Egera Imana
Mu gihe umuntu ufite “umutima umenetse [kandi] ushenjaguwe,” akeneye kubabarirwa
TWESE ducumura kenshi. Nubwo twaba tubabazwa cyane n’ibyaha twakoze, dushobora kwibaza tuti “ese koko, Imana yumva amasengesho yo kwicuza nyisenga mbivanye ku mutima? Ese izambabarira?” Hari ukuri guhumuriza Bibiliya itwigisha: nubwo Yehova yanga ibyaha, aba yiteguye kubabarira umunyabyaha wihannye. Ibyo bigaragazwa neza n’ibyabaye ku Mwami Dawidi wo muri Isirayeli, nk’uko bigaragara muri 2 Samweli igice cya 12.
Tekereza uko byagenze. Dawidi yari yakoze ibyaha bikomeye. Yari yasambanye na Batisheba, kandi igihe yageragezaga guhisha icyo cyaha bikamunanira, yishe umugabo we. Dawidi yakomeje guhisha icyaha cye, amara amezi runaka yigira umukiranutsi. Icyakora, Yehova yarabirebaga. Yari yabonye ibyaha Dawidi yakoze. Ariko kandi, yanabonye ko Dawidi atari mubi ku buryo atashoboraga kwihana (Imigani 17:3). Yehova yari kubigenza ate?
Yohereje umuhanuzi Natani kwa Dawidi (umurongo wa 1). Natani ayobowe n’umwuka wera, yegereye umwami abigiranye amakenga, kandi azirikana ko yagombaga gutoranya neza amagambo yari kumubwira. Ni gute yari gufasha Dawidi kubona ko yibeshyaga, kandi akamufasha kubona ko yari yakoze ibyaha bikomeye?
Kugira ngo Natani afashe Dawidi kwemera ikosa atagoranye, yamubariye inkuru yari gukora ku mutima w’umuntu nka Dawidi wari warabaye umwungeri. Iyo nkuru ivuga iby’abagabo babiri, umwe akaba yari umukire naho undi ari umukene. Umukire yari afite “amashyo y’inka n’intama nyinshi cyane,” ariko umukene we nta cyo yari afite “keretse akagazi k’intama.” Uwo mukire yabonye umushyitsi, maze yifuza kumuzimanira. Aho kugira ngo abage imwe mu ntama ze, yaragiye afata ka gatama ka wa mukene. Uko bigaragara, Dawidi yatekereje ko iyo nkuru yabayeho, maze azabiranywa n’uburakari, aravuga ati “umuntu wakoze bene ibyo akwiriye gupfa.” Yari kuba azize iki? Dawidi yasobanuye impamvu uwo muntu yari akwiriye gupfa, agira ati “kuko atagira impuhwe.”a—Umurongo wa 2 kugeza ku wa 6.
Umugani Natani yaciye wagize icyo ugeraho, kuko Dawidi ubwe yiciriye urubanza. Icyo gihe noneho, Natani yamubwiye yeruye ati “erega uwo mugabo ni wowe” (umurongo wa 7)! Biragaragara ko Yehova yabonye ko ibyaha Dawidi yakoze ari we yabikoreye, kubera ko Natani yari amuhagarariye. Igihe Dawidi yicaga amategeko y’Imana, yerekanye ko atubahaga uwayatanze. Imana yaramubwiye iti ‘waransuzuguye’ (umurongo wa 10). Dawidi amaze gushengurwa n’agahinda k’ibyo yari yakoze, yicujije agira ati “nacumuye ku Uwiteka.” Icyakora, Natani yijeje Dawidi ko Yehova yari kumubabarira, ariko ko yari kugerwaho n’ingaruka z’ibyo yari yakoze.—Umurongo wa 13, 14.
Icyaha cya Dawidi kimaze kumenyekana, yanditse amagambo aboneka muri Zaburi ya 51. Muri iyo Zaburi yasutse ibyari ku mutima we, agaragaza ko yari yicujije by’ukuri. Kuba Dawidi yari yakoze ibyo byaha, byagaragazaga ko yari yasuzuguye Yehova. Ariko igihe uwo mwami wari wihannye yiboneraga ibyiza byo kubabarirwa na Yehova, yaramubwiye ati “umutima umenetse ushenjaguwe, Mana, ntuzawusuzugura” (Zaburi 51:19). Ayo ni amwe mu magambo meza kurusha ayandi ashobora guhumuriza umunyabyaha wihannye, wifuza kubabarirwa na Yehova.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ni koko kubagira umushyitsi intama cyari igikorwa cyiza. Ariko kandi, kwiba intama cyari icyaha cyahanishwaga kuriha izindi enye (Kuva 22:1). Dawidi yabonaga ko igihe wa mukire yafataga ka gatama, yari akoze igikorwa cy’ubugome. Bityo yari avukije uwo mugabo w’umukene itungo ryari kuzaha umuryango we amata, ubwoya rikanamuha n’icyororo.