Urubuga rw’abakiri bato
Imana ntirobanura ku butoni
Amabwiriza: Kora uyu mwitozo uri ahantu hatuje. Mu gihe uri bube usoma imirongo y’Ibyanditswe, use n’uwigira umwe mu bantu bavugwa muri iyo nkuru. Noneho sa n’ureba ibirimo biba. Umva amajwi kandi utekereze ku byiyumvo by’abantu b’ingenzi bavugwamo.
Abantu b’ingenzi bavugwamo: Koruneliyo na Petero
Ibivugwamo muri make: Petero yiganye Imana itarobanura ku butoni, igihe yabwirizaga Koruneliyo wari Umunyamahanga.
1 SESENGURA UKO IBINTU BIRIMO BIGENDA—SOMA MU BYAKOZWE 10:1-35, 44-48.
Utekereza ko Koruneliyo yasaga ate?
․․․․․
Ese utekereza ko Koruneliyo yumvaga ameze ate, igihe yavuganaga n’umumarayika, nk’uko bivugwa ku murongo wa 3 kugeza ku wa 6?
․․․․․
Ukurikije umurongo wa 7 n’uwa 8, ni iki Koruneliyo ashobora kuba yaravuganye n’abagaragu be?
․․․․․
2 KORA UBUSHAKASHATSI.
Kuki urugero rwahawe Petero mu murongo wa 10 kugeza ku murongo wa 16 rwari rukwiriye? (Uzirikane ko Petero yavutse ari Umuyahudi nk’uko umurongo wa 14 ubyumvikanisha.)
․․․․․
Ukurikije umurongo wa 25, ni uwuhe muco Koruneliyo yari afite? Kuki byari bigoye ko umuntu ufite umwanya nk’uwe agira uwo muco? (Soma umurongo wa 1.)
․․․․․
Koresha ibikoresho by’ubushakashatsi ushobora kubona, maze ugaragaze uko umutwe w’abasirikare w’ingabo z’u Butaliyani wayoborwaga na Koruneliyo wanganaga.
․․․․․
Kuki kuba Koruneliyo yarahindutse akaba Umukristo, byari ibintu bishishikaje?
․․․․․
3 UMWITOZO. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .
N’akamaro ko gukoresha ingero neza.
․․․․․
No kuba Imana itarobanura ku butoni.
․․․․․
N’uko wagaragaza ko utarobanura ku butoni.
․․․․․
4 NI IKI CYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?
․․․․․
SOMA IZINDI MFASHANYIGISHO ZA BIBILIYA KU MURONGO WACU WA INTERINETI www.watchtower.org