ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w08 1/8 p. 26
  • Ese wari ubizi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wari ubizi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ibisa na byo
  • Asoza Umurimo wo mu Rusengero
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Twiyumvishe Uko Byagenze mu Minsi ya Nyuma y’Imibereho ya Yesu ku Isi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
w08 1/8 p. 26

Ese wari ubizi?

Yesu yavugaga uruhe rurimi?

Abahanga ntibavuga rumwe ku birebana n’ururimi Yesu yavugaga. Icyakora, birashoboka ko igihe yari ku isi yakoreshaga ururimi rw’Igiheburayo hamwe n’ururimi rushamikiye ku Cyarameyi. Igihe Yesu yageraga i Nazareti y’i Galilaya akinjira mu isinagogi yaho, yasomye mu buhanuzi bwa Yesaya, nk’uko byumvikana bukaba bwari bwanditswe mu Giheburayo. Bibiliya ntivuga ko Yesu yasomye mu Giheburayo ngo hanyuma asemure mu Cyarameyi.—Luka 4:16-21.

Porofeseri G. Ernest Wright yagize icyo avuga ku bihereranye n’indimi zakoreshwaga muri Palesitina igihe Yesu Kristo yari ku isi, agira ati “biragaragara ko Ikigiriki n’Icyarameyi ari zo ndimi zakoreshwaga cyane. . . . Washoboraga kumva abasirikare hamwe n’abategetsi b’Abaroma baganira mu Kilatini, mu gihe Abayahudi b’Aborutodogisi bo bashobora kuba baraganiraga mu Giheburayo cyavugwaga mu kinyejana cya mbere.” Ntibitangaje rero kuba icyapa Pilato yashyize ku giti cy’umubabaro Yesu yamanitsweho cyari kiriho indimi eshatu, ari zo Igiheburayo, Ikilatini n’Ikigiriki.—Yohana 19:20.

Mu gitabo Alan Millard yanditse, yaravuze ati “nta gushidikanya ko abategetsi b’Abaroma bavugaga Ururimi rw’Ikigiriki, kandi Yesu ashobora kuba yarashubije Pilato mu Kigiriki igihe yarimo acirwa urubanza” (Discoveries From the Time of Jesus). Nubwo Bibiliya itagaragaza niba ari ko byagenze, birashishikaje kumenya ko nta musemuzi wakoreshejwe muri icyo kiganiro.—Yohana 18:28-40.

Dukurikije uko Porofeseri Wright abivuga “ntituzi neza niba Yesu yaravugaga Ikigiriki cyangwa Ikilatini, ariko buri gihe mu murimo we wo kwigisha yakoreshaga Icyarameyi, cyangwa Igiheburayo cyakoreshwaga na rubanda cyari cyiganjemo Icyarameyi.”—Biblical Archaeology, 1962, ku ipaji ya 243.

Amabuye yari yubatse urusengero rw’ i Yerusalemu yanganaga ate?

Igihe abigishwa ba Yesu bamubwiraga ibirebana n’urusengero rw’i Yerusalemu, baravuze bati “Mwigisha, reba aya mabuye n’iyi myubakire!” (Mariko 13:1). Amwe muri ayo mabuye yanganaga ate?

Igihe Yesu yari ku isi, Umwami Herode yari yarongereye ubuso bw’ikibanza cyari cyubatswemo urusengero, ku buryo cyari gikubye kabiri icyo mu gihe cya Salomo. Iyo ni yo nyubako yarutaga izindi zose zariho muri icyo gihe, ikaba yari ifite metero 480 kuri metero 280. Bavuga ko amwe mu mabuye yari yubatse urwo rusengero yari afite metero 11 z’uburebure, metero 5 z’ubugari na metero 3 z’ubuhagarike. Muri yo harimo make yapimaga toni zirenga 50 rimwe rimwe. Ndetse hari umuhanga wavuze ko harimo rimwe ryapimaga hafi toni 400, bityo rikaba “nta rindi ryanganaga na ryo muri icyo gihe.”

Igihe Yesu yasubizaga abigishwa be, yarababwiye ati “ntureba iyi myubakire ihambaye? Nta buye rizasigara rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi” (Mariko 13:2). N’ubu ushobora gusanga amenshi muri ayo mabuye manini akirambitse aho abasirikare b’Abaroma bayasize mu mwaka wa 70, igihe bari bamaze kuyahirika bakayatura hasi.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Amabuye yari yubatse urusengero yashenywe akajugunywa inyuma y’aho rwari rwubatse i Yerusalemu

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze