Ihumure ryatanzwe nyuma y’ubwicanyi bwakorewe mu kigo cy’ishuri
HARI ikinyamakuru cyasohotse igifubiko cyacyo cyose ari umukara, handitseho ijambo rimwe gusa ngo “Kuki?” Abantu benshi bibajije icyo kibazo igihe umusore w’imyaka 17 yamishaga urufaya rw’amasasu ahitwa Winnenden mu majyepfo y’u Budage, akica abantu 15, yarangiza na we akirasa. Mu Budage hose, amabendera bari bayamanuye bayagejeje mu cya kabiri, kandi iyo nkuru y’incamugongo yahise ikwira isi yose.
Winnenden ni umugi mwiza utuje kandi ukize, ukikijwe n’ibiti by’inzabibu n’ibindi biti byera imbuto. Nta kintu kidasanzwe cyagaragaraga mu Ishuri Ryisumbuye rya Albertville ku itariki ya 11 Werurwe 2009. Ariko bidatinze, mu ma saa tatu n’igice za mu gitondo, ibintu byagize bitya biravurungana, maze habera ubugizi bwa nabi.
Umusore ukiri muto yinjiye mu kigo cy’ishuri yahoze yigamo afite imbunda yari yavanye mu cyumba cy’ababyeyi be. Mu gihe gito yarashe mu mashuri atatu no mu kirongozi, ahica abanyeshuri icyenda n’abarimukazi batatu, kandi akomeretsa n’abandi bantu. Ntibyatinze, maze abapolisi baba barahageze. Uwo mwicanyi yahise ahungira mu ivuriro ryita ku ndwara zo mu mutwe ryo hafi aho, maze aba ahitanye umukozi wahakoraga. Hanyuma yinjiye mu modoka ku ngufu, atunga umushoferi imbunda, maze amutegeka kumutwara. Icyakora bamaze kugenda ibirometero bigera kuri 40, wa mushoferi yaramucitse arahunga. Igihe wa mwicanyi yari ageze aho bacururizaga imodoka, yishe umucuruzi n’umukiriya bari aho, kandi akomeretsa bikabije abapolisi babiri bashakaga kumufata. Igihe abapolisi bamugeragaho bagashaka kumufata, yahise yirasa mu mutwe.
Abazi uwo mwicanyi bavuze ko yari umusore nk’abandi, wifuzaga kwemerwa n’abandi no kugira incuti. Byari byamugendekeye bite? Ashobora kuba yari arwaye indwara yo kwiheba. Nanone, yakundaga kurashisha imbunda z’ibikinisho, kandi agakina imikino yo kuri orudinateri irimo urugomo. Ariko hari abavuga ko ibyo ari ibisanzwe, kuko n’abandi basore babikora. Abarashwe se bo bazize iki? Ese yaba yaratoranyije abo arasa, cyangwa yapfuye kurasa gusa? Hari abantu bagiye bavuga impamvu zishobora kuba zaratumye yica abakobwa umunani, ariko akica umuhungu umwe gusa. Icyakora, nta n’umwe muri bo washoboye kuvuga impamvu nyayo yabimuteye.
Uko abantu babyifashemo
Uwitwa Heike yaravuze ati “igihe umuhungu wacu yanterefonaga maze akambwira ko ku ishuri ryabo hari abantu barashwe, kubyemera byarangoye. Ariko igihe numvaga urusaku rw’imodoka nyinshi z’abapolisi ndetse n’iz’abatabazi, numvise ubwoba bunyishe.” Birashoboka ko kuba abapolisi barahise bagera kuri iryo shuri, ari byo byatumye uwo mwicanyi adakomeza kwica abantu benshi. Igihe bari bamaze kuvana abantu muri icyo kigo cy’ishuri, abaganga, abajyanama mu by’ihungabana n’abayobozi b’amadini bahise bagera aho abanyeshuri bari bari, maze bakora ubutaruhuka kugira ngo babafashe.
Abanyamakuru bahise basesekara kuri icyo kigo cy’ishuri, maze bagerageza kugirana ikiganiro n’abo banyeshuri, abenshi muri bo bakaba bari bagifite ubwoba bwinshi. Hari umunyeshuri wavuze ko yabonye imodoka 28 za televiziyo zihagaze imbere y’icyo kigo cy’ishuri. Izo modoka zari zoherejwe na televiziyo 26 zitandukanye. Abanyamakuru barimo bahatanira gutanga amakuru ashyushye, maze bituma batangaza inkuru zidafite gihamya. Hari umunyamakuru waterefonnye umuryango w’umukobwa umwe wari wishwe awusaba amafoto y’uwo mukobwa, kandi yari yapfuye uwo munsi. Abandi banyamakuru bahaye abanyeshuri amafaranga kugira ngo bemere ko babafotora. Kubera ko abanyamakuru ibyabaye byari byabarenze, birashoboka ko bamwe na bamwe bananiwe gushyira mu gaciro, igihe barobanuraga amakuru bakwiriye gutangaza n’ayo batagomba gutangaza. Nanone bananiwe kwishyira mu mwanya w’abagezweho n’ingorane.
Nk’uko akenshi bigenda iyo ibintu nk’ibyo bibaye, abantu biyambaza amadini kugira ngo abahumurize, kandi abasobanurire ibyabaye. Ku munsi wabereyeho ubwo bwicanyi, habaye igiterane mpuzamatorero. Abantu benshi bishimiye icyo gikorwa. Ariko kandi, abantu bashakishaga ihumure rituruka mu Ijambo ry’Imana, cyangwa abashakishaga ibisubizo by’ibibazo byababuzaga amahwemo, bumvise bamanjiriwe. Hari ababyeyi bagiye kwifatanya mu mihango yo guhamba umunyeshuri wiganaga n’umuhungu wabo, maze nyina w’uwo muhungu aravuga ati “musenyeri yigishije ibihereranye n’imibabaro ya Yobu. Nategereje ko yadusobanurira isomo twavanamo cyangwa se ko yaduhumuriza, ndaheba. Nta cyo yatubwiye ku birebana n’impamvu Yobu yahuye n’imibabaro, n’uko byaje kumugendekera.”
Hari umugabo na we wababajwe n’amagambo adafashije yumvise. Hari hashize imyaka igera kuri 30 uwo mugabo yigishijwe Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, ariko arabihagarika. Icyo gihe yahise yongera kujya ajya mu materaniro.
Umukobwa ufite imyaka 14 witwa Valisa wiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya ba Yehova, yari mu ishuri riri hafi y’aho ubwicanyi bwabereye. Akimara kumva amasasu, yatangiye gusenga Yehova. Nyuma yaho, igihe bamubazaga icyamufashije kwihangana, yashubije ko ibyamubayeho byamuhamirije ko ibyo yigaga muri Bibiliya ku bihereranye n’iminsi y’imperuka, ari ukuri (2 Timoteyo 3:1-5). Hari Abahamya ba Yehova babiri barimo bahumuriza abaturanyi babo, nuko umukecuru arabegera, maze arababwira ati “hagombye kubaho abandi bantu benshi bakora uyu murimo mukora.” Nubwo ibyabaye byari agahomamunwa kandi bikaba byari bibabaje, byatumye bamwe batega amatwi ubutumwa buhumuriza kandi butanga ibyiringiro, buboneka mu Ijambo ry’Imana.
Nyuma yaho abantu bakomeje guhungabana
Birumvikana ko nta magambo umuntu yabona yahumuriza abantu bahuye n’izo ngorane, ku buryo yabibagiza burundu akaga bahuye na ko. Nta magambo ashobora kugabanya intimba y’umubyeyi watakaje umwana we, cyangwa iy’umupolisi wageze kuri iryo shuri, agasanga umugore we ari mu bantu bishwe.
Abanyeshuri barokotse ayo marorerwa ndetse n’imiryango yabo barahungabanye cyane, nubwo bose batahungabanye kimwe. Uwitwa Vassilios yasimbutse idirishya akimara kumva urufaya rw’amasasu. Yaravuze ati “ubwo nasimbukaga idirishya, nasenze Yehova. Nari nzi ko ngiye gupfa. Numvaga ko ari ryo sengesho rya nyuma nsenze.” Mu byumweru byakurikiyeho, yabuzwaga amahwemo n’inzozi ziteye ubwoba, kandi yumvaga adashaka kuvuga. Yababazwaga cyane n’ukuntu abanyamakuru bagurishaga amakuru ahereranye n’ubwo bwicanyi, kandi akababazwa n’ukuntu abataraga amakuru batishyiraga mu mwanya w’abagwiririwe n’ayo makuba. Icyakora, nyuma y’igihe yaje kwakira ibyamubayeho, maze ubuzima burakomeza.
Jonas yari mu ishuri rimwe na Vassilios, kandi yabonye abanyeshuri batanu biganaga bicwa. Yaravuze ati “ibyo bikimara kuba, nta kibazo nari mfite cyo kuvuga ibyabaye. Kuri jye byari nka filimi iteye ubwoba. Ariko ubu kuvuga uko merewe birangora. Ngira ibyiyumvo bihindagurika. Hari igihe mba numva ntashaka kuvuga ibyambayeho, ubundi nkamara igihe kirekire mbivuga.” Na we ajya arota inzozi ziteye ubwoba, kandi akabura ibitotsi.
Nyuma y’iminsi mike, abanyeshuri bari bataye ibintu byabo mu mashuri barabishubijwe. Abajyanama mu by’ihungabana batanze umuburo w’uko kubona ibyo bikoresho, byashoboraga gutuma abanyeshuri bibuka ibintu bibi byababayeho. Mbere Jonas ntiyifuzaga gukora ku ikoti rye, isakoshi ye n’ingofero ye yambaraga atwaye ipikipiki. Nanone, buri gihe iyo yabonaga umuntu usa na wa mugizi wa nabi cyangwa ufite agakapu nk’ako yari afite, yagiraga ubwoba. Iyo ababyeyi be babaga bareba filimi, maze isasu rikavuga, byamuteraga ubwoba cyane. Abaganga bagerageje gufasha abahuye n’ibibazo kugira ngo badakomeza guhungabanywa n’ibyo bintu biteye ubwoba byababayeho.
Se wa Jonas witwa Jürgen akora muri rya vuriro ryiciwemo umukozi. Yavuze ko ababyeyi benshi n’incuti z’abo banyeshuri bibazaga impamvu ayo marorerwa yabayeho, bakibaza n’uko byari kugenda iyo biza kuba ari bo bibaho. Urugero, umukozi wo muri iryo vuriro wari ku ibaraza maze akabona uwo mwicanyi ahita, yakomeje kubuzwa amahwemo no gutekereza uko byari kugenda iyo uwo mwicanyi aza kumurasa, ku buryo na we yari akeneye kwitabwaho n’abajyanama mu by’ihungabana.
Uko bamwe bafashijwe kwihangana
Ni iki cyafashije abantu bamwe na bamwe kwihanganira ibyo bintu biteye ubwoba byabayeho? Jürgen yaravuze ati “nubwo hari igihe biba bitoroshye, iyo umuntu ari kumwe n’abandi yumva ameze neza. Kumenya ko hari abantu bakwitaho kandi ko utari wenyine, birafasha.”
Jonas na we ashimishwa no kuba abandi bamwitaho. Yaravuze ati “abantu benshi banyoherereza amakarita n’ubundi butumwa bwanditse. Bamwe muri bo banyandikira imirongo yo muri Bibiliya, hanyuma nkayisoma, kandi ibyo biranshimisha.” Ni iki kindi cyamufashije? Yunzemo ati “iyo nicuye nijoro nkumva kwihangana birananiye, ndasenga. Rimwe na rimwe numva umuzika cyangwa nkumva ingingo ziri mu igazeti ya Réveillez-vous! zafatiwe ku byuma bifata amajwi.”a Yongeyeho ati “Bibiliya itubwira impamvu ibintu nk’ibyo biba. Igaragaza ko Satani ari we utegeka isi, kandi ko turi mu bihe bya nyuma.” Se avuga ko kumenya ibyo, bibafasha kwihangana.
Imibabaro yose iri hafi kurangira
Mu minsi mike, za buji, indabo ndetse n’amabaruwa byari byuzuye imbere y’iryo shuri. Kerstin yabonye ko abantu banyuranye banditse babaza impamvu ibyo byabaye, n’impamvu Imana yemeye ko bibaho. Kubera ko we n’abandi Bahamya babiri bumvaga ibyo bibazo bigomba gusubizwa, banditse ibaruwa, maze bayishyira mu zindi.
Mu muhango wo kwibuka abo bantu bapfuye, hari televiziyo yerekanye ibaruwa ya Kerstin, maze ivuga amagambo abimburira iyo baruwa agira ati “mu minsi y’imperuka abantu bagiye bibaza ikibazo kigira kiti ‘Kuki?,’ ariko cyane cyane bakibaza aho Imana yari iri, n’impamvu yemeye ko ibyo bibaho.” Ikibabaje, ni uko ayo magambo yagarukiye aho.
Kuki twavuga ko bibabaje? Ni ukubera ko iyo baruwa yakomeje isobanura impamvu abantu bababara, kandi ikavuga ko Imana “izakuraho ibibi byose abantu bateje.” Iyo baruwa yongeyeho iti “igitabo cya nyuma cya Bibiliya kivuga ko Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi ko urupfu rutazabaho ukundi, kandi ko kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara bitazongera kubaho ukundi, [kubera] ko ibya mbere [bizaba] byavuyeho.” Yehova Imana azanazura abapfuye. Mu gihe Ubwami bwe buzaba butegeka, nta makuba, ubwicanyi cyangwa imibabaro bizongera kubaho. Imana ibidusezeranya igira iti “dore ibintu byose ndabigira bishya.”—Ibyahishuwe 21:4, 5.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Igazeti ya Réveillez-vous!, yaba icapwe cyangwa iri ku bikoresho bifatirwaho amajwi, yandikwa n’Abahamya ba Yehova.
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Jonas yabonye ikarita yanditseho ngo “turakuzirikana”
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 9 yavuye]
Focus Agency/WPN
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 9 yavuye]
© imagebroker/Alamy
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 10 yavuye]
Foto: picture alliance
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 11 yavuye]
Foto: picture alliance