Jya ureka “itegeko ry’ineza yuje urukundo” ririnde ururimi rwawe
“Abumbura akanwa ke akavuga iby’ubwenge, kandi itegeko ry’ineza yuje urukundo riri ku rurimi rwe.”—IMIG 31:26, NW.
1, 2. (a) Ni uwuhe muco abasenga Yehova bashishikarizwa kwitoza? (b) Ni iki tugiye gusuzuma muri iki gice?
UBUTUMWA bukomeye Umwami Lemuweli wo mu bihe bya kera yahawe na nyina, bwari bukubiyemo ibintu by’ingenzi biranga umugore mwiza. Yaramubwiye ati “abumbura akanwa ke akavuga iby’ubwenge, kandi itegeko ry’ineza yuje urukundo riri ku rurimi rwe” (Imig 31:1, 10, 26, NW). Ineza yuje urukundo yagombye kuba umuco uranga ururimi rw’umugore w’umunyabwenge, nk’uko byagombye kugenda ku bandi bantu bose bashaka gushimisha Yehova Imana. (Soma mu Migani 19:22.)a Ineza yuje urukundo yagombye kugaragarira mu byo abasenga by’ukuri bavuga.
2 Ineza yuje urukundo ni iki? Ni nde igomba kugaragarizwa? Ni iki kizadufasha gushyira “itegeko ry’ineza yuje urukundo” ku rurimi rwacu? Ni mu buhe buryo kubigenza dutyo bizagira akamaro mu mishyikirano tugirana n’abagize umuryango hamwe n’Abakristo bagenzi bacu?
Kugira neza bitewe n’urukundo rudahemuka
3, 4. (a) Ineza yuje urukundo ni iki? (b) Ineza yuje urukundo itandukaniye he n’ineza isanzwe abantu bagira?
3 Nk’uko imvugo ngo “ineza yuje urukundo” ibyumvikanisha, ikubiyemo imico ibiri, ari yo urukundo n’ineza. Ineza ikubiyemo kwita ku bandi no kubagaragariza ko ubahangayikiye ubafasha mu bikorwa no mu bitekerezo. Kubera ko urukundo na rwo ari umuco ugize ineza yuje urukundo, kuyigaragaza bisaba kwita ku mibereho myiza y’abandi ubitewe n’urukundo ubakunda. Icyakora, ijambo ry’umwimerere ryahinduwemo ineza yuje urukundo ryumvikanisha ibirenze kugira neza umuntu abitewe n’urukundo. Kugaragariza undi muntu ineza yuje urukundo ni ukumugirira neza ubishaka kandi mu budahemuka kugeza igihe icyabiguteye kirangiriye.
4 Hari ikindi kintu ineza yuje urukundo itandukaniyeho no kugira neza. Ineza isanzwe ishobora kugaragarizwa n’abanyamahanga. Igihe ubwato intumwa Pawulo n’abantu 275 barimo bwamenekaga, abantu bo ku kirwa cy’i Malita bagaragarije abo bagenzi ineza nk’iyo, kandi bwari ubwa mbere bari bahuye na bo (Ibyak 27:37–28:2). Ariko kandi, ineza yuje urukundo yo ni urukundo rudahemuka ruba hagati y’abantu basanzwe bafitanye imishyikirano.b Iyo neza ni yo Abakeni bagaragarije “Abisirayeli bose ubwo bavaga muri Egiputa.”—1 Sam 15:6.c
Gutekereza no gusenga ni iby’ingenzi
5. Ni iki kizadufasha kurinda ururimi rwacu?
5 Kugaragaza ineza yuje urukundo mu byo tuvuga bishobora kugorana. Umwigishwa Yakobo yanditse ku byerekeye ururimi agira ati “nta muntu n’umwe ushobora kurutoza. Ni ikintu kibi kidategekeka, cyuzuye ubumara bwica” (Yak 3:8). Ni iki gishobora kudufasha kurinda urwo rugingo rw’umubiri rugoye gutegeka? Amagambo Yesu yabwiye abayobozi b’idini bo mu gihe cye, adufasha kubisobanukirwa. Yarababwiye ati ‘ibyuzuye umutima ni byo akanwa kavuga’ (Mat 12:34). Niba dushaka kugaragaza ineza yuje urukundo mu byo tuvuga, tugomba kwitoza kugira uwo muco mu mutima wacu, ni ukuvuga umuntu wacu w’imbere. Nimucyo dusuzume uko gutekereza no gusenga bidufasha kubigeraho.
6. Kuki twagombye gutekereza ku byo Yehova yakoze abitewe n’ineza yuje urukundo?
6 Bibiliya ivuga ko Yehova Imana ‘afite kugira neza kwinshi’ (Kuva 34:6). Nanone kandi, umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “Uwiteka, isi yuzuye imbabazi zawe” (Zab 119:64). Ibyanditswe birimo inkuru nyinshi zigaragaza ukuntu Yehova yagaragarije ineza yuje urukundo abamusengaga. Gufata igihe cyo gutekereza ku byo Yehova ‘yakoze’ bishobora kudufasha kwicengezamo icyifuzo cyo kwitoza kugira uwo muco w’Imana.—Soma muri Zaburi 77:13.
7, 8. (a) Ni ikihe gikorwa kigaragaza ineza yuje urukundo Yehova yagiriye Loti n’umuryango we? (b) Dawidi yumvise ameze ate igihe Imana yamugaragarizaga ineza yuje urukundo?
7 Urugero, tekereza ukuntu Yehova yarokoye umuhungu wabo wa Aburahamu ari we Loti n’umuryango we, igihe yarimburaga Sodomu umugi bari batuyemo. Icyo gihe cyegereje, abamarayika bari baje kwa Loti bamuteye inkunga yo gufata umuryango we agahita ahunga akava muri uwo mugi. Bibiliya igira iti “maze azaririye, abo bagabo [abamarayika] bafata ukuboko kwe n’uk’umugore we n’ay’abakobwa be bombi, Uwiteka amubabariye, baramusohora, bamushyira inyuma y’uwo mudugudu.” Mbese iyo dutekereje kuri icyo gikorwa cyo gukiza ntibidukora ku mutima, kandi se ntibidutera kwemera ko ubwo ari uburyo Imana yagaragajemo ineza yayo yuje urukundo?—Itang 19:16, 19.
8 Nanone reka dusuzume urugero rw’Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera, waririmbye ati ‘[Yehova] ababarira ibyo wakiraniwe byose, agakiza indwara zawe zose.’ Mbega ukuntu Dawidi yashimiye Yehova kubera imbabazi yamugiriye igihe yakoranaga icyaha na Batisheba! Yashingije Yehova aririmba ati “nk’uko ijuru ryitaruye isi, ni ko imbabazi agirira abamwubaha zingana” (Zab 103:3, 11). Gutekereza kuri izo nkuru za Bibiliya hamwe n’izindi bituma imitima yacu isagwa no gushimira Yehova ku bw’ineza ye yuje urukundo, maze bigatuma tumusingiza kandi tukamushimira. Uko imitima yacu irushaho gushimira, ni na ko turushaho kwigana Imana y’ukuri.—Efe 5:1.
9. Ni iyihe mpamvu ikomeye abasenga Yehova bafite yo kugaragaza ineza yuje urukundo mu mibereho yabo ya buri munsi?
9 Ingero zivugwa mu Byanditswe zigaragaza ko Yehova agaragariza abantu basanzwe bafitanye na we imishyikirano ya bugufi ineza yuje urukundo, ni ukuvuga urukundo rudahemuka. Bite se ku bantu badafitanye n’Imana imishyikirano nk’iyo? Ese Yehova yaba abarakarira cyangwa ntabagaragarize ineza? Si ko bimeze. Muri Luka 6:35 hagira hati “[Imana] igirira neza indashima n’abagome.” Ikindi kandi, Yehova “atuma izuba rye rirasira ababi n’abeza kandi akavubira imvura abakiranutsi n’abakiranirwa” (Mat 5:45). Mbere y’uko twiga ukuri kandi tugakora ibihuje na ko, Imana yatugaragarizaga ineza isanzwe. Icyakora kubera ko tuyisenga, bituma itugaragariza urukundo rudahemuka, ni ukuvuga ineza ye yuje urukundo itanyeganyezwa. (Soma muri Yesaya 54:10.)d Mbega ukuntu ibyo byagombye gutuma tuba abantu bashimira! Kandi se mbega impamvu ikomeye yo kugaragaza ineza yuje urukundo mu byo tuvuga no mu bigize imibereho yacu ya buri munsi!
10. Kuki isengesho ari ingenzi mu gutuma ineza yuje urukundo iba umwe mu mico yacu?
10 Isengesho ni iry’ingenzi cyane mu kudufasha kwitoza kugira ineza yuje urukundo. Ibyo biterwa n’uko amagambo agize ineza yuje urukundo, ari yo urukundo n’ineza, ari imico igize imbuto z’umwuka wera wa Yehova (Gal 5:22). Dushobora gucengeza ineza yuje urukundo mu mitima yacu binyuriye mu kureka umwuka wera ukatuyobora. Uburyo bwihuse bwo kubona umwuka wera wa Yehova ni ugusenga tuwusaba (Luka 11:13). Birakwiriye ko dusenga Imana incuro nyinshi tuyisaba umwuka wera, kandi tukemera ubuyobozi bwayo. Koko rero, gutekereza no gusenga, ni ibintu by’ingenzi niba dushaka kugira itegeko ry’ineza yuje urukundo ku rurimi rwacu.
Uko abashakanye bashobora kugaragarizanya ineza yuje urukundo mu byo bavuga
11. (a) Tubwirwa n’iki ko Yehova aba yiteze ko abagabo bagaragariza abagore babo ineza yuje urukundo? (b) Ni mu buhe buryo itegeko ry’ineza yuje urukundo rifasha abagabo kurinda ururimi rwabo?
11 Intumwa Pawulo yateye abagabo inkunga agira ati “mukomeze gukunda abagore banyu nk’uko Kristo na we yakunze itorero kandi akaryitangira” (Efe 5:25). Nanone Pawulo yabibukije ibyo Yehova yabwiye Adamu na Eva. Iyo ntumwa yaranditse iti ‘umugabo azasiga se na nyina yomatane n’umugore we, maze bombi babe umubiri umwe’ (Efe 5:31). Uko bigaragara, Yehova aba yiteze ko abagabo bakomeza kubera abagore babo indahemuka, bagahora babagaragariza ineza yuje urukundo. Umugabo uvuga ibintu birangwa n’urukundo rudahemuka, ntavuga amakosa y’umugore we mu bantu cyangwa ngo avugire mu bantu ibintu bimupfobya. Ashimishwa no kumushimagiza (Imig 31:28). Iyo ibibazo bivutse mu mishyikirano yabo bitewe n’impamvu runaka, ineza yuje urukundo ituma umugabo afata ururimi rwe bigatuma atandagaza umugore we.
12. Ibyo umugore avuga byagaragaza bite ko itegeko ry’ineza yuje urukundo rigenga ururimi rwe?
12 Nanone kandi, itegeko ry’ineza yuje urukundo ryagombye kugenga ururimi rw’umugore. Imvugo ye ntiyagombye kurangwa n’umwuka w’isi. Iyo umugore ‘yubaha cyane umugabo we,’ amuvuga neza mu bandi, kandi agatuma abamwubaha barushaho kumwubaha (Efe 5:33). Kugira ngo abana batubahuka se, yirinda kumuvuguruza cyangwa kujya impaka na we babireba. Yihatira gukemura ibibazo nk’ibyo biherereye. Bibiliya iravuga iti “umugore w’umutima wese yubaka urugo” (Imig 14:1). Urugo rwe ruba ari ahantu hashimishije kandi abagize umuryango bose baba bumva bamerewe neza.
13. Ni hehe mu buryo bwihariye itegeko ry’ineza yuje urukundo ryagombye gukurikizwa, kandi byakorwa bite?
13 Abashakanye bagomba gukomeza gukoresha ururimi rwabo ku buryo bagaragarizanya ko bubahana, niyo baba biherereye mu rugo rwabo. Pawulo yaranditse ati “mwiyambure ibi byose: umujinya, uburakari, ububi no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu.” Yongeyeho ati “mwambare impuhwe, kugwa neza, kwiyoroshya, kwitonda no kwihangana. . . . mwambare urukundo, kuko ari rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye” (Kolo 3:8, 12-14). Mu gihe abana bakunda kumva mu rugo amagambo arangwa n’urukundo n’ineza, iyo bakuze baba bashobora kuzigana uburyo ababyeyi babo bavuga.
14. Ni mu buhe buryo abatware b’imiryango bashobora gukoresha ururimi rwabo kugira ngo bahumurize abo bashinzwe kwitaho?
14 Umwanditsi wa Zaburi yanditse ibirebana na Yehova agira ati “ndakwinginze, imbabazi zawe zimare umubabaro” (Zab 119:76). Uburyo bwiza kurusha ubundi Yehova akoresha ahumuriza abagize ubwoko bwe, ni ukubaha inama n’ubuyobozi (Zab 119:105). Ni gute abatware b’imiryango bakungukirwa n’urugero rwa Data wo mu ijuru, kandi bagakoresha ururimi rwabo mu guhumuriza abo bashinzwe kwitaho? Ibyo bashobora kubikora mu gihe baha abo bashinzwe kwitaho ubuyobozi kandi bakabatera inkunga. Mbega ukuntu umugoroba w’iby’umwuka mu muryango ari uburyo bwiza cyane bwo kubona ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka!—Imig 24:4.
Jya ugaragariza urukundo rudahemuka abo muhuje ukwizera
15. Ni mu buhe buryo abasaza n’abandi bantu bakuze mu buryo bw’umwuka bashobora gukoresha ururimi rwabo kugira ngo barinde abandi bagize itorero?
15 Umwami Dawidi yarasenze ati “ineza yawe yuje urukundo n’ukuri kwawe bijye bindinda iteka” (Zab 40:11, NW). Ni mu buhe buryo abasaza b’Abakristo n’abandi bantu bakuze mu buryo bw’umwuka mu itorero, bashobora kwigana Yehova mu birebana n’ibyo? Gukoresha ururimi rwacu tugeza ku bandi ubutumwa bwo mu Byanditswe, ni igikorwa kigaragaza ineza yuje urukundo rwose.—Imig 17:17.
16, 17. Bumwe mu buryo bwo kugaragaza ko amagambo yacu ayoborwa n’itegeko ry’ineza yuje urukundo, ni ubuhe?
16 Ni iki twakora niba Umukristo ashaka gukora ibintu bihabanye n’amahame aboneka muri Bibiliya? Ese ineza yuje urukundo ntiyagombye gukoresha ururimi rwacu kugira ngo tumukosore (Zab 141:5)? Niba tumenye ko mugenzi wacu duhuje ukwizera yakoze icyaha gikomeye, urukundo rudahemuka rutuma tumutera inkunga yo ‘gutumira abasaza b’itorero,’ kugira ngo “basenge bamusabira, bamusige amavuta mu izina rya Yehova” (Yak 5:14). Niba uwakoze icyaha ananiwe gushaka abasaza, natwe ntitubibabwire, ntituba tumukunda cyangwa ngo tube tumugaragarije ineza yuje urukundo. Bamwe muri twe bashobora gucika intege, bakigunga, bakababazwa no kumva badakwiriye cyangwa bakababazwa cyane no kuba ibintu byagenze uko batari babyiteze. Uburyo bwiza bwo kugaragaza ko itegeko ry’ineza yuje urukundo riri ku rurimi rwacu ni uko ‘twahumuriza abihebye.’—1 Tes 5:14.
17 Twagombye kubyitwaramo dute igihe twumvise abanzi b’Imana bakwirakwiza ibihuha kuri bagenzi bacu duhuje ukwizera? Aho kugira ngo dushidikanye ku budahemuka bw’abavandimwe bacu, twagombye kwamagana ibyo bihuha twicecekera, cyangwa se niba ubivuze ari umuntu ushyira mu gaciro, tukamubaza niba ibyo avuga abifitiye gihamya. Niba abanzi b’ubwoko bw’Imana bashaka kumenya aho abavandimwe bacu bari kugira ngo babagirire nabi, urukundo rudahemuka dukunda abavandimwe bacu ruzatuma tutagira icyo tubwira abo banzi bacu.—Imig 18:24.
Umuntu urangwa n’“ineza yuje urukundo azabona ubuzima”
18, 19. Kuki itegeko ry’ineza yuje urukundo ritagombye kubura ku rurimi rwacu mu mishyikirano tugirana na bagenzi bacu duhuje ukwizera?
18 Urukundo rudahemuka rwagombye kugaragarira mu mishyikirano tugirana n’abasenga Yehova. Nubwo twaba turi mu mimerere igoranye, ururimi rwacu ntirwagombye kureka gukurikiza itegeko ry’ineza yuje urukundo. Igihe ineza yuje urukundo y’Abisirayeli yabaga nk’“ikime gitonyorotse hakiri kare” byababaje Yehova (Hos 6:4, 6). Ariko kandi, Yehova yishimira ineza yuje urukundo tugaragaza buri gihe. Reka dusuzume uko aha imigisha abakomeza kuyigaragaza.
19 Mu Migani 21:21, NW, hagira hati “ukurikira gukiranuka n’ineza yuje urukundo azabona ubuzima, gukiranuka n’icyubahiro.” Imwe mu migisha umuntu nk’uwo azabona ni ubuzima butari ubw’akanya gato gusa, ahubwo ubuzima bw’iteka ryose. Yehova afasha uwo muntu ‘kugundira ubuzima bw’iteka’ (1 Tim 6:12, 19). Uko byagenda kose rero, nimucyo ‘tugaragarizanye ineza yuje urukundo.’—Zek 7:9, NW.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Imigani 19:22 (NW): “ibyifuzwa by’umuntu wakuwe mu mukungugu ni ineza ye yuje urukundo, kandi umukene aruta umunyabinyoma.”
b Niba ushaka ibindi bisobanuro ku birebana n’aho ineza yuje urukundo itandukaniye n’ubudahemuka, urukundo hamwe n’ineza, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 2002, ku ipaji ya 12-13, 18-19.
c Ijambo ry’umwimerere ryahinduwemo “ineza yuje urukundo,” Bibiliya Yera irihinduramo “ineza,” “kugira neza,” n’“imbabazi.”
d Yesaya 54:10 (NW): “‘imisozi ishobora gukurwaho n’udusozi tukanyeganyega, ariko jye sinzagukuraho ineza yanjye yuje urukundo, cyangwa ngo isezerano ryanjye ry’amahoro rinyeganyege,’ ni ko Yehova ukugirira imbabazi avuga.”
Ese ushobora gusobanura?
• Ineza yuje urukundo isobanura iki?
• Ni iki kizadufasha kugira itegeko ry’ineza yuje urukundo ku rurimi rwacu?
• Abashakanye bashobora kugaragarizanya bate urukundo rudahemuka mu byo bavuga?
• Ni iki kigaragaza ko itegeko ry’ineza yuje urukundo riri ku rurimi rwacu mu mishyikirano tugirana n’abo duhuje ukwizera?
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Dawidi yashimagije ineza yuje urukundo ya Yehova
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Mbese mufite umugoroba w’iby’umwuka uhoraho mu muryango?