ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/8 pp. 3-4
  • Ni iki abantu benshi batinya?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni iki abantu benshi batinya?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Ni iki Bibiliya ivuga ku ntambara y’ibitwaro bya kirimbuzi?
    Izindi ngingo
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/8 pp. 3-4

Ni iki abantu benshi batinya?

“Si ngombwa ko umuntu aba umunyedini kugira ngo abone ko twugarijwe n’akaga.”—BYAVUZWE NA STEPHEN O’LEARY, AKABA ARI UMWARIMU MURI KAMINUZA YO MURI KAROLINA Y’AMAJYEPFO.a

ESE nawe wemera ibyo uwo mugabo yavuze? Ingingo zikurikira ziri busuzume zimwe mu mpamvu zituma abantu batinya igihe kizaza. Icyakora, ziri bunagaragaze impamvu ushobora kwizera ko isi itazigera irimbuka. Uri bwibonere ko hari impamvu zo kugira icyizere, nubwo ibyo ugiye gusoma bishobora kuguhangayikisha.

Abantu baracyatinya ko hashobora kubaho intambara y’ibitwaro bya kirimbuzi. Mu mwaka wa 2007, hari ikinyamakuru cyatanze umuburo kigira kiti “ibisasu bya mbere bya kirimbuzi byatewe i Hiroshima na Nagasaki, si byo byonyine byatumye isi ihangayikishwa n’intwaro nk’izo ziteje akaga” (Bulletin of the Atomic Scientists). Kuki abantu bahangayitse? Icyo kinyamakuru cyakomeje kivuga ko mu mwaka wa 2007, hari hakiriho ibitwaro bya kirimbuzi bigera ku 27.000, kandi ko ibigera ku 2.000 muri byo, “byashoboraga guturitswa mu minota mike.” Icyakora, nubwo haraswa bike muri ibyo bisasu, ingaruka zaba mbi cyane.

Ese kuva icyo gihe, ubwoba bwaterwaga n’uko hashobora kubaho intambara y’ibitwaro bya kirimbuzi bwigeze bugabanuka? Hari raporo yakozwe yagaragaje ko ibihugu bitanu by’ibihangange bifite intwaro za kirimbuzi ari byo u Bufaransa, u Burusiya, u Bushinwa, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, “birimo bigerageza izindi ntwaro za kirimbuzi cyangwa bikaba byaratangaje ko bishaka kuzigerageza” (SIPRI Yearbook 2009).bc Icyakora, iyo raporo yavuze ko ibyo bihugu atari byo byonyine bitunze intwaro za kirimbuzi. Abashakashatsi batekereza ko u Buhinde, Pakisitani na Isirayeli, buri gihugu gifite nibura ibisasu bya kirimbuzi biri hagati ya 60 na 80. Nanone, bavuga ko ku isi hose hari intwaro za kirimbuzi zigera ku 8.392, zishobora gukoreshwa igihe icyo ari cyo cyose.

Imihindagurikire y’ikirere ishobora guteza impanuka. Cya kinyamakuru twigeze kuvuga, cyavuze ko “akaga gashobora guterwa n’imihindagurikire y’ikirere kajya kungana n’agashobora gutezwa n’intwaro za kirimbuzi” (Bulletin of the Atomic Scientists). Abahanga mu bya siyansi bazwi cyane, nka porofeseri Stephen Hawking wahoze yigisha muri Kaminuza ya Cambridge, na Sir Martin Rees, akaba ari umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga gishinzwe gutanga ibizamini (Trinity College) muri iyo kaminuza, na bo batanze iyo miburo iteye ubwoba. Abo bahanga batekereza ko kuba abantu bakoresha nabi ibyo ikoranabuhanga ryagezeho, hamwe n’ingaruka ibikorwa byabo bigira ku bidukikije, bishobora kwangiza cyane ubuzima ku isi, cyangwa bikaba byatuma ikiremwamuntu kirimbuka.

Abantu babarirwa muri za miriyoni baterwa ubwoba n’inkuru zivuga iby’imperuka. Uramutse ufunguye umurongo wa interineti uzwi cyane, maze ukandika amagambo avuga ngo “imperuka y’isi” n’umubare “2012,” wahabona amapaji abarirwa mu magana agaragaza ko imperuka izaba muri uwo mwaka. Kuki babivuga batyo? Ni ukubera ko kalendari y’Abamaya, izwiho kuba ari yo “imaze igihe kirekire,” izarangira mu mwaka wa 2012. Abantu benshi batinya ko kuba iyo kalendari izarangira icyo gihe, byaba bigaragaza ko ari bwo imperuka y’isi izaza.

Abayoboke benshi b’amadini bizera ko Bibiliya yigisha ko iyi si dutuyeho izarimbuka. Bumva ko abantu b’indahemuka bazajya mu ijuru, hanyuma abasigaye bakaguma muri iyi si y’umuvurungano, cyangwa bakajya mu muriro w’iteka.

Ese koko Bibiliya ivuga ko isi izarimbuka burundu? Intumwa Yohana yatanze umuburo ugira uti “ntimukizere ubutumwa bwose busa n’aho buvuye ku Mana, ahubwo mugerageze ubutumwa bwose kugira ngo murebe niba mu by’ukuri buturuka ku Mana” (1 Yohana 4:1). Aho gupfa kwemera ibyo abandi bavuga, wagombye kurambura Bibiliya yawe, maze ukishakira icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’imperuka y’isi. Ibyo yigisha bishobora kugutangaza.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Byavuye mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Impanuka kamere zo muri iki gihe zisura imperuka y’isi,” yasohotse ku rubuga rwa interineti rwa MSNBC, kuwa 19 Ukwakira 2005.

b SIPRI ni ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku mahoro cy’i Stockholm.

c Iyo raporo (SIPRI Yearbook 2009) yanditswe n’umushakashatsi w’inzobere witwa Shannon N. Kile, uhagarariye umushinga ugenzura intwaro za kirimbuzi ukorera muri porogaramu ya SIPRI, ishinzwe kugenzura intwaro no kurwanya ikwirakwizwa ryazo. Yari afatanyije n’undi mushakashatsi ukora muri iyo porogaramu witwa Vitaly Fedchenko, hamwe n’umuyobozi w’umushinga ushinzwe gutanga amakuru ku birebana n’intwaro za kirimbuzi witwa Hans M. Kristensen. Uwo mushinga ugenzurwa n’urugaga rw’abahanga mu bya siyansi b’Abanyamerika.

[Aho amafoto yo ku ipaji ya 4 yavuye]

Mushroom cloud: U.S. National Archives photo; hurricane photos: WHO/League of Red Cross and U.S. National Archives photo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze