Ibibazo by’abasomyi . . .
Inzu y’Ubwami ni iki?
Inzu y’Ubwami ni inzu Abahamya ba Yehova bateraniramo, bakanakoreramo ibindi bintu bifitanye isano no gusenga. Ku isi hose, bakoresha Amazu y’Ubwami abarirwa mu bihumbi mirongo. Buri cyumweru, amatorero y’Abahamya ba Yehova arenga 105.000, ateranira muri ayo mazu.
Buri Nzu y’Ubwami iba ifite icyumba kinini kiberamo gahunda zo kwigisha Bibiliya, kikanatangirwamo ibiganiro mbwirwaruhame. Ibyinshi muri ibyo byumba, biba bifite podiyumu ikoreshwa n’abayobora amateraniro. Ubusanzwe, iyo nzu iba ishobora kwakira abantu bari hagati ya 100 na 300. Nanone, Inzu y’Ubwami ishobora kugira ikindi cyumba kimwe cyangwa birenzeho byo kwigiramo, ikagira ibiro n’ububiko buto burimo ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, hamwe n’ibindi bitabo buri wese mu bagize itorero ashobora kwifashisha akora ubushakashatsi.
Icyakora, ntushobora gusanga mu Nzu y’Ubwami amashusho ayo ari yo yose cyangwa ibindi bintu byihariye usanga mu nsengero z’amadini yiyita aya gikristo. Nta aritari, amashusho cyangwa imisaraba uzahasanga. Kubera iki? Kubera ko Abahamya ba Yehova bemera ko gukoresha ibyo bintu, binyuranyije n’itegeko rya Bibiliya ridusaba ‘guhunga ibikorwa byo gusenga ibigirwamana’ (1 Abakorinto 10:14; Yohana 4:24). Insengero nyinshi ziba zubatse kandi zitatswe mu buryo buhambaye. Ariko kandi, Inzu z’Ubwami zo ziba zubatse mu buryo zikorerwamo icyo zagenewe, kandi ntiziba zihambaye. Icy’ingenzi ni inyigisho zishingiye kuri Bibiliya zihatangirwa, si ukuntu iyo nzu iba yubatswe.
Kuki yitwa Inzu y’Ubwami? Amateraniro aberamo yibanda mbere na mbere ku nyigisho za Bibiliya n’ubutumwa bwayo bw’ingenzi buhereranye n’“ubwami bw’Imana,” ari bwo Yesu yibandagaho abwiriza (Luka 4:43). Iryo zina ryatangiye gukoreshwa mu myaka ya za 30, kandi rigaragaza neza intego y’ayo mazu, ari yo yo gushyigikira ugusenga k’ukuri no kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ (Matayo 24:14). Ku bw’ibyo, Amazu y’Ubwami ntakorerwamo ibikorwa mbonezamubano, cyangwa ngo acururizwemo. Amafaranga yo kubaka Amazu y’Ubwami n’akoreshwa mu yindi mirimo ihakorerwa, aturuka mu mpano z’amafaranga zitangwa ku bushake. Nta maturo yakwa. Ahubwo, haba hari agasanduku kari ahantu habigenewe, ku buryo umuntu wese wifuza gutanga impano ashobora kuzishyiramo.
Nubwo Amazu y’Ubwami yo ku isi hose aba yubatswe mu buryo butandukanye kandi atangana, ibikorerwamo ni bimwe. Imyubakire yayo igenda itandukana bitewe n’ibikoresho by’ubwubatsi biboneka mu karere yubatsemo, ikirere cyaho ndetse n’amikoro y’Abahamya ba Yehova bahatuye. Amwe muri ayo mazu yubakishijwe amatafari, andi yubakishijwe imbaho naho andi yubakishijwe amabuye. Hari n’andi aba adafite inkuta, yubakishijwe imigano kandi ashakaje ibyatsi.
Abashyitsi bahabwa ikaze mu materaniro abera mu Nzu y’Ubwami iyo ari yo yose (Abaheburayo 10:25). Buri cyumweru haba iteraniro ry’abantu bose ryibanda ku ngingo ishingiye kuri Bibiliya, ifitiye akamaro abantu basanzwe baza mu materaniro, hamwe n’abashyitsi baba bayajemo. Kuki utateganya gusura Inzu y’Ubwami yo mu gace k’iwanyu?