ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/11 pp. 24-26
  • Ingendo bakoraga bajya mu turere twa kure cyane tw’isi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ingendo bakoraga bajya mu turere twa kure cyane tw’isi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • “Mu Kaga ko mu Nyanja”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Urugero Rwahumetswe rw’Umurimo wa Gikristo w’Abamisiyonari
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Ese wari ubizi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • ‘Bakomeje kugira ibyishimo byinshi n’umwuka wera’
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/11 pp. 24-26

Imibereho y’Abakristo ba mu kinyejana cya mbere

Ingendo bakoraga bajya mu turere twa kure cyane tw’isi

“Bukeye bwaho avayo ari kumwe na Barinaba, ajya i Derube. Nuko bamaze gutangaza ubutumwa bwiza muri uwo mugi no guhindura abantu batari bake abigishwa, basubira i Lusitira no muri Ikoniyo no muri Antiyokiya.”—IBYAKOZWE 14:20, 21.

UMUGENZI agize atya akubiswe n’akabeho ka mu gitondo. N’umunaniro mwinshi, yambaye inkweto ze zashaje. Agiye kongera kumara umunsi wose agenda.

Afashe umuhanda wuzuye ivumbi uri iruhande rw’umurima w’imizabibu, unyura mu biti by’imyelayo maze ukazamuka, ari na ko akazuba ko ku gasusuruko kamurasa mu mugongo. Mu nzira aragenda ahura n’abandi bagenzi, barimo abahinzi bajya mu mirima yabo, abacuruzi bayoboye amatungo yabo ahetse imizigo myinshi, n’abandi bantu bagiye gusengera i Yerusalemu. Uwo mugenzi n’abo bafatanyije urugendo baragenda baganira n’umuntu wese bahuye na we. Intego yabo ni iyihe? Bafite intego yo gusohoza inshingano Yesu yabahaye yo kumubera abahamya “kugera mu turere twa kure cyane tw’isi.”—Ibyakozwe 1:8.

Uwo mugenzi ashobora kuba yari intumwa Pawulo, Barinaba cyangwa umwe mu bandi bamisiyonari b’intwari bo mu kinyejana cya mbere (Ibyakozwe 14:19-26; 15:22). Bari abantu bafite imbaraga, biyemeje gusohoza inshingano yabo. Ingendo bakoraga zari zigoye. Intumwa Pawulo yavuze ingorane yahuraga na zo mu ngendo zo mu nyanja, agira ati “incuro eshatu ubwato bwamenekeyeho, naraye ijoro kandi niriza umunsi ndi imuhengeri.” Ubwo kandi n’inzira zo ku butaka ntizari zimworoheye na busa. Pawulo yavuze ko akenshi yabaga ari “mu kaga gatewe n’inzuzi,” no “mu kaga gatewe n’abambuzi.”—2 Abakorinto 11:25-27.

Ukeka ko kujyana n’abo bamisiyonari mu ngendo byabaga bimeze bite? Wari kugenda ibirometero bingahe ku munsi? Wari kwitwaza iki, kandi se wari kujya ucumbika he?

Ingendo zo ku butaka. Mu kinyejana cya mbere, Abaroma bari barakoze imihanda myinshi yahuzaga uduce dukomeye tw’ubwami bwabo. Iyo mihanda yabaga ikoranywe ubuhanga kandi ikomeye. Imyinshi muri yo yari ifite ubugari bwa metero 4,5, ishashemo amabuye, yubakiye ku mpande kandi iriho inkingi z’amabuye zigaragaza ibirometero. Umumisiyonari nka Pawulo yashoboraga kugenda ibirometero 32 ku munsi mu muhanda nk’uwo.

Icyakora, imihanda yo muri Palesitina hafi ya yose, yabaga ari ibitaka kandi ari mibi, inyura mu mirima no mu mikoki. Umugenzi yashoboraga guhura n’inyamaswa z’inkazi cyangwa abambuzi, cyangwa agasanga umuhanda ufunze.

Umugenzi yashoboraga kwitwaza iki? Bimwe mu bintu by’ingenzi yitwazaga ni inkoni yo kwirinda (1), uburiri (2), agahago k’amafaranga (3), umuguru w’inkweto zo gusimburanya n’izo yabaga yambaye (4), agafuka k’ibyokurya (5), imyenda yo guhinduranya (6), uruhago rukoze mu ruhu rwo kuvomesha amazi ku rugendo (7), uruhago rw’amazi (8), n’uruhago runini yabikagamo ibindi bintu bye byose (9).

Abo bamisiyonari babaga bazi neza ko bashoboraga guhura n’abacuruzi bagendaga bagurisha ibicuruzwa byabo mu masoko yo muri utwo duce. Abo bacuruzi babifashwagamo n’indogobe zabaga zimenyereye kugenda. Nta rindi tungo ryashoboraga kugenda muri iyo mihanda ihanamye kandi y’urusekabuye. Bavuga ko indogobe ifite imbaraga kandi yikoreye imizigo iremereye, yashoboraga kugenda ibirometero 80 ku munsi. Amagare akururwa n’ibimasa yagendaga buhoro, kuko yo yagendaga hagati y’ibirometero 8 na 20 gusa. Icyakora, ibimasa byashoboraga kwikorera imitwaro iremereye cyane, bityo bikaba byarakoreshwaga mu ngendo ngufi. Umugenzi yashoboraga guhura n’ingamiya cyangwa indogobe nyinshi zishoreranye, zabaga zikoreye ibicuruzwa biturutse hirya no hino ku isi. Nanone, intumwa zabaga ziturutse ibwami zabaga zigenda ku mafarashi zashoboraga kumucaho. Hari igihe zabaga zijyanye ubutumwa cyangwa amateka umwami yabaga yaciye, zibijyanye hirya no hino mu bwami bwe.

Iyo ijoro ryabaga riguye, abagenzi bahitaga batunganya iruhande rw’umuhanda, bakaba ari ho barara. Abandi bashoboraga kurara mu gipangu cyabaga kirimo ibyumba bitagiraga ibikoresho, byabaga bikikije imbuga. Aho hantu habaga ari habi kandi huzuye umwanda, ntiharindaga abagenzi imvura, ubushyuhe, imiyaga cyangwa abajura. Igihe cyose byabaga bishoboka, abamisiyonari bacumbikaga muri bene wabo cyangwa muri bagenzi babo bahuje ukwizera.—Ibyakozwe 17:7; Abaroma 12:13.

Ingendo zo mu nyanja. Ubwato buto ni bwo bwatwaraga abantu n’ibintu ku nkombe z’inyanja ya Galilaya, bukambuka bukajya no hakurya yayo (Yohana 6:1, 2, 16, 17, 22-24). Andi mato menshi manini yambukaga inyanja ya Mediterane, ajyanye imizigo ku byambu bya kure cyane cyangwa ayivanyeyo. Ayo mato ni yo yagemuriraga umugi wa Roma, kandi yavaga ku cyambu kimwe ajya ku kindi, atwaye abategetsi cyangwa atwaye ubutumwa.

Abasare bayoborwaga n’ibintu bigaragara. Ku manywa bayoborwaga n’inyubako zabaga ziri ahantu hatandukanye, naho nijoro bakayoborwa n’inyenyeri. Ni yo mpamvu ingendo zo mu nyanja zabaga ari nziza guhera muri Gicurasi kugeza muri Nzeri rwagati, kuko icyo gihe ikirere cyabaga ari cyiza. Amato yakundaga kurohama.—Ibyakozwe 27:39-44; 2 Abakorinto 11:25.

Kuba abantu barahitagamo gukora ingendo zo mu mazi, si uko ari zo zabaga ari nziza kurusha izo ku butaka. Kubera ko ahanini amato y’imizigo ari yo yakoraga mu nyanja, ntiyahaga agaciro gakomeye ibyo gutwara abagenzi neza. Abagenzi birirwaga hejuru ku bwato ahantu hashashe imbaho bakanaharara, uko ikirere cyabaga kimeze kose. Munsi y’aho hantu, ari na ho habaga humutse, habaga hapakiye ibicuruzwa by’agaciro. Abagenzi baryaga ibyo babaga bapfunyitse, bagahabwa amazi yo kunywa gusa. Hari igihe ikirere cyabaga ari kibi cyane. Imiyaga idatuza n’imiraba y’inyanja byateraga abagenzi isereri, kandi byakundaga kumara iminsi myinshi.

Nubwo abo bamisiyonari, kimwe na Pawulo, bahuraga n’ingorane mu ngendo zo ku butaka no mu nyanja, bakwirakwije ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ mu rugero rwagutse mu isi y’icyo gihe (Matayo 24:14). Nyuma y’imyaka 30 gusa Yesu abwiye abigishwa be ngo bamubere abahamya, Pawulo yashoboraga kuvuga ko ubutumwa bwiza bwabwirijwe “mu baremwe bose bari munsi y’ijuru.”—Abakolosayi 1:23.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze