ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w05 1/11 pp. 13-14
  • Incungu igaragaza gukiranuka kw’Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Incungu igaragaza gukiranuka kw’Imana
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Ibisa na byo
  • Incungu ni impano ihebuje twahawe n’Imana
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Incungu ni impano ihebuje yatanzwe n’Imana
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Yehova yatanze “incungu ya benshi”
    Egera Yehova
  • Komeza gushimira Yehova waduhaye Umwana we ngo adupfire
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
w05 1/11 pp. 13-14

Incungu igaragaza gukiranuka kw’Imana

ADAMU na Eva bamaze kwigomeka, Yehova yavuze ko yari afite umugambi wo kuzohereza Imbuto yari kuzakomeretswa agatsinsino (Itangiriro 3:15). Ibyo byasohoye igihe abanzi b’Imana biciraga Yesu Kristo ku giti cy’umubabaro (Abagalatiya 3:13, 16). Yesu nta cyaha yari afite kuko yasamwe n’umwari mu buryo bw’igitangaza, binyuriye ku mbaraga z’umwuka wera. Ni yo mpamvu amaraso ye yamenetse yashoboraga kuba incungu yo kubatura abantu Adamu yaraze icyaha n’urupfu.—Abaroma 5:12, 19.

Nta kintu gishobora kubuza Yehova, Imana ishoborabyose gusohoza ibyo yagambiriye. Ni yo mpamvu nubwo abantu bari barakoze ibyaha, Yehova we yabonaga ko ari nk’aho incungu y’ibyo byaha yari yaramaze gutangwa, nubwo yari itaratangwa. Bityo akaba yarashoboraga kugirana imishyikirano n’abantu bizeraga isohozwa ry’amasezerano ye. Ibyo byatumye abantu b’abanyabyaha bakomotse kuri Adamu, urugero nka Henoki, Nowa na Aburahamu, bashobora kugendana n’Imana no kugirana na yo ubucuti, kandi nta cyo byahinduye ku kwera kwayo.—Itangiriro 5:24; 6:9; Yakobo 2:23.

Bamwe mu bantu bizeraga Yehova bakoze ibyaha bikomeye. Urugero twafata ni urw’Umwami Dawidi. Ushobora kwibaza uti ‘ni gute Yehova yashoboraga gukomeza guha imigisha Umwami Dawidi na nyuma y’uko asambana na Batisheba kandi akicisha umugabo we Uriya?’ Ukwizera Dawidi yari afite ndetse no kuba yaricujije by’ukuri ni byo byari iby’ingenzi (2 Samweli 11:1-17; 12:1-14). Imana yashoboraga kubabarira Dawidi wari wicujije ishingiye ku gitambo cy’incungu cya Yesu Kristo cyari kuzatangwa, kandi ibyo ntibitume irengera ubutabera bwayo no gukiranuka (Zaburi 32:1, 2). Ibyo bigaragazwa n’ukuntu Bibiliya isobanura ko ikintu gihebuje incungu ya Yesu yagezeho, ari uko ‘yerekanye gukiranuka [kw’Imana] kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y’icyo gihe,’ n’ibikorwa “muri iki gihe.”—Abaroma 3:25, 26.

Ni byo koko, abantu babona inyungu nyinshi babikesheje amaraso ya Yesu y’igiciro cyinshi. Umunyabyaha wihannye ashobora kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi abiheshejwe n’incungu. Nanone kandi, incungu izatuma habaho umuzuko w’abapfuye bazazukira mu isi nshya y’Imana. Muzi abo hazaba harimo abagaragu b’Imana bizerwa bapfuye mbere y’uko incungu ya Yesu itangwa, ndetse n’abantu benshi bapfuye bataramenya Imana kandi batayisengaga. Bibiliya ivuga ko “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). Icyo gihe, Yehova azaha ubuzima bw’iteka abantu bose bumvira, ashingiye ku ncungu (Yohana 3:36). Yesu ubwe yabisobanuye agira ati ‘kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho’ (Yohana 3:16). Abantu bazagerwaho n’iyo migisha yose kubera ko Imana yatanze igitambo cy’incungu.

Icyakora, inyungu tubona tubikesheje incungu, si cyo kintu cy’ingenzi cyane. Ahubwo icy’ingenzi cyane kurushaho ni ingaruka incungu ya Kristo igira ku izina rya Yehova. Igaragaza ko Yehova ari Imana y’ubutabera butunganye, ishobora kugirana imishyikirano n’abantu b’abanyabyaha kandi ntibiyibuze gukomeza kuba iyera kandi itanduye. Iyo Imana idateganya gutanga incungu, nta wakomotse kuri Adamu, yemwe na Henoki, Nowa cyangwa Aburahamu, washoboraga kugendana na Yehova cyangwa ngo abe incuti ye. Ibyo umwanditsi wa zaburi yarabisobanukiwe maze arandika ati ‘Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa, Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe?’ (Zaburi 130:3). Mbega ukuntu twagombye gushimira Yehova kubera ko yohereje Umwana we akunda cyane ku isi, kandi tugashimira na Yesu kubera ko yemeye gutanga ubuzima bwe ho incungu ku bwacu!—Mariko 10:45.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze