ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w05 15/11 p. 3
  • Ese Satani abaho koko?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese Satani abaho koko?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Ibisa na byo
  • Bibiliya ibivugaho iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Ni nde mu by’ukuri utegeka isi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Umwanzi w’Ubuzima bw’Iteka
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
w05 15/11 p. 3

Ese Satani abaho koko?

ESE wowe wumva Satani ari nde? Ese wemera ko abaho koko, kandi ko ashuka abantu kugira ngo bakore ibibi? Cyangwa utekereza ko Satani ari ububi buba mu bantu? Ese twagombye kumutinya, cyangwa ntitwagombye kwirirwa tunamutekerezaho nk’aho ari uwo mu migani no mu nkuru z’impimbano? Ese ijambo “Satani” ryaba risobanura imbaraga zitagaragara zishobora kwangiza ziri mu isanzure? Ese iryo jambo ryaba risobanura ububi buba mu bantu nk’uko abahanga benshi mu bya tewolojiya bo muri iki gihe babivuga?

Ntibitangaje kuba abantu batavuga rumwe ku bihereranye na Satani. Tekereza ukuntu byagorana kumenya neza umuntu wazobereye mu kwiyoberanya! Byarushaho kugorana aramutse yariyemeje gukomeza kwiyoberanya. Bibiliya ivuga ko Satani ari uko ameze. Imwerekezaho igira iti ‘Satani yihindura nka marayika w’umucyo’ (2 Abakorinto 11:14). Nubwo Satani ari mubi, yigaragaza nk’aho ari mwiza kugira ngo ashuke abantu. Kandi iyo atumye abantu bemera ko atabaho, aba arushijeho kugera ku ntego ye.

Mu by’ukuri se, ubwo Satani ni nde? Yabayeho ryari kandi gute? Ni gute ayobya abantu muri iki gihe? Ni iki se twakora kugira ngo twirinde ko atuyobya? Bibiliya itubwira neza ibya Satani uhereye igihe yabereyeho kandi itanga ibisubizo by’ukuri by’ibyo bibazo.

[Ifoto yo ku ipaji ya 3]

Mbega ukuntu byagorana kumenya umuntu wiyemeje kwiyoberanya!

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze