ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/1 pp. 30-31
  • Umugabo w’intwari kandi wicishaga bugufi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umugabo w’intwari kandi wicishaga bugufi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Isomo tuvana ku mbabazi z’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Irimbuka rya Sodomu na Gomora
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Yesu akiza abantu mu buryo bw’igitangaza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Yesu atsinda ikigeragezo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/1 pp. 30-31

Urubuga rw’abakiri bato

Umugabo w’intwari kandi wicishaga bugufi

YONA—IGICE CYA 1

Amabwiriza: Kora uyu mwitozo uri ahantu hatuje. Mu gihe uri bube usoma imirongo y’Ibyanditswe, use n’uwigira umwe mu bantu bavugwa muri iyo nkuru. Noneho sa n’ureba ibirimo biba. Umva amajwi kandi utekereze ku byiyumvo by’abantu b’ingenzi bavugwamo.

1 SESENGURA UKO IBINTU BIRIMO BIGENDA.​—SOMA YONA 1:1–2:1; 2:11–3:5.

Utekereza ko uwo muyaga w’ishuheri wari umeze ute?

․․․․․

Utekereza ko ijwi rya Yona n’amajwi y’abasare yari ameze ate?

․․․․․

Vuga icyo Yona ashobora kuba yaratekerezaga igihe bamujugunyaga mu nyanja, n’igihe yari amaze kumirwa n’igifi kinini. (Soma muri Yona 2:2-10.)

․․․․․

2 KORA UBUSHAKASHATSI.

Abantu b’i Nineve bari bameze bate, kandi se kuki Yona ashobora kuba yarabanje gutinya kubabwiriza (Nahumu 3:1)?

․․․․․

Ni mu buhe buryo Nineve yari “umurwa munini cyane” mu maso y’Imana (Yona 3:3; 2 Petero 3:9)?

․․․․․

Kuba Yona yaravuze adaca ku ruhande, haba igihe yavugaga amakosa ye ndetse n’igihe yavugaga ibyerekeye Imana, bigaragaza ko yari umuntu umeze ate? (Ongera usome muri Yona 1:9, 10.)

․․․․․

Ni gute Yona ashobora kuba yaramenye uko byagendekeye ubwato igihe bari bamaze kumujugunya mu nyanja? (Ongera usome Yona 1:15, 16.)

․․․․․

3 UMWITOZO. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .

No gutinya abantu.

․․․․․

No kwicisha bugufi.

․․․․․

No kugira ubutwari.

․․․․․

N’uko Yehova abona abantu, ndetse n’abo dushobora kuba tubona ko ari abanyabyaha.

․․․․․

4 NI IKI CYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?

․․․․․

Niba wifuza gukora ubundi bushakashatsi, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 2009, ku ipaji ya 25 kugeza ku ya 28.

SOMA IZINDI NYANDIKO ZISHINGIYE KURI BIBILIYA KU MURONGO WACU WA INTERINETI www.watchtower.org

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze