasha buhagije
Iyo abantu bagaragaje ubudahemuka banga gushakana n’abadakorera Yehova, Yehova na we ababera indahemuka. Umwami Dawidi akurikije ibyamubayeho, yashoboraga kwemeza ko ‘ku ndahemuka [Yehova] aziyerekana nk’indahemuka’ (Zaburi 18:25, NW ). Nanone kandi abumvira Imana mu budahemuka ibaha isezerano rigira riti “sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato” (Abaheburayo 13:5). Mu kugaragaza ko twigana Yehova, dushobora gushimira cyane Abakristo b’abaseribateri bo mu kigero cy’imyaka yose bakomeza kwizirika ku Ijambo ry’Imana mu budahemuka. Dushobora no gusenga Yehova tumusaba kubongerera imbaraga kugira ngo baneshe ingorane bahura na zo.—Abacamanza 11:30-40.
Abakristo benshi b’abaseribateri babona ko gukora umurimo wo kwigisha Bibiliya mu buryo bwuzuye bituma bagira imibereho ifite intego. Reka dufate urugero rwa Patricia, mushiki wacu w’umuseribateri ufite imyaka nka 35, akaba n’umupayiniya cyangwa umubwirizabutumwa w’igihe cyose. Yagize ati “n’ubwo abaseribateri tujya duhura n’ibigeragezo, kuba ndi we byatumye mbona uburyo bwo gukora ubupayiniya bw’igihe cyose. Kubera ko ndi umuseribateri, ingengabihe yanjye nyihindura uko nshatse bitewe n’imimerere, ibyo bikaba bituma mbona igihe gihagije cyo kwiyigisha. Nanone kandi, nitoje kurushaho kwishingikiriza kuri Yehova cyane cyane mu gihe cy’ibigeragezo.”
Ibyo bitekerezo bishingiye ku isezerano rya Bibiliya rihumuriza, rigira riti “ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, abe ari we wiringira na we azabisohoza” (Zaburi 37:5). Nta gushidikanya ko abagaragu ba Yehova b’indahemuka bose, baba abaseribateri cyangwa abashatse, bazabonera ihumure n’imbaraga mu magambo yahumetswe agira ati “gutabarwa kwanjye kuva kuri Yehova.”—Zaburi 121:2, NW.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba Calendrier des Témoins de Jéhovah 2005, juillet/août.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 9]
“Ingaragu yiganyira iby’Umwami wacu uko yamunezeza.”—1 ABAKORINTO 7:32
[Agasanduku ko ku ipaji ya 8]
UKO WABONERA IMIGISHA MU BUSERIBATERI BWAWE
Yesu utarigeze ashaka yagize ati “ibyo kurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we.”—Yohana 4:34.
Abakobwa bane ba Filipo bari abaseribateri ‘bahanuraga’ bashyizeho umwete.—Ibyakozwe 21:8, 9.
Abakristokazi b’abaseribateri batangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ni bamwe mu ‘bagore bamamaza inkuru ari benshi.’—Zaburi 68:12.