“Ubutumwa bwiza” bwabwirijwe mu birwa bya kure byo mu majyaruguru ya Ositaraliya
YESU yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe” (Matayo 24:14). Abahamya ba Yehova bumvira iryo tegeko rya Yesu, bakora uko bashoboye kose kugira ngo bageze ku bantu ubutumwa bwo muri Bibiliya aho baba bari hose (Matayo 28:19, 20). Bakora uwo murimo ku bushake, nubwo hari igihe bibagora cyane, kandi bagakoresha n’umutungo wabo.
Urugero, Nathan n’umugore we Carly boroheje ubuzima bwabo, kugira ngo bajye kubwiriza abantu bo mu birwa byitaruye byo mu nkomane ya Torres. Mu mwaka wa 2003, uwari uhagarariye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Ositaraliya, yabasabye kujya gufasha itorero ryo mu kirwa cya Thursday. Icyo kirwa ni kimwe mu birwa byo mu nyanja ya Pasifika bihuza Ositaraliya na Nouvelle Guinée.
Mu mwaka wa 2007, abagize uwo muryango baguze ubwato bukozwe mu giti, bwakoreshwaga mu mirimo yo gushaka amasaro aba ku nyanja. Ubwo bwato bwari bushaje, bwitwa Teisan-Y. Babusannye bakoresheje amafaranga yabo, maze batangira kubukoresha bajya kubwiriza abantu bo mu birwa icumi biri kure kurusha ibindi, bakajya bahagurukira ku kirwa cya Thursday. Reka noneho Nathan atubwire uko zimwe mu ngendo bakoze zagenze.
Muri Mutarama 2008: Nafashe ubwato buto nerekeza i Bamaga hari urugendo rw’ibirometero 80 kugenda no kugaruka, ngiye gufata abandi Bahamya batandatu bo muri ako gace. Ubwo twahise tujya muri bwa bwato bwacu Teisan-Y, tugana mu birwa bya Warraber na Poruma. Twari dufite lisansi ihagije igera kuri litiro 5.500, litiro imwe tukaba twarayiguraga amadolari abiri (agera hafi ku mafaranga 1200 y’u Rwanda). Ubwato bwagendaga gahoro cyane, ugereranyije bukaba bwaragendaga ibirometero icumi gusa mu isaha. Icyakora ikirere cyari cyiza, kandi ubona n’inyanja ituje.
Tukihagera, twavuye mu bwato twajemo, maze bamwe mu bo twari kumwe bafite bene wabo ku kirwa cya Warraber, bajya muri ka kato gato bagiye kubonana n’umwe mu bayobozi b’icyo kirwa, kugira ngo aduhe uburenganzira bwo kubwiriza muri ako gace. Nubwo yari umupasiteri mu idini ryaho, yatwemereye kubwiriza abahatuye. Tugeze i Poruma naho twabigenje dutyo, maze baduha uburenganzira bwo kuhabwiriza. Abantu baho batwakiranye urugwiro, kandi bishimiye gusoma ibitabo byacu. Abantu benshi bemeye ko dutangira kubigisha Bibiliya.
Muri Mata 2008: Twateguye urugendo rwo kujya i Dauan, i Saibai n’i Boigu, ibyo akaba ari ibirwa bitatu biri kure cyane hafi y’umupaka wa Papouasie Nouvelle Guinée (PNG). Kubera ko ikirere cyahise kiba kibi cyane, twahinduye icyerekezo maze tujya ku kirwa cya Mabuiag. Icyo kirwa kiri ku birometero 70 uvuye aho twari turi, ariko byadusabye kugenda ibirometero 140 dukata amakorosi hagati y’ibibuye binini byo mu nyanja.
Umuraba mwinshi wari muri iyo nyanja, watumye bwa bwato buto butandukana n’ubwato bunini twarimo bwa Teisan-Y. Ku bw’ibyo, twahindukije ubwato twarimo, kugira ngo tugarure bwa bwato buto, nubwo imiraba yari imeze nk’inkuta ndende itari itworoheye. Abenshi mu bo twari kumwe bumvise bamerewe nabi, bitewe n’urwo rugendo.
Tugeze i Mabuiag twabonye uburenganzira bwo kubwiriza kuri icyo kirwa kandi abaturage baho batwakira neza, ku buryo byatumye twibagirwa ingorane twari twahuye na zo. Hari umugore wishimiye ubutumwa twamugejejeho, maze yemera ko tumuha ibindi bitabo byo kujyana mu nzu y’ibitabo yo muri ako gace, aho yakoraga.
Kuva muri Gicurasi kugera mu Kwakira 2008: Ntitwashoboye kugera ku bindi birwa, kubera ko ikirere cyari kimeze nabi. Twakoresheje icyo gihe tubwiriza abantu bo mu gace twarimo, tugira ibindi dukora kandi tuboneraho umwanya wo gusana ubwato.
Kubera ko ubwato bwari bukeneye gukorwaho byinshi, twagiye ku cyambu gikomeye cya Weipa, maze tuvana ubwato mu mazi tubugeza imusozi, tubukuruje ikintu cyabigenewe kimeze nk’imodoka. Kubivuga biroroshye, ariko kubikora byo byari ibindi! Abahamya bo muri ako gace bitangiye kudufasha gusana imiyoboro y’amazi yo muri ubwo bwato, gusiga irangi no gusana imbaho zabwo. Hari n’abandi batuzaniraga ibyokurya. Abandi bo baduhaye bimwe mu bintu twari gukenera mu rugendo rwari gukurikiraho. Twashimishijwe cyane n’urugwiro batugaragarije hamwe n’ukuntu badufashije.
Mu Kuboza 2008: Twongeye gusubira gusura ibirwa bya Dauan, Saibai na Boigu. Twahunze inkubi y’imiyaga twifashishije icyuma kireba amerekezo y’imiyaga, maze tugenda dukatira ibibuye binini byo mu nyanja, dukoresheje ikindi cyuma cyabigenewe. Byadusabye amasaha 12 kugira ngo tugere i Dauan, ariko twasanze ari cyo kirwa cyiza cyane kurusha ibindi byose twabonye. Icyo kirwa kiriho imisozi miremire y’ibitare ikora ku bicu. Abantu baho bishimiye kudutega amatwi, kandi duhana gahunda y’uko nidusubira iwacu, tuzakomeza kuganira na bo kuri Bibiliya dukoresheje telefoni.
Hari umugore uhatuye witwa Lettie wari warabonye amagazeti, akataho udupapuro twabigenewe, yuzuzaho aderesi ye maze atwohereza ku biro by’Abahamya ba Yehova byo muri Ositaraliya asaba ibindi bitabo. Ibyo biro byamwoherereje ibitabo, kandi byandikira itorero ryacu, bidusaba ko niba bishoboka twajya kumusura. Amaherezo twaje guhura na Lettie, kandi twishimira kuba twaragize uruhare ruto mu gutuma amenya Bibiliya.
Igihe twageraga ku kirwa cya Saibai, umwe mu bayobozi b’icyo kirwa yanze kuduha uburenganzira bwo kubwiriza abahatuye. Icyakora yemereye abo twari kumwe bahafite bene wabo, kujya kubasura bakabaganiriza. Kubera ko nari mfitanye na leta amasezerano yo gusiga irangi amazu y’i Saibai, byatumye tubona amafaranga yo kugura ibyo twabaga dukeneye.
Hari Umuhamya wa Yehova twari kumwe witwa Tassie ukomoka mu mudugudu wo muri Papouasie Nouvelle Guinée, ku birometero bine uvuye i Saibai. Amasezerano leta ya Papouasie Nouvelle Guinée yagiranye na Ositaraliya, yemerera abaturage b’icyo gihugu kujya i Saibai, bakahacururiza. Tassie yahahuriye n’abantu benshi bo mu gace k’iwabo, ku buryo atabonye ibitabo bihagije byo kubaha. Bwari ubwa mbere Tassie abonye abaturage bo mu gace k’iwabo, kuva aho yari abereye Umuhamya wa Yehova. Twasubiye mu bwato, maze tumuzanira ikarito y’ibitabo, ibyinshi muri byo bikaba byari mu rurimi rw’Igipijini gikoreshwa muri Papouasie Nouvelle Guinée, ruzwi ku izina rya Tok Pisin. Tassie yasobanuriye ubutumwa bwo muri Bibiliya itsinda ry’abaturage bo muri Papouasie Nouvelle Guinée barenga 30, maze abashimishijwe batwara ibitabo byose byari muri ya karito. Kugira ngo umuntu agere mu mudugudu babamo bimusaba kwambuka akoresheje ubwato, kandi uwo mudugudu ushobora kuba utarigeze usurwa n’Abahamya ba Yehova.
Kugera ku kirwa cya nyuma ari cyo Boigu, ntibyari byoroshye. Haburaga ibirometero bine kugira ngo tugere ku nkombe, kandi aho twari turi hari ubujyakuzimu bwa metero ebyiri n’igice, ku buryo haburaga metero imwe n’ibice umunani gusa, kugira ngo ubwato busaye. Jye n’umwe mu basare twari kumwe, twafashe bwa bwato buto maze tugenda dushakisha inzira turi bucemo, kugira ngo tugere ku kirwa. Hari imvura nyinshi cyane, ku buryo twari twatose. Twamaze amasaha abiri yose dushakisha inzira tunyuramo.
Tukihagera, abaturage b’icyo kirwa baratangaye, maze batubwira ko amakarita twakoresheje atari ashushanyije neza. Banatubwiye ko yaba abashinzwe kurinda umutekano wo ku nkombe z’inyanja, cyangwa ingabo zirwanira mu mazi, batajya banyura muri iyo nzira. Umwe mu bayobozi b’icyo kirwa yatwimye uruhusa rwo kubwiriza, ariko yemerera abo twari kumwe bahafite bene wabo kubasura no kubabwiriza. Twubahirije icyifuzo cy’uwo muyobozi, maze dusura bene wacu bonyine. Hari umugabo wemeye kwakira igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?,a ahita agisoma, maze atangira kwandika ibibazo inyuma muri Bibiliya ye. Uwo mugabo yaje kongera kuganira n’Abahamya ubwo yari yasuye ikirwa cya Thursday.
Muri Mutarama 2009: Twasubiye gusura ibirwa bya Moa na Mabuiag, kugira ngo twongere kuganira n’abari baragaragaje ko bishimiye ubutumwa bwo muri Bibiliya. Abaturage b’ibyo birwa byombi batwakiranye urugwiro. Abenshi mu batuye umudugudu wa St. Paul wo ku kirwa cya Moa badusabye kuzagaruka kubasura vuba. Umwe mu bayobozi b’icyo kirwa yatubwiye ko igihe cyose twazashakira, twagaruka kubwiriza muri uwo mudugudu.
Inkomane ya Torres irimo ibirwa 17 bituwe. Ntituzi niba tuzabasha kubwiriza buri muntu wese uhatuye. Ariko twese abagize itorero ryo muri ibyo birwa bya kure cyane mu majyaruguru ya Ositaraliya, twishimira gukora ibyo dushoboye, kugira ngo dusingize Umuremyi wacu Mukuru Yehova.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Ikarita yo ku ipaji ya 25]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
OSITARALIYA
Weipa
Bamaga
IBIRWA BYO MU NKOMANE YA TORRES
PAPOUASIE NOUVELLE GUINÉE
[Aho ifoto yavuye]
Based on NASA/Visible Earth imagery
[Ikarita yo ku ipaji ya 24 n’iya 25]
Bamaga
Ikirwa cya Boigu
Ikirwa cya Dauan
Ikirwa cya Mabuiag
Ikirwa cya Moa
Ikirwa cya Thursday
Ikirwa cya Saibai
Ikirwa cya Poruma
Ikirwa cya Warraber
PAPOUASIE NOUVELLE GUINÉE
[Aho ifoto yavuye]
Based on NASA/Visible Earth imagery
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Tugera ku kirwa cya Thursday
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Tujya gusura abaturage bo ku kirwa cya Saibai
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Tubwiriza ubutumwa bwiza mu rurimi rwa Tok Pisin